ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 124
  • Atangwa Maze Bakamujyana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Atangwa Maze Bakamujyana
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yesu atangwa akajyanwa kwicwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Bamuvana kwa Pilato Bakamujyana kwa Herode, Hanyuma Bakongera Kumugarura
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Pilato na Herode babona ko ari umwere
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 124

Igice cya 124

Atangwa Maze Bakamujyana

IGIHE Pilato, wari washishikajwe n’imyifatire irangwa no kwiyubaha Yesu yagaragaje n’ubwo yari yababajwe urubozo, yongeraga kugerageza kumurekura, abatambyi bakuru bararakaye, ndetse cyane kurushaho. Bari biyemeje kutareka ngo hagire ikintu icyo ari cyo cyose cyakwitambika mu mugambi wabo mubisha. Bityo barongeye barasakuza bati “mumanike! Mumanike!”

Pilato yarabashubije ati “mube ari mwe mumujyana, mumumanike.” (Mu buryo bunyuranye n’ibyo bari bavuze mbere, Abayahudi bashoboraga guhabwa uburenganzira bwo kwica abantu babaga bashinjwa ibyaha bikomeye byerekeranye n’idini.) Hanyuma, Pilato yongeye nibura ku ncuro ya gatanu kuvuga ko Yesu ari umwere, agira ati ‘jyewe simubonyeho icyaha.’

Abayahudi bamaze kubona ko ibirego bamuregaga byerekeranye na politiki bitari byagize icyo bitanga, bagarutse ku kirego baregaga Yesu gihereranye n’iby’idini cy’uko yari yatutse Imana, icyo kirego akaba ari cyo bari bamushinje mu masaha runaka mbere y’aho, igihe yacirwaga urubanza n’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Baravuze bati “dufite itegeko, ku bw’iryo tegeko akwiriye gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana.”

Icyo kirego cyari gishya kuri Pilato, kandi cyatumye arushaho kugira ubwoba. Icyo gihe yabonye ko Yesu atari umuntu usanzwe, nk’uko byari byagaragajwe n’inzozi umugore we yari yarose ndetse n’imyifatire y’ubutwari budasanzwe Yesu yari yagaragaje. Ariko se, koko yari “Umwana w’Imana”? Pilato yari azi ko Yesu yakomokaga i Galilaya. None se, ashobora kuba yarabagaho na mbere y’aho? Pilato yongeye kumusubiza mu ngoro maze aramubaza ati “wavuye he?”

Yesu yaracecetse. Mbere y’aho, yari yabwiye Pilato ko ari umwami, ariko ko Ubwami bwe butari ubw’iyi si. Ubwo rero, gutanga ibindi bisobanuro nta cyo byari kuba bimaze. Ariko kandi, bitewe n’ubwibone, Pilato yababajwe n’uko Yesu yanze kumusubiza, maze aramukankamira ati “uranyihorera? Ntuzi yuko mfite ububasha bwo kukurekura, kandi ko mfite ububasha bwo kukumanika?”

Yesu yamusubizanyije ikinyabupfura ati “ntiwagira ububasha bwo kugira icyo untwara, utabuhawe buvuye mu ijuru.” Yari arimo yerekeza ku bubasha abategetsi ba kimuntu bahabwa n’Imana kugira ngo bayobore ibintu byo ku isi. Yesu yongeyeho ati “ni cyo gituma ukungabije akurusha icyaha.” Koko rero, umutambyi mukuru Kayafa n’amashumi ye hamwe na Yuda Isikaryota bose bagize uruhare rukomeye ruruta urwo Pilato yagize mu bintu bibi Yesu yakorewe.

Yesu yatumye Pilato atangara cyane kurushaho kandi atinya ko ashobora kuba yarakomotse ku Mana, maze yongera guhatiriza ngo amurekure. Ariko kandi, Abayahudi banze kumva Pilato. Basubiyemo ikirego baregaga Yesu gihereranye na politiki, bakangisha Pilato mu mayeri bati “nurekura uyu, uraba utari incuti ya Kayisari: kuko umuntu wese wigize umwami, aba agomeye Kayisari.”

Pilato yarenze kuri ibyo bikangisho yongera gusohora Yesu. Yongera kuvuga ati “nguyu umwami wanyu.”

Na bo bati “mukureho, mukureho, umumanike!”

Pilato yababajije yihebye ati “mbese manike umwami wanyu?”

Abayahudi binubiraga ubuyobozi bw’Abaroma. Mu by’ukuri, basuzuguraga ubutegetsi bw’i Roma! Ariko kandi, abatambyi bakuru bavuze mu buryo burangwa n’uburyarya bati “nta mwami dufite keretse Kayisari.”

Kubera ko Pilato yatinyaga ko yatakaza umwanya we wa gipolitiki n’icyubahiro cye, amaherezo yaje kwemera guha Abayahudi icyo bamusabaga bamutitiriza. Yabahaye Yesu. Abasirikare bambuye Yesu wa mwenda w’umuhengeri bari bamwambitse, bamusubiza umwitero we. Igihe bajyanaga Yesu kumumanika, bamwikoreje igiti cye cy’umubabaro.

Icyo gihe, hari mu masaha y’igitondo ku wa Gatanu tariki ya 14 Nisani; wenda hakaba hari hafi mu ma saa sita. Yesu yari yahereye ku wa Kane mu museso ahagaze, ari na ko agenda akorerwa ibintu bibabaje. Birumvikana rero ko imbaraga zahise zimushiramo bitewe n’uburemere bw’icyo giti. Bityo, bahatiye umugenzi wihitiraga witwaga Simoni w’i Kurene, muri Afurika, kwikorerera Yesu icyo giti. Mu gihe bakomezaga kugenda, abantu benshi harimo n’abagore babagiye inyuma, baboroga, baririra Yesu.

Yesu yakebutse abo bagore maze arababwira ati “bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire: ahubwo mwiririre n’abana banyu; kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘hahirwa ingumba n’inda zitabyaye n’amabere atonkeje.’ . . . Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma, bizacura iki?”

Yesu yarimo yerekeza ku giti ari ryo shyanga ry’Abayahudi, ryari rigitohagiye ho gato kubera ko Yesu yari ahari, kandi rikaba ryari rikirimo abasigaye bamwizeraga. Ariko mu gihe abo bari kuvanwa muri iryo shyanga, hari gusigara gusa igiti gipfuye mu buryo bw’umwuka, ni koko, umuteguro wo mu rwego rw’igihugu wumye. Mbega ukuntu byari kuba biteye agahinda igihe ingabo z’Abaroma, izo Imana yari kuzakoresha mu gusohoza urubanza rwayo, zari kurimbura ishyanga ry’Abayahudi! Yohana 19:6-17, gereranya na NW; 18:31; Luka 23:24-31; Matayo 27:31, 32; Mariko 15:20, 21.

▪ Ni ikihe kirego abayobozi ba kidini bareze Yesu igihe babonaga ko ibirego byabo bihereranye na politiki bitari byagize icyo bitanga?

▪ Kuki Pilato yarushijeho kugira ubwoba?

▪ Ni bande babarwagaho icyaha gikomeye mu birebana n’ibintu byageze kuri Yesu?

▪ Ni gute amaherezo abatambyi batumye Pilato abaha Yesu ngo bamwice?

▪ Ni iki Yesu yabwiye abagore bamuririraga, kandi se, ni iki yashakaga kuvuga igihe yerekezaga ku giti mu gihe cyari kikiri “kibisi,” hanyuma kikaba cyari “kuma”?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze