ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 108
  • Bananirwa Kugusha Yesu mu Mutego

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bananirwa Kugusha Yesu mu Mutego
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu aburizamo umugambi w’abashakaga kumugusha mu mutego
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • “Munyigireho”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • “Igihe kirasohoye!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Yamagana abayobozi b’idini bamurwanyaga
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 108

Igice cya 108

Bananirwa Kugusha Yesu mu Mutego

KUBERA ko Yesu yari yigishirije mu rusengero kandi akaba yari yahaye abanzi be ba kidini ingero eshatu zashyiraga ahagaragara ubugome bwabo, Abafarisayo bararakaye maze bigira inama yo kumugusha mu mutego ngo avuge ikintu cyari gutuma babasha kumufata. Bacuze umugambi maze bohereza abigishwa babo, hamwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode, kugira ngo bagerageze kumukoresha amakosa.

Abo bagabo baravuze bati “Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo, kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese. Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?”

Yesu ntiyashutswe n’ayo magambo yo kumushyeshyenga. Yabonye ko nasubiza ati ‘oya, ntibyemewe n’Amategeko cyangwa ntibikwiriye kwishyura uwo musoro,’ bari kumurega ko yoshya abantu kugandira ubutegetsi bw’Abaroma. Nanone kandi, iyo aza kuvuga ati ‘mugomba gutanga uwo musoro,’ Abayahudi, batari bishimiye gutegekwa n’Abaroma, bari kumwanga. Ku bw’ibyo rero, yarabashubije ati “mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? Nimunyereke ifeza y’umusoro.”

Bayimuzaniye, yarababajije ati “iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?”

Baramushubije bati “ni ibya Kayisari.”

Arababwira ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana [mubihe] Imana.” Abo bagabo bumvise igisubizo cya Yesu cyagaragazaga ubuhanga, barumiwe. Hanyuma, bamusize aho baragenda.

Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho, babonye ko Abafarisayo babuze icyo bashinja Yesu, baramwegereye baramubaza bati “Mwigisha, Mose yavuze ngo umuntu napfa batarabyarana, mwene se nahungure umugore we, acikure mwene se. Nuko iwacu habayeho abavandimwe barindwi: uwa mbere yararongoye, arapfa, maze kuko batabyaranye, araga mwene se umugore we. Nuko n’uwa kabiri n’uwa gatatu kugeza kuri bose uko ari barindwi bamera batyo. Hanyuma wa mugore na we arapfa. Mbese mu izuka, azaba ari muka nde muri bose uko ari barindwi? Ko bose bari bamufite.”

Yesu yarabashubije ati “si cyo gituma muyoba, kuko mutamenya ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana? Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru. Mbese ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma mu gitabo cya Mose, uko Imana yavuganye na we, iri muri cya gihuru, iti ‘ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima: mwarahabye cyane.”

Iyo mbaga y’abantu yongeye gutangazwa n’igisubizo cya Yesu. Ndetse bamwe mu banditsi baravuze bati “Mwigisha, uvuze neza.”

Abafarisayo babonye ko Yesu yari yacecekesheje Abasadukayo, bishyize hamwe baramusanga. Nanone kugira ngo bamugerageze, umwanditsi umwe muri bo yaramubajije ati “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”

Yesu yaramushubije ati “iry’imbere ni iri ngo ‘umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Mu by’ukuri, Yesu yongeyeho ati “muri ayo mategeko yombi amategeko yose n’ibyahanuwe, ni yo yuririraho.”

Uwo mwanditsi yaremeye ati “ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri, yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine: kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.”

Yesu abonye ko uwo mwanditsi yari yasubizanyije ubuhanga, yaramubwiye ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.”

Yesu yari amaze iminsi itatu—ni ukuvuga ku Cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Kabiri—yigishiriza mu rusengero. Abantu bari bishimiye kumutega amatwi, nyamara, abayobozi ba kidini bo bashakaga kumwica, ariko kugeza icyo gihe imigambi yabo yari yaraburijwemo. Matayo 22:15-40; Mariko 12:13-34; Luka 20:20-40.

▪ Ni uwuhe mugambi Abafarisayo bacuze wo kugusha Yesu mu mutego, kandi se, ingaruka zari kuba izihe iyo aza gusubiza ngo yego cyangwa oya?

▪ Ni gute Yesu yaburijemo umugambi w’Abasadukayo wo kumugusha mu mutego?

▪ Ni iki Abafarisayo bongeye gukora kugira ngo bagerageze Yesu, kandi ingaruka zabaye izihe?

▪ Mu gihe cy’umurimo we wa nyuma yakoreye i Yerusalemu, Yesu yigishirije mu rusengero mu minsi ingahe, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze