ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jv igi. 32 pp. 710-712
  • “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri Abigishwa banjye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri Abigishwa banjye”
  • Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Mukundane’
  • “Nk’uko nabakunze”
  • Urukundo—‘Inzira nziza cyane kurusha izindi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Urukundo rwawe rwagutse mu rugero rungana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Mwubakwe n’urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • “Mukomeze kugendera mu rukundo”
    Egera Yehova
Reba ibindi
Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
jv igi. 32 pp. 710-712

Igice cya 32

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri Abigishwa banjye”

HARI ku itariki ya 14 Nisani 33, mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu ku isi. Yari azi ko urupfu rwe rwegereje, ariko ntiyitekerezagaho. Ahubwo, yaboneyeho uburyo bwo gutera abigishwa be inkunga.

Yesu yari azi ko namara kugenda abigishwa be bari guhura n’ingorane zikaze. Bari ‘kwangwa n’amahanga yose abahora izina rye’ (Mat 24:9). Satani yari kugerageza kubacamo ibice no kubangiza (Luka 22:31). Hari kwaduka ubuhakanyi, maze Abakristo b’urwiganwa bagasagamba (Mat 13:24-30, 36-43). Kandi ‘kubera ko kwica amategeko byari kuzagwira, urukundo rw’abantu benshi rwari kuzakonja’ (Mat 24:12). Ni iki cyari gufasha abigishwa b’ukuri gukomeza kunga ubumwe nubwo bari kuba bahanganye n’ibyo byose? Mbere na mbere urukundo bakundaga Yehova ni rwo rwari gutuma bunga ubumwe (Mat 22:37, 38). Ariko nanone bagombaga gukundana urukundo rwari kubatandukanya n’abandi bantu bo mu isi (Kolo 3:14; 1 Yoh 4:20). None se ni uruhe rukundo Yesu yavuze ko rwari kuranga abigishwa be nyakuri?

Kuri uwo mugoroba wa nyuma, Yesu yarababwiye ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Kuri uwo mugoroba Yesu yavuze urukundo incuro zisaga 20. Kandi incuro eshatu zose yarabategetse ati ‘mukundane’ (Yoh 15:12, 17). Uko bigaragara, Yesu ntiyatekerezaga gusa intumwa ze zizerwa 11 zari kumwe na we kuri uwo mugoroba, ahubwo yatekerezaga n’abandi bari kuzayoboka Ubukristo bw’ukuri. (Gereranya na Yohana 17:20, 21.) Abakristo b’ukuri bose bagombaga kubahiriza itegeko ryo gukundana “iminsi yose kugeza ku mperuka.”—Mat 28:20.

Ariko se Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko umuntu wese wari ku isi wari kugaragariza mugenzi we ineza yuje urukundo yari kuba ari umwigishwa nyakuri wa Yesu?

‘Mukundane’

Nanone kuri uwo mugoroba Yesu yavuze byinshi ku birebana no kunga ubumwe. Yabwiye abigishwa ati “mukomeze kunga ubumwe nanjye” (Yoh 15:4). Yasenze asaba ko abigishwa be ‘baba umwe,’ maze yongeraho ati “nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe, kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe” (Yoh 17:21). Ni muri iyo mimerere yabategetse ati ‘mukundane’ (Yoh 13:35). Bityo urukundo rwabo ntibari kurugaragariza gusa incuti zabo nke cyangwa rukagarukira mu itorero rimwe. Nyuma yaho intumwa Petero yasubiyemo amagambo ya Yesu, maze arandika ati “mukunde umuryango wose w’abavandimwe. (1 Pet 2:17; gereranya na 1 Petero 5:9.) Bari kuba umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe ku isi hose. Bari kugaragariza abagize umuryango w’abizera bo ku isi hose urukundo rwihariye kubera ko bari kuba babafata nk’abavandimwe na bashiki babo.

None se urwo rukundo rwari kugaragazwa rute? Ni ikihe kintu cyihariye kiranga urwo rukundo bari kugaragarizanya, kirutandukanya n’urundi rukundo ku buryo abandi bari kubona ko ari ikimenyetso kigaragaza neza ko ari Abakristo b’ukuri?

“Nk’uko nabakunze”

Mu Mategeko Imana yahaye Abisirayeli habura imyaka isaga 1.500 ngo Yesu avukire ku isi, harimo irigira riti “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Lewi 19:18). Icyakora urwo rukundo dukunda bagenzi bacu, si rwo rukundo rwari kuranga abigishwa ba Yesu. Yesu yatekerezaga urukundo rwari kuba rurenze gukunda abandi nk’uko wikunda.

Nk’uko Yesu yabivuze, itegeko ryo gukundana ryari “itegeko rishya.” Ntiryari rishya bitewe n’uko ryari ritanzwe vuba ugereranyije n’Amategeko ya Mose, ariko ryari rishya mu birebana n’urugero urwo rukundo rwari kugaragazwamo. Yesu yaravuze ati “nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana” (Yoh 13:34). Yakunze abigishwa be urukundo rukomeye, ruhoraho. Rwari urukundo rurangwa no kwigomwa. Ntiyarugaragaje abakorera ibikorwa bike gusa byiza. Yabagaburiye mu buryo bw’umwuka, kandi iyo byabaga ngombwa yabitagaho mu buryo bw’umubiri (Mat 15:32-38; Mar 6:30-34). Ikimenyetso gikomeye kuruta ibindi cyagaragaje urwo rukundo, ni uko yatanze ubuzima bwe ku bwabo.—Yoh 15:13.

Urwo ni rwo rukundo ruhebuje “itegeko rishya” ridusaba kugaragaza, ni ukuvuga urukundo abigishwa nyakuri ba Yesu bagomba kugaragarizanya (1 Yoh 3:16). Ni ba nde muri iki gihe batanga gihamya igaragarira buri wese ko bumvira iryo ‘tegeko rishya’? Ibimenyetso byagaragajwe muri iki gitabo, byagaragaje mu buryo budasubirwaho ko ari abagize umuryango umwe w’Abakristo wo ku isi hose.

Ntibamenyekanira ku myambaro yihariye cyangwa imigenzo idasanzwe, ahubwo bamenyekanira ku rukundo rukomeye kandi rususurutse bagaragarizanya. Bazwiho ko bagaragarizanya urukundo rurenga amoko n’imipaka y’ibihugu. Bazwiho ko banga kurwana, kabone n’iyo ibihugu babamo byaba biri mu ntambara. Abandi bagiye batangazwa no kubona ukuntu batabarana mu bihe by’amakuba, urugero nk’iyo bibasiwe n’ibiza cyangwa iyo hari abavandimwe babo batotezwa bazira ko bakomeza kubera Imana indahemuka. Baba biteguye guhangana n’ingorane cyangwa gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe abavandimwe na bashiki babo Kristo yatangiye ubuzima bwe. Koko rero, baba biteguye gupfira bagenzi babo. Urukundo bagaragarizanya rurihariye muri iyi si irushaho kurangwa n’ubwikunde. Ni Abahamya ba Yehova.a

Urugero rw’urwo rukundo rugaragarira mu bikorwa, rwagaragaye igihe inkubi y’umuyaga yiswe Andrew yibasiraga inkombe za leta ya Florida muri Amerika mu masaha ya kare mu gitondo ku itariki ya 24 Kanama 1992. Iyo nkubi y’umuyaga yasize iheruheru abantu basaga 250.000. Muri bo harimo Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yahise igira icyo ikora ishyiraho komite y’ubutabazi kandi itanga amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’ubutabazi. Abasaza b’Abakristo bo mu karere kari kibasiwe bahise bavugana na buri Muhamya kugira ngo bamenye ibyo bari bakeneye kandi babagezeho imfashanyo. Kuwa mbere mu gitondo ku munsi w’iyo nkubi, Abahamya bo muri South Carolina, ku birometero bibarirwa mu magana, bohereje ikamyo irimo imashini zitanga amashanyarazi, inkero n’amazi yo kunywa. Kuwa kabiri, mu gihe izindi mfashanyo zakomezaga kuhagera, abitangiye ibikorwa by’ubutabazi babarirwa mu magana bahasesekaye baturutse mu tundi turere, baje gufasha abavandimwe bo muri ako karere gusana Amazu y’Ubwami n’andi mazu. Umugore utari Umuhamya wari utuye hafi y’Inzu y’Ubwami yagize icyo avuga kuri ibyo bikorwa by’ubutabazi, ati “uru rwose rugomba kuba ari rwa rukundo rwa gikristo Bibiliya ivuga.”

Ese urwo rukundo rwari gucogora nyuma y’igikorwa kimwe cy’ineza cyangwa bibiri? Ese bari kurugaragariza gusa abo bahuje ubwoko cyangwa igihugu? Oya rwose! Mu mwaka wa 1992 Abahamya basaga 1.200 bo muri Zayire batakaje amazu yabo n’imitungo yabo bitewe n’imvururu zishingiye kuri politiki n’ibibazo by’ubukungu. Abandi Bahamya bo muri Zayire bahise bihutira kubafasha. Nubwo na bo ubwabo imimerere itari iboroheye, basangiraga ibyo bari bafite n’impunzi zageraga muri Zayire ziturutse muri Sudani. Bidatinze, babonye imfashanyo z’ibyo bari bakeneye by’ukuri ziturutse muri Afurika y’Epfo no mu Bufaransa; zari zikubiyemo ibigori, amafi yumye n’imiti. Na nyuma yaho bakomeje guhabwa imfashanyo bitewe n’uko imimerere yabaga yifashe. Kandi mu gihe ibyo byakorwaga, ubufasha nk’ubwo bwatangwaga no mu bindi bihugu byinshi.

Icyakora, urwo rukundo Abahamya ba Yehova bagaragaza ntirutuma bidamararira. Babona ko bagomba gukomeza kuba maso kubera ko ari abigishwa ba Yesu Kristo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Igice cya 19 gifite umutwe uvuga ngo “Bakurira hamwe mu rukundo.”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 710]

Ni uruhe rukundo Yesu yavuze ko rwari kuranga abigishwa be nyakuri?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 711]

Bari kuba umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe ku isi hose

[Agasanduku ko ku ipaji ya 712]

“Abahamya bita kuri bagenzi babo, bakita no ku bandi batari Abahamya”

Uwo ni umutwe w’inkuru yasohotse mu kinyamakuru cy’i Miami (“The Miami Herald”) yavugaga ibyerekeye ibikorwa by’ubutabazi Abahamya ba Yehova bakoreye muri South Florida nyuma y’inkubi y’umuyaga yiswe Andrew yayogoje ako karere muri Kanama 1992. Iyo nkuru yagize iti “muri iki cyumweru nta muntu wo mu mugi wa Homestead, ubona Abahamya ba Yehova baje kumusura ngo akubiteho urugi, yewe n’abagifite inzugi. Abahamya bagera ku 3.000 bitangiye imirimo baturutse hirya no hino mu gihugu baza mu karere kibasiwe n’iki kiza, babanza gufasha bagenzi babo, hanyuma bafasha n’abandi. . . . Toni zigera ku 150 z’ibiribwa n’izindi mfashanyo zaturutse aho ibyo bikorwa bitegurirwa ku Nzu y’Amakoraniro mu burengerazuba bwa Broward County zigezwa ku Mazu y’Ubwami abiri yo mu karere ka Homestead. Buri gitondo, amatsinda y’abakozi bitangiye imirimo aturuka kuri ayo mazu bakajya gusana amazu y’abavandimwe babo yasenyutse. . . . Igikoni cyubatswe by’agateganyo gitegurira abantu bagera ku 1.500 amafunguro incuro eshatu ku munsi. Kandi ntibabategurira za sosiso n’amandazi gusa. Abo bakozi bitangiye imirimo bagaburirwa imigati yokeje neza, makaroni zitetse neza, salade, ibiryo bitetse mu nkono, ibisuguti, n’imigati irimo amagi, ibyo byose bakabitegura mu biribwa byatanzweho imfashanyo.”—31 Kanama, 1992, ipaji ya 15A.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze