Ni Nde Mu By’ukuri Utegeka Iyi Si?
Abantu benshi basubiza icyo kibazo mu ijambo rimwe gusa ngo ni Imana. Ariko igitangaje, ni uko muri Bibiliya nta hantu na hamwe havuga ko Yesu Kristo cyangwa Se, ari bo mu by’ukuri bategeka isi. Ahubwo Yesu yaravuze ati “umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa.” Ndetse yongeyeho ati ‘umutware w’ab’iyi si araza kandi nta cyo amfiteho.’—Yohana 12:31, 14:30, 16:11.
Bityo rero, umutware w’iyi si arwanya Yesu. Uwo yaba ari nde?
Inkomoko y’ibintu bibera ku isi
Nubwo abantu bifuza ibyiza bagiye bakora uko bashoboye, amateka y’abantu yaranzwe n’ibibazo bikomeye cyane. Ibyo bituma abantu bibaza ikibitera. Umwanditsi witwaga David Lawrence na we yarabyibajije, igihe yandikaga ati “abantu hafi ya bose ku isi bifuza amahoro. Abantu bo mu moko yose yo ku isi hafi ya bose bifuza kugirira abandi neza. Ariko se ni iki gituma batabikora? Kuki intambara iyogoza ibintu kandi abantu mu mitima yabo bifuza gukora ibyiza?”
Ibyo bisa n’ibihabanye, si byo se? Nubwo abantu bifuza kubaho mu mahoro, usanga bangana kandi bakicana, babikoranye ubugome bwinshi. Tekereza ku bikorwa by’ubwicanyi bukabije bwa kinyamaswa biriho. Abantu bagiye bakoresha ibyumba birimo ibyuka bihumanya, ibigo bikoranyirizwamo imfungwa, ibikoresho byo gutwika abantu, za bombe, n’ubundi buryo bwose bwo kwica urubozo.
Ese uribwira ko abantu bifuza amahoro n’ibyishimo, bo ubwabo bashobora kugirirana ubugome bukabije bene ako kageni? Ni iki gituma abantu bakora ibintu biteye ishozi bityo cyangwa gituma bumva ko bagomba gukora ayo marorerwa? Ese wigeze wibaza niba hari umugome, utaboneka, ushishikariza abantu gukora ibikorwa nk’ibyo by’urugomo?
Abategeka isi baramenyekanye
Si ngombwa gukoresha ubufindo ku bihereranye no kumenya utegeka isi, kuko Bibiliya igaragaza ko hari ikiremwa gifite ubwenge kitaboneka, gitegeka abantu n’amahanga. Bibiliya ivuga ko “ab’isi bose bari mu Mubi.” Nanone Bibiliya ivuga ko ‘yitwa Umwanzi na Satani, uyobya abari mu isi bose.’—1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 12:9.
Igihe Yesu ‘yageragezwaga n’umwanzi,’ ntabwo yahakanye ko Satani ari umutware w’iyi si. Bibiliya isobanura uko byagenze: “Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo aramubwira ati ‘biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.’ Yesu aramubwira ati ‘genda Satani.’”—Matayo 4:1, 8-10.
Tekereza gato kuri ibyo bintu. Satani yagerageje Yesu amugabira ‘ubwami bwose bwo mu isi.’ None se icyo gikorwa Satani yakoze cyo kugabira Yesu ubwami, cyari kuba ari ikigeragezo iyo aza kuba atari umutware wabwo? Icyo nticyari kuba ari ikigeragezo. Kandi wibuke ko Yesu atahakanye ko ubutegetsi bwose bwo ku isi ari ubwa Satani, kubera ko aba yaramuvuguruje iyo Satani aza kuba atabufiteho ububasha. Bityo rero, Satani Umwanzi ni we mutware utaboneka w’iyi si! Kandi koko, Bibiliya imwita “imana y’iki gihe” (2 Abakorinto 4:4). Ariko se, byagenze bite kugira ngo umugome nk’uwo agere ku mwanya nk’uwo ukomeye?
Uwo wahindutse Satani yari umumarayika waremwe n’Imana, ariko yaje kurarikira umwanya w’ubutware Imana ifite. Yahinyuye ubutegetsi bukiranuka bw’Imana. Kugira ngo abigereho, yakoresheje inzoka ashuka umugore wa mbere Eva, bityo atuma Eva n’umugabo Adamu, bagandukira amategeko ye aho kumvira Imana (Itangiriro 3:1-6; 2 Abakorinto 11:3). Yihandagaje nanone avuga ko yashoboraga gutuma abari kuzakomoka kuri Adamu na Eva, icyo gihe bari bataravuka, batera Imana umugongo. Ku bw’ibyo rero, Imana yahaye Satani igihe cyo kugaragaza ibyo yihandagaje avuga, ariko Satani byaramunaniye.—Yobu 1:6-12; 2:1-10.
Mu by’ukuri, Satani si wenyine utegeka iyi si. Yashoboye kwemeza bamwe mu bandi bamarayika kwifatanya na we mu gikorwa cyo kwigomeka ku Mana. Abo ni bo bahindutse abadayimoni, ibiremwa by’umwuka bikorana na we. Hari icyo Bibiliya ibavugaho, itera Abakristo inkunga igira iti ‘muhagarare mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’—Abefeso 6:11, 12.
Rwanya imyuka mibi
Abo batware b’isi bataboneka kandi b’abagome biyemeje kuyobya abantu bose, bagatuma bareka gusenga Imana. Uburyo bumwe imyuka mibi ikoresha, ni ukumvisha abantu ko hari ikintu gikomeza kubaho iyo umuntu apfuye, nubwo Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko abapfuye baba nta cyo bazi (Itangiriro 2:17; 3:19; Ezekiyeli 18:4; Zaburi 146:3, 4; Umubwiriza 9:5, 10). Bityo rero, umwuka mubi ushobora kwigana ijwi ry’umuntu wapfuye ukavugana n’umwe mu basigaye bo mu muryango we cyangwa incuti ze, ukoresheje umupfumu cyangwa “ijwi” ribeshya ko ari iry’uwapfuye, kandi mu by’ukuri ari iry’uwo mudayimoni!
Bityo rero, nuramuka wumvise “ijwi” nk’iryo, ntirizagushuke. Ntuzemere ibyo rikubwira byose, ahubwo uzigane Yesu nawe uvuge uti “genda Satani” (Matayo 4:10; Yakobo 4:7). Ntuzemere ko amatsiko yo gushaka kumenya iby’imyuka mibi yatuma ushyikirana n’abadayimoni. Imishyikirano nk’iyo yitwa ubupfumu kandi Imana iburira abayisenga kutabugenderamo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Bibiliya iciraho iteka “ukora iby’ubupfumu . . . cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi.”—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12; Abagalatiya 5:19-21; Ibyahishuwe 21:8.
Kubera ko ubupfumu butuma umuntu ayoborwa n’abadayimoni, irinde imigenzo yabwo yose utitaye ku kuntu yaba isa n’ishimishije cyangwa ishishikaje. Muri iyo migenzo, harimo nko gusuzuma imirongo yo mu kiganza, gutera inzuzi, kwambara impigi, kuragurisha umutwe, kuragurisha inyenyeri n’ibindi. Nanone abadayimoni batera urusaku cyangwa bagakora ibindi bimenyetso biboneka mu mazu baba barahawemo icyicaro.
Ikindi kandi, imyuka mibi yuririra kuri kamere muntu ibogamira ku cyaha, igateza imbere inyandiko, za filimi na porogaramu za televiziyo zibanda cyane ku mibonano mpuzabitsina, no gukoresha ibitsina mu buryo imibiri itaremewe. Abadayimoni bazi neza ko iyo umuntu atikuyemo ibitekerezo bibi, biba bishobora kuzamugumamo ubudasibangana bigatuma agwa mu busambanyi, nk’uko byangendekeye abadayimoni.—Itangiriro 6:1, 2; 1 Abatesalonike 4:3-8; Yuda 6.
Hari abantu benshi bashobora kudaha agaciro icyo gitekerezo cy’uko iyi si itegekwa n’imyuka mibi. Ariko kuba batagira icyo bemera ntibidutangaza, kuko Bibiliya ivuga ko na “Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:14). Amayeri akunda gukoresha yigira nyoni nyinshi, ni ayo guhuma abantu amaso akabumvisha ko we n’abadayimoni be batabaho rwose. Ariko ntukemere ko agushuka! Umwanzi n’abadayimoni be bariho rwose, kandi ugomba gukomeza kubarwanya.—1 Petero 5:8, 9.
Igishimishije ni uko ubu igihe Satani n’amashumi ye bazarimburirwa kiri bugufi! Bibiliya yemeza ko ‘isi [hakubiyemo n’abatware bayo b’abadayimoni] ishirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose’ (1 Yohana 2:17). Mbega ukuntu tuzishima igihe Satani n’abadayimoni bazaba batagishoboye gushuka abantu! Nimucyo rero twifatanye n’abakora ibyo Imana ishaka, maze tuzahabwe ubuzima bw’iteka mu isi nshya ikiranuka y’Imana.—Zaburi 37:9-11, 29; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4.
Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose ya Bibiliya yavanywe muri Bibiliya Yera 2001.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Ese Satani yari gushobora kugabira Yesu ubwo butegetsi bw’isi bwose iyo buza kuba butari ubwe?