Igice cya 57
Yagiriraga Impuhwe Abababaye
IGIHE Yesu yari amaze gushyira ahabona ububi bw’Abafarisayo ku bw’imigenzo yabo yarangwaga n’ubwikunde, yahise agenda ari kumwe n’abigishwa be. Wenda waba wibuka ko mbere y’aho gato, imihati ye yo kugerageza kujyana na bo kugira ngo baruhuke ho gato yaburijwemo n’abantu baje babasanga. Icyo gihe bwo noneho, we n’abigishwa be bari bagiye berekeje mu turere twa Tiro na Sidoni, twari mu birometero byinshi ugana mu majyaruguru. Uko bigaragara, urwo ni rwo rugendo rwonyine Yesu yakoranye n’abigishwa be bakarenga imbibi za Isirayeli.
Igihe bari bamaze kubona inzu yo gucumbikamo, Yesu yavuze ko atashakaga ko hagira umenya aho bari. Ariko kandi, no muri ako karere katari ak’Abisirayeli, ntiyashoboraga kuba aho hantu bitamenyekanye. Umugore umwe w’Umugirikikazi, wavukiye aho ngaho i Foyinike y’i Siriya, yaramubonye maze atangira kumwinginga agira ati “Mwami, mwene Dawidi, mbabarira; umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.” Ariko Yesu yaramwihoreye ntiyagira icyo amusubiza.
Amaherezo, abigishwa ba Yesu baramubwiye bati “musezerere, kuko adutakira inyuma.” Yesu yabasobanuriye impamvu yatumye amwihorera, agira ati “sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”
Ariko uwo mugore ntiyacogoye. Yegereye Yesu maze aramupfukamira. Yaramwinginze ati “Mwami, ntabara.”
Mbega ukuntu Yesu agomba kuba yarakozwe ku mutima no gutakamba k’uwo mugore kutarangwaga n’uburyarya! Ariko kandi, yongeye kugaragaza inshingano y’ibanze yari afite, yo gukorera ubwoko bw’Imana bw’Abisirayeli. Icyo gihe kandi, wenda kugira ngo agerageze ukwizera k’uwo mugore, yerekeje ku kuntu Abayahudi bagiriraga urwikekwe abantu bo mu yandi mahanga, agira ati “ntibikwiriye kwenda umugati w’abana ngo nywujugunyire ibibwana.”
Mu by’ukuri, Yesu yagaragaje binyuriye ku buryo bwe bwo kuvuga no mu maso he harangwaga n’impuhwe, ubwuzu bwuje urukundo yari afitiye abatari Abayahudi. Ndetse Yesu yoroheje iryo gereranya hagati y’Abanyamahanga n’imbwa, abita “ibibwana.” Aho kurakara, uwo mugore yuririye ku magambo Yesu yari amaze kuvuga yerekeza ku rwikekwe Abayahudi bagiraga, maze avuga yicishije bugufi ati “ni koko Mwami; ariko rero ibibwana na byo birya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba shebuja.”
Yesu yaramushubije ati “mugore, kwizera kwawe ni kwinshi: bikubere uko ushaka.” Ibyo ni ko byagenze koko! Igihe yasubiraga iwe, yasanze umukobwa we ari ku buriri, yamaze gukira rwose.
Igihe Yesu n’abigishwa be bavaga mu karere ka Sidoni gaherereye ku nkengero z’inyanja, bambukiranyije icyo gihugu bagana ku isoko y’Uruzi rwa Yorodani. Uko bigaragara, baje kwambuka Yorodani n’amaguru, bambukira ahantu runaka mu majyaruguru y’Inyanja ya Galilaya maze binjira mu karere ka Dekapoli, mu burasirazuba bw’iyo nyanja. Aho ngaho, bazamutse umusozi abantu benshi barababona maze bazanira Yesu abantu babo bacumbagiraga, ibirema, impumyi, ibiragi n’abandi benshi bari barwaye n’abari bafite ubumuga runaka. Babashyize hafi y’ibirenge bya Yesu, maze arabakiza. Abantu batangajwe no kubona ibiragi bivuga, abacumbagira bagenda n’impumyi zireba; nuko basingiza Imana ya Isirayeli.
Yesu yitaye mu buryo bwihariye ku muntu umwe wari igipfamatwi kandi akaba atarashoboraga kuvuga. Akenshi abantu b’ibipfamatwi bakunze kugira ipfunwe, cyane cyane iyo bari mu bantu benshi. Wenda Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu uwo mugabo yari yagize ipfunwe mu buryo bwihariye. Ku bw’ibyo, Yesu yaramufashe amujyana ahiherereye abigiranye impuhwe. Igihe bari bonyine, Yesu yagaragaje ibyo yari agiye kumukorera. Yashyize intoki ze mu matwi y’uwo muntu, nuko amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi. Hanyuma, Yesu yarararamye areba mu ijuru, maze asuhuza umutima aravuga ati “zibuka.” Amaze kuvuga atyo, uwo muntu yahise asubirana ubushobozi bwe bwo kumva, kandi ashobora kuvuga mu buryo busanzwe.
Igihe Yesu yari amaze gukiza abo barwayi bose, abantu barabyishimiye. Baravuze bati “byose abikoze neza; azibura ibipfamatwi, kandi akavugisha ibiragi.” Matayo 15:21-31, gereranya na NW; Mariko 7:24-37.
▪ Kuki Yesu atahise akiza umwana w’Umugirikikazi?
▪ Nyuma y’aho, ni hehe Yesu yajyanye abigishwa be?
▪ Ni gute Yesu yitaye mu buryo burangwa n’impuhwe ku mugabo w’igipfamatwi utarashoboraga no kuvuga?