Igice cya 71
Abafarisayo Banga Kwemera ku Bwende
IGIHE ababyeyi ba wa muntu wahoze ari impumyi asabiriza bahamagarwaga imbere y’Abafarisayo, bahiye ubwoba. Bari bazi ko byari byaremejwe ko umuntu wese wari kwizera Yesu yari kwirukanwa mu isinagogi. Uko gucibwa umuntu ntiyongere kubana n’abandi baturage byashoboraga guteza ingorane zikomeye, cyane cyane ku muryango wabaga ukennye. Ku bw’ibyo, abo babyeyi bagize amakenga.
Abafarisayo barababajije bati “uyu ni umwana wanyu, muvuga ko yavutse ari impumyi? None yahumuwe n’iki?”
Ababyeyi be barabyemeje bati “tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. None arareba, ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumūye ntitumuzi.” Nta gushidikanya, umuhungu wabo agomba kuba yari yababwiye ibyari byabaye byose, ariko abo babyeyi bavuze babigiranye amakenga bati “nimumwibarize namwe; ni umugabo mukuru, arivugira.”
Bityo, Abafarisayo bongeye guhamagara wa muntu. Icyo gihe noneho, bagerageje kumushyiraho iterabwoba bamubwira ko bamaze gukusanya ibihamya byagaragazaga ko Yesu yari umunyamakosa. Baramubwiye bati “shima Imana; twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.”
Uwo muntu wahoze ari impumyi ntiyavuguruje ikirego cyabo, ahubwo yarababwiye ati “niba ari umunyabyaha, simbizi.” Ariko yongeyeho ati “icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi, none nkaba ndeba.”
Abafarisayo bagerageje gushaka ikosa mu buhamya yatangaga, maze barongera baramubaza bati “yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?”
Icyo gihe uwo muntu yavuganye akababaro ati “maze kubibabwira, ntimwabyumva: icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki?” Yarababajije mu buryo bwo kubakwena ati “mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?”
Icyo gisubizo cyarakaje Abafarisayo. Baramushinje bati “ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose. Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.”
Uwo muntu wasabirizaga utari afite icyo avuze yagaragaje ko atangaye agira ati “iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse, kandi ari we wampumuye!” Umwanzuro wabaye uwuhe? Uwo muntu wasabirizaga yasubiyemo ihame ryari risanzwe ryemerwa agira ati “tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha, agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva. Uhereye kera kose ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi.” Bityo rero, umwanzuro warigaragazaga neza: ‘uwo muntu iyaba ataravuye ku Mana, nta cyo [yari] kubasha gukora.’
Abafarisayo babuze icyo barenza kuri uko kuri kudaciye ku ruhande. Kubera ko batashoboraga kwemera ko ibyo ari ukuri, batutse uwo muntu bati “wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Bamaze kuvuga batyo, bamujugunye hanze, uko bigaragara bamuca mu isinagogi.
Igihe Yesu yamenyaga ibyo bari bakoze, yasanze uwo muntu maze aramubaza ati “mbese wizeye Umwana w’Imana?”
Wa muntu wahoze ari impumyi asabiriza yaramushubije ati “Databuja, ni nde, nkamwizera?”
Yesu yaramubwiye ati “ni we muvugana.”
Ako kanya, uwo mugabo yapfukamiye Yesu maze aravuga ati “Databuja, ndizeye.”
Hanyuma, Yesu yaravuze ati “nazanywe muri iyi si no guca amateka, ngo abatabona barebe, n’ababona bahume.”
Amaze kuvuga ayo magambo, Abafarisayo bari bateze amatwi baramubajije bati “mbese natwe turi impumyi?” Iyo baza kwemera ko bari impumyi mu bwenge, bari kugira icyo bireguza ku bihereranye no kuba bararwanyaga Yesu. Ni na ko Yesu yababwiye agira ati “iyo muba impumyi, nta cyaha muba mufite.” Ariko kandi, bakomeje kwinangira bavuga ko batari impumyi kandi ko batari bakeneye umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, Yesu yarababwiye ati “none, kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.” Yohana 9:19-41.
▪ Kuki ababyeyi ba wa muntu wahoze ari impumyi isabiriza bahiye ubwoba igihe bahamagarwaga imbere y’Abafarisayo, kandi se, ni gute basubizanyije amakenga?
▪ Ni gute Abafarisayo bagerageje gushyira iterabwoba kuri wa muntu wahoze ari impumyi?
▪ Ni ikihe gitekerezo gihuje n’ubwenge cyavuzwe n’uwo muntu cyarakaje Abafarisayo?
▪ Kuki Abafarisayo batari bafite icyo kwireguza ku bihereranye no kuba bararwanyaga Yesu?