Igice cya 113
Atanga Isomo ku Bihereranye no Kwicisha Bugufi mu Gihe cya Pasika ya Nyuma Yijihije
PETERO na Yohana, babitegetswe na Yesu, bari bamaze kugera i Yerusalemu kugira ngo bategure ibya Pasika. Uko bigaragara, Yesu yahageze ku gicamunsi, ari kumwe n’izindi ntumwa icumi. Igihe Yesu n’abo bari kumwe bamanukaga Umusozi wa Elayono, izuba ryari ririmo rirenga. Iyo ni yo ncuro ya nyuma Yesu yitegereje uwo murwa ku manywa ari kuri uwo musozi, kugeza igihe yari amaze kuzuka.
Bidatinze, Yesu n’itsinda ry’abo bari kumwe bageze mu murwa maze berekeza mu rugo bari kwizihirizamo Pasika. Bazamutse ku madarajya bajya mu cyumba kinini cyo hejuru, aho basanze imyiteguro yose yakozwe kugira ngo bizihize Pasika biherereye. Yesu yari yarategerezanyije amatsiko ko icyo gihe kigera, nk’uko yabivuze agira ati “kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.”
Ubusanzwe, abifatanyaga mu kwizihiza Pasika banywaga ibikombe bine bya divayi. Yesu amaze kwakira igikombe, uko bigaragara kikaba cyari icya gatatu, yarashimiye maze aravuga ati “mwende iki, musangire: ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.”
Mu gihe runaka ubwo barimo bafungura, Yesu yarahagurutse, ashyira umwitero we iruhande, afata igitambaro cy’amazi maze yuzuza ibesani amazi. Ubusanzwe, nyir’urugo ni we wagombaga koza abashyitsi ibirenge. Ariko kandi, kubera ko icyo gihe nta nyir’urugo wari wabakiriye, Yesu ubwe yahise abyikorera. Uwo ari we wese mu ntumwa ze yashoboraga kuba yaraboneyeho umwanya wo kubikora; ariko uko bigaragara, kubera ko hagati yabo hari hakirimo umwuka wo guhiganwa, nta n’umwe wabikoze. Icyo gihe bumvise bakozwe n’isoni igihe Yesu yari atangiye kuboza ibirenge.
Igihe Yesu yari ageze kuri Petero, yanze avuga ati “reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.”
Yesu yaramubwiye ati “nintakōza, nta cyo tuzaba duhuriyeho.”
Petero yaramushubije ati “Databuja, noneho ntunyoza ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagir[e] n’amaboko, umese n’umutwe.”
Yesu yaramubwiye ati “uwuhagiwe nta kindi agomba keretse kōga ibirenge, ngo abe aboneye rwose: namwe muraboneye, ariko si mwese.” Ibyo yabivuze abitewe n’uko yari azi ko Yuda Isikaryota yari arimo acura umugambi wo kumugambanira.
Yesu amaze koza ibirenge byabo bose uko bari 12, hakubiyemo n’ibirenge bya Yuda wari ugiye kumugambanira, yambaye umwitero maze arongera aricara. Hanyuma, yarababajije ati “aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwigisha; ibyo mubivuga neza, kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge, kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye ikitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye. Nimumenya ibyo, murahirwa niba mubikora.”
Mbega isomo ryiza yatanze binyuriye mu gukora umurimo usuzuguritse! Intumwa ntizari zikwiriye gushaka umwanya wa mbere, zitekereza ko zikomeye cyane, ku buryo abandi bagombaga guhora bazikorera. Zari zikeneye gukurikiza urugero rwatanzwe na Yesu. Urwo rugero si urwo kozanya ibirenge by’umuhango gusa. Ahubwo ni urwo kugira ubushake bwo gukora umurimo uwo ari wo wose nta kurobanura, n’ubwo waba usuzuguritse cyangwa udashimishije. Matayo 26:20, 21; Mariko 14:17, 18; Luka 22:14-18; 7:44; Yohana 13:1-17.
▪ Igihe Yesu yitegerezaga Yerusalemu agiye kwizihiza Pasika, kuki byari ibintu byihariye?
▪ Uko bigaragara, ni ikihe gikombe Yesu yahereje intumwa ze 12 amaze gushimira, mu gihe bizihizaga Pasika?
▪ Mu buryo buhuje n’umuco wakurikizwaga, ni uwuhe murimo nyir’urugo yagombaga gukorera abashyitsi mu gihe Yesu yari ari ku isi, kandi se, kuki uwo murimo utakorewe Yesu n’intumwa ze igihe bizihizaga Pasika?
▪ Ni iyihe ntego Yesu yari afite igihe yakoraga umurimo usuzuguritse wo koza intumwa ze ibirenge?