Igice cya 92
Ababembe Icumi Bakizwa mu Gihe cy’Urugendo rwa Nyuma Yesu Yakoze Ajya i Yerusalemu
YESU yaburijemo imihati y’abari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi bashakaga kumwica, ava i Yerusalemu akajya mu mujyi wa Efurayimu, ushobora kuba wari uri mu birometero bigera kuri 24 cyangwa birenga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Yerusalemu. Yagumanye yo n’abigishwa be, yitaruye abanzi be.
Ariko kandi, Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C. yari yegereje, maze bidatinze Yesu yongera kugenda. Yanyuze muri Samariya hanyuma arazamuka agera i Galilaya. Ubwo ni bwo bwa nyuma Yesu yasuye ako karere mbere y’urupfu rwe. Igihe yari ari i Galilaya, birashoboka ko we n’abigishwa be bafatanyije urugendo n’abandi bantu bari bagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Bafashe inzira yambukiranya intara ya Pereya, mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani.
Urugendo rugitangira, mu gihe Yesu yinjiraga mu mudugudu umwe wo muri Samariya cyangwa i Galilaya, yasanganiwe n’abagabo icumi bari barwaye ibibembe. Iyo ndwara mbi cyane igenda imunga buhoro buhoro ingingo z’umubiri w’umuntu—urugero intoki, amano, amatwi, izuru n’iminwa. Mu buryo bwo kurinda abandi bantu kugira ngo batayandura, Amategeko y’Imana avuga ku bihereranye n’umubembe agira ati “ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘ndahumanye, ndahumanye.’ Iminsi yose akirwaye uwo muze, azaba ahumanye; . . . abe ukwe.”
Abo babembe icumi bubahirije ibyo Amategeko yabuzanyaga ku bihereranye n’ababembe, maze bahagarara kure ya Yesu. Ariko kandi, bateye hejuru n’amajwi arenga bati “Mutware Yesu, tubabarire.”
Yesu wabareberaga kure, yarategetse ati “nimugende mwiyereke umutambyi.” Yesu yavuze atyo kubera ko Amategeko y’Imana yahaga abatambyi uburenganzira bwo gutangaza ko ababembe runaka bakize iyo ndwara, batakiri ababembe. Icyo gihe noneho babaga bemerewe kongera kubana n’abandi bantu bazima.
Abo babembe icumi bari bizeye imbaraga za Yesu zo gukora ibitangaza. Ni yo mpamvu bahise bihuta bajya kureba abatambyi, n’ubwo bari batarakira. Bakiri mu nzira, ukwizera bari bafitiye Yesu kwaragororewe. Batangiye kubona no kumva bongeye kuba bazima!
Icyenda muri abo babembe bahumanuwe barikomereje baragenda, ariko undi mubembe, wari Umusamariya, yagarutse gushaka Yesu. Kubera iki? Ni ukubera ko yifuzaga cyane gushimira ku bw’ibyari byamubayeho. Yasingije Imana n’ijwi rirenga, maze abonye Yesu, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramushimira.
Mu kumusubiza, Yesu yaravuze ati “ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?”
Nuko abwira uwo Musamariya ati “byuka, wigendere; kwizera kwawe kuragukijije.”
Iyo dusomye iyi nkuru ivuga ibihereranye na Yesu akiza ababembe icumi, twagombye kuzirikana isomo rikubiye mu kibazo yabajije agira ati “ba bandi cyenda bari he?” Ukudashimira kwagaragajwe na ba bandi icyenda ni inenge ikomeye. Mbese twebwe, kimwe n’uwo Musamariya, tuzagaragaza ko turi abantu bashimira ku bw’ibintu duhabwa n’Imana, hakubiyemo n’isezerano ridashidikanywaho ry’ubuzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka y’Imana? Yohana 11:54, 55; Luka 17:11-19; Abalewi 13:16, 17, 45, 46; Ibyahishuwe 21:3, 4.
▪ Ni gute Yesu yaburijemo imihati yo kumwica?
▪ Ni uruhe rugendo Yesu yakoze nyuma y’aho, kandi se, ni hehe yerekezaga?
▪ Kuki ababembe bahagaze kure, kandi se, kuki Yesu yababwiye ngo basange abatambyi?
▪ Ni irihe somo twavana muri iyi nkuru?