ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 59
  • Mu by’Ukuri, Yesu Ni Muntu Ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu by’Ukuri, Yesu Ni Muntu Ki?
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Mu by’ukuri Yesu ni nde?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Umwana w’umuntu ni nde?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yabaye indahemuka mu bigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Yabaye indahemuka mu bigeragezo
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 59

Igice cya 59

Mu by’Ukuri, Yesu Ni Muntu Ki?

IGIHE ubwato bwari butwaye Yesu n’abigishwa be bwomokeraga i Betsayida, abantu bamuzaniye umugabo wari impumyi, baramwinginga ngo amukoreho maze amukize. Yesu yarandase uwo mugabo amujyana hanze y’umudugudu, hanyuma amaze kumucira uducandwe ku maso, aramubaza ati “hari icyo ureba?”

Uwo mugabo yaramushubije ati “ndareba abantu, ariko barasa n’ibiti bigenda.” Yesu yarambitse ibiganza ku maso y’uwo mugabo nuko aramuhumura, ku buryo noneho yarebaga neza. Hanyuma, Yesu yasezereye uwo mugabo ngo atahe, ariko amutegeka kutinjira mu murwa.

Icyo gihe, Yesu n’abigishwa be bavuye aho maze bajya mu midugudu y’i Kayisariya ya Filipo, mu majyaruguru ya kure cyane ya Palesitina. Bakoze urugendo rw’ibirometero hafi 50 bazamuka kugira ngo bagere mu karere keza k’i Kayisariya ya Filipo, ku butumburuke bwa metero 350 uhereye ku nyanja. Urwo rugendo rushobora kuba rwaramaze iminsi runaka.

Bakiri mu nzira, Yesu yagiye ukwe ajya gusenga. Hari hasigaye nk’amezi icyenda cyangwa icumi ngo apfe, kandi yari ahangayikishijwe n’abigishwa be. Hari benshi bari bararetse kumukurikira. Birashoboka ko abandi bari mu rujijo kandi bakaba barumvise bamanjiriwe igihe yangaga ko bamugira umwami no kuba ataratanze ikimenyetso kivuye mu ijuru kigaragaza ko ari umwami, igihe abanzi be bakimusabaga. Ariko se, intumwa ze zatekerezaga ko yari nde? Igihe zasangaga Yesu aho yari arimo asengera, yarazibajije ati “mbese abantu bagira ngo ndi nde?”

Zaramushubije ziti “bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.” Ni koko, abantu batekerezaga ko Yesu yari umwe muri abo bagabo wari warazutse!

Yesu yarazibajije ati “ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”

Petero yahise amusubiza ati “uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

Yesu amaze kwemera ko igisubizo cya Petero cyari cyo, yaravuze ati “uri Petero, kandi nzubaka [i]torero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” Aha ngaha, ni bwo bwa mbere Yesu yari avuze ko yari kuzashinga itorero, kandi ko n’urupfu ubwarwo rutari guherana abari kuba barigize nyuma y’imibereho yabo yari kurangwa n’ubudahemuka. Hanyuma, yabwiye Petero ati “nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru.”

Muri ayo magambo, Yesu yagaragaje ko Petero yari kuzahabwa inshingano zihariye. Petero ntiyari ahawe umwanya wa mbere mu zindi ntumwa, kandi nta n’ubwo yari abaye urufatiro itorero ryari kubakwaho. Yesu ubwe ni we Rutare itorero rye ryubatsweho. Ariko Petero yari kuzahabwa imfunguzo eshatu yari gukoresha mu buryo bw’ikigereranyo yugururira amatsinda y’abantu irembo ryo kwinjira mu Bwami bw’ijuru.

Petero yari gukoresha urufunguzo rwa mbere kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., agaragariza Abayahudi bihannye ibyo bagombaga gukora kugira ngo babone agakiza. Igihe gito nyuma y’aho, yari gukoresha urufunguzo rwa kabiri kugira ngo Abasamariya bagize ukwizera bugururirwe irembo ryo kwinjira mu Bwami bw’Imana. Hanyuma, mu mwaka wa 36 I.C., yari gukoresha urufunguzo rwa gatatu yugururira iryo rembo n’Abanyamahanga batakebwe, ari bo Koruneliyo n’incuti ze.

Yesu yakomeje kuganira n’intumwa ze. Yaziciye intege igihe yazibwiraga ko yari agiye kubabarizwa i Yerusalemu no kwicirwayo. Kubera ko Petero atari asobanukiwe ko Yesu yari kuzazurirwa ubuzima bwo mu ijuru, yafashe Yesu amushyira ku ruhande. Yaramubwiye ati “biragatsindwa, Mwami; ibyo ntibizakubaho na hato.” Yesu yarahindukiye aramusubiza ati “subira inyuma yanjye, Satani; umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”

Uko bigaragara, uretse intumwa, hari n’abandi bari bafatanyije urugendo na Yesu, icyo gihe akaba yarabahamagaye, maze ababwira ko kuba umwigishwa we atari ibintu byoroshye. Yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] ankurikire: kuko ushaka kurengera ubugingo bwe, azabubura; kandi utita ku bugingo bwe ku bwa njye no ku bw’ubutumwa bwiza, azabukiza.”

Ni koko, kugira ngo abigishwa ba Yesu bemerwe na we, bagomba kuba intwari kandi bakaba abantu bigomwa. Yaravuze ati “umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera, afite ubwiza bwa Se.” Mariko 8:22-38; Matayo 16:13-28; Luka 9:18-27.

▪ Kuki Yesu yari ahangayikishijwe n’abigishwa be?

▪ Abantu babonaga ko Yesu ari nde?

▪ Ni izihe mfunguzo Petero yahawe, kandi se, ni gute zari gukoreshwa?

▪ Ni gute Yesu yacyashye Petero, kandi kubera iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze