ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 83
  • Yakirwa n’Umufarisayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yakirwa n’Umufarisayo
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yakiriwe n’Umufarisayo ukomeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ni ba nde Imana itumira ku mafunguro?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Urugero ku Bihereranye n’Ibirori by’Ubukwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Mbese, uhora ushaka kuba uw’imbere?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 83

Igice cya 83

Yakirwa n’Umufarisayo

YESU yari akiri mu rugo rw’Umufarisayo ukomeye, kandi yari amaze gukiza umuntu wari urwaye urushwima. Mu gihe yabonaga abashyitsi bagenzi be batoranya imyanya y’icyubahiro, yatanze isomo ku bihereranye no kwicisha bugufi.

Yesu yaravuze ati “nutorerwa gutaha ubukwe, ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro, maze uwabatoye mwembi akaza, akakubwira ati ‘imukira uyu,’ nawe ukahava umarwa n’isoni, ujya kwicara inyuma y’abandi bose.”

Hanyuma Yesu abagira inama agira ati “ahubwo nutorwa, ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira.” Mu gusoza, Yesu yaravuze ati “kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi; kandi uwicisha bugufi, azashyirwa hejuru” (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye nitwe twayanditse dutyo).

Yesu yanagize icyo abwira Umufarisayo wari wamutumiye, amusobanurira uburyo bwo gutanga ifunguro rifite agaciro nyakuri mu maso y’Imana. Yaravuze ati “nurarika abantu, ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe, bakakwitura. Ahubwo nurarika, utumire abakene n’ibirema n’abacumbagira n’impumyi: ni bwo . . . [“uzagira ibyishimo,” NW], kuko bo badafite ibyo bakwitura.”

Guha ifunguro nk’iryo abantu b’abinazi bihesha ibyishimo uritanze, kuko nk’uko Yesu yabwiye uwari wamutumiye, “[a]ziturwa abakiranuka bazutse.” Ibyo Yesu yavuze ku bihereranye n’iryo funguro rifite agaciro kenshi, byibukije umwe mu bashyitsi bari kumwe na we irindi funguro ry’ubundi buryo. Uwo mushyitsi yaravuze ati “hahirwa [“uzagira ibyishimo ni,” NW] uzarīra mu bwami bw’Imana.” Ariko kandi, nk’uko Yesu yakomeje abigaragaza yifashishije urugero, abantu bose si ko baha agaciro mu buryo bukwiriye ibyo byiringiro bishimishije.

Yagize ati “hariho umuntu watekesheje ibyo kurya byinshi [“wateguye ifunguro rikomeye rya nimugoroba,” NW], ararika benshi. . . . [A]tuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘nimuze, kuko bimaze kwitegurwa.’ Bose batangira gushaka impamvu z’urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘naguze umurima, nkwiriye kujya kuwureba; ndakwinginze, mbabarira.’ Undi ati ‘naguze amapfizi cumi yo guhinga, ngiye kuyagerageza; ndakwinginze mbabarira.’ Undi ati ‘narongoye, ni cyo gituma ntabasha kuza.’”

Mbega impamvu z’urwitwazo zidafashije! Ubusanzwe umurima cyangwa amatungo bisuzumwa mbere y’uko bigurwa, bityo nyuma y’aho nta mpamvu yihutirwa iba ihari yo kongera kubireba. Mu buryo nk’ubwo, ubukwe bw’umuntu ntibwagombye kumubuza kwitabira itumira rikomeye bene ako kageni. Nyir’urugo amaze kumva izo mpamvu z’urwitwazo, yararakaye cyane maze ategeka umugaragu we ati

“‘Sohoka vuba, ujye mu nzira nini n’into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n’ibirema n’impumyi n’abacumbagira.’ Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze; nyamara haracyari umwanya w’abandi.’ Shebuja abwira umugaragu we ati ‘sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira, kugira ngo urugo rwanjye rwuzure. . . . [N]ta muntu wo muri ba bararikwa uzarya ibyo nabīteguriye.’”

Ni iyihe mimerere yavugwaga muri urwo rugero? “Nyir’urugo” wateguye iryo funguro ashushanya Yehova Imana; “umugaragu” wajyaga gutumira ashushanya Yesu Kristo; naho “ibyo kurya byinshi” bigashushanya uburyo buhesha umuntu kuba mu bazaba mu Bwami bwo mu ijuru.

Ababanje gutumirirwa kuba mu bari kuzaba mu Bwami mbere y’abandi bose, ni abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu gihe cya Yesu. Ariko kandi, banze kwitabira iryo tumira. Ni yo mpamvu, cyane cyane uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., habayeho itumira rya kabiri ku bantu b’insuzugurwa n’abantu boroheje bo mu ishyanga ry’Abayahudi. Ariko kandi, iryo tumira ntiryitabiriwe n’abantu bahagije ku buryo bari kuzuza imyanya 144.000 yari iteganyijwe mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 36 I.C., ni ukuvuga imyaka itatu n’igice nyuma y’aho, habayeho irindi tumira rya gatatu, ari na ryo rya nyuma, ku bantu batakebwe batari Abayahudi, kandi ikorakoranywa rya bene abo bantu ryarakomeje kugeza no muri iki gihe. Luka 14:1-24.

▪ Ni irihe somo Yesu yatanze ku bihereranye no kwicisha bugufi?

▪ Ni gute umuntu ashobora gutanga ifunguro rifite agaciro mu maso y’Imana, kandi se, kuki ibyo byamuhesha ibyishimo?

▪ Kuki impamvu z’urwitwazo zatanzwe n’abari batumiwe zitari zifashije?

▪ Urugero Yesu yatanze ku bihereranye n’“ifunguro rikomeye rya nimugoroba” (NW) rushushanya iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze