Amafoto y’icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova na bimwe mu biro byabo
Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 352 n’iya 353]
Umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose uyoborerwa i Brooklyn muri leta ya New York muri Amerika kuva mu mwaka wa 1909. Aya mazu ni yo icyicaro gikuru cyakoreragamo kuva mu mwaka wa 1980
[Ifoto yo ku ipaji ya 352]
Ikigo cya Watchtower gikorerwamo imirimo yo kwigisha, i Patterson muri New York (igihe cyubakwaga mu mwaka wa 1992)
[Ifoto yo ku ipaji ya 353]
Amwe mu mazu y’amacumbi yacumbikiraga abantu babarirwa mu bihumbi bakora ku cyicaro gikuru
[Ifoto yo ku ipaji ya 354]
Amazu y’i Brooklyn yahoze ari amahoteli yaravuguruwe kugira ngo acumbikire abakozi 1.476 bitangiye imirimo
[Ifoto yo ku ipaji ya 354]
Amazu y’umuryango wa Beteli y’i Wallkill, muri New York
[Amafoto yo ku ipaji ya 354 n’iya 355]
Muri aya macapiro (ari i Brooklyn, muri New York), hacapirwa za Bibiliya, ibitabo n’udutabo mu ndimi 180 bigatangwa ku isi hose
[Amafoto yo ku ipaji ya 356]
Buri mwaka muri iri capiro riri i Brooklyn hakorerwa kasete z’imfashanyigisho za Bibiliya zibarirwa muri za miriyoni. Nanone aha ni ho hahurizwa ibikorwa byo kohereza ibitabo. Buri mwaka toni zirenga 15.000 z’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya n’izindi nyandiko zoherezwa mu bice bitandukanye by’isi
[Amafoto yo ku ipaji ya 356]
Muri iri capiro ryo ku isambu ya Watchtower, hafi y’i Wallkill muri New York, buri mwaka hacapirwa kopi zibarirwa muri za miriyoni z’“Umunara w’Umurinzi” na “Nimukanguke!” mu ndimi 14
Abahamya ba Yehova n’imiryango yo mu rwego rw’amategeko bakoresha bafite ibiro n’amacapiro mu bihugu byinshi ku isi. Amafoto ari ku mapaji akurikira agaragaza inyinshi muri izo nyubako nubwo atari zose. Aho amazu mashya yari acyubakwa mu mwaka wa 1992, hagaragajwe ibishushanyo mbonera. Imibare yatanzwe ni iyo mu mwaka wa 1992.
AMERIKA YA RUGURU NO MU BIRWA BYA KARAYIBE
ALASIKA
[Ifoto yo ku ipaji ya 357]
Abashyitsi basura ibiro by’ishami bakiranwa urugwiro. Aha muri Alasika kimwe n’ahandi ku isi, Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu, nubwo rimwe na rimwe ubukonje buba bwinshi bukagera kuri dogere 50 munsi ya 0.
[Ifoto yo ku ipaji ya 357]
Bakoresha indege kugira ngo bageze ababwiriza b’Ubwami mu turere twitaruye tw’iyo fasi
BAHAMASI
[Ifoto yo ku ipaji ya 357]
Ibitabo by’umuryango wa Watch Tower Society byageze muri Bahamasi mu mwaka wa 1901. Hatangiye kubwirizwa buri gihe mu mwaka wa 1926. Kuva icyo gihe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bisaga 4.600.000 byatanzwe mu birwa bigenzurwa n’ibi biro.
BARUBADE
[Amafoto yo ku ipaji ya 358]
Muri Barubade hari amadini asaga 140 avuga ko ari aya gikristo. Guhera mu mwaka wa 1905, Abahamya ba Yehova bafasha abantu baho kwigenzurira icyo Bibiliya ivuga.
BELIZE
[Amafoto yo ku ipaji ya 358]
Hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Belize baba mu giturage. Buri mwaka Abahamya ba Yehova bakora urugendo n’amaguru bahetse ibikapu n’amavarisi, bakajya kubwiriza mu midugudu yitaruye.
KOSITA RIKA
[Ifoto yo ku ipaji ya 358]
Ibiro bya mbere by’ishami byashyizwe muri Kosita Rika mu mwaka wa 1944. Guhera mu myaka ya 1950, abaturage bo muri Kosita Rika babarirwa mu bihumbi bifatanyaga muri gahunda yo gusenga k’ukuri.
RÉPUBLIQUE DOMINICANE
[Amafoto yo ku ipaji ya 359]
Ibitabo by’umuryango wa Watch Tower byatangiye gutangwayo mu mwaka wa 1932. Ariko gahunda yo kwigisha abantu bashimishijwe yatangiye mu mwaka wa 1945, igihe abo bamisiyonari bagaragajwe ibumoso bahageraga. Mu myaka ya vuba aha, ubwo abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bashishikazwaga no kwigana Bibiliya n’Abahamya, byabaye ngombwa ko hubakwa ayo mazu y’ibiro by’ishami.
SALUVADORU
[Amafoto yo ku ipaji ya 359]
Hari ababwirije muri iki gihugu mu mwaka wa 1916. Icyakora mu mwaka wa 1945 ni bwo bwa mbere nibura umuntu umwe wo muri Saluvadoru yari yiteguye kubatizwa umubatizo wa gikristo (nk’uko bigaragazwa aha). Kuva icyo gihe, abandi babarirwa mu bihumbi babaye abagaragu ba Yehova.
GWADELUPE
[Amafoto yo ku ipaji ya 359]
Ikigereranyo cy’umubwiriza ku baturage mu ifasi igenzurwa n’ibi biro by’ishami ni kimwe mu bigereranyo byiza kurusha ibindi ku isi. Abantu benshi bo muri Gwadelupe bishimira ubutumwa bwiza.
KANADA
[Ifoto yo ku ipaji ya 360 n’iya 361]
Ibiro by’ishami byo muri Kanada bigenzura umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihugu cya kabiri mu bunini ku isi. Ababwiriza b’Ubwami basaga 100.000 babwiriza muri icyo gihugu.
Inzu y’ibiro (ifoto igaragaza igice cy’amazu y’ibiro by’ishami)
[Ifoto yo ku ipaji ya 360]
Intara zo mu majyaruguru y’uburengerazuba
[Ifoto yo ku ipaji ya 360]
Imidugudu y’abasatura imbaho yo muri British Columbia
[Ifoto yo ku ipaji ya 360]
Inzuri zo muri Alberta
[Ifoto yo ku ipaji ya 361]
Québec ikoresha igifaransa
[Ifoto yo ku ipaji ya 361]
Intara zo ku nkombe
GWATEMALA
[Amafoto yo ku ipaji ya 360]
Nubwo icyesipanyoli ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi muri Gwatemala, muri icyo gihugu havugwa izindi ndimi nyinshi z’abasangwabutaka. Ibiro by’ishami bikora ibishoboka byose kugira ngo abantu bose bashobore kumva ibyerekeye Ubwami bw’Imana.
HAYITI
[Amafoto yo ku ipaji ya 361]
Gukorera Yehova bihesha Abahamya ba Yehova bo muri Hayiti ibyishimo byinshi nubwo akenshi baba bahanganye n’ingorane.
HONDURASI
[Amafoto yo ku ipaji ya 362]
Guhera mu mwaka wa 1916, bamaze amasaha asaga 23.000.000 bigisha Bibiliya abaturage bo muri iki gihugu. Nanone hari igihe Abahamya ba Yehova bigishaga abantu gusoma no kwandika, (nk’uko ubibona hano) kugira ngo bashobore kwiyigisha Ijambo ry’Imana.
JAMAYIKA
[Amafoto yo ku ipaji ya 362]
Mu gihe abazaragwa Ubwami bwo mu ijuru barimo bakorakoranywa, abantu babarirwa mu magana bo muri Jamayika biyeguriye Yehova. Guhera mu mwaka wa 1935, abandi babarirwa mu bihumbi bafatanyije na bo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Hubatswe ibi biro by’ishami kugira ngo byite ku byo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka.
ANTIGWA (ÎlES SOUS-LE-VENT)
[Ifoto yo ku ipaji ya 362]
Mu mwaka wa 1914, ubutumwa bwiza bwabwirizwaga mu birwa ubu byitabwaho n’ibi biro by’ishami. Kuva icyo gihe, abantu bo muri ako karere bakomeje gutumirwa kenshi ngo ‘baze bafate amazi y’ubuzima ku buntu.’ —Ibyah 22:17.
MEGIZIKE
[Ifoto yo ku ipaji ya 363]
Ikigo gishya cyo kwigishirizamo Bibiliya kirimo cyubakwa n’Abahamya ba Yehova muri Megizike
[Ifoto yo ku ipaji ya 363]
Amazu y’ibiro by’ishami yakoreshwaga mu mwaka wa 1992
[Amafoto yo ku ipaji ya 363]
Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapirwa hano bifasha Abahamya barangwa n’ishyaka basaga 410.000 bo muri Megizike no mu gihugu bituranye bikoresha icyesipanyoli
[Ifoto yo ku ipaji ya 363]
Guhera mu mwaka wa 1986 kugeza mu wa 1992, abasaga 10 ku ijana by’abantu Abahamya bigishaga Bibiliya ku isi hose, babaga muri Megizike, benshi bakaba barigiraga hamwe n’abagize imiryango yabo
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 363]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Abigishijwe Bibiliya muri Megizike
500.000
250.000
1950 1960 1970 1980 1992
MARITINIKE
[Amafoto yo ku ipaji ya 364]
Mu mwaka wa 1946 imbuto z’ukuri zabibwaga muri iki gihugu. Ariko igihe Xavier na Sara Nol (bagaragajwe aha) bahageraga mu mwaka wa 1954 baturutse mu Bufaransa, barahagumye bita ku bari bashimishijwe. Mu mwaka wa 1992, abantu basaga 3.200 bafatanyaga na bo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami.
IBIRWA BYA ANTILLES BY’U BUHOLANDI (CURAÇAO)
[Amafoto yo ku ipaji ya 364]
Abamisiyonari 23 bakoreye umurimo mu ifasi igenzurwa n’ibi biro by’ishami. Babiri mu bari bagize itsinda rya mbere ryahageze mu mwaka wa 1946 (bagaragajwe hano) bari bakihakorera umurimo mu mwaka wa 1992.
NIKARAGWA
[Ifoto yo ku ipaji ya 364]
Igihe abamisiyonari bageraga muri Nikaragwa mu mwaka wa 1945, Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu batangiye kwiyongera. Mu mwaka wa 1992 bari bamaze kurenga 9.700. Ubu abantu bifuza ko Abahamya babigisha Bibiliya baruta ubwinshi Abahamya bo muri icyo gihugu.
PANAMA
[Amafoto yo ku ipaji ya 365]
Guhera mu mpera z’ikinyejana cya 19, abantu bo muri Panama bafashwaga kwiga ibyo Imana isaba abazahabwa ubuzima bw’iteka.
PORUTO RIKO
[Ifoto yo ku ipaji ya 365]
Guhera mu mwaka wa 1930, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bisaga 83.000.000 byatanzwe muri Poruto Riko, kandi basubiye gusura incuro 25.000.000 kugira ngo bafashe abashimishijwe. Umurimo w’ubuhinduzi ukorerwa hano utuma abantu bagera kuri 350.000.000 bavuga icyesipanyoli ku isi hose babona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.
TIRINITE
[Amafoto yo ku ipaji ya 365]
Mu mwaka wa 1912, ubutumwa bwiza bwabwirizwaga cyane muri Tirinite. Abahamya benshi, hakubiyemo n’aba batatu bize mu Ishuri rya Gileyadi, bakoreshaga igihe cyabo cyose muri uwo murimo.
AMERIKA Y’EPFO
ARIJANTINE
[Amafoto yo ku ipaji ya 366]
Umubwiriza w’Ubwami yoherejwe bwa mbere muri icyo gihugu mu mwaka wa 1924. Nyuma yaho, abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi batanze ubufasha bukomeye, hakubiyemo na Charles Eisenhower (wagaragajwe hano), wahageze mu mwaka wa 1948 ari kumwe n’umugore we. Mu mwaka wa 1992, aya mazu ni yo yakoreshwaga mu kugenzura umurimo w’Abahamya ba Yehova basaga 96.000 bo muri Arijantine no kubagezaho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone ibi biro byoherezaga muri Shili ibitabo bigenewe Abahamya baho basaga 44.000.
BOLIVIYA
[Amafoto yo ku ipaji ya 367]
Guhera mu mwaka wa 1924 Abanyaboliviya bumvaga ubutumwa bw’Ubwami. Ababarirwa mu bihumbi bishimiraga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bahabwaga kandi bungukirwaga no kwigishwa Bibiliya buri gihe.
SHILI
[Amafoto yo ku ipaji ya 367]
Mu mwaka wa 1919, ibitabo by’umuryango wa Watch Tower Society byari byarageze muri Shili. Ubu umurimo wo kubwiriza ugenzurwa n’ibi biro uhera mu nzuri z’intama zibamo umuyaga mwinshi mu majyepfo ukagera mu nkambi zitaruye z’abacukura amabuye y’agaciro mu majyaruguru, ugahera mu misozi ya Andes ukagera ku nyanja.
EKWATERI
[Amafoto yo ku ipaji ya 367]
Abahamya basaga 870 (urugero nk’aba babiri bagaragajwe ku ifoto) bavuye mu bihugu byabo kavukire bakajya gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane, bagize uruhare rugaragara mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri Ekwateri. Ibi biro by’ishami bifasha ababwiriza basaga 22.000 basingiza Yehova babigiranye ishyaka.
BUREZILI
[Amafoto yo ku ipaji ya 368 n’iya 369]
Mu mwaka wa 1992, igihe amazu y’ibiro by’ishami, icapiro n’amacumbi byagurwaga, Abahamya ba Yehova bo muri Burezili barengaga 335.000 kandi babatizaga abigishwa basaga 27.000 buri mwaka. Nanone iryo capiro ricapa ibitabo bitangwa muri Boliviya, Paragwe na Uruguay.
[Amafoto yo ku ipaji ya 369]
Sitade nini zakoreshejwe mu ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova i São Paulo mu mwaka wa 1990; habaye n’andi makoraniro asaga 100
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 369]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Ababwiriza b’Ubwami muri Burezili
300.000
200.000
100.000
1950 1960 1970 1980 1992
GUYANA
[Amafoto yo ku ipaji ya 368]
Muri Guyana hari ibiro by’ishami kuva mu mwaka wa 1914. Abahamya bageze mu turere tw’igiturage kandi bihatira guha buri wese uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza. Nubwo abaturage b’icyo gihugu batageze kuri miriyoni, Abahamya bamaze amasaha asaga 10.000.000 mu murimo wo kubwiriza no kwigisha muri iki gihugu.
PARAGWE
[Amafoto yo ku ipaji ya 369]
Mu myaka ya 1920, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wakorwaga muri Paragwe. Guhera mu mwaka wa 1946, abamisiyonari 112 bize mu ishuri rya Gileyadi bagize uruhare mu gutanga ubuhamya. Nanone hari abandi bahamya bo mu bihugu bitandukanye bitanze baza kubwiriza abantu bavuga izindi ndimi zitari icyesipanyoli n’ikigwarani.
Abavuye mu Buyapani
Abavuye muri Koreya
Abavuye mu Budage
KOLOMBIYA
[Ikarita/Amaforo yo ku ipaji ya 370 n’iya 371]
Mu mwaka wa 1915, umugabo wari ushimishijwe wari muri Kolombiya yohererejwe igitabo cyanditswe n’umuryango wa Watch Tower Society. Mu mwaka wa 1992, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapirwa muri aya mazu byohererezwaga ababwiriza basaga 184.000 bo muri Kolombiya, muri Ekwateri, muri Panama, muri Peru no muri Venezuwela.
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
KOLOMBIYA
PERU
EKWATERI
PANAMA
VENEZUWELA
PERU
[Ifoto yo ku ipaji ya 370]
Mu mwaka wa 1924, Umwigishwa wa Bibiliya yagiye muri Peru atangayo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nyuma y’imyaka 21 hashinzwe itorero rya mbere. Ubu muri Peru hari ababwiriza b’Ubwami bw’Imana barangwa n’ishyaka basaga 43.000.
[Ifoto yo ku ipaji ya 370]
Abapayiniya babwiriza mu misozi ya Andes
SURINAME
[Amafoto yo ku ipaji ya 371]
Itsinda rya mbere ry’Abigishwa ba Bibiliya ryashinzwe muri iki gihugu ahagana mu mwaka wa 1903. Ubu ayo mazu y’ibiro by’ishami arakenewe kugira ngo bagenzure umurimo ukorwa n’amatorero yo mu gihugu hose, yaba ayo mu turere tw’igiturage no mu migi.
URUGUAY
[Amafoto yo ku ipaji ya 372]
Guhera mu mwaka wa 1945, abamisiyonari basaga 80 bagize uruhare mu murimo wo gutangaza Ubwami muri Uruguay. Abo bari ku ifoto bakoreye umurimo muri Uruguay kuva mu myaka ya 1950. Mu mwaka wa 1992, Abahamya bo muri icyo gihugu basaga 8.600 bakoranaga na bo mu murimo.
VENEZUWELA
[Ifoto yo ku ipaji ya 372]
Hari ibitabo by’umuryango wa Watch Tower Society byatanzwe muri Venezuwela mu myaka ya 1920. Nyuma y’imyaka icumi, mushiki wacu n’umukobwa we bo muri Amerika, bombi bakaba bari abapayiniya, batangiye kuhabwiriza babigiranye ishyaka, bazenguruka umurwa mukuru incuro nyinshi kandi bakajya bakora ingendo bakajya kubwiriza mu midugudu yose y’icyo gihugu. Ubu muri Venezuwela hari Abahamya barangwa n’ishyaka basaga 60.000.
[Ifoto yo ku ipaji ya 372]
Imbaga y’abantu bagera ku 74.600 bari mu ikoraniro ryihariye ryabereye i Valencia mu mwaka wa 1988
U BURAYI NA MEDITERANE
OTIRISHIYA
[Ifoto yo ku ipaji ya 373]
Mu myaka ya 1890, hari abantu bo muri Otirishiya bahabwaga uburyo bwo kungukirwa n’ubutumwa bwiza. Guhera mu myaka ya 1920, umubare w’abasingiza Yehova muri icyo gihugu wakomezaga kwiyongera, nubwo biyongeraga buhoro buhoro.
[Ifoto yo ku ipaji ya 373]
Amatorero asaga 270 ateranira mu Mazu y’Ubwami ari hirya no hino muri Otirishiya
U BUBILIGI
[Amafoto yo ku ipaji ya 373]
U Bubiligi bwabaye ihuriro ry’imico itandukanye yo ku isi. Ibi biro by’ishami bitanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 100, kugira ngo byite ku baturage batandukanye baba muri icyo gihugu.
U BWONGEREZA
[Amafoto yo ku ipaji ya 374]
Ibi biro by’ishami bigenzura umurimo w’Abahamya ba Yehova basaga 125.000 mu Bwongereza. Nanone Abahamya bo mu Bwongereza bagiye basohoza inshingano zo kugeza ubutumwa bw’Ubwami mu bindi bihugu by’i Burayi, muri Afurika, muri Amerika y’Epfo, muri Ositaraliya, mu Burasirazuba no mu birwa.
IBSA House
Watch Tower House
[Amafoto yo ku ipaji ya 374]
Urwego rushinzwe umurimo rwita ku matorero asaga 1.300 yo mu Bwongereza
[Ifoto yo ku ipaji ya 374]
Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapirwa hano mu cyongereza, mu kimalitesi, mu kigujarati no mu giswayire
Ibitabo byoherezwa mu turere twose tw’u Bwongereza, Écosse, Wales, Irilande, muri Malita no mu bihugu bya Afurika na Karayibe
U BUFARANSA
[Amafoto yo ku ipaji ya 375]
Imirimo yo guhindura no gutunganya umwandiko w’ibitabo byose by’Abahamya bicapirwa abantu bo ku isi hose bavuga igifaransa ikorerwa muri ibi biro by’ishami byo mu Bufaransa. (Abantu basaga 120.000.000 bavuga igifaransa.) Buri gihe ibitabo bicapirwa hano mu ndimi zitandukanye bikoherezwa mu bihugu byo mu Burayi, muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati, mu bihugu byo mu nyanja y’Abahindi no mu nyanja ya Pasifika.
Icapiro n’ibiro by’i Louviers
Ubuhinduzi
Gutunganya umwandiko
[Ifoto yo ku ipaji ya 375]
Ibiro n’amacumbi i Boulogne-Billancourt
[Ifoto yo ku ipaji ya 375]
Icumbi ry’abagize umuryango wa Beteli muri Incarville
U BUDAGE
[Amafoto yo ku ipaji ya 376 n’iya 377]
Abahamya ba Yehova bo mu Budage ntibigeze bareka ukwizera kwabo nubwo hashyizweho imihati yo kubatsemba mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi. Kuva mu mwaka wa 1946, bamaze amasaha asaga 646.000.000 bakwirakwiza ukuri kwa Bibiliya mu gihugu hose.
Amazu yaguwe y’i Selters/Taunus
[Ifoto yo ku ipaji ya 376]
Uretse imirimo yo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu kidage ikorerwa kuri ibi biro by’ishami by’i Selters/Taunus, nanone hacapirwa ibitabo mu ndimi zisaga 40
[Ifoto yo ku ipaji ya 377]
Ibyinshi mu bitabo bicapirwa hano byoherezwa mu bihugu bisaga 20; hacapirwa amagazeti mu ndimi nyinshi akoherezwa mu bihugu bisaga 30
[Ifoto yo ku ipaji ya 377]
Amakamyo y’Abahamya akoreshwa mu kohereza ibitabo hirya no hino mu Budage
SHIPURE
[Ifoto yo ku ipaji ya 376]
Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu Kristo ubutumwa bwiza bwabwirizwaga mu baturage bo muri Shipure (Ibyak 4:32-37; 11:19; 13:1-12). Muri iki gihe, uwo murimo wo kubwiriza waravuguruwe kandi ubuhamya bukomeje gutangwa mu buryo bunonosoye buyobowe n’ibi biro by’ishami.
DANIMARIKE
[Amafoto yo ku ipaji ya 377]
Guhera mu myaka ya 1890, umurimo wo kubwiriza wakorwaga mu rugero rwagutse muri Danimarike. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byacapirwaga hano mu kidanwa, mu giferowe, mu kigurunilandi no mu gisilande.
Ifoto y’ibiro by’ishami (amarembo mu gafoto gato)
U BUTALIYANI
[Amafoto yo ku ipaji ya 378 n’iya 379]
Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gitaliyani bihindurirwa aha kandi akaba ari ho bicapirwa. Ibi biro bicapa ibitabo bikoreshwa cyane cyane mu Butaliyani no mu bindi bihugu bituranye, kandi bikabiteranya.
Amazu y’ibiro by’ishami ari hafi y’i Roma
[Ifoto yo ku ipaji ya 379]
Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kubona icyo mu by’ukuri Bibiliya ivuga, batangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 379]
Nubwo Abahamya ba Yehova bo mu Butaliyani bahoraga bahanganye n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika y’i Roma babangaga, kuva mu mwaka wa 1946 bamaze amasaha asaga 550.000.000 basura abaturanyi babo bakaganira na bo ibyerekeye Bibiliya. Ibyo byatumye ubu mu Butaliyani hari abasenga Yehova 194.000 barangwa n’ishyaka
FINILANDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 378]
Ukuri kwa Bibiliya kwageze muri Finilande mu mwaka wa 1906 guturutse muri Suwede. Kuva icyo gihe kwagejejwe mu duce twose tw’igihugu, ndetse kugera no mu turere twitaruye urenze uruziga rwa Arigitika. Abahamya benshi bo muri iki gihugu bize mu Ishuri rya Gileyadi kugira ngo batozwe gukorera umurimo aho bakenerwa hose ku isi. Abandi bagiye bakoresha umutungo wabo bakajya gukorera umurimo mu bihugu ubufasha bwari bukenewe cyane.
ISILANDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 379]
Mu gihugu cya Isilande gifite abaturage bagera ku 260.000 gusa, hatanzwe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bisaga 1.620.000 kugira ngo bifashe abantu guhitamo ubuzima. Ubu muri icyo gihugu hari abantu basaga 260 bakorera Yehova Imana y’ukuri.
[Ifoto yo ku ipaji ya 379]
Georg Lindal wakoreye umurimo w’ubupayiniya hano kuva mu mwaka wa 1929 kugeza mu wa 1953; muri icyo gihe hafi ya cyose, ni we Muhamya wenyine wari muri icyo gihugu
U BUGIRIKI
[Ifoto yo ku ipaji ya 380]
Intumwa Pawulo ni umwe mu ba mbere babwirije ubutumwa bwiza mu Bugiriki (Ibyak 16:9-14; 17:15; 18:1; 20:2). Nubwo Kiliziya y’Aborutodogisi y’u Bugiriki yamaze imyaka myinshi itoteza cyane Abahamya ba Yehova, ubu muri icyo gihugu hari abagaragu ba Yehova b’indahemuka basaga 24.000. Ibiro by’ishami byagaragajwe hano, biri ku birometero 60 mu majyaruguru y’umugi wa Atene.
[Ifoto yo ku ipaji ya 380]
Babwiriza mu mugi wa Atene
[Ifoto yo ku ipaji ya 380]
Ifoto yafashwe mu mwaka wa 1990 mu myigaragambyo yo kwamagana Abahamya yari iyobowe n’abayobozi b’idini
IRILANDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 380]
Abantu bo muri Irilande batinze kwitabira ubutumwa bwa Bibiliya hashira imyaka myinshi bimeze bityo. Abayobozi b’amadini barwanyaga ubwo butumwa cyane. Ariko nyuma y’imyaka 100 ubuhamya butangwa nta kudohoka, ubu hari umusaruro utubutse wo mu buryo bw’umwuka.
Ibiro by’ishami by’i Dublin
[Ifoto yo ku ipaji ya 380]
Abapayiniya babiri bamaze igihe kirekire, bari mu murimo wo kubwiriza
POLONYE
[Ifoto yo ku ipaji ya 381]
Aya mazu akoreshwa mu gufasha Abahamya basaga 100.000 bo muri Polonye. Kuva mu mwaka wa 1939 kugeza mu wa 1945, gahunda yabo yo kuyoboka Imana yarabuzanyijwe, ariko bariyongereye bava ku 1.039 mu mwaka wa 1939 bagera ku 6.994 mu wa 1946. Igihe wongeraga kubuzanywa mu mwaka wa 1950, bariyongereye baba 18.116; ariko hashize igihe gito amategeko yabuzanyaga umurimo akuweho mu mwaka wa 1989, raporo yagaragaje ko basagaga 91.000.
[Amafoto yo ku ipaji ya 381]
Bamaze imyaka myinshi bagirira amakoraniro mato mu mashyamba; ubu bagira amakoraniro bakuzura za sitade nini zo mu gihugu, kandi bagakoresha sitade zirenze imwe icyarimwe
Poznan (1985)
LUXEMBOURG
[Ifoto yo ku ipaji ya 382]
Luxembourg ni kimwe mu bihugu bito cyane byo mu Burayi. Ariko hashize imyaka igera kuri 70 ubutumwa bw’Ubwami bubwirizwa muri icyo gihugu. Cyane cyane mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Abahamya bo mu Bufaransa, mu Budage no mu Busuwisi baje gutanga ubufasha.
U BUHOLANDI
[Amafoto yo ku ipaji ya 382]
Ibi biro by’ishami biri mu mugi wa Emmen, bigenzura ibikorwa by’Abahamya barangwa n’ishyaka basaga 32.000 bo mu Buholandi. Ibitabo byose by’igiholandi bihindurirwa muri aya mazu. Nanone kaseti za videwo zishingiye kuri Bibiliya mu ndimi zikoreshwa mu Burayi, inyinshi muri zo zikorerwa hano.
NORUVEJE
[Amafoto yo ku ipaji ya 383]
Ubu hashize imyaka ijana Umunyanoruveje wari warimukiye muri Amerika akamenyerayo ukuri kwa Bibiliya azanye ubutumwa bwiza mu gihugu cye kavukire. Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova basuye incuro nyinshi buri gace kose ko muri Noruveje, bakabwira abantu ibyerekeye Ubwami bw’Imana.
PORUTUGALI
[Ifoto yo ku ipaji ya 383]
Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo leta ishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Vatikani, abapolisi bafashe Abahamya barabafunga kandi birukana abamisiyonari babo. Ariko Abahamya basigaye bakomeje guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana, bakabwiriza abandi, kandi bariyongereye. Amaherezo mu mwaka wa 1974 babonye ubuzima gatozi.
Ibi biro bigenzura ibikorwa by’Abahamya basaga 40.000 bo muri Porutugali. Nanone byafashije cyane ibihugu byo muri Afurika byari bifitanye na Porutugali umubano ukomeye
[Ifoto yo ku ipaji ya 383]
Ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Lisbon mu mwaka wa 1978
SUWEDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 383]
Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 100 babwiriza muri Suwede. Mu myaka icumi ishize, bamaze amasaha asaga 38.000.000 muri uwo murimo. Ubu muri Suwede hari amatorero menshi akoresha izindi ndimi zitari igisuwede.
[Ifoto yo ku ipaji ya 383]
Kugira ngo bafashe abantu b’ingeri zose bo muri Suwede, babika ibitabo mu ndimi zigera kuri 70
ESIPANYE
[Ifoto yo ku ipaji ya 384]
Ibi biro by’ishami byita ku Bahamya basaga 92.000 bo muri Esipanye. Bicapa “Umunara w’Umurinzi” na “Nimukanguke!” mu cyesipanyoli no mu giporutugali. Nubwo abayobozi ba Kiliziya Gatolika batahwemye kugerageza gukoresha leta kugira ngo ihagarike Abahamya ba Yehova, Abahamya babwirije ukuri kwa Bibiliya abantu bavuga icyesipanyoli kuva mu mwaka wa 1916. Amaherezo mu mwaka wa 1970, igihe Abahamya ba Yehova bo muri Esipanye basagaga 11.000, babonye ubuzima gatozi. Kuva icyo gihe, bariyongereye bikuba incuro umunani.
[Ifoto yo ku ipaji ya 384]
Ubu hari amatorero asaga 1.100 aterana mu mudendezo mu Mazu y’Ubwami hirya no hino mu gihugu
U BUSUWISI
[Ifoto yo ku ipaji ya 384]
Kuva mu mwaka wa 1903 umuryango wa Watch Tower Society wari ufite ibiro by’ishami mu Busuwisi. Rimwe mu macapiro ya mbere y’uwo muryango mu Burayi ryari muri icyo gihugu. Hashize imyaka myinshi ibiro by’ishami by’aha i Thun bicapa amagazeti menshi akoreshwa mu bindi bihugu.
AFURIKA
BÉNIN
[Ifoto yo ku ipaji ya 385]
Bénin ituwe n’amoko agera kuri 60 avuga indimi 50. Igihe abantu babarirwa mu bihumbi bacaga ukubiri n’amadini bahozemo, abapfumu n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo, bararakaye cyane. Ariko ibitotezo bidatuza ntibyahagaritse ugusenga k’ukuri muri iki gihugu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 385]
Ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1990
SANTARAFURIKA
[Ifoto yo ku ipaji ya 385]
Mu mwaka wa 1947, ubutumwa bw’Ubwami bwatangiye kugera ku bantu baho. Umuntu wari warigeze kujya mu materaniro y’Abahamya ahandi hantu yagejeje ku bandi ibyo yari yaramenye. Bidatinze habaye itsinda ry’abigaga Bibiliya, kandi abifatanyaga na ryo bahise batangira gutanga ubuhamya, maze abasenga Yehova bariyongera.
KOTE DIVUWARI
[Amafoto yo ku ipaji ya 386]
Abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi ni bo bagize uruhare mu gutangiza ugusenga k’ukuri muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mwaka wa 1949. Abamisiyonari basaga ijana barahakoreye. Buri mwaka, ababwiriza bamara amasaha arenga miriyoni bashakisha abantu bafite inzara y’ukuri bo mu gace kagenzurwa n’ibi biro by’ishami.
GANA
[Amafoto yo ku ipaji ya 386 n’iya 387]
Kubwiriza ubutumwa bwiza muri Gana byatangiye mu mwaka wa 1924. Ubu ibi biro byo muri Accra bigenzura amatorero asaga 640 yo muri Gana. Nanone bigenzura umurimo w’ubuhinduzi mu rurimi rw’icyewe, ikiga n’igitwi kandi bicapa ibitabo muri izo ndimi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 387]
Amateraniro yabereye mu Nzu y’Ubwami yo ku biro by’ishami
KENYA
[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 387]
Mu mwaka wa 1931, Abahamya ba Yehova babiri bavuye muri Afurika y’Epfo bajya kubwiriza muri Kenya. Kuva mu mwaka wa 1963, mu bihe bitandukanye, ibiro by’ishami bya Kenya byagiye bigenzura umurimo wo kubwiriza mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba (nk’uko bigaragara ku ikarita). Amakoraniro mpuzamahanga yabereye muri Kenya mu mwaka wa 1973, mu wa 1978, no mu wa 1985 yagize uruhare mu gutanga ubuhamya.
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
KENYA
UGANDA
SUDANI
ETIYOPIYA
JIBUTI
SOMALIYA
YEMENI
SEYISHELE
TANZANIYA
U BURUNDI
U RWANDA
[Amafoto yo ku ipaji ya 387]
Ikoraniro ryabereye i Nairobi (1973)
NIJERIYA
[Amafoto yo ku ipaji ya 388 n’iya 389]
Ubutumwa bwiza bwabwirijwe muri icyo gihugu guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 1920. Nanone ababwiriza bo muri Nijeriya bagiye kubwiriza mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, kandi ibihugu bikikije Nijeriya bikomeje kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapirwa hano. Muri Nijeriya ubwaho, Abahamya ba Yehova bahaye abantu basaga 28.000.000 ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo babafashe gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.
[Ifoto yo ku ipaji ya 388]
Urwego rw’Umurimo rugenzura umurimo ukorwa n’ababwiriza b’Ubwami basaga 160.000 bo muri Nijeriya
[Ifoto yo ku ipaji ya 389]
Ikoraniro ryabereye i Calabar muri Nijeriya (1990)
LIBERIYA
[Ifoto yo ku ipaji ya 388]
Ababaye Abahamya ba Yehova bahuye n’ibigeragezo byinshi byageragezaga ukwizera kwabo: bagombaga guca ukubiri n’imigenzo gakondo, bakareka gushaka abagore benshi, batotezwaga n’abategetsi babafataga uko batari kandi bari bugarijwe n’intambara ishingiye kuri politiki n’amoko. Nyamara ugusenga k’ukuri gukomeje gutuma abantu b’ingeri zose bo muri icyo gihugu bunga ubumwe.
MAURICE
[Amafoto yo ku ipaji ya 389]
Mu mwaka wa 1933, Abahamya barangwa n’ishyaka baturutse muri Afurika y’Epfo basuye iki kirwa kiri mu Nyanja y’u Buhindi. Ubu mu kirwa cya Maurice hari Abahamya basaga igihumbi bashishikariza bagenzi babo gushaka Yehova kugira ngo azabagirire neza mu gihe azaba arimbura iyi si mbi.—Zef 2:3.
AFURIKA Y’EPFO
[Ifoto yo ku ipaji ya 390]
Hashize imyaka isaga 80, umuryango wa Watch Tower Society ufite ibiro by’ishami muri Afurika y’Epfo. Ababwiriza barangwa n’ishyaka bo muri iki gihugu bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami mu bindi bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo n’iy’iburasirazuba. Mu ifasi yahoze igenzurwa n’ibi biro by’ishami (yari irimo ababwiriza b’Ubwami 14.674 mu mwaka wa 1945), ubu hari Abahamya ba Yehova barangwa n’ishyaka basaga 300.000.
[Amafoto yo ku ipaji ya 391]
Abahinduzi basaga 110 bagenzurwa n’ibi biro by’ishami bagahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi 16 zo muri Afurika
[Ifoto yo ku ipaji ya 391]
Hano hacapirwa ibitabo mu ndimi zisaga 40
SENEGALI
[Amafoto yo ku ipaji ya 390]
Nubwo umubare w’Abahamya bo muri icyo gihugu ari muto, ibiro by’ishami byihatiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abantu bo muri buri mugi, muri buri bwoko no muri buri dini, atari muri Senegali gusa ahubwo no mu bihugu biyikikije, babone uburyo bwo kumva ubutumwa bususurutsa umutima bwo muri Bibiliya.
SIYERA LEWONE
[Ifoto yo ku ipaji ya 391]
Kubwiriza ubutumwa bwiza muri Siyera Lewone byatangiye mu mwaka wa 1915. Hari igihe ababwiriza batiyongeraga cyane. Ariko igihe abantu batizirikaga ku mahame yo mu rwego rwo hejuru ya Yehova bacibwaga mu itorero n’abakoraga umurimo batabitewe n’impamvu zikwiriye bakavanwa mu itorero, abari indahemuka kuri Yehova bagize uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka.
ZAMBIYA
[Ifoto yo ku ipaji ya 392]
Ibi biro by’ishami bigenzura ibikorwa by’Abahamya basaga 110.000 bo mu karere k’amajyepfo y’Afurika yo Hagati. Ibiro by’ishami bya mbere byubatswe mu mwaka wa 1936. Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bo muri Zambiya basubiye gusura abantu bashimishijwe incuro zisaga 186.000.000 kugira ngo babafashe. Nanone bigishije benshi gusoma kugira ngo bashobore kujya biyigisha Bibiliya kandi bayigishe n’abandi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 392]
Amakoraniro yabaye muri Zambiya mu mwaka wa 1992 yitabiriwe n’abantu 289.643
ZIMBABWE
[Amafoto yo ku ipaji ya 392]
Abahamya ba Yehova babwirizanyije ishyaka muri Zimbabwe kuva mu mwaka wa 1920. Mu myaka yakurikiyeho, bahuye n’ikibazo cy’amategeko yabuzanyaga ibitabo byabo, kwimwa uruhushya rwo kugira amakoraniro no kubuza abamisiyonari kubwiriza Abanyafurika. Buhoro buhoro, izo nzitizi zavuyeho, none ubu ibi biro byita ku Bahamya basaga 20.000.
MU BURASIRAZUBA
HONG KONG
[Amafoto yo ku ipaji ya 393]
Ibitabo by’umuryango wa Watch Tower Society bihindurirwa hano mu gishinwa kivugwa n’abantu basaga miriyari, ubariyemo n’abavuga indimi nyinshi zigishamikiyeho. Umurimo wo kubwiriza watangiye muri Hong Kong igihe C. T. Russell yatangagayo disikuru mu mwaka wa 1912.
U BUHINDI
[Ifoto yo ku ipaji ya 393]
Ibi biro by’ishami bigenzura umurimo wo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami mu baturage basaga kimwe cya gatandatu cy’abatuye isi. Ubu ibi biro by’ishami biyobora umurimo w’ubuhinduzi mu ndimi 18 kandi bigacapa mu ndimi 19. Muri izo ndimi harimo igihindi (kivugwa n’abantu basaga miriyoni 367), igisamesi, ikibengali, ikigujarati, igikanada, ikimalayalamu, ikimarate, ikinepali, icyoriya, igipunjabi, igitamili, igitelugu, icyorudu (buri rurimi ruvugwa n’abantu babarirwa muri za miriyoni mirongo).
[Amafoto yo ku ipaji ya 393]
Abahamya babwiriza mu kimalayalamu
. . . mu kinepali
. . . mu kigujarati
U BUYAPANI
[Amafoto yo ku ipaji ya 394]
Abahamya ba Yehova bo mu Buyapani kimwe n’ab’ahandi hose, ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana barangwa n’ishyaka. Mu mwaka wa 1992 wonyine, bamaze amasaha asaga 85.000.000 babwiriza ubutumwa bwiza. Ugereranyije, Abahamya bo mu Buyapani bagera kuri 45 ku ijana bakora umurimo w’ubupayiniya buri kwezi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 394]
Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapirwa aha mu ndimi nyinshi, hakubiyemo ikiyapani, igishinwa n’indimi zo muri Filipine
[Ifoto yo ku ipaji ya 394]
Ibiro by’Akarere Bishinzwe iby’Ubwubatsi bifasha mu mirimo yo kubaka amazu y’ibiro by’amashami mu bindi bihugu bitandukanye
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 394]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Abapayiniya mu Buyapani
75.000
50.000
25.000
1975 1980 1985 1992
KOREYA Y’EPFO
[Amafoto yo ku ipaji ya 395]
Buri mwaka hano hacapirwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigera kuri miriyoni 16 utabariyemo inkuru z’Ubwami, bikoreshwa n’Abahamya basaga 70.000 bo muri Koreya y’Epfo. Abahamya b’Abanyakoreya bagera kuri 40 ku ijana bakora umurimo w’ubupayiniya.
MIYANIMARI
[Amafoto yo ku ipaji ya 395]
Igihe umuryango wa Watch Tower Society washyiraga ibiro by’ishami muri iki gihugu mu mwaka wa 1947, hari Abahamya ba Yehova 24 gusa. Ariko ubu hari Abahamya barangwa n’ishyaka basaga 2.000 bihatira kugeza ukuri ku baturage bo mu migi n’abandi benshi batuye mu byaro.
FILIPINE
[Ifoto yo ku ipaji ya 396]
Mu mwaka wa 1912, C. T. Russell yatangiye disikuru mu nzu mbera byombi y’i Manille yari ifite umutwe ugira uti “Abapfuye bari he?” Kuva icyo gihe Abahamya ba Yehova bamaze amasaha asaga 483.000.000 babwiriza abantu batuye mu birwa bya Filipine bituwe bigera kuri 900. Ibi biro by’ishami bigenzura umurimo w’Abahamya ba Yehova basaga 110.000 bibumbiye mu matorero 3.200. Hano hacapirwa ibitabo bikoreshwa muri iki gihugu mu ndimi 8.
Abahamya babwiriza mu ndimi zimwe zivugwa n’abantu benshi muri Filipine
SIRI LANKA
[Amafoto yo ku ipaji ya 397]
Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ubutumwa bwiza bwabwirizwaga muri Siri Lanka (icyo gihe yitwaga Ceylon), mu majyepfo y’u Buhindi. Hahise hashingwa itsinda ryo kwiga Bibiliya. Umuryango wa Watch Tower Society uhafite ibiro by’ishami mu murwa mukuru guhera mu mwaka wa 1953, kugira ngo uhe abo mu bwoko bw’Abasinihala, Abatamili n’abo mu yandi moko yo mu gihugu uburyo bwo kumva ubutumwa bw’Ubwami.
TAYIWANI
[Ifoto yo ku ipaji ya 397]
Hano higeze kubwirizwa mu myaka ya 1920. Ariko umurimo wo kubwiriza kuri gahunda watangiye mu myaka ya 1950. Ubu ayo mazu mashya y’ibiro by’ishami arimo arubakwa kugira ngo azakoreshwe mu rwego rwo kwagura umurimo muri ako gace k’isi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 397]
Itorero ry’i Taipei
TAYILANDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 397]
Mu myaka ya 1930, abapayiniya b’Abahamya baturutse mu Bwongereza, mu Budage, muri Ositaraliya, muri Nouvelle-Zélande baza kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku bantu bo muri Tayilande (icyo gihe yitwaga Siam). Intumwa zaturutse mu bihugu byinshi zaje mu makoraniro mpuzamahanga mu mwaka wa 1963, 1978, 1985 no mu wa 1991 zije gutera inkunga Abahamya bo muri iki gihugu no guteza imbere umurimo wo gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami.
[Ifoto yo ku ipaji ya 397]
Ikoraniro ryo mu mwaka wa 1963
[Ifoto yo ku ipaji ya 397]
Intumwa zaturutse mu mahanga mu mwaka wa 1991
IBIRWA BYA PASIFIKA
FIJI
[Ifoto yo ku ipaji ya 398]
Ibiro byo muri Fiji byashinzwe mu mwaka wa 1958. Byamaze igihe runaka bigenzura umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu bihugu 12 bikoresha indimi 13. Ubu ibiro by’ishami byo muri Fiji byibanda ku itsinda ry’ibirwa bya Fiji bituwe bigera mu ijana.
[Ifoto yo ku ipaji ya 398]
Amakoraniro mpuzamahanga yabereye hano mu mwaka wa 1963, 1969, 1973, n’uwa 1978 yafashije Abahamya baho kurushaho kwegera abo mu bindi bihugu
GWAMU
[Ifoto yo ku ipaji ya 398]
Ibiro by’ishami byo muri Gwamu bigenzura umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu birwa biri ku buso bugera kuri kilometero kare 7.770.000 mu Nyanja ya Pasifika. Nanone bigenzura imirimo yo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi icyenda.
[Ifoto yo ku ipaji ya 398]
Incuro nyinshi umugenzuzi w’akarere akoresha indege asura ibyo birwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 398]
Abahamya baho (aba ni abo muri Mikoroneziya) bakoresha amato bagiye kubwiriza
HAWAYI
[Ifoto yo ku ipaji ya 399]
Umuryango wa Watch Tower Society wari ufite ibiro by’ishami i Honolulu guhera mu mwaka wa 1934. Hari Abahamya bo muri Hawayi babwirije mu birwa byo muri Hawayi, babwiriza no mu Buyapani, muri Tayiwani, muri Gwamu no mu birwa byo muri Mikoroneziya.
NOUVELLE-CALÉDONIE
[Ifoto yo ku ipaji ya 399]
Nubwo Abahamya ba Yehova barwanyijwe n’abanyamadini, bagejeje ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana muri Nouvelle-Calédonie. Abantu benshi babuteze amatwi babwishimiye. Itorero rya mbere ryashinzwe mu mwaka wa 1956. Ubu hari abasingiza Yehova basaga 1.300.
NOUVELLE-ZÉLANDE
[Ifoto yo ku ipaji ya 399]
Mu mwaka wa 1947 umuryango wa Watch Tower Society washyize ibiro by’ishami muri Nouvelle-Zélande kugira ngo bigenzure umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri icyo gihugu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 399]
Umurimo w’ubuhinduzi ukorerwa kuri ibi biro by’ishami utuma abaturage bo muri Samowa, Rarotonga no muri Niue babona buri gihe ibyo bakeneye kugira ngo bakure mu buryo bw’umwuka.
[Ifoto yo ku ipaji ya 399]
Abahinduzi n’abakosora umwandiko bakorana neza kugira ngo haboneke ibitabo bimeze neza
OSITARALIYA
[Amafoto yo ku ipaji ya 400]
Muri Ositaraliya hari ibiro by’ishami guhera mu mwaka wa 1904. Hari igihe ibi biro by’ishami byagenzuraga umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami mu karere karenga hafi kimwe cya kane cy’isi yose, hakubiyemo u Bushinwa, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya n’ibirwa byo mu nyanja ya Pasifika y’Epfo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 400]
Ibiro by’Akarere Bishinzwe iby’Ubwubatsi bigenzura umurimo w’ubwubatsi muri Pasifika y’Epfo no mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya
[Ifoto yo ku ipaji ya 400]
Ubu ibyo biro bicapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 25. Icapiro ryo muri iki gihugu rituma haboneka ibitabo bikoreshwa n’Abahamya bagera ku 78.000 bo mu turere tugenzurwa n’ibiro by’amashami umunani byo muri Pasifika y’Epfo.
[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 400]
Ibihugu bibona ibitabo biturutse ku biro by’ishami rya Ositaraliya
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
OSITARALIYA
PAPOUASIE-NOUVELLE-GUINÉE
NOUVELLE-CALÉDONIE
IBIRWA BYA SALOMO
FIJI
SAMOWA Y’IBURENGERAZUBA
TAHITI
NOUVELLE-ZÉLANDE
PAPOUASIE-NOUVELLE-GUINÉE
[Amafoto yo ku ipaji ya 400]
Ikibazo gikomeye Abahamya ba Yehova bahuye na cyo muri iki gihugu ni uko abantu baho bavuga indimi zigera kuri 700. Abahamya baturutse nibura mu bihugu icumi bimukiye muri iki gihugu baje kubwiriza. Bashyizeho imihati kugira ngo bige indimi zaho. Abantu bashimishijwe bahindurira abavuga urundi rurimi. Nanone bakoresha neza amafoto mu kwigisha.
IBIRWA BYA SALOMO
[Amafoto yo ku ipaji ya 401]
Ubutumwa bw’Ubwami bwageze mu Birwa bya Salomo mu mwaka wa 1950, igihe umuntu yigishwaga Bibiliya hakoreshejwe amabaruwa. Ukuri kwa Bibiliya kwarakwirakwiriye nubwo kwahuye n’inzitizi zikomeye. Ubuhanga bw’Abahamya bo muri iki gihugu, gukorana neza n’ibindi bihugu ndetse n’umwuka wa Yehova byatumye haboneka ibi biro by’ishami n’iyi nzu nini y’amakoraniro.
TAHITI
[Amafoto yo ku ipaji ya 401]
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, Abahamya ba Yehova bari baragejeje ubutumwa bw’Ubwami muri Tahiti. Muri iki gihugu kiri mu Nyanja ya Pasifika rwagati, ubuhamya burimo buratangwa mu buryo bunonosoye. Mu myaka ine ishize, ugereranyije bamaze amasaha atanu yose babwiriza buri mugabo, buri mugore na buri mwana wo kuri icyo kirwa.
SAMOWA Y’IBURENGERAZUBA
[Ifoto yo ku ipaji ya 401]
Samowa y’Iburengerazuba ni kimwe mu bihugu bito cyane kurusha ibindi ku isi, ariko Abahamya ba Yehova bahafite ibiro by’ishami. Aya mazu yubakwaga mu mwaka wa 1992 kugira ngo bite ku murimo ukorerwa muri ibi birwa no mu bindi birwa byegeranye, hakubiyemo na Samowa ya Amerika.