Igice cya 90
Ibyiringiro by’Umuzuko
AMAHEREZO Yesu yaje kugera ku nkengero za Betaniya, umudugudu wari uri mu birometero bigera hafi kuri bitatu uturutse i Yerusalemu. Hari hashize iminsi mike gusa Lazaro apfuye kandi ahambwe. Bashiki be, Mariya na Marita, bari bakimuririra, kandi hari abantu benshi bari baje iwabo kubahumuriza.
Mu gihe barimo barira, hari uwabwiye Marita ko Yesu yari mu nzira aza. Yahise asohoka maze yihuta ajya kumusanganira, uko bigaragara akaba atarabanje kubibwira Mariya. Marita ageze hafi ya Yesu, yasubiyemo amagambo we na Mariya bagomba kuba baravuze kenshi muri iyo minsi ine yari ishize, agira ati “iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
Ariko kandi, Marita yagaragaje ibyiringiro bye, akomoza ku gitekerezo cy’uko n’icyo gihe Yesu yashoboraga kugira icyo amarira musaza we. Yaravuze ati “nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”
Yesu yaramusezeranyije ati “musaza wawe azazuka.”
Marita yumvise ko Yesu yavugaga iby’umuzuko wo ku isi wo mu gihe kizaza, umuzuko Aburahamu n’abandi bagaragu b’Imana bategereje. Ku bw’ibyo, yarashubije ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”
Ariko kandi, Yesu yatanze ibyiringiro by’ihumure ry’ako kanya, asubiza agira ati “ni jye kuzuka n’ubugingo.” Yibukije Marita ko Imana yamuhaye ububasha ku rupfu, agira ati “unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho: kandi umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose.”
Yesu ntiyashakaga kubwira Marita ko abantu bizerwa bariho icyo gihe batari kuzigera bapfa. Ahubwo yari arimo yumvikanisha ko kumwizera bishobora guhesha ubuzima bw’iteka. Abenshi mu bazabona ubwo buzima ni abazaba barazuwe ku munsi w’imperuka. Ariko hari abandi bantu bizerwa bazarokoka iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu hano ku isi, kandi ayo magambo ya Yesu azabasohorezwaho mu buryo nyakuri. Ntibazapfa iteka ryose! Yesu amaze kuvuga ayo magambo ashishikaje, yabajije Marita ati “mbese wizeye ibyo?”
Yaramushubije ati “yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi.”
Hanyuma, Marita yahise asubira mu rugo yihuta ajya guhamagara Mariya, aramwongorera ati “Umwigisha yaje, araguhamagara.” Ako kanya Mariya yahise ava mu rugo aragenda. Abandi babonye agiye, baramukurikiye, bibwira ko agiye ku gituro.
Igihe Mariya yari ageze aho Yesu ari, yikubise imbere y’ibirenge bye arira. Yaramubwiye ati “Databuja, iyaba wari uri hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Igihe Yesu yabonaga Mariya n’imbaga y’abantu yari imukurikiye barimo barira, byamukoze ku mutima mu buryo bwimbitse. Yarabajije ati “mbese mwamushyize he?”
Baramushubije bati “Databuja, ngwino urebe.”
Nuko Yesu na we ararira, bituma Abayahudi bavuga bati “dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga.”
Bamwe muri abo bibutse ko mu gihe cy’Umunsi Mukuru w’Ingando wari umaze amezi make ubaye, Yesu yari yarakijije umusore wavutse ari impumyi, maze barabaza bati “uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n’uyu ntapfe?” Yohana 5:21; 6:40; 9:1-7; 11:17-37.
▪ Amaherezo Yesu yaje kugera hafi ya Betaniya ryari, kandi ni iyihe mimerere yari ihari?
▪ Marita yizeraga umuzuko ashingiye ku ki?
▪ Ni mu buhe buryo urupfu rwa Lazaro rwagize ingaruka kuri Yesu?