Igice cya 102
Kristo Yinjira i Yerusalemu Afite Ishema ryo Gutsinda
IGITONDO cyakurikiyeho, ni ukuvuga ku Cyumweru, tariki ya 9 Nisani, Yesu yavanye i Betaniya n’abigishwa be maze banyura ku Musozi wa Elayono berekeza i Yerusalemu. Bidatinze, bageze hafi y’i Betifage, umudugudu wari ku Musozi wa Elayono. Yesu yabwiye babiri mu bigishwa be ati
“Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo: muziziture, muzinzanire. Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’; maze araherako azibahe.”
N’ubwo mu mizo ya mbere abigishwa batashoboye gutahura ko ayo mabwiriza yari afitanye isano n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, nyuma y’aho baje kubimenya. Umuhanuzi Zekariya yari yarahanuye ko Umwami wasezeranyijwe n’Imana yari kuzinjira muri Yerusalemu agendera ku ndogobe, ni koko, “ndetse no ku cyana cyayo.” Umwami Salomo na we yagendeye ku cyana cy’indogobe igihe yari agiye gusigirwa kuba umwami.
Igihe abigishwa binjiraga i Betifage maze bagafata icyana cy’indogobe na nyina, bamwe mu bari bahagaze aho baravuze bati “ni iki gitumye [mugira mutyo]?” Ariko bababwiye ko ayo matungo Umwami ari we uyashaka, abo bagabo baretse abigishwa bayashyira Yesu. Abigishwa bashashe imyitero yabo ku ndogobe no ku cyana cyayo, ariko icyana cyayo aba ari cyo Yesu yicaraho.
Igihe Yesu yari hafi kugera i Yerusalemu, ni ko imbaga y’abantu yagendaga yiyongera. Abenshi bashashe imyitero yabo mu muhanda, mu gihe abandi bo bacaga amashami y’ibiti bakayanyanyagiza hasi. Bararanguruye bati “hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW], amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose.”
Abafarisayo bamwe bari muri iyo mbaga y’abantu barakajwe cyane n’ayo magambo abantu bavugaga yo gusingiza Yesu, maze baramubwira bitotomba bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.” Ariko, Yesu yarabashubije ati “ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”
Yesu ageze hafi y’i Yerusalemu, yarebye uwo murwa maze atangira kuwuririra, avuga ati “uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe.” Kubera ko Yerusalemu yanze kumvira ku bwende, yagombaga kubiryozwa, nk’uko Yesu yari yarabihanuye muri aya magambo:
“Abanzi bawe [ni ukuvuga Abaroma bari bayobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Titus] bazakubakaho uruzitiro, bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi.” Iryo rimbuka rya Yerusalemu ryari ryarahanuwe na Yesu, mu by’ukuri ryabayeho nyuma y’imyaka 37, ni ukuvuga mu mwaka wa 70 I.C.
Ibyumweru bike mbere y’aho, abenshi muri iyo mbaga y’abantu bari barabonye Yesu azura Lazaro. Abo rero bakomeje kubwira abandi ibihereranye n’icyo gitangaza. Ni yo mpamvu igihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu, umujyi wose wari washitse. Abantu barabajije bati “uriya ni nde?” Kandi iyo mbaga y’abantu ntiyahwemye kuvuga iti “ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.” Abafarisayo bamaze kubona ibyarimo biba, bavuganye amaganya ko rwose barushywaga n’ubusa, kuko nk’uko babivuze ‘rubanda rwose rwari rwamukurikiye.’
Nk’uko Yesu yari asanzwe abigenza iyo yajyaga i Yerusalemu, yagiye mu rusengero kwigisha. Aho ngaho mu rusengero, impumyi n’abamugaye baramusanze, maze arabakiza! Abatambyi bakuru n’abanditsi babonye ibintu bihebuje Yesu yakoraga hanyuma bakumva n’abana b’abahungu bavugira mu rusengero n’ijwi rirenga bati “Hoziyana, mwene Dawidi,” bararakaye cyane. Babyamaganye bagira bati “aho urumva ibyo aba bavuga?”
Yesu yarabashubije ati “Yee; ntimwari mwasoma ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”
Yesu yarakomeje arigisha, kandi yitegereje ibintu byose byari bimukikije aho mu rusengero. Mu gihe gito bwari bumaze kwira. Bityo, yarahavuye ari kumwe n’intumwa 12, maze agenda ibirometero hafi bitatu asubira i Betaniya. Yaharaye ku Cyumweru, wenda ari kwa Lazaro incuti ye. Matayo 21:1-11, 14-17; Mariko 11:1-11; Luka 19:29-44; Yohana 12:12-19; Zekariya 9:9.
▪ Ni ryari kandi ni mu buhe buryo Yesu yinjiye i Yerusalemu ari Umwami?
▪ Kuki byari iby’ingenzi cyane ko imbaga y’abantu isingiza Yesu?
▪ Ni ibihe byiyumvo Yesu yagize ubwo yarebaga umujyi wa Yerusalemu, kandi se, ni ayahe magambo y’ubuhanuzi yavuze?
▪ Byagenze bite igihe Yesu yajyaga mu rusengero?