Igice cya 48
Ava kwa Yayiro Agasubira i Nazareti
YESU yari yagize imihihibikano myinshi kuri uwo munsi—hari urugendo rwo mu nyanja yari yakoze ava i Dekapoli, yari yakijije umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ndetse yanazuye umukobwa wa Yayiro. Ariko umunsi wari utararangira. Uko bigaragara, igihe Yesu yavaga kwa Yayiro, hari abagabo babiri b’impumyi bamukurikiye bagenda basakuza bati “tubabarire mwene Dawidi.”
Kuba abo bagabo baritaga Yesu “mwene Dawidi” byagaragaje ko bemeraga ko Yesu ari umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi, bityo akaba yari Mesiya wasezeranyijwe. Ariko kandi, Yesu yabaye nk’aho yirengagiza abo bantu bamutakiraga ngo abafashe, wenda kugira ngo agerageze ukwihangana kwabo. Ariko abo bagabo ntibarambiwe. Bakurikiye Yesu aho yari acumbitse, ndetse n’igihe yinjiraga mu nzu, bari bamuriho.
Aho ngaho, Yesu yarababajije ati “mwizeye ko mbishobora?”
Bamusubizanyije icyizere bati “yee, Databuja.”
Yesu yakoze ku maso yabo maze arababwira ati “bibabere nk’uko mwizeye.” Muri ako kanya bahise bahumuka! Hanyuma Yesu yarabihanangirije cyane ati “mwirinde, ntihagire umuntu ubimenya.” Ariko kubera ibyishimo byinshi bari bafite, barenze ku byo Yesu yari yababwiye, maze bavuga ibye mu cyaro hose.
Igihe abo bagabo bari bakimara kugenda, haje abantu bazanye umuntu wari ufite dayimoni, akaba yari yaramugobye ururimi. Yesu yirukanye uwo dayimoni maze ako kanya uwo mugabo atangira kuvuga. Abantu batangajwe n’ibyo bitangaza maze baravuga bati “uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk’ibi mu Isirayeli.”
Abafarisayo na bo bari bahari. Ntibashoboraga guhakana ibyo bitangaza, ariko kubera ko batari bafite ukwizera kandi ari abagome, bongeye kuzamura ikirego ku bihereranye n’aho yavanaga ubushobozi bwo gukora ibitangaza, bagira bati “umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”
Hashize igihe gito ibyo bibaye, Yesu yasubiye mu mujyi w’iwabo i Nazareti, icyo gihe akaba yari aherekejwe n’abigishwa be. Hari hashize hafi umwaka asuye isinagogi y’aho akanayigishirizamo. N’ubwo abantu babanje gutangazwa n’amagambo ye ashimishije, nyuma y’aho baje kurakazwa n’inyigisho ze maze bashaka kumwica. Icyo gihe rero, Yesu yagerageje gufasha abo baturanyi be ba kera abigiranye impuhwe.
Mu gihe iyo Yesu yabaga ari ahandi hantu abantu bisukiranyaga bamugana, aho ho uko bigaragara si ko byagenze. Ni yo mpamvu ku munsi w’Isabato yagiye mu isinagogi kwigisha. Abenshi mu bari bamuteze amatwi baratangaye cyane. Barabajije bati “ubu bwenge n’ibi bitangaza uyu yabikuye he? Mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”
Baribwiye bati ‘Yesu ni umuturage usanzwe kimwe natwe. Twaramurebaga igihe yabyirukaga kandi tuzi umuryango we. Ashobora ate kuba Mesiya?’ Bityo rero, n’ubwo bari bafite ibihamya byose—ni ukuvuga ubwenge bwinshi yari afite n’ibitangaza yakoraga—banze kumwemera. Ndetse n’abavandimwe be bwite ntibamwemeye bitewe no kumenyerana cyane bya kivandimwe, ibyo bikaba byaratumye Yesu avuga ati “umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo, no mu nzu yabo.”
Mu by’ukuri, Yesu yatangajwe n’ukuntu babuze ukwizera. Ku bw’ibyo rero, nta bitangaza yahakoreye, uretse kurambika ibiganza ku bantu bake bari barwaye maze akabakiza. Matayo 9:27-34; 13:54-58; Mariko 6:1-6; Yesaya 9:6, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
▪ Igihe abagabo b’impumyi bitaga Yesu “mwene Dawidi,” ni iki bagaragaje ko bemeraga?
▪ Abafarisayo bavuze iki ku bihereranye n’ibitangaza Yesu yakoraga?
▪ Kuki kuba Yesu yaragarutse gufasha abantu b’i Nazareti byari ukubagirira impuhwe?
▪ Ni gute Yesu yakiriwe i Nazareti, kandi kubera iki?