ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 41
  • Bamujyaho Impaka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bamujyaho Impaka
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Ni nde wamuhaga imbaraga zo gukora ibitangaza?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • “Munyigireho”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Yesu akiza umuntu ku Isabato
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 41

Igice cya 41

Bamujyaho Impaka

YESU amaze igihe gito yakiriwe kwa Simoni, yatangiye urugendo rwa kabiri rwo kubwiriza i Galilaya. Ubwo yaherukaga kubwiriza muri ako karere, yari aherekejwe n’abigishwa be ba mbere, ari bo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana. Ariko icyo gihe noneho, yari aherekejwe n’intumwa 12, ndetse n’abagore bamwe na bamwe. Muri bo harimo Mariya Magadalena, Suzana na Yowana wari ufite umugabo wari umukozi mukuru w’Umwami Herode.

Uko umurimo wa Yesu wagendaga ujya mbere, ni na ko impaka zagibwaga ku bihereranye na wo zarushagaho kwiyongera. Bazaniye Yesu umuntu wari waratewe na dayimoni, akaba yari n’impumyi adashobora no kuvuga. Igihe Yesu yamukizaga, hanyuma uwo dayimoni akamuvamo maze agashobora kuvuga no kureba, abantu barumiwe. Batangira kuvuga bati “mbese aho, uyu si we mwene Dawidi?”

Abantu benshi bakoraniye kuri iyo nzu Yesu yari arimo, ku buryo we n’abigishwa be batashoboraga no kuba bafata icyokurya. Uretse abantu batekerezaga ko yashoboraga kuba ari we “mwene Dawidi” wasezeranyijwe, hari n’abanditsi n’Abafarisayo baje baturutse i Yerusalemu bazanywe no kugira ngo bamuteshe agaciro. Igihe bene wabo wa Yesu bumvaga iby’imidugararo yari yavutse kubera we, baraje ngo bamufate. Kubera iki?

Icyo gihe abavandimwe bwite ba Yesu na bo ubwabo bari bataremera ko ari Umwana w’Imana. Nanone kandi, imidugararo n’impaka yari yateje ntibyari bihuje rwose na kamere ya Yesu bari bazi igihe yabyirukiraga i Nazareti. Ku bw’ibyo rero, bumvaga ko Yesu yari afite ikintu runaka kitagendaga neza mu mutwe we. Bagize ngo “yasaze,” maze bashaka kumufata ngo bamujyane.

Ariko kandi, hari ibimenyetso byagaragazaga neza ko Yesu yari yakijije uwo muntu wari waratewe na dayimoni. Abanditsi n’Abafarisayo bari bazi ko batashoboraga guhakana ukuri kwabyo. Kugira ngo bateshe Yesu agaciro, babwiye abantu bati “uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”

Yesu yamenye ibyo batekerezaga, maze ahamagara abanditsi n’Abafarisayo, arababwira ati “ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho. None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute?”

Mbega ukuri gusesuye! Kubera ko Abafarisayo bihandagazaga bavuga ko bamwe muri bo bari barirukanye abadayimoni, Yesu yakomeje ababaza ati “nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana?” Mu yandi magambo, ikirego bashinjaga Yesu cyashoboraga kuberekezwaho nk’uko na we bakimwerekejeho. Hanyuma, Yesu yarababwiye ati ‘ariko umwuka w’Imana niba ari wo umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw’Imana buba bubaguye gitumo.’

Kugira ngo Yesu abereke ko kuba yarirukanaga abadayimoni cyari igihamya cy’uko arusha Satani imbaraga, yaravuze ati “umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko? Ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye. Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza.” Abafarisayo bari abanzi ba Yesu mu buryo bugaragara, bityo bakaba baragaragaje ko ari abakozi ba Satani. Barimo batatanyiriza Abisirayeli kure ye.

Ku bw’ibyo rero, Yesu yaburiye abo bakozi ba Satani bamurwanyaga ababwira ko ‘gutuka umwuka ari icyaha kitababarirwa.’ Yaravuze ati “umuntu wese usebya Umwana w’umuntu, azababarirwa; ariko ūsebya [u]mwuka [w]era ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none, cyangwa mu gihe kizaza.” Abo banditsi n’Abafarisayo bari barakoze icyo cyaha kitababarirwa bitirira Satani babigiranye ubugome ibitangaza byagaragaraga neza ko byakorwaga binyuriye ku mwuka wera w’Imana. Matayo 12:22-32; Mariko 3:19-30; Luka 8:1-3; Yohana 7:5.

▪ Urugendo rwa kabiri Yesu yakoreye i Galilaya rwari rutandukaniye he n’urwa mbere?

▪ Kuki bene wabo wa Yesu bashatse kumufata?

▪ Abafarisayo bagerageje bate gupfobya ibitangaza Yesu yakoze, kandi se, ibyo Yesu yabivuguruje ate?

▪ Ni ikihe cyaha Abafarisayo babarwagaho, kandi kuki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze