ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dg igice 10 pp. 22-28
  • Isi nshya ihebuje izashyirwaho n’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Isi nshya ihebuje izashyirwaho n’Imana
  • Mbese Imana itwitaho koko?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gukiranuka bizasimbura ubugizi bwa nabi
  • Ubuzima buzira umuze
  • Abapfuye bazurwa
  • Isi y’amahoro nyakuri
  • Isi izahindurwa Paradizo
  • Ibya kera ntibizibukwa
  • Nyuma ya Harumagedoni, Paradizo ku Isi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Imibereho mu isi nshya y’amahoro
    Imibereho mu isi nshya y’amahoro
  • Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ubutegetsi Bukiranuka Buzahindura Isi Paradiso
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Mbese Imana itwitaho koko?
dg igice 10 pp. 22-28

Igice cya 10

Isi nshya ihebuje izashyirwaho n’Imana

1, 2. Bizagenda bite nyuma y’intambara ya Harimagedoni yo kweza isi?

NYUMA ya Harimagedoni, ari yo ntambara y’Imana yo kweza isi, bizagenda bite? Ubwo ni bwo ibihe bishya bihebuje bizatangira. Abazarokoka Harimagedoni, bazaba baramaze kugaragaza ubudahemuka bwabo ku butegetsi bw’Imana, bazajyanwa mu isi nshya. Mbega ukuntu kizaba ari igihe gishimishije kitazibagirana mu mateka, ubwo imigisha ihebuje iva ku Mana izahundagazwa ku muryango wa kimuntu!

2 Abazarokoka bazatangira gushyiraho paradizo bayobowe n’Ubwami bw’Imana. Imbaraga zabo zizakoreshwa mu bintu bizira ubwikunde bizagirira umumaro abazaba bariho bose. Isi izatangira guhindurwamo ubuturo bwiza cyane bw’abantu, burangwa n’amahoro no kunyurwa.

Gukiranuka bizasimbura ubugizi bwa nabi

3. Umuntu azahita yumva afite irihe humure nyuma ya Harimagedoni?

3 Kurimbuka kw’isi ya Satani ni ko kuzatuma ibyo byose bishoboka. Ibiteza amacakubiri, ari byo amadini y’ibinyoma, gahunda zo kwita ku mibereho y’abaturage cyangwa za leta ntibizabaho ukundi. Hehe na za poropaganda za kidayimoni zo kuyobya abantu, kuko imiryango yose iyamamaza izarimburanwa na gahunda ya Satani. Tekereza nawe igihe umwuka wose uhumanya w’isi ya Satani uzaba wavanyweho! Mbega ihumure!

4. Vuga ihinduka rizaba mu birebana no kwigisha.

4 Ibitekerezo bisenya by’ubutegetsi bw’abantu bizasimbuzwa inyigisho zubaka ziva ku Mana. “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka” (Yesaya 54:13). Uko izo nyigisho nziza zizagenda zitangwa uko imyaka izagenda ihita, “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose” (Yesaya 11:9). Abantu ntibazongera kwiga ibibi, ahubwo ‘abaturage bo ku isi baziga gukiranuka’ (Yesaya 26:9). Ibitekerezo n’ibikorwa byubaka ni byo bizagenga imibereho ya buri munsi.—Ibyakozwe 17:31; Abafilipi 4:8.

5. Bizagendekera bite ububi bwose n’inkozi z’ibibi zose?

5 Bityo, ubwicanyi, urugomo, gufata abagore ku ngufu, ubujura cyangwa ubundi bugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose ntibizabaho ukundi. Nta muntu uzababara bitewe n’ibikorwa bibi by’abandi. Mu Migani 10:30 hagira hati “ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa, ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi.”

Ubuzima buzira umuze

6, 7. (a) Ni ibihe bintu bibabaje Ubwami buzakuraho? (b) Ibyo Yesu yabyerekanye ate igihe yari ku isi?

6 Mu isi nshya, ibintu bibi byose byatewe no kwigomeka kwa mbere bizavaho. Urugero, ubutegetsi bw’Ubwami buzavanaho indwara no gusaza. Nubwo muri iki gihe waba ufite amagara mazima mu rugero runaka, ikibabaje ni uko uko ugenda usaza, ari na ko byanze bikunze amaso yawe agenda ahuma, amenyo akamungwa, amatwi akagenda apfa, uruhu rukazinga iminkanyari, inyama zo mu nda zikagenda zononekara, amaherezo ugapfa.

7 Nyamara, izo ngaruka zibabaje twarazwe n’ababyeyi bacu ba mbere, vuba aha zizaba zitakivugwa. Uribuka icyo Yesu yerekanye ku birebana n’ibyo kugira amagara mazima igihe yari ku isi? Bibiliya igira iti “abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n’ibirema, n’impumyi n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza, bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda n’impumyi zireba.”—Matayo 15:30, 31.

8, 9. Gira icyo uvuga ku byishimo bizaba mu isi nshya igihe abantu bazaba bafite ubuzima buzira umuze.

8 Mbega ukuntu hazabaho ibyishimo byinshi mu isi nshya igihe indwara zose zizaba zakuweho! Ntituzongera kubuzwa amahwemo n’imibabaro iterwa n’ubuzima burimo umuze. “Nta muturage waho uzataka indwara.” “Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba .”—Yesaya 33:24; 35:5, 6.

9 Ese ntibizaba bishimishije cyane igihe uzajya ubyuka buri gitondo ugasanga ufite amagara mazima kurushaho? Ntibizaba se bishimishije ku bantu bashaje igihe bazamenya ko bongeye kugira imbaraga zose zo mu buto, kandi ko bazagera ku butungane nk’uko Adamu na Eva bari bameze mu mizo ya mbere? Bibiliya itanga isezerano rigira riti “umubiri we uzagwa itoto birushe uw’umwana, asubire mu busore bwe” (Yobu 33:25). Mbega ukuntu bizaba bishimishije kubona abantu bajugunya indorerwamo z’amaso, ibibafasha kumva, imbago, amagare y’ibimuga n’imiti! Hehe n’ibitaro n’abaganga b’indwara zinyuranye, harimo n’ab’amenyo.

10. Urupfu ruzagenzwa rute?

10 Abantu bazaba bafite ubwo buzima buzira umuze ntibazifuza gupfa. Kandi si na ngombwa ko bapfa, kuko abantu batazongera ukundi kuba imbata z’umurage wo kudatungana no gupfa. Kristo “akwiriye gutegeka kugeza aho azashyirira abanzi be munsi y’ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu.” “Impano y’Imana ni ubugingo buhoraho.”—1 Abakorinto 15:25, 26; Abaroma 6:23; reba nanone Yesaya 25:8.

11. Ni gute Ibyahishuwe bivuga muri make imigisha izabaho mu isi nshya?

11 Dore ibyo igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga muri make ku migisha Imana yita ku bantu izasesekaza ku muryango wa kimuntu muri Paradizo: “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Abapfuye bazurwa

12. Yesu yerekanye ate ububasha yahawe n’Imana bwo kuzura?

12 Yesu yakoze ibirenze ibyo gukiza abarwayi n’abamugaye. Yanazuye abantu. Bityo, yerekanye ububasha buhebuje yahawe n’Imana bwo kuzura. Ese uribuka igihe Yesu yajyaga ku nzu y’umugabo wari wapfushije umwana w’umukobwa? Yabwiye uwo mukobwa wari wapfuye ati “gakobwa, ndakubwiye nti ‘byuka.’” Hanyuma bigenda bite? “Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda.” Abantu bari aho babibonye “barumirwa cyane.” Ntibashoboraga guhishira ibyishimo byabo!—Mariko 5:41, 42; reba nanone Luka 7:11-16; Yohana 11:1-45.

13. Ni abahe bantu bazazurwa?

13 Mu isi nshya, “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Icyo gihe Yesu azakoresha ububasha bwo kuzura yahawe n’Imana kugira ngo azure abantu, nk’uko ubwe yabivuze agira ati “ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho” (Yohana 11:25). Nanone yaravuze ati ‘abari mu bituro bose [abo Imana izirikana] bazumva ijwi rye bavemo.’—Yohana 5:28, 29.

14. Kubera ko urupfu rutazongera kubaho, ni ibihe bintu bizavaho na byo?

14 Mbega ukuntu ku isi hose hazabaho ibyishimo byinshi igihe abapfuye bazagenda bazuka mu matsinda akurikirana basanga ababo bakundaga! Ntihazongera kubaho amatangazo yo kubika abapfuye atera agahinda abasigaye. Ahubwo hashobora kuzabaho ibinyuranye n’ibyo: ni ukuvuga amatangazo y’abazaba bazutse azatera ibyishimo ababakundaga. Bityo rero, nta guhamba, nta gutwika imirambo, aho bayitwikira cyangwa amarimbi bizongera kubaho!

Isi y’amahoro nyakuri

15. Ubuhanuzi bwa Mika buzasohora bute mu buryo bwuzuye?

15 Hazabaho amahoro nyakuri mu nzego zose z’imibereho. Hehe n’intambara, abateza intambara cyangwa abacura intwaro. Kubera iki? Ni ukubera ko ibizana amacakubiri bishingiye ku bihugu no ku moko bizavaho. Hanyuma, mu buryo bwuzuye rwose, “nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”—Mika 4:3.

16. Imana izabigenza ite kugira ngo intambara ze kongera kubaho?

16 Ibyo byasa n’aho bitangaje umuntu arebye ukuntu amateka yagiye arangwa n’intambara z’urudaca zimena amaraso. Ariko kandi, ibyo byagiye bibaho bitewe n’uko abantu bayoborwa n’ubutegetsi bw’abantu n’abadayimoni. Dore uko bizagenda mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami: “nimuze murebe imirimo y’Uwiteka . . . Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:9, 10.

17, 18. Mu isi nshya, imibanire y’abantu n’inyamaswa izaba imeze ite?

17 Umuntu n’inyamaswa na byo bizabana mu mahoro nk’uko byari bimeze muri Edeni (Itangiriro 1:28; 2:19). Imana iragira iti “uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi . . . ntume baryamana amahoro.”—Hoseya 2:18.

18 Ayo mahoro azakwira mu rugero rungana iki? “Isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.” Nta na rimwe inyamaswa zizongera guteza akaga, haba ku bantu cyangwa hagati yazo ubwazo. Ndetse n’“intare zizarisha ubwatsi nk’inka”!—Yesaya 11:6-9; 65:25 (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo).

Isi izahindurwa Paradizo

19. Isi izahindurwamo iki?

19 Isi yose izahindurwa ubuturo bwa paradizo bw’abantu. Ngiyo impamvu Yesu yashoboraga gusezeranya umuntu umwe wamwizeye ati ‘tuzabana muri Paradizo.’ Bibiliya igira iti “ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. . . . Kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.”—Luka 23:43; Yesaya 35:1, 6.

20. Kuki abantu batazongera kwicwa n’inzara?

20 Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, nta nzara izongera kuzahaza za miriyoni z’abantu. “Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.” “Igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo, ubutaka buzera umwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo.”—Zaburi 72:16; Ezekiyeli 34:27.

21. Bizagenda bite ku birebana n’abatagira aho baba, utujagari n’uduce twiganjemo ubugizi bwa nabi?

21 Hehe n’ubukene, abantu batagira aho baba, utujagari cyangwa uduce twiganjemo ubugizi bwa nabi. “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi.” “Umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha.”—Yesaya 65:21, 22; Mika 4:4.

22. Bibiliya ivuga ite iby’imigisha y’ubutegetsi bw’Imana?

22 Muri Paradizo, abantu bazasesekazwaho iyo migisha yose, ndetse n’indi myinshi. Muri Zaburi 145:16 hagira hati “[Mana] upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.” Ntibitangaje rero kuba ubuhanuzi bwa Bibiliya bugira buti “Abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi. . . . Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”—Zaburi 37:11, 29.

Ibya kera ntibizibukwa

23. Ubwami bw’Imana buzakuraho bute imibabaro yose twahuye na yo?

23 Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buzakuraho ibibi byose byakorewe umuryango wa kimuntu mu myaka ibihumbi bitandatu ishize. Icyo gihe ibyishimo bizasibanganya imibabaro iyo ari yo yose abantu bahuye na yo. Ubuzima ntibuzahungabanywa no kwibuka imibabaro ya kera. Ibitekerezo n’ibikorwa byubaka bizaranga imibereho ya buri munsi bizagenda bisibanganya buhoro buhoro ibyo umuntu ashobora kwibuka bikamubabaza.

24, 25. (a) Yesaya yahanuye ko ari iki cyari kuzabaho? (b) Kuki dushobora kwizera ko imibabaro tuzaba twarahuye na yo izibagirana?

24 Imana yita ku bantu igira iti “ndarema ijuru rishya [ubutegetsi bushya bwo mu ijuru buzategeka abantu] n’isi nshya [umuryango w’abantu bakiranuka], ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema.” “Isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.”—Yesaya 14:7; 65:17, 18 (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo).

25 Bityo rero, imimerere mibi y’ibintu imaze igihe kirekire cyane, Imana izayihindura ikoresheje Ubwami bwayo. Mu gihe cy’iteka ryose, izerekana ko itwitaho cyane iduhundagazaho imigisha myinshi cyane izasibanganya burundu imibabaro iyo ari yo yose tuzaba twaragize mu gihe cyahise. Ingorane tuzaba twarahuye na zo mbere zizagenda zisibangana mu bwenge kugeza ubwo tuzaba tudashobora kuzibuka neza, niba ahari tuzanashaka kubigerageza.

26. Kuki Imana izadushumbusha ku bw’imibabaro yose tuzaba twarahuye na yo?

26 Nguko uko Imana izadushumbusha ku bw’imibabaro tuzaba twarahuye na yo muri iyi si. Izi ko kuba twaravutse tudatunganye atari twe twabiteye, kuko twabirazwe n’ababyeyi bacu ba mbere. Kuba twaravukiye mu isi ya Satani si twe byaryozwa, kuko iyo Adamu na Eva baza kuba indahemuka, twari kuvukira muri paradizo. Rero Imana, ibigiranye imbabazi nyinshi, izakora ibirenze ibyo kudushumbusha ku bw’ibihe bibi twaroshywemo.

27. Ni ubuhe buhanuzi buzasohora mu buryo bwuzuye mu isi nshya?

27 Mu isi nshya, abantu bazagira umudendezo wahanuwe mu Baroma 8:21, 22, hagira hati ‘[ibyaremwe] bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, byinjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana. Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu.’ Ubwo ni bwo abantu bazabona isohozwa ryuzuye ry’iri sengesho rivuga ngo “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Imimerere y’ibintu ihebuje yo muri Paradizo ku isi izaba ari nk’ishusho igaragaza imimerere y’ibintu yo mu ijuru.

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Mu isi nshya, abashaje bazasubirana imbaraga zo mu buto

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Indwara zose n’ubumuga bwose bizakurwaho

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mu isi nshya, abapfuye bazazurwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

‘Ntibazongera kwiga kurwana’

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Muri Paradizo, abantu n’inyamaswa bazabana mu mahoro asesuye

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

‘Imana izapfumbatura igipfunsi cyayo maze ihaze ukwifuza kw’ibibaho byose

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ubwami bw’Imana buzakora ibirenze ibyo kudushumbusha ku bw’imibabaro yose tuzaba twarahuye na yo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze