Igice cya 8
Umugambi w’imana uri hafi gusohozwa
1, 2. Ni gute Imana yateguye uburyo bwo kuvanaho imibabaro?
UBUTEGETSI bw’abantu bigometse hamwe n’abadayimoni bwagiye bupyinagaza umuryango wa kimuntu mu binyejana byinshi. Icyakora, Imana ntiyirengagije imibabaro yacu. Ahubwo, muri ibyo binyejana byose, yarimo itegura uburyo bwo kubohora abantu kugira ngo ibavanireho ubugome n’imibabaro.
2 Mu gihe cyo kwigomeka muri Edeni, ni bwo Imana yatangiye guhishura umugambi wayo wo gushyiraho ubutegetsi bwari guhindura isi paradizo ituweho n’abantu (Itangiriro 3:15). Nyuma yaho, ubwo butegetsi bw’Imana bwari butegerejwe, ni bwo umuvugizi mukuru w’Imana ari we Yesu, yagize umutwe mukuru w’inyigisho yigishaga. Yavuze ko ari bwo mizero y’abantu bwonyine.—Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10; 12:21.
3. Ubutegetsi bw’isi dutegereje Yesu yabwise iki, kandi kuki?
3 Ubwo butegetsi bw’Imana dutegereje Yesu yabwise “ubwami bwo mu ijuru” kubera ko bwari gutegekera mu ijuru (Matayo 4:17). Nanone yabwise “ubwami bw’Imana” kubera ko Imana ari yo yari kubushyiraho (Luka 17:20). Mu binyejana byahise, Imana yagiye ihumekera abantu yakoresheje kugira ngo bandike ubuhanuzi buvuga abari kuzaba bagize ubwo butegetsi, n’icyo ubwo butegetsi bwari kuzakora.
Umwami mushya w’isi
4, 5. Ni gute Imana yagaragaje ko Yesu ari we Mwami yashyizeho?
4 Hari ubuhanuzi bwinshi buhereranye n’uwari kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwasohoreye kuri Yesu, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri. Yagaragaje ko ari we wari waratoranyijwe n’Imana kugira ngo abe Umwami w’ubwo butegetsi bwo mu ijuru buzayobora abantu. Yesu amaze gupfa, Imana yaramuzuye kugira ngo ajye kuba mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gikomeye cyane kandi kidapfa. Hari abantu benshi biboneye n’amaso yabo ibyo kuzuka kwe.—Ibyakozwe 4:10; 9:1-9; Abaroma 1:1-4; 1 Abakorinto 15:3-8.
5 Hanyuma, Yesu ‘yicaye iburyo bw’Imana’ (Abaheburayo 10:12). Aho ni ho yari gutegerereza igihe Imana yari kumuhera ububasha bwo kuba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru. Ibyo byashohoje ubuhanuzi bwo muri Zaburi 110:1, aho Imana yamubwiye iti “icara i buryo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”
6. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari akwiriye kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana?
6 Igihe Yesu yari ku isi, yaragaragaje ko ari we wari ukwiriye guhabwa uwo mwanya. Nubwo yatotejwe cyane, yahisemo gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Mu kubigenza atyo, yagaragaje ko Satani yabeshye igihe yihandagazaga avuga ko nta muntu n’umwe wakomeza kuba indahemuka ku Mana mu gihe yaba agezweho n’ibigeragezo. Yesu, we wari umuntu utunganye, ari na we ‘Adamu wa kabiri,’ yagaragaje ko nta kosa Imana yakoze igihe yaremaga abantu batunganye.—1 Abakorinto 15:22, 45, gereranya na NW; Matayo 4:1-11.
7, 8. Ni ibihe bintu byiza Yesu yakoze igihe yari hano ku isi, kandi yagaragaje iki?
7 Ni uwuhe mutegetsi waba yarakoze ibintu byiza nk’ibyo Yesu yakoze mu myaka mike yamaze mu murimo we? Ku bw’imbaraga z’umwuka wera w’Imana, Yesu yakijije abarwayi, abamugaye, impumyi, ibipfamatwi n’ibiragi. Ndetse yanazuye abapfuye! Yerekanye mu rugero ruto ibyo yari kuzakorera abantu ku isi hose igihe yari kuzaba aje gutegeka ari Umwami.—Matayo 15:30, 31; Luka 7:11-16.
8 Igihe Yesu yari ku isi, yakoze ibintu byiza byinshi, ku buryo umwigishwa we umwe witwaga Yohana yavuze ati “ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.”—Yohana 21:25.a
9. Kuki abantu b’imitima itaryarya baganaga Yesu ari benshi?
9 Yesu yari umugwaneza n’umunyampuhwe, kandi yakundaga abantu cyane. Yafashaga abakene n’abakandamizwaga, icyakora nanone ntiyigeze asubiza inyuma abari bafite ubutunzi cyangwa abari mu myanya y’icyubahiro. Abari bafite imitima itaryarya bitabiriye ugutumira kwe kuje urukundo igihe yagiraga ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Abantu batinyaga Imana bamuganaga ari benshi, kandi bari bategerezanyije amatsiko ubutegetsi bwe.—Yohana 12:19.
Abazaba bafatanyije na we gutegeka
10, 11. Ni bande bazafatanya na Yesu mu gutegeka isi?
10 Nk’uko ubutegetsi bw’abantu bugira itsinda ry’abayobozi, ni na ko bimeze ku Bwami bw’Imana bwo mu ijuru. Uretse Yesu, hari abandi bagombaga gufatanya na we mu gutegeka isi, kubera ko Yesu yasezeranyije abakoranaga na we mu buryo bwa bugufi ko bari kuzafatanya na we mu gutegeka abantu ari abami.—Yohana 14:2, 3; Ibyahishuwe 5:10; 20:6.
11 Ni ukuvuga rero ko, kimwe na Yesu, hari umubare runaka w’abantu na bo bazazukira kujya kuba mu ijuru. Ni bo bagize Ubwami bw’Imana buzazanira abantu imigisha y’iteka (2 Abakorinto 4:14; Ibyahishuwe 14:1-3). Muri iyi myaka yose ishize, Yehova yashyizeho urufatiro rw’ubutegetsi buzazanira umuryango wa kimuntu imigisha y’iteka.
Iherezo ry’ubutegetsi bwitaruye Imana
12, 13. Ni iki Ubwami bw’Imana bwiteguye gukora ubu?
12 Mu kinyejana gishize, Imana yagize uruhare mu bibera mu isi mu buryo butaziguye. Nk’uko igice cya 9 cy’aka gatabo kibitubwira, ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo bwashyizweho mu mwaka wa 1914, kandi ko ubu bwiteguye kujanjagura gahunda ya Satani yose uko yakabaye. Ubwo Bwami bwiteguye ‘gutegeka hagati y’abanzi ba [Kristo].’—Zaburi 110:2.
13 Ku bihereranye n’ibyo, ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 bugira buti “nuko ku ngoma z’abo bami [ni ukuvuga abariho ubu], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [mu ijuru], butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga [bivuga ko ubutegetsi bw’abantu butazongera kwemererwa kubaho ukundi], ahubwo [Ubwami bw’Imana] buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.”
14. Kuvanwaho k’ubutegetsi bw’abantu bizazana iyihe migisha?
14 Igihe ubutegetsi bwitaruye Imana buzaba bumaze gukurwaho, ni bwo Ubwami bw’Imana buzategeka isi mu buryo bwuzuye. Kandi kubera ko ubwo Bwami buzategekera mu ijuru, ntibuzigera na rimwe bwononwa n’abantu. Ubutware bwabwo buzaba buri aho bwahoze mbere hose, ni ukuvuga mu ijuru hamwe n’Imana. Kandi kubera ko ubutegetsi bw’Imana buzaba bugenzura isi yose, nta na rimwe umuntu azongera kuyobywa n’amadini y’ibinyoma cyangwa filozofiya z’abantu hamwe n’ibitekerezo bya gipolitiki bitagira icyo bimaze. Nta na kimwe muri ibyo bintu kizongera kwemererwa kubaho.—Matayo 7:15-23; Ibyahishuwe, igice cya 17 kugeza ku cya 19.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’imibereho ya Yesu mu buryo burambuye, wareba igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose, cyanditswe mu wa 1991 na Watchtower Society.
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Igihe Yesu yari ku isi yakijije abarwayi kandi azura abapfuye kugira ngo agaragaze ibyo azakora mu isi nshya
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzarimbura ubutegetsi bwose bwitaruye Imana