Uko Abahamya ba Yehova babona uburezi
Kimwe n’abandi babyeyi bose, Abahamya ba Yehova bahangayikishwa n’uko abana babo bazabaho. Ku bw’ibyo, baha uburezi agaciro kenshi. Hari igitabo cyavuze kiti “uburezi bwagombye gutuma abana bavamo abantu bagirira abandi akamaro. Nanone bwagombye kubafasha guha agaciro umuco gakondo wabo, no kugira imibereho ishimishije.”—The World Book Encyclopedia.
NK’UKO icyo gitabo kibigaragaza, imwe mu ntego z’ibanze zo kwiga ni ugutoza abana imibereho ya buri munsi, ibyo bikaba bikubiyemo kubaha ubushobozi bwo kuzita ku ngo zabo. Abahamya ba Yehova bemera ko ibyo biri mu byo Imana idusaba. Bibiliya igira iti “mu by’ukuri, iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera, kandi aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Imyaka abana bamara ku ishuri ibafasha kuzasohoza neza inshingano bazagira mu buzima. Ubwo rero, Abahamya ba Yehova bumva ko kwiga byagombye guhabwa agaciro.
“Uburezi bwagombye gutuma abana bavamo abantu bagirira abandi akamaro. Nanone bwagombye kubafasha guha agaciro umuco gakondo wabo, no kugira imibereho ishimishije.”—The World Book Encyclopedia
Abahamya bagerageza gukurikiza itegeko ryo muri Bibiliya, rigira riti “ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu” (Abakolosayi 3:23, Bibiliya Yera). Iryo hame ni ryo dukurikiza mu mibereho yacu, hakubiyemo n’igihe turi ku ishuri. Ku bw’ibyo, Abahamya bashishikariza abana babo gukorana umwete, kandi bakita cyane ku mikoro yo ku ishuri.
“Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru.”—Abakolosayi 3:23, Bibiliya Yera
Nanone, Bibiliya yigisha ko abantu bagomba kubahiriza amategeko y’igihugu batuyemo. Ubwo rero, mu gihe amategeko asaba ko umwana ugeze mu kigero runaka atangira ishuri, Abahamya ba Yehova barabyubahiriza.—Abaroma 13:1-7.
Imyidagaduro itagize icyo itwaye, umuzika, kwirangaza, gukora imyitozo ngororangingo, gusura amazu y’ibitabo n’amazu ndangamurage, bigira uruhare mu myigire myiza
Nubwo kwiga Bibiliya itabitesha agaciro mu gihe umuntu agamije kwibeshaho, igaragaza ko iyo atari yo ntego yonyine yo kwiga, kandi ko atari na yo y’ibanze. Uburezi bwiza bwagombye gutuma abana bishimira kubaho, bukabafasha kuba abantu bakuze, kandi bafite icyo bamariye abandi. Bityo rero, Abahamya ba Yehova babona ko kugira ibindi bintu bakora nyuma y’amasomo na byo ari iby’ingenzi cyane. Bemera ko imyidagaduro itagize icyo itwaye, umuzika, kwirangaza, gukora imyitozo ngororangingo, gusura amazu y’ibitabo n’amazu ndangamurage hamwe n’ibindi, bigira uruhare mu myigire myiza. Nanone kandi, batoza abana babo kubaha abantu bakuru no kubafasha.
Bite se ku birebana n’amashuri y’inyongera?
Iterambere mu by’ikoranabuhanga, rituma ibyo abantu basabwa kuba bujuje kugira ngo babone akazi bigenda bihinduka cyane. Kubera iyo mpamvu, abakiri bato benshi bakora akazi cyangwa umwuga batigeze biga. Nubwo ibyo ari uko bimeze, uko bitwara mu kazi hamwe n’imyitozo baba barahawe, cyane cyane ubushobozi bafite bwo guhuza n’imimerere, ni byo biba bizabagirira akamaro. Ku bw’ibyo, hari umwanditsi wabayeho hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 16 witwa Montaigne wagize ati ‘icyiza ni ukugira umutwe ukora neza, kuruta kugira umutwe wuzuye ubumenyi.’
Ubushomeri bukunze kwibasira urubyiruko rutize bihagije, haba mu bihugu bikize cyangwa ibikennye. Ku bw’ibyo, niba kugira ngo umuntu abone akazi bisaba ko yiga andi mashuri arenze ayo amategeko asaba, ababyeyi ni bo bagomba gufasha abana babo gufata umwanzuro, babanje kurebera hamwe ibyiza byo kwiga ayo mashuri, hamwe n’icyo bizabasaba.
Icyakora, ushobora kuba wemera ko umuntu wagize icyo ageraho mu buzima, atari wa wundi ufite ubutunzi. Vuba aha, abagabo n’abagore bari baratwawe n’akazi, bumvise bamanjiriwe igihe akazi kabo kari gahagaze. Hari n’ababyeyi biyeguriye akazi ku buryo batabonye igihe cyo kwita ku miryango yabo, hamwe n’icyo guha abana babo uburere bwari kubafasha gukura neza.
Biragaragara neza ko abarezi beza bagombye kuzirikana ko kugira ubutunzi, atari byo byonyine bituma abantu bagira ibyishimo nyakuri. Yesu Kristo yaravuze ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana’ ” (Matayo 4:4, Bibiliya Yera). Kubera ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo, babona ko nubwo gutegurira abana kuzita ku byo bakeneye ari iby’ingenzi, ari na ngombwa ko batozwa kugira imyifatire myiza no kugira imico ya gikristo.