Igice cya 127
Ahambwa ku wa Gatanu—Ku Cyumweru Bagasanga Imva Irimo Ubusa
ICYO gihe noneho byari bigeze ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, kandi Isabato yo ku itariki ya 15 Nisani yari gutangira izuba rirenze. Umurambo wa Yesu wanaganaga ku giti, ariko bya bisambo bibiri byari bimuri impande byo byari bikiri bizima. Igicamunsi cyo ku wa Gatanu cyitwaga Imyiteguro kubera ko ari bwo abantu bateguraga ibyokurya kandi bakarangiza indi mirimo yose yabaga yihutirwa itarashoboraga gutegereza kugeza Isabato irangiye.
Iyo Sabato yari igiye gutangira ntiyari Isabato isanzwe gusa (y’umunsi wa karindwi), ahubwo yari n’Isabato ikubiyemo ebyiri, cyangwa Isabato “nkuru.” Yitwaga ityo kubera ko itariki ya 15 Nisani, ari wo wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi (kandi witwaga Isabato batitaye ku munsi uwo ari wo wose waberagaho), yari yahuriranye n’Isabato isanzwe.
Mu buryo buhuje n’Amategeko y’Imana, umurambo ntiwagombaga kurara umanitswe ku giti ijoro ryose. Ni yo mpamvu Abayahudi basabye Pilato ko bavuna amaguru y’abari bamanitswe kugira ngo babahwanye. Ku bw’ibyo rero, abasirikare bavunnye bya bisambo bibiri amaguru. Ariko kubera ko Yesu yagaragaraga ko yari yamaze gupfa, amaguru ye ntibigeze bayavuna. Ibyo byasohoje amagambo yavuzwe mu Byanditswe ngo “nta gufwa rye rizavunwa.”
Ariko kandi, kugira ngo bemeze neza ko Yesu yari yapfuye koko, umwe mu basirikare yamucumise icumu mu rubavu. Iryo cumu ryarapfumuye rigera hafi y’umutima, maze hahita hava amaraso n’amazi. Intumwa Yohana yabyiboneye n’amaso yayo yavuze ko ibyo byasohoje andi magambo yavuzwe mu Byanditswe agira ati “bazabona uwo bacumise.”
Aho ngaho Yesu yiciwe nanone hari Yozefu wo mu mujyi wa Arimataya, umwe mu bari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, abantu bakaba baramwubahaga cyane. Yanze gushyigikira ibintu by’akarengane urukiko rukuru rwakoreye Yesu. Mu by’ukuri, Yozefu yari umwigishwa wa Yesu, n’ubwo yatinyaga kubigaragaza. Ariko noneho, icyo gihe yagize ubutwari bwo kujya kwa Pilato kumusaba umurambo wa Yesu. Pilato yahamagaje umusirikare mukuru wari urinze aho ngaho, hanyuma amaze kwemeza ko Yesu yari yamaze gupfa, Pilato abona guha Yozefu umurambo.
Yozefu yafashe uwo murambo awuzingazingira mu mwenda w’ihariri mwiza kugira ngo awutegurire guhambwa. Yabifashijwemo na Nikodemu, na we wari umwe mu bari bagize Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi. Nikodemu na we yari yarananiwe kwatura ko yizeraga Yesu, kubera ko yatinyaga gutakaza umwanya yari arimo. Ariko noneho, icyo gihe yazanye ikizingo cyarimo ishangi n’umusaga uhenze cyane byapimaga nk’ibiro 33. Bazingiye umurambo wa Yesu mu myenda yari irimo iyo mibavu, nk’uko ubusanzwe Abayahudi bateguriraga imirambo guhambwa.
Ubwo noneho, bajyanye uwo murambo bawushyira mu mva nshya ya Yozefu yari yaracukuwe mu rutare rwari mu busitani bw’aho hafi. Hanyuma, bahirikiye igitare ku munwa w’iyo mva. Bateguye umurambo vuba vuba kugira ngo barangize guhamba mbere y’uko Isabato itangira. Ku bw’ibyo, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo Muto, bashobora kuba barafashije mu gutegura umurambo, bihutiye kujya mu rugo gutegura indi mibavu n’amavuta bihumura. Isabato irangiye, bashatse kongera gusiga umurambo wa Yesu imibavu kugira ngo umare igihe kinini kurushaho utangiritse.
Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga ku wa Gatandatu (ku Isabato), abatambyi bakuru n’Abafarisayo bagiye kwa Pilato maze baramubwira bati “mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo ‘iminsi itatu nishira, azazuka.’ Nuko tegeka barinde igituro cyane, bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira abantu ngo arazutse; maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”
Pilato yarabashubije ati “ngaba abarinzi, nimugende, mukirindishe, uko mubizi.” Ku bw’ibyo, baragiye barinda imva bayifunga neza na rya buye kandi bashyiraho n’abasirikare b’Abaroma bo kuyirinda.
Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo, bari kumwe na Salome, Yowana n’abandi bagore, ku Cyumweru mu gitondo cya kare bazindukiye ku mva bajyanye imibavu yo gusiga umurambo wa Yesu. Mu gihe bari mu nzira, barabazanyije bati “ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w’igituro?” Ariko bahageze, basanze habayeho umutingito w’isi, umumarayika wa Yehova akaba yari yahiritse cya gitare akivanaho. Abarinzi bari bigendeye kandi imva yari irimo ubusa! Matayo 27:57–28:2; Mariko 15:42–16:4; Luka 23:50–24:3, 10; Yohana 19:14, Yoh 19:31–20:1; Yoh 12:42; Abalewi 23:5-7; Gutegeka 21:22, 23; Zaburi 34:21, umurongo wa 20 muri Biblia Yera; Zekariya 12:10.
▪ Kuki umunsi wo ku wa Gatanu witwaga Imyiteguro, kandi se, Isabato “nkuru” yari iki?
▪ Ni ayahe magambo yo mu Byanditswe yasohojwe ku byerekeranye n’umubiri wa Yesu?
▪ Ni uruhe ruhare Yozefu na Nikodemu bagize mu ihambwa rya Yesu, kandi se, ni iki bari bahuriyeho na Yesu?
▪ Ni iki abatambyi basabye Pilato, kandi se, ni gute yabashubije?
▪ Ni iki cyabaye ku Cyumweru mu gitondo cya kare?