Igice cya 126
“Ni Ukuri, Uyu Yari Umwana w’Imana”
YESU yari ataramara akanya amanitswe ku giti ubwo mu ma saa sita habagaho umwijima mu buryo bw’amayobera, umwijima wamaze amasaha atatu. Uwo mwijima ntiwari utewe n’ubwirakabiri, kubera ko bubaho gusa mu gihe cy’imboneko z’ukwezi, kandi ukwezi kukaba kwarabaga ari inzora mu gihe cya Pasika. Ikindi kandi, ubwirakabiri bumara iminota mike gusa. Bityo rero, uwo mwijima wari utewe n’Imana! Ushobora kuba waratumye abasekaga Yesu batuza, ndetse ugatuma bareka kumushinyagurira.
Niba icyo kintu giteye ubwoba cyarabayeho mbere y’uko umwe muri ba bagizi ba nabi acyaha mugenzi we kandi agasaba Yesu ko yazamwibuka, iyo ishobora kuba ari impamvu yamusunikiye kwihana. Wenda muri icyo gihe cy’umwijima ni bwo abagore bane, ari bo nyina wa Yesu hamwe na mwene nyina Salome, Mariya Magadalena na Mariya nyina w’intumwa Yakobo Muto bigiye hafi y’igiti cy’umubabaro. Yohana, intumwa Yesu yakundaga cyane, yari ari kumwe na bo aho ngaho.
Mbega ukuntu nyina wa Yesu ‘yacumiswe’ mu mutima igihe yabonaga uwo yonkeje akamukuza ari aho ngaho amanitswe, ababara cyane! Nyamara kandi, Yesu ntiyatekerezaga ku mibabaro ye bwite, ahubwo yari ahangayikishijwe n’uko nyina yamererwa neza. Akoresheje imihati ikomeye, yarebye Yohana, maze abwira nyina ati “mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Hanyuma, yahindukije umutwe areba Mariya, maze abwira Yohana ati “nguyu nyoko.”
Muri ubwo buryo, Yesu yahaye intumwa ye yakundaga cyane inshingano yo kwita kuri nyina, icyo gihe uko bigaragara wari umupfakazi. Impamvu yatumye abigenza atyo, ni uko abandi bahungu ba Mariya bari batarizera Yesu. Bityo rero, yatanze urugero rwiza, atari gusa mu bihereranye no guteganyiriza nyina ibyo yari kuzakenera mu buryo bw’umubiri, ahubwo no mu kumuteganyiriza ibyo yari kuzakenera mu buryo bw’umwuka.
Bigeze mu ma saa cyenda, Yesu yaravuze ati “mfite inyota.” Yesu yumvaga ko Se yasaga n’aho yaretse kumurinda, kugira ngo ubudahemuka bwe bugeragezwe kugeza ku iherezo. Ni yo mpamvu yahamagaye mu ijwi riranguruye ati “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Igihe abantu bamwe bari bahagaze aho hafi babyumvaga, bariyamiriye bati “dorere, arahamagara Eliya.” Ako kanya, umwe muri bo yarirukanse maze afata sipongo yari yinitse muri vino isharira, ayishyira ku mutwe w’urubingo hanyuma aramuha ngo anywe. Ariko abandi bo baravuze bati “reka turebe yuko Eliya aza . . . [“kumumanura,” NW].”
Igihe bahaga Yesu iyo divayi isharira, yavuze mu ijwi rirenga ati “birarangiye.” Ni koko, yari arangije ibintu byose Se yari yaramutumye gukora ku isi. Hanyuma, yaravuze ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Muri ubwo buryo, Yesu yashyize imbaraga ye y’ubuzima mu maboko y’Imana yiringiye adashidikanya ko Imana yari kongera kuyimusubiza. Nyuma y’aho, yubitse umutwe nuko arapfa.
Mu gihe Yesu yavagamo umwuka, habayeho umutingito w’isi ukomeye cyane usatura ibitare. Uwo mutingito wari ufite imbaraga nyinshi, ku buryo imva z’urwibutso zari hanze y’i Yerusalemu zasadutse maze imirambo ikajya hanze. Mu gihe abagenzi babonaga iyo mirambo yanamye, bagiye mu murwa kubivuga.
Ikindi kandi, igihe Yesu yapfaga, umwenda munini watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane mu rusengero rw’Imana watabutsemo kabiri, uhereye hejuru kugeza hasi. Uko bigaragara, uwo mwenda w’amabara meza cyane wari ufite uburebure bwa metero 18, kandi wari uremereye cyane! Icyo gitangaza giteye ubwoba nticyari ikimenyetso cyagaragazaga gusa umujinya Imana yari ifitiye abishe Umwana Wayo, ahubwo cyanagaragazaga ko bitewe n’urupfu rwa Yesu, kujya Ahera Cyane, ni ukuvuga mu ijuru ubwaho, noneho byashobokaga.
Igihe abantu bumvaga umutingito w’isi kandi bakabona ibibaye, bahiye ubwoba. Umukuru w’ingabo wari urinze aho Yesu yiciwe yasingije Imana. Yaravuze ati “ni ukuri, uyu yari Umwana w’Imana.” Uko bigaragara, uwo mukuru w’ingabo yari ahari igihe Yesu yaburanishirizwaga imbere ya Pilato bamurega ko yiyise umwana w’Imana. Icyo gihe rero, yemeye adashidikanya ko Yesu ari Umwana w’Imana, ni koko, yamenye ko mu by’ukuri ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose.
Abandi na bo barumiwe bitewe n’ibyo bintu bitangaje byari bibaye, maze batangira gusubira mu ngo zabo bikubita mu gituza mu buryo bwo kugaragaza agahinda kenshi n’ikimwaro. Hari abagore benshi bari abigishwa ba Yesu bari bahagaze ahitaruye bitegereza ibyo bintu bitazibagirana, ku buryo byabakoze ku mutima mu buryo bwimbitse. Intumwa Yohana na yo yari ihari. Matayo 27:45-56; Mariko 15:33-41; Luka 23:44-49; 2:34, 35; Yohana 19:25-30.
▪ Kuki umwijima wamaze amasaha atatu udashobora kuba waratewe n’ubwirakabiri?
▪ Mbere gato y’uko Yesu apfa, ni uruhe rugero rwiza yahaye abantu bafite ababyeyi bageze mu za bukuru?
▪ Ni izihe nteruro enye za nyuma Yesu yavuze mbere yo gupfa?
▪ Umutingito w’isi watumye habaho iki, kandi kuba umwenda wakingirizaga mu rusengero waratabutsemo kabiri bisobanura iki?
▪ Ni izihe ngaruka ibyo bitangaza byagize ku mukuru w’ingabo wari urinze aho Yesu yiciwe?