Igice cya 106
Bashyizwe Ahagaragara n’Ingero Zihereranye n’Uruzabibu
YESU yari ari mu rusengero. Yari amaze kujijisha abayobozi ba kidini bari bamusabye ko yababwira uwamuhaga ububasha bwo gukora ibintu. Bakiri muri urwo rujijo, Yesu yarababajije ati “ariko ibi mubitekereza mute?” Hanyuma, yifashishije urugero, yaberetse mu by’ukuri abo bari bo.
Yesu yaravuze ati “habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru, aramubwira ati ‘mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.’ Na we aramusubiza ati ‘ndagiye, databuja,’ ariko ntiyajyayo. Asanga uwa kabiri, amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.” Yesu yarababajije ati “muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?”
Abamurwanyaga baramushubije bati “ni uwa nyuma.”
Nuko Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana.” Mu by’ukuri, abakoresha b’ikoro n’abamaraya, mu mizo ya mbere banze gukorera Imana. Amaherezo ariko, kimwe na wa mwana wa kabiri, baricujije maze barayikorera. Ku rundi ruhande, abayobozi ba kidini, kimwe na wa mwana wa mbere, bihandagazaga bavuga ko bakorera Imana, nyamara Yesu yarababwiye ati “Yohana [Umubatiza] yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka, ntimwamwemera: nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye: ariko n’ubwo mwabibonye mutyo, ntimurakihana ngo mumwemere.”
Hanyuma, Yesu yagaragaje ko ikosa ry’abo bayobozi ba kidini atari uko gusa birengagije gukorera Imana. Ahubwo mu by’ukuri bari abantu babi, b’abagome. Yesu yaravuze ati “habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu, azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi, ajya mu kindi gihugu. Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi, ngo babahe imbuto ze. Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo.”
“Abagaragu” ni abahanuzi ‘nyir’urugo,’ ari we Yehova Imana, yatumye ku “bahinzi” bo mu “ruzabibu” rwe. Abo bahinzi ni abayobozi bari bahagarariye ishyanga rya Isirayeli, iryo Bibiliya igaragaza ko ryari “uruzabibu” rw’Imana.
Kubera ko abo ‘bahinzi’ bagiriye nabi “abagaragu” kandi bakabica, Yesu yaravuze ati “hanyuma [nyir’uruzabibu] abatumaho umwana we, ati ‘bazubaha umwana wanjye.’ Maze abahinzi babonye mwene shebuja, baravugana bati ‘uyu ni we muragwa, nimucyo tumwice, ubutware bube ubwacu.’ Nuko baramufata, bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.”
Hanyuma, Yesu yabajije abayobozi ba kidini ati “nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”
Abo bayobozi ba kidini baramushubije bati “abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”
Bityo, biciriye urubanza batabizi, kubera ko babarirwaga mu Bisirayeli bari “abahinzi” bo mu “ruzabibu” rwa Yehova, ari rwo shyanga rya Isirayeli. Imbuto Yehova yari yiteze kuri abo bahinzi, ni ukwizera Umwana we, ari we Mesiya nyakuri. Kubera ko bananiwe kwera izo mbuto, Yesu yabahaye umuburo agira ati “ntimwari mwasoma mu byanditswe [muri Zaburi 118:22, 23] ngo ‘ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka: ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu’? Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. Kandi ūzagwira iryo buye, azavunagurika; ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura, rimugire ivu.”
Icyo gihe abanditsi n’abatambyi bakuru bamenye ko ari bo Yesu yavugaga, maze bashaka kumwica, we wari “umuragwa” wemewe. Ku bw’ibyo rero, mu rwego rw’ishyanga ryose, bari kuzamburwa igikundiro cyo kuba abategetsi mu Bwami bw’Imana, kandi hari kuremwa ishyanga rishya ry’‘abahinzi bo mu ruzabibu’ ryari kwera imbuto zikwiriye.
Kubera ko abayobozi ba kidini batinyaga imbaga y’abantu babonaga ko Yesu ari umuhanuzi, icyo gihe ntibatinyutse kumwica. Matayo 21:28-46, gereranya na NW; Mariko 12:1-12; Luka 20:9-19; Yesaya 5:1-7.
▪ Abana babiri bavuzwe mu rugero rwa mbere rwatanzwe na Yesu bashushanya bande?
▪ Mu rugero rwa kabiri, ‘nyir’urugo,’ “uruzabibu,” “abahinzi,” “abagaragu” n’‘umuragwa’ bashushanya bande?
▪ Ni iki cyari kugera ku ‘bahinzi bo mu ruzabibu,’ kandi se, ni bande bari kubasimbura?