ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • T-20 pp. 1-2
  • Ihumure ku Bantu Bihebye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ihumure ku Bantu Bihebye
  • Ihumure ku Bantu Bihebye
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubufasha Bakeneye
  • Igihe Nta Wuzaba Akiri mu Mimerere yo Kwiheba
  • Ese Bibiliya yamfasha mu gihe nihebye?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Indwara yo kwiheba
    Nimukanguke!—2013
Ihumure ku Bantu Bihebye
T-20 pp. 1-2

Ihumure ku Bantu Bihebye

“Ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). Imibabaro y’abantu yari myinshi cyane mu gihe aya magambo yandikwaga mbere y’imyaka isaga 1.900 ishize. Abantu benshi bari barihebye. Ngiyo impamvu yatumye Abakristo baterwa inkunga muri aya magambo ngo “mukomeze abacogora [“abihebye,” New World Translation].”—1 Abatesalonike 5:14.

Muri iki gihe, imibabaro y’abantu yarushijeho kuba myinshi cyane, kandi hari abantu benshi cyane bihebye kurusha ikindi gihe cyose. Ariko se, ibyo byagombye kudutangaza? Ashwi da, cyane cyane kubera ko Bibiliya igaragaza neza ko turi “mu minsi y’imperuka” ari yo yita “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1-5). Yesu Kristo yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka, hari kuzabaho “ibitera ubwoba.”—Luka 21:7-11; Matayo 24:3-14.

Iyo abantu bagize ikibatera guhangayika, ubwoba, akababaro cyangwa ibindi byiyumvo nk’ibyo bitari byiza, incuro nyinshi usanga bihebye. Igikunda gutera abantu kwiheba cyangwa kugira agahinda k’indengakamere, ni nko gupfusha uwo bakundaga cyane, gutana n’abo bashakanye, kwirukanwa ku kazi cyangwa se kurwara indwara idakira. Nanone abantu bashobora kwiheba iyo bishyizemo igitekerezo cyo kumva ko ari nta cyo bamaze, ko badashoboye kugera ku ntego yabo cyangwa se ko abantu bose bamaze kubarambirwa. Umuntu uwo ari we wese ashobora kubabazwa n’imimerere y’ibintu igoranye, icyakora iyo umuntu yishyizemo igitekerezo cyo kumva ko ari nta bindi byiringiro ategereje kandi ntabashe kwivanamo bene ibyo bintu bibi, ashobora kugerwaho n’ingaruka yo kwiheba bikabije.

Mu bihe bya kera, hari abantu bagiye bagerwaho na bene ibyo byiyumvo. Yobu yarwaye indwara imubabaza kandi agira ibyago byo gutakaza ubutunzi bwe. Yibwiye ko Imana yamutereranye, bituma atangira kwinubira ubuzima (Yobu 10:1; 29:2, 4, 5). Yakobo na we yarihebye abitewe no kwibwira ko umwana we ashobora kuba yarapfuye, nuko yanga guhumurizwa ahubwo asigara yifuza gupfa (Itangiriro 37:33-35). Umwami Dawidi amaze kugibwaho n’urubanza rw’icyaha gikomeye, yaje kuganya agira ati “ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira. Ndahondobereye.”—Zaburi 38:7, 9, umurongo wa 6 n’uwa 8 muri Biblia Yera; 2 Abakorinto 7:5, 6.

Muri iki gihe, hari benshi bagerwaho no kwiheba babitewe no kwinaniza birenze urugero, bagerageza gushaka gukurikiza gahunda ya buri munsi irenze ubushobozi bwabo bwo gutekereza, bw’ibyiyumvo cyangwa bw’umubiri. Uko bigaragara, ibibazo n’ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo bidakwiriye bishobora kugira ingaruka ku mubiri maze bikananiza ubwonko cyane ku buryo bituma umuntu agera mu mimerere yo kwiheba.—Gereranya n’Imigani 14:30.

Ubufasha Bakeneye

Epafuradito, Umukristo w’i Filipi wo mu kinyejana cya mbere, ‘yahagaritswe umutima [“yarihebye,” NW] kuko [incuti ze] zumvise yuko yarwaye.’ Epafuradito uwo waje kurwara amaze koherezwa i Roma n’incuti ze kugira ngo agire ibyo agemurira Pawulo, ashobora kuba yaragize ibyiyumvo by’uko nta cyo amariye incuti ze, ko wenda baba baramubonyemo umuntu udashobotse (Abafilipi 2:25-27; 4:18). Ni gute intumwa Pawulo yabimufashijemo?

Yohereje Epafuradito imuhira, imuha n’ibaruwa ashyira izo ncuti z’Abafilipi, yari irimo aya magambo ngo “nuko rero, mumwakire [Epafuradito] mu Mwami Yesu mwishimye; kandi abasa n’uwo mujye mububaha” (Abafilipi 2:28-30). Kuba Pawulo yaranditse ashimagiza cyane Epafuradito, n’Abafilipi bakaba baramwakiranye igishyuhirane cyinshi n’urukundo, rwose bigomba kuba byaramuhumurije bikanamufasha kwivanamo ibyo byiyumvo byo kwiheba.

Nta gushidikanya ko inama ya Bibiliya yo ‘gukomeza abacogora [“abihebye,” NW]’ irusha izindi zose kuba nziza. Umugore umwe wari warihebye yagize ati “ugomba kuzirikana ko abandi bakwitaho kandi ko bagufata nk’umuntu. Ukeneye kugira uwo wumva agira ati ‘ndabyumva, imimerere yawe izaba myiza.’”

Umuntu wihebye, ni we akenshi ugomba gufata iya mbere ashaka undi muntu ufite umutima w’impuhwe ashobora kujya ahishurira amabanga ye. Uwo yagombye kuba ari umuntu wumva abandi kandi wihangana cyane. Aba agomba kujya yirinda gutonganya uwo muntu wihebye cyangwa kumubwira amagambo asa n’amuciraho iteka, wenda agira ati ‘nta bwo wagombye kwishyiramo bene ibyo bitekerezo,’ cyangwa se ngo ‘iyo myifatire ntikwiriye. Ibyiyumvo by’umuntu wihebye bikomeretswa n’utuntu tw’ubusa busa, ku buryo bene ayo magambo asa n’amusesereza ashobora gutuma arushaho kumva yiyanze.

Hari ubwo uwihebye yumva ko nta cyo amaze (Yona 4:3). Nyamara kandi, umuntu nk’uwo yagombye kujya azirikana ko icy’ingenzi cyane ari uburyo Imana ibona agaciro k’umuntu. Abantu ‘basuzuguraga’ Yesu Kristo, ariko ibyo nta cyo byigeze bihindura ku gaciro nyakuri yari afite mu maso y’Imana (Yesaya 53:3). Jya wizera ko, uko Imana ikunda cyane Umwana wayo, ari na ko igukunda cyane nawe ubwawe.—Yohana 3:16.

Yesu yagiriraga impuhwe imbabare kandi akagerageza kuzifasha kumva ko buri wese ku giti cye afite agaciro (Matayo 9:36; 11:28-30; 14:14). Yanabasobanuriye ko Imana yita cyane no ku bishwi bito bitagira n’icyo bivuze. Yagize ati “nta na kimwe muri byo kibagirana mu maso y’Imana.” Mbega ukuntu ifatana uburemere cyane agaciro k’abantu bagerageza gukora ibyo ishaka! Yesu yabavuzeho muri aya magambo ngo “ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe.”—Luka 12:6, 7.

Mu by’ukuri koko, bishobora gukomerera umuntu wihebye bikabije, uhangayikishwa n’intege nke afite cyangwa se udukosa twe dutandukanye, kwizera ko Imana yaba ibona ko afite agaciro gakomeye gatyo mu maso yayo. Hari igihe wenda yaba yumva rwose adakwiriye gukundwa cyangwa se kwitabwaho n’Imana. Ijambo ry’Imana rivuga ko “imitima yacu iducira urubanza.” Ariko se, ibyo ni byo dushobora gushingiraho? Ashwi da. Imana izi neza ko hari ubwo abantu b’abanyabyaha bashobora kwishyiramo ibitekerezo bidakwiriye, ndetse bakaba banakwiciraho iteka ubwabo. Ni yo mpamvu Ijambo ryayo ribahumuriza muri aya magambo ngo “Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose.”—1 Yohana 3:19, 20.

Ni byo koko, Data wa twese uri mu ijuru wuje urukundo areba ibirenze ibyaha byacu n’amakosa yacu. We areba n’impamvu nyoroshyacyaha, imibereho yacu muri rusange, intego zacu n’ibyo tugamije. Azi ko twarazwe icyaha, indwara n’urupfu, ku bw’ibyo tukaba dufite inzitizi nyinshi. Kuba twumva tubabaye kandi twirakariye twe ubwacu, ubwabyo ni igihamya gihagije kigaragaza ko burya tuba tutashakaga gukora icyaha kandi ko tutararenga ihaniro. Bibiliya ivuga ko twashyizwe “mu bubata bw’ibitagira umumaro”

tutabishaka. Ku bw’ibyo rero, Imana igirira impuhwe imimerereyacu iteye agahinda, kandi itugirira ibambe yibuka intege nke zacu.—Abaroma 5:12; 8:20.

Twizezwa ko ‘Uwiteka ari umunyebambe n’umunyambabazi.’ “Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. Kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:8, 12, 14). Mu by’ukuri, Yehova ni “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.

Ubufasha bene abo bantu bihebye baba bakeneye cyane kurushaho, babukesha kugirana imishyikirano ya bugufi bo ubwabo n’Imana yabo igira ibambe, bakanitabira uburyo ibatumira ibasaba ‘kuyikoreza umutwaro wabo.’ Koko rero, ishobora ‘guhembura abafite imitima imenetse’ (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; Yesaya 57:15.) Ku bw’ibyo rero, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo gusenga muri aya magambo ngo ‘mwikoreze [Yehova] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe’ (1 Petero 5:7). Ni byo koko binyuriye mu isengesho no gusaba ubutitsa, abantu bashobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana maze bakishimira kugira “amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya.”—Abafilipi 4:6, 7; Zaburi 16:8, 9.

Kuba umuntu yagira icyo ahindura ku mibereho ye mu buryo bushyize mu gaciro, na byo bishobora kumufasha mu gutsinda imimerere yo kwiheba. Imyitozo ngororangingo, kurya indyo yuzuye, guhumeka umwuka mwiza no kuruhuka bihagije, no kwirinda gukabya mu bihereranye no kureba televiziyo, ibyo byose ni ngombwa cyane. Hari umugore umwe wafashije abihebye, abasaba kujya bagenza amaguru cyane. Igihe kimwe, umugore umwe wihebye yigeze kugira ati “jye sinshaka kugenza amaguru,” nuko wa mugore wundi amusubizanya ubwitonzi bwinshi ariko nanone mu buryo butajenjetse ati “yewe, urayagenza.” Uwo mugore yaje kugira ati ‘twagenze urugendo rugera ku birometero bitandatu. Twatashye ananiwe, ariko yumva yagaruye ubuyanja. Ntushobora kwiyumvisha uko bene iyo myitozo ifasha, keretse uyigerageje.’

Icyakora, rimwe na rimwe hari ubwo bidashoboka gutsinda burundu iyo mimerere yo kwiheba, kabone n’iyo ibintu byose byaba byarageragejwe, hakubiyemo no kwivuza mu baganga. Umugore umwe w’ijigija yagize ati “nagerageje ibintu byose, ariko imimerere yo kwiheba iranga imbaho akarande.” Ni nk’uko muri iki gihe hari ubwo bitajya bishoboka gukiza umuntu w’impumyi, igipfamatwi cyangwa ikirema. Nyamara, abari mu mimerere yo kwiheba bo bashobora kugira ihumure n’ibyiringiro babikesheje gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, ari na ryo dukesha ibyiringiro nyakuri by’uko indwara zose zigera ku bantu zizakira burundu.—Abaroma 12:12; 15:4.

Igihe Nta Wuzaba Akiri mu Mimerere yo Kwiheba

Ubwo Yesu yavugaga ibihereranye n’ibintu bibi cyane byagombaga kubaho mu minsi y’imperuka, yunzemo ati “nuko ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora” (Luka 21:28). Yesu yari arimo avuga ibihereranye no kurokokera kujya mu isi nshya ikiranuka y’Imana, aho ‘ibyaremwe bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’—Abaroma 8:21.

Mbega ukuntu ikiremwamuntu kizaba gikize koko nikibaturwa mu bubata bw’imitwaro y’igihe cyashize, maze umuntu akajya abyuka buri munsi yumva ubwenge bwe bufite amafu kandi yagaruye ubuyanja, ku buryo yumva ashishikariye cyane imirimo y’uwo munsi! Hehe no kongera gushavuzwa n’igicu cy’imimerere yo kwiheba. Abantu bafite isezerano ridakuka ry’uko Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’Ibyanditswe yavanywe muri Bibliya Yera 1993.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze