Igice cya 105
Intangiriro y’Umunsi Wabayemo Ibintu Bikomeye Cyane
YESU avuye i Yerusalemu ku wa Mbere nimugoroba, yasubiye i Betaniya, umudugudu wari ku ibanga ry’Umusozi wa Elayono mu ruhande rw’iburasirazuba. Yari amaze iminsi ibiri akora umurimo we wa nyuma yakoreye i Yerusalemu. Nta gushidikanya, Yesu yongeye kurara kwa Lazaro incuti ye. Uhereye ku wa Gatanu igihe yari yagereye i Betaniya aturutse i Yeriko, iryo ryari ijoro rya kane yari ahamaze.
Hanyuma, ku wa Kabiri mu gitondo kare kare, ku itariki ya 11 Nisani, we n’abigishwa be nanone bari mu nzira bagenda. Wabaye umunsi ukomeye cyane, umunsi waranzwe n’imihihibikano kurusha ikindi gihe cyose cy’umurimo wa Yesu. Uwo ni wo munsi wa nyuma yagaragaye mu rusengero. Nanone kandi, ni wo munsi wa nyuma yakoze umurimo we wo mu ruhame mbere y’uko acirwa urubanza kandi akicwa.
Yesu n’abigishwa be bongeye kunyura muri ya nzira yacaga ku Musozi wa Elayono igana i Yerusalemu. Kuri iyo nzira yavaga i Betaniya, Petero yahabonye cya giti Yesu yari yavumye mu gitondo cyari cyabanjirije icyo. Yariyamiriye ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”
Ariko se, kuki Yesu yatumye icyo giti cyuma? Yavuze impamvu yabiteye ubwo yakomezaga agira ati “ndababwira ukuri yuko, mwagira kwizera mudashidikanya, mutakora nk’iby’umutini gusa, ahubwo mwabwira n’uyu musozi [ni ukuvuga Umusozi wa Elayono bari bahagazeho] muti ‘shinguka, utabwe mu nyanja,’ byabaho. Kandi ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose.”
Bityo rero, Yesu yatumye icyo giti cyuma kugira ngo ahe abigishwa be isomo rifatika ku bihereranye n’ukuntu bagombaga kwizera Imana. Yarababwiye ati “ibyo musaba byose mubishyizeho umutima, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” Mbega isomo ry’ingenzi bahawe, cyane cyane iyo utekereje ibigeragezo biteye ubwoba byendaga kubabaho! Ariko kandi, hari irindi sano riri hagati yo kuma kw’icyo giti cy’umutini n’agaciro ko kwizera.
Ishyanga rya Isirayeli, kimwe n’icyo giti cy’umutini, ryagaragaraga uko ritari. N’ubwo iryo shyanga ryari ryaragiranye isezerano n’Imana kandi rishobora kuba ryaragaragaraga inyuma ko ryubahaga amategeko yayo, ryaje kugaragara ko ritari rifite ukwizera, mbese ko riteraga imbuto nziza. Kubera kubura ukwizera, iryo shyanga ndetse ryari mu nzira yo kwanga Umwana w’Imana ubwayo! Kubera iyo mpamvu, igihe Yesu yatumaga icyo giti cy’umutini kiteraga imbuto cyuma, yari arimo agaragaza mu buryo busobanutse neza uko amaherezo byari kuzagendekera iryo shyanga riteraga imbuto, ritari rifite ukwizera.
Bidatinze, Yesu n’abigishwa be binjiye i Yerusalemu, kandi nk’uko bari babimenyereye, bagiye mu rusengero, aho Yesu yahise atangira kwigisha. Nta gushidikanya, kubera ko abatambyi bakuru n’abakuru bo muri rubanda bari bacyibuka ibyo Yesu yari yakoreye abavunjaga amafaranga umunsi wari wabanjirije uwo, baramubajije bati “ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”
Yesu yarabashubije ati “nanjye reka mbabaze ijambo rimwe; nimurinsubiza, nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora. Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru, cyangwa ni mu bantu?”
Abatambyi n’abakuru baratangiye bajya inama uko bari bumusubize. Baravuze bati “nituvuga yuko kwavuye mu ijuru, aratubaza ati ‘ni iki cyababujije kumwemera?’ Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya; kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”
Abo bayobozi bayobewe icyo basubiza. Ku bw’ibyo, bashubije Yesu bati “ntitubizi.”
Yesu na we yarababwiye ati “nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.” Matayo 21:19-27; Mariko 11:19-33; Luka 20:1-8.
▪ Ni ibihe bintu bidasanzwe byaranze umunsi wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nisani?
▪ Ni ayahe masomo Yesu yatanze ubwo yatumaga igiti cy’umutini cyuma?
▪ Yesu yashubije ate abamubajije ubutware bwamuteraga gukora ibintu ubwo ari bwo?