Ibyiringiro Nyakuri ku Bantu Bapfuye
UMUKOBWA umwe wari ufite imyaka 25 yaranditse ati “mu wa 1981, umugore wandeze nka mama yarapfuye ahitanywe na kanseri. Urupfu rwe rwaradushavuje cyane jye n’umuhungu twareranwaga. Nari mfite imyaka 17 n’aho uwo muhungu afite 11. Nashavujwe cyane no kumutakaza. Kubera ko nari narigishijwe ko ubwo yari yagiye mu ijuru, numvaga nanjye nakwiyahura kugira ngo musangeyo. Yari umuntu wanjye w’inkoramutima cyane.”
Kuba urupfu rufite imbaraga zo kugutwara uwo wakundaga, bigaragara nk’aho ari akarengane. Iyo ibyo bibaye, gutekereza ko utazongera na rimwe kuvugana n’uwo wakundaga, guseka hamwe na we, cyangwa se kumukoraho, bishobora kukubera ikintu kigoranye cyane kucyihanganira. Ako gahinda ntigakurwaho byanze bikunze n’uko bakwigishije ko uwo ukunda ari mu ijuru.
Nyamara ariko, Bibiliya yo itanga ibyiringiro birenze kure ibyo ngibyo. Nk’uko twamaze kubibona, Ibyanditswe bigaragaza ko mu gihe kiri bugufi, bishoboka kuzongera guhurira n’uwawe wakundaga wapfuye, atari mu ijuru kuko utamenya ibyaryo, ahubwo hano ku isi mu mibereho isaze amahoro no gukiranuka. Icyo gihe, abantu bazishimira kugira ubuzima buzira umuze, nta na rimwe bazigera bongera gupfa. Bamwe bashobora kuvuga bati ‘icyakora ibyo ni inzozi zishimishije!’
None se, ni iki wakenera cyakwemeza ko ibyo ari ibyiringiro nyakuri? Kugira ngo wemere ikintu cyasezeranyijwe, ushobora gukenera kumenya neza niba uwagisezeranije afite ubushake n’ubushobozi bwo kugisohoza. None se uwo we usezeranya ko abapfuye bazongera kubaho ni nde?
Mu rugaryi rw’umwaka wa 31 wo mu gihe cyacu, Yesu Kristo yavuganye ubushizi bw’amanga iri sezerano ngo “nk’uko Se azura abapfuye, akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka. Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye [Yesu], bakavamo” (Yohana 5:21, 28, 29). Ni koko, Yesu Kristo yasezeranyije ko za miriyoni z’abantu ubu bapfuye bazongera kuba kuri iyi si bafite ibyiringiro byo kuzayigumaho iteka ryose mu mimerere y’amahoro ya paradizo. (Luka 23:43; Yohana 3:16; 17:3; gereranya na Zaburi 37:29 na Matayo 5:5.) Kubera ko Yesu ari we ubwe watanze iryo sezerano, dushobora guhamya tutibeshye ko afite ubushake bwo kurisohoza. Ariko se anabifitiye ubushobozi?
Hatarashira imyaka ibiri atanze iryo sezerano, Yesu yagaragaje mu buryo bwimbitse cyane ko ashaka kandi ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye.
“Lazaro, sohoka”
Byari ibintu bikora ku mutima. Lazaro yari arwaye bikomeye. Bashiki be babiri, Mariya na Marita, batuma kuri Yesu wari hakurya y’Umugezi wa Yorodani bati “Databuja, uwo ukunda ararwaye” (Yohana 11:3). Bari bazi ko Yesu akunda Lazaro. None se Yesu yari kubura kuza gusura incuti ye yari irwaye? Igitangaje ni uko aho guhita ajya i Betaniya akimara kubona ubwo butumwa, Yesu yagumye aho yari ari ahamara indi minsi ibiri.—Yohana 11:5, 6.
Lazaro yapfuye nyuma gato y’uko ubutumwa buvuga iby’uburwayi bwe bwoherezwa. Yesu yari azi igihe Lazaro yapfiriye, kandi yashakaga kugira icyo abikoraho. Nyuma, Yesu yaje kugera i Betaniya, incuti ye yakundaga yari imaze iminsi ine ipfuye (Yohana 11:17, 39). Ariko se, Yesu yashoboraga kongera gusubiza ubuzima umuntu wari umaze igihe kingana gityo apfuye?
Amaze kumenya ko Yesu ari mu nzira aza, Marita wari umugore ushabutse, yihutiye kujya kumusanganira. (Gereranya na Luka 10:38-42.) Yesu abonye agahinda yari afite, bimukora ku mutima maze aramusezeranya ati “musaza wawe azazuka.” Marita amugaragarije ko yari afite icyiringiro cy’umuzuko wo mu gihe kizaza, Yesu amubwira atazuyaje ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho.”—Yohana 11:20-25.
Ageze ku mva, Yesu yatanze amabwiriza yo kuvanaho igitare cyari ku munwa wayo. Hanyuma, amaze gusenga mu ijwi riranguruye, arategeka ati “Lazaro, sohoka.”—Yohana 11:38-43.
Abari aho bose bari bahanze amaso imva. Nuko, babona mu mwijima havumbutsemo umuntu. Amaguru ye n’ibiganza bye byari bizingazingiye mu myenda, n’igitambaro cyari gipfutse mu maso he. Nuko Yesu arategeka ati “nimumuhambure, mumureke agende.” Umwenda wa nyuma yari azingiyemo uragwa. Yee, ni Lazaro, wa wundi wari umaze iminsi ine apfuye!—Yohana 11:44.
Mbese ibyo byabayeho koko?
Inkuru ivuga iby’umuzuko wa Lazaro igaragara mu Ivanjiri ya Yohana ko ari ikintu cyabayeho koko mu gihe cyahise. Ibintu bivugwa muri iyo nkuru, usanga bihuje n’ukuri ku buryo idashobora kuba ari ibihimbano bigamije kugenekereza ikintu runaka. Gushidikanya ku kuba byarabayeho, ni nko gushidikanya ku bitangaza bivugwa muri Bibiliya, hakubiyemo no kuzuka kwa Yesu Kristo ubwe. Kandi guhakana ukuzuka kwa Yesu, ni uguhakana ukwizera kwa Gikristo kose uko kwakabaye.—1 Abakorinto 15:13-15.
Mu by’ukuri, niba wemera ko Imana ibaho, nta ngorane wagombye kugira mu kwemera umuzuko. Reka dusobanure iyo ngingo: umuntu ashobora gufatisha kuri kasete ya videwo ibihereranye no kuraga kwe, bityo yamara gupfa incuti n’abavandimwe bagashobora kumubona kandi bakanumva avuga uburyo yifuza ko ibintu bye byacungwa. Mu myaka ijana ishize, ibyo bintu nta n’uwashoboraga kubitekereza. Ndetse no muri iki gihe, abantu batuye mu duce twitaruye tw’isi, ubuhanga bwo gufata ibintu kuri kasete ya videwo birenze ibyo bashobora gusobanukirwa ku buryo babibona nk’igitangaza. None se niba amahame ya siyansi yashyizweho n’Umuremyi abantu bashobora kuyakoresha kugira ngo bazongere gutuma abantu babona uwapfuye kandi bakanumva ijwi rye, mbese Umuremyi we yananirwa gukora ibirenze ibyo? None se koko, ntibihuje n’ubwenge gutekereza ko Uwaremye ubuzima yashobora kongera kuburema bundi bushya?
Igitangaza cyo kongera gusubiza Lazaro ubuzima, cyatumye kwizera Yesu kimwe n’umuzuko birushaho gushinga imizi (Yohana 11:41, 42; 12:9-11, 17-19). Ibyo nanone binagaragaza mu buryo bugera ku mutima ubushake n’icyifuzo Yehova n’Umwana we bafite cyo kuzura abantu.
‘Imana izashaka kubona umurimo w’amaboko yayo’
Uburyo Yesu yifashe ku rupfu rwa Lazaro, bugaragaza ukuntu Umwana w’Imana agira impuhwe cyane. Ibyiyumvo byimbitse yagize icyo gihe, byagaragaje mu buryo budasubirwaho icyifuzo cye gikomeye cyo kuzura abapfuye. Dusoma ngo “Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye, aramubwira ati ‘databuja, iyaba wari hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye.’ Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima, arawuhagarika, arababaza ati ‘mbese mwamushyize he?’ Baramusubiza bati ‘databuja, ngwino urebe.’ Yesu ararira. Abayuda baravuga bati ‘dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga.’”—Yohana 11:32-36.
Impuhwe zivuye ku mutima za Yesu zigaragazwa n’aya magambo atatu: “asuhuza umutima,” “arawuhagarika,” hanyuma ngo “ararira.” Mu rurimi rw’umwimerere, amagambo yakoreshejwe mu kubara iyo nkuru igera ku mutima, agaragaza ko Yesu yashavujwe byimbitse n’urupfu rw’incuti ye Lazaro, anababazwa no kubona mushiki wa Lazaro arira, ku buryo amaso Ye yahise abungamo amarira.a
Ikintu gitangaje cyane ni uko na mbere y’aho Yesu yari yarasubije ubuzima abandi bantu babiri bari babutakaje. Ubu na bwo akaba yarashakaga byimazeyo kongera kubikorera Lazaro (Yohana 11:11, 23, 25). Nyamara kandi ‘yararize.’ Bityo rero, gusubiza abantu ubuzima si ikintu Yesu apfa gukora yikinira. Ibyiyumvo bye byimbitse kandi byuje impuhwe yagaragaje icyo gihe, byerekana mu buryo budasubirwaho icyifuzo cye gihamye cyo kuvanaho ingaruka mbi z’urupfu.
Ibyiyumvo byuje impuhwe Yesu yagaragaje ubwo yazuraga Lazaro, byerekana icyifuzo cye cyimbitse cyo kuvanaho ingaruka mbi z’urupfu
Kubera ko Yesu ari ‘ishusho ya kamere ya [Yehova Imana],’ dushobora mu buryo nyabwo kwiringira ko na Data wo mu ijuru ari ko ameze (Abaheburayo 1:3). Ku bihereranye n’ubushake Yehova afite bwo kuzura abantu, umugabo w’indahemuka Yobu yagize ati “umuntu napfa, azongera abeho? . . . Wampamagara, nakwitaba: washatse kubona umurimo w’amaboko yawe.” (Yobu 14:14, 15, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Hano, ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo ngo “washatse kubona,” rigaragaza icyifuzo kivuye ku mutima Imana ifite (Itangiriro 31:30; Zaburi 84:3, reba umurongo wa 2 muri Biblia Yera). Nta shiti, Yehova ategerezanyije amatsiko igihe cy’umuzuko.
Koko se, dushobora kwiringira isezerano ry’umuzuko? Rwose, nta gushidikanya ko Yehova n’Umwana we bashaka kandi bafite ubushobozi bwo kurisohoza. None se, ibyo bisobanura iki kuri wowe? Ufite icyiringiro cyo kuzongera guhura n’abo wakundaga bapfuye hano hano ku isi mu mibereho ihabanye cyane n’iriho ubu!
Yehova Imana, we watangirije umuryango wa kimuntu mu busitani buhebuje, yasezeranyije kuzongera kugarura iyo Paradizo kuri iyi si munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami bwe bwo mu ijuru yashyize mu maboko y’uwahawe ikuzo ubu, ari we Yesu Kristo (Itangiriro 2:7-9; Matayo 6:10; Luka 23:42, 43). Muri iyo Paradizo izaba yasubijweho, umuryango w’abantu uzaba ufite ibyiringiro byo kwishimira ubuzima buzira iherezo, butarangwamo icyitwa indwara cyose. (Ibyahishuwe 21:1-4; gereranya na Yobu 33:25; Yesaya 35:5-7.) Hehe n’icyitwa inzangano cyose, kuvangura amoko, ubwicanyi bushingiye ku moko, cyangwa se gukandamizwa mu rwego rw’ubukungu. Muri iyo si izaba yatunganyijwe, ni mo Yehova Imana azazuriramo abapfuye binyuriye kuri Yesu Kristo.
Umuzuko, ushingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo Yesu, we uzazanira amahanga yose ibyishimo
Ubwo ni bwo hazaba hasohoye icyiringiro cya wa mugore w’Umukristokazi wavuzwe mu ntangiriro z’iki gice. Nyuma y’imyaka myinshi nyina apfuye, Abahamya ba Yehova bamufashije kwigana Bibiliya umurava. Aribuka ibyamubayeho muri aya magambo ngo “maze kumenya icyiringiro cy’umuzuko, nararize. Byari ibintu bihebuje cyane kumva ko nzongera kubona mama.”
Niba nawe umutima wawe utegerezanyije amatsiko kuzongera kubona uwo wakundaga, Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya uburyo wagira icyo cyiringiro kidashidikanywaho. None se ni kuki utabashaka ku Nzu y’Ubwami ikwegereye, cyangwa se ukabandikira kuri aderesi y’ahantu hakwegereye mu ziri ku ipaji ya 32.
a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “asuhuza umutima,” rituruka ku nshinga (em·bri·maʹo·mai) isobanura gutangara mu buryo burimo umubabaro cyangwa bwimbitse. Intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “hano bishaka kuvuga by’umwihariko ko ibyo byiyumvo Yesu yagize byari byimbitse cyane ku buryo n’ubwo atabishakaga humvikanye umuniho uvuye ku mutima we.” Ijambo ryahinduwemo ngo “arawuhagarika [umutima]” rituruka ku ijambo ry’Ikigiriki (ta·rasʹso) risobanura ko umutima utari mu gitereko. Dukurikije umuhanga umwe mu bihereranye no gusesengura amagambo, risobanura ngo “guhungabana mu mutima, . . . guterwa umubabaro cyangwa ishavu bikomeye.” Ijambo ngo “ararira” rituruka ku nshinga y’Ikigiriki (da·kryʹo) isobanura ngo “gusuka amarira, kurira bucece.”