ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fy igi. 4 pp. 39-50
  • Ni gute wayobora umuryango wawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni gute wayobora umuryango wawe?
  • Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • MENYA UKO URESHYA
  • MUFATANYE IMIRIMO
  • KUKI ISUKU ARI INGENZI CYANE?
  • GUSHIMWA BITUMA TUGUBWA NEZA
  • Kuki ari ngombwa kugira isuku?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Imana ikunda abantu batanduye
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Umuryango Ni Uburyo Bwuje Urukundo Bwaringanijwe na Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
fy igi. 4 pp. 39-50

IGICE CYA KANE

Ni gute wayobora umuryango wawe?

1. Kuki umuntu ushaka kuyobora umuryango we neza muri iki gihe ashobora guhura n’ibibazo bitoroshye?

‘ISHUSHO y’iyi si irashira’ cyangwa irahinduka (1 Abakorinto 7:31). Ayo magambo amaze imyaka isaga 1.900 yanditswe; ariko se, mbega ukuntu ari ay’ukuri! Ibintu biragenda bihinduka, cyane cyane ibirebana n’imibereho yo mu muryango. Ibintu byabonwaga ko bihwitse cyangwa ko bihuje n’umuco mu myaka 40 cyangwa 50 ishize, ubu akenshi bibonwa ko bidakwiriye. Ibyo rero bituma abantu bashaka kuyobora umuryango neza bahura n’ibibazo bitoroshye. Icyakora, uramutse ukurikije inama zo mu Byanditswe ibyo bibazo ushobora kubikemura.

MENYA UKO URESHYA

2. Ni iyihe mimerere y’iby’ubukungu itera ibibazo mu miryango?

2 Muri iki gihe, abantu benshi ntibakinyurwa no kugira imibereho yoroheje bari hamwe n’imiryango yabo. Kubera ibicuruzwa byinshi ubu bigenda byaduka n’amayeri y’abacuruzi yo kubyamamaza kugira ngo bireshye abantu, hari ababyeyi benshi bamara amasaha n’amasaha ku kazi kugira ngo babashe kubigura. Abandi babarirwa muri za miriyoni bo biyuha akuya buri munsi bashaka kubona nibura ibyokurya. Bakora igihe kirekire kuruta uko byari bimeze mbere, ndetse wenda bagakora ahantu habiri kugira ngo gusa babone ibintu by’ibanze bakeneye. Hari n’abakwishima babonye akazi, kuko ikibazo cy’ubushomeri gica ibintu. Nk’uko bigaragara, imiryango yo muri iki gihe ntiyorohewe, ariko amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha imiryango kugira icyo igeraho mu mimerere iyo ari yo yose yaba irimo.

3. Ni irihe hame intumwa Pawulo yasobanuye, kandi se ni gute kurikurikiza byafasha umuntu kuyobora urugo neza?

3 Intumwa Pawulo na we yari afite ibibazo by’ubukungu. Mu guhangana na byo, byamwigishije isomo ry’ingirakamaro cyane, maze arisobanura mu rwandiko yandikiye incuti ye Timoteyo agira ati “nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo” (1 Timoteyo 6:7, 8). Mu by’ukuri, umuryango uba ukeneye ibirenze ibyokurya n’imyambaro. Uba ukeneye n’aho kuba. Abana baba bakeneye kwiga. Twongereho n’ibyo kwivuza n’ibindi bintu byinshi bisaba amafaranga. Ni ha handi ariko, ihame rikubiye mu magambo ya Pawulo riba rikibareba. Nitunyurwa no kubona ibyo dukeneye aho guhirimbana dushaka ibyo twifuza, ubuzima buzarushaho koroha.

4, 5. Ihame ryo kubanza gutekereza mbere yo kugira icyo ukora ryafasha rite mu kuyobora umuryango neza?

4 Hari irindi hame ry’ingenzi dusanga muri rumwe mu ngero za Yesu. Yagize ati “ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza?” (Luka 14:28). Aha ngaha, Yesu yavugaga ibyo kubanza gutekereza cyangwa se guteganya mbere yo kugira icyo dukora. Hari igice twabonye cyagaragazaga ukuntu iryo hame ryafasha umusore n’inkumi bateganya kurushinga. Na nyuma yo kurushinga, iryo hame nanone ribafasha kuyobora umuryango wabo neza. Aha ngaha, kubanza gutekereza bikubiyemo gukora ingengo y’imari, mugateganya mbere y’igihe kugira ngo muzakoreshe neza umutungo wanyu mu buryo burangwa n’ubwenge. Muri ubwo buryo, umuryango ushobora kumenya ibyo wagura, ukazigama amafaranga yo kugura ibintu bya ngombwa bikenerwa buri munsi cyangwa buri cyumweru, bityo ukirinda kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawo.

5 Mu bihugu bimwe na bimwe, uko kugena uko uzakoresha amafaranga bishobora kuba bikubiyemo kwirinda kuguza amafaranga bazakwakaho inyungu zihanitse yo kugura ibintu bitari ngombwa (Imigani 22:7). Bishobora no gusaba ko umuntu yakwirinda gupfa kugura ibintu ngo ni uko abibonye, atabanje gutekereza ku bintu yari akeneye cyangwa ngo arebe n’ingaruka kubigura bizagira. Ikindi kandi, gukora ingengo y’imari mu muryango bizatuma abawugize babona ko gupfusha ubusa amafaranga bakina urusimbi babitewe n’ubwikunde, kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi bikenesha umuryango, kandi ko binyuranye n’amahame ya Bibiliya.—Imigani 23:20, 21, 29-35; Abaroma 6:19; Abefeso 5:3-5.

6. Ni ukuhe kuri ko mu Byanditswe gufasha abakene badafite ukundi babigenza?

6 Bite se ku bantu bagomba kubaho mu bukene kubera ko badafite ukundi babigenza? Icya mbere ni uko bashobora guhumurizwa no kumenya ko icyo kibazo gihangayikishije abantu bo ku isi hose kitazakomeza kubaho iteka ryose. Mu isi nshya yegereje cyane, Yehova azakemura burundu ikibazo cy’ubukene avaneho n’ibindi bintu bibi byose bibabaza abantu (Zaburi 72:1, 12-16). Hagati aho ariko, Abakristo b’ukuri, n’ubwo baba bakennye cyane, ntibiheba kuko bizera isezerano rya Yehova rigira riti “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” Ku bw’ibyo rero, umuntu wizera Imana ashobora kuvuga adashidikanya ati “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya” (Abaheburayo 13:5, 6). Muri ibi bihe birushya, Yehova yagiye afasha mu buryo bwinshi abamusenga bakurikiza amahame ye kandi bagashyira inyungu z’Ubwami bwe mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo (Matayo 6:33). Abenshi muri bo bashobora kunga mu ry’intumwa Pawulo, we wagize ati “aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:12, 13.

MUFATANYE IMIRIMO

Amafoto yo ku ipaji ya 42

Abagize umuryango bose bagomba gufatanya imirimo

7. Ni ayahe magambo ya Yesu yafasha kuyobora umuryango neza mu gihe yaba ashyizwe mu bikorwa?

7 Igihe Yesu yari hafi kurangiza umurimo we wo ku isi, yaravuze ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Gukurikiza iyo nama mu muryango bigira uruhare rukomeye cyane mu kuwuyobora neza. N’ubundi se, hari undi waba mugenzi wawe wa bugufi kuruta abo mubana, wenda nk’umugabo n’umugore cyangwa ababyeyi n’abana? Abagize umuryango bagaragarizanya urukundo bate?

8. Abagize umuryango bagaragarizanya urukundo bate?

8 Bumwe mu buryo bashobora kugaragarizanyamo urukundo ni uko buri wese mu bagize umuryango yakora imirimo yo mu rugo ashinzwe. Abana bashobora gutozwa kujya basubiza ibintu mu mwanya wabyo nyuma yo kubikoresha, byaba imyambaro cyangwa ibikinisho. Gusasa uburiri buri gitondo bishobora gusaba igihe n’imihati, ariko bigira uruhare rukomeye mu gutuma mu rugo haba gahunda. Birumvikana ariko ko bitabuza ko rimwe na rimwe hagaragara utuntu duto duto tudatunganyijwe, ariko abagize umuryango bose bashobora gufatanyiriza hamwe mu gutuma mu rugo hakomeza kuba ahantu harangwa n’isuku, bagafatanya kwandurura amasahani no kuyoza nyuma yo kurya. Ubunebwe, gusigana no gukora ibintu wijujuta bigira ingaruka mbi kuri bose (Imigani 26:14-16). Naho iyo dukoze ibintu tubyishimiye kandi dufite ubushake, bizana ibyishimo mu muryango. “Imana ikunda utanga anezerewe.”—2 Abakorinto 9:7.

9, 10. (a) Ni iyihe mirimo yo mu rugo ikunze guharirwa abagore, kandi se bakoroherezwa bate? (b) Duterwa inkunga yo kugira iyihe mitekerereze ishyize mu gaciro?

9 Kwitanaho no gukundana birinda abagize umuryango ikibazo giteye inkeke kigaragara mu ngo zimwe na zimwe. Kuva kera, abagore ni ibicumbi by’urugo. Ni bo bita ku bana, bagakora isuku mu rugo, bakamesa, bakajya guhaha kandi bagateka. Mu bihugu bimwe na bimwe, abagore barahinga, bakajya kugurisha imyaka ku isoko cyangwa bakagira ikindi bakora cyinjiza amafaranga mu rugo. Ndetse n’ahantu ibyo bitakorwaga kera, ubu ibibazo by’ubukungu byatumye abagore benshi cyane bafite abagabo na bo bajya gushaka akazi. Umubyeyi w’umugore ukorana umwete iyo mirimo itandukanye akwiriye kubishimirwa rwose. Kimwe n’ “umugore w’imico myiza” uvugwa muri Bibiliya, na we ntiyicara ubusa; buri munsi aba afite icyo akora. “Ntabwo arya ibyokurya by’ubute” (Imigani 31:10, 27). Icyakora, ibyo ntibivuga ko umugore ari we wenyine ushobora gukora imirimo yo mu rugo. Niba umugabo n’umugore bombi biriwe ku kazi, ese birakwiriye ko umugore aharirwa imirimo yo mu rugo mu gihe umugabo n’abandi bagize umuryango biyicariye aho biruhukira? Oya rwose. (Gereranya na 2 Abakorinto 8:13, 14.) Ubwo rero, nko mu gihe umugore ashyashyana ategura ibyokurya, ntibyamugwa nabi abandi bagize umuryango bamufashije gutegura ameza, bakajya guhaha cyangwa se bagakora isuku mu rugo. Koko rero, abagize umuryango bose bashobora gufatanya imirimo.—Gereranya n’Abagalatiya 6:2.

10 Hari abashobora kuvuga bati “iwacu nta mugabo ukora bene iyo mirimo.” Ibyo birashoboka, ariko se ntibyaba byiza wongeye kubitekerezaho? Igihe Yehova Imana yatangizaga umuryango, ntiyavuze ko hari imirimo yari kuzajya ikorwa n’abagore gusa. Igihe kimwe, ubwo umugabo w’indahemuka witwaga Aburahamu yakiraga intumwa zihariye zari zoherejwe na Yehova, na we ubwe yifatanyije mu gutegurira abo bashyitsi amafunguro no kuyabagaburira (Itangiriro 18:1-8). Bibiliya itanga inama igira iti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo” (Abefeso 5:28). Niba ku mugoroba umugabo yumva ananiwe kandi yifuza kuruhuka, ese n’umugore we si uko aba yumva ameze, ndetse wenda cyane kumurusha (1 Petero 3:7)? None se, hari ikibi kirimo umugabo aramutse amufashije imirimo yo mu rugo; ahubwo ntibyaba bigaragaza urukundo?—Abafilipi 2:3, 4.

11. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yasigiye buri wese mu bagize umuryango?

11 Yesu ni we watanze urugero ruhebuje rw’umuntu washimishije Imana agashimisha n’abo bari bafatanyije. N’ubwo atigeze ashaka, yasigiye abagabo, abagore n’abana urugero rwiza. Yivuzeho ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi’ (Matayo 20:28). Mbega ibyishimo imiryango igizwe n’abantu babona ibintu batyo igomba kuba ifite!

KUKI ISUKU ARI INGENZI CYANE?

12. Ni iki Yehova asaba abamukorera?

12 Irindi hame rya Bibiliya rishobora gufasha mu kuyobora umuryango neza riboneka mu 2 Abakorinto 7:1. Aho hagira hati “twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima.” Abumvira ayo magambo yahumetswe ni bo bemerwa na Yehova, we usaba ko abantu bayoboka ‘idini ritunganye kandi ritanduye’ (Yakobo 1:27). Abagize imiryango yabo na bo barungukirwa.

13. Kuki isuku ari ingenzi mu muryango?

13 Urugero, Bibiliya idusezeranya ko hari igihe indwara zizavanwaho burundu. Icyo gihe, “nta muturage . . . uzataka indwara” (Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:4, 5). Icyakora mbere y’uko ibyo biba, buri muryango uzajya uhura n’ibibazo by’uburwayi rimwe na rimwe. Ndetse na Pawulo hamwe na Timoteyo na bo bararwaraga (Abagalatiya 4:13; 1 Timoteyo 5:23). Ariko kandi, abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko hari indwara nyinshi zishobora kwirindwa. Imiryango igira amakenga yirinda indwara zimwe na zimwe muri izo iyo igize isuku yo mu buryo bw’umubiri n’iyo mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo?—Gereranya n’Imigani 22:3.

14. Ni mu buhe buryo kutandura mu by’umuco bishobora gufasha umuryango kwirinda indwara?

14 Kugira isuku mu buryo bw’umwuka bikubiyemo kutandura mu by’umuco. Nk’uko tubizi neza, Bibiliya yigisha amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru kandi ibuzanya imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashakanye. “Abahehesi cyangwa . . . abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, . . . bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Gukomeza ayo mahame ni ingenzi cyane ku Bakristo bari muri iyi si yononekaye. Iyo bayakurikije, bishimisha Imana kandi bigafasha abagize umuryango kwirinda indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, urugero nka sida, mburugu n’imitezi.—Imigani 7:10-23.

15. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umwanda ushobora gutera indwara umuntu yashoboraga kwirinda.

15 Hari izindi ndwara abagize umuryango birinda iyo ‘biyejejeho imyanda yose y’umubiri.’ Hari indwara nyinshi ziterwa n’umwanda. Urugero rutari kure, ni nko kunywa itabi. Uretse kuba byanduza ibihaha n’imyambaro bigahumanya n’ikirere, binatera indwara. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa buri mwaka bazize kunywa itabi. Ngaho bitekerezeho nawe: abo bantu bose ntibaba bararwaye cyangwa ngo bapfe imburagihe iyo baza kwiyezaho iyo ‘myanda yose y’umubiri’!

16, 17. (a) Ni irihe tegeko ryatanzwe na Yehova ryarindaga Abisirayeli indwara zimwe na zimwe? (b) Ihame rikubiye mu Gutegeka kwa Kabiri 23:13, 14 ryakurikizwa rite mu miryango?

16 Reka dufate urundi rugero. Mu myaka igera ku 3.500 ishize, Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli Amategeko yatumaga bagira gahunda mu gusenga kwabo no mu mibereho yabo ya buri munsi mu rugero runaka. Ayo Mategeko yafashaga iryo shyanga kwirinda indwara kuko yabashyiriragaho amahame y’ibanze y’isuku. Rimwe muri ayo mategeko ryarebanaga n’aho bagombaga gushyira imyanda y’abantu. Uwo mwanda wagombaga kujyanwa inyuma y’inkambi bakawutaba neza kugira ngo udahumanya aho abantu batuye (Gutegeka 23:13, 14). Iryo tegeko rya kera riracyakwiriye rwose. No muri iki gihe, hari abantu barwara kandi bagapfa bitewe no kutarikurikiza.a

17 Mu buryo buhuje n’ihame rikubiye muri iryo tegeko Abisirayeli bahawe, aho abagize umuryango biyuhagirira n’umusarani wabo, byaba biri mu nzu cyangwa hanze, bigomba guhora bifite isuku kandi bagateramo imiti yica udukoko. Iyo umusarani udafite isuku kandi ukaba udapfundikiye, isazi zirahakoranira zikahavana za mikorobe zikazikwirakwiza ahantu hose, kugeza no ku biryo turya! Ikindi kandi, abana n’abakuru bose bagomba gukaraba intoki bavuye ku musarani. Naho ubundi, bagarukana izo mikorobe ku mubiri wabo. Hari umuganga w’Umufaransa wavuze ko gukaraba intoki “ari bwo buryo bwiza cyane kuruta ubundi bwose bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe zo mu nda, izo mu myanya y’ubuhumekero n’iz’uruhu.”

Ifoto yo ku ipaji ya 47

Kugira isuku birahendutse kuruta kugura imiti

18, 19. Ni izihe nama zadufasha kugira isuku imuhira n’iyo twaba dutuye mu karere gakennye?

18 Mu turere dukennye, isuku ni ikibazo cy’ingorabahizi rwose. Umwe mu bantu babaye muri utwo turere yasobanuye agira ati “ubushyuhe bwaho bukabije butuma umurimo w’isuku ugorana cyane. Umukungugu uba wuzuye mu nzu hose umeze nk’ipuderi y’umutuku. . . . Kuba abantu birunda mu mijyi no mu turere tumwe na tumwe two mu cyaro na byo bizana indwara. Za ruhurura zidatwikiriye, ibirundo by’imyanda, imisarani rusange yanduye cyane, udusimba twanduza indwara urugero nk’imbeba, inyenzi n’isazi, ubisanga ahantu hose.”

19 Kugira isuku muri iyo mimerere biba bigoye. Ariko iyo ugerageje kugira isuku, imihati ushyizeho ntiba ari imfabusa. Isabune, amazi n’igihe umara ukora isuku si byo bihenze kuruta kwivuza no kugura imiti. Niba uba ahantu nk’aho, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo inzu yawe n’imbuga yawe bihore bifite isuku kandi ubirinde imyanda y’amatungo. Niba inzira igana iwawe ikunda kubamo urwondo mu bihe by’imvura, ese aho ntiwashaka uko wasukamo amabuye kugira ngo wirinde kujyana icyondo mu nzu? Niba mwambara inkweto, ese ntimwajya muzivanamo mbere yo kwinjira mu nzu? Nanone amazi mukoresha mugomba kuyarinda kwandura. Bavuga ko abantu bagera nibura kuri miriyoni ebyiri bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’amazi yanduye n’isuku nke.

20. Ni bande bagomba kugira uruhare mu gutuma inzu igira isuku?

20 Buri wese, yaba umugore, umugabo, abana n’abashyitsi, agira uruhare mu gutuma imuhira haba isuku. Umubyeyi wo muri Kenya ufite abana umunani yagize ati “buri wese yitoje gukora ibimureba.” Iyo inzu isukuye, buri kintu kiri mu mwanya wacyo, bihesha ishema abagize umuryango bose. Hari umugani wo muri Hisipaniya ugira uti ‘ushobora kuba umukene kandi ukagira isuku.’ Waba utuye mu nzu y’umutamenwa, mu nzu ukodesha, mu nzu iciriritse cyangwa mu karuri, isuku ni ryo banga ryo kwirinda indwara mu muryango.

GUSHIMWA BITUMA TUGUBWA NEZA

21. Ni ikihe kintu kivugwa mu Migani 31:28 cyafasha abagize umuryango kugira ibyishimo?

21 Igitabo cy’Imigani kivuga umugore w’imico myiza kigira kiti “abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we na we aramushima” (Imigani 31:28). Ni ryari uheruka gushima umwe mu bagize umuryango wawe? Burya twese tumeze nk’ibimera birabya iyo bibonye agashyuhe k’izuba n’amazi. Twe rero tuba dukeneye gususurutswa no gushimwa. Iyo umugore amenye ko umugabo we amushimira umwete agira no kuba yita ku muryango akanawukunda, akamenya ko umugabo we atamufata nk’umuntu uri aho gusa, biramushimisha cyane (Imigani 15:23; 25:11). Biba bishimishije kandi iyo umugore ashimiye umugabo we akazi akora hanze n’ako akora imuhira. Abana na bo bumva baguwe neza iyo ababyeyi babo babashimira imihati bashyiraho, haba imuhira, ku ishuri cyangwa mu itorero rya Gikristo. Kandi se, mbega ukuntu gushimira umuntu n’iyo kaba akantu gato bigira ingaruka nziza cyane! Kuvuga gusa ngo “murakoze” hari amafaranga bisaba? Nta yo; nyamara se mbega ukuntu bigarurira umuryango ubuyanja!

22. Hakenewe iki kugira ngo urugo ‘rwubakwe rukomere,’ kandi se byagerwaho bite?

22 Hari impamvu nyinshi zituma kuyobora umuryango neza bitoroha. Ariko bishobora kugerwaho. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “ubwenge ni bwo bwubaka urugo, kandi rukomezwa no kujijuka” (Imigani 24:3). Abagize umuryango bose baramutse bihatiye kumenya ibyo Imana ishaka kandi bakabishyira mu bikorwa mu mibereho yabo, bashobora kugira ubwenge no kujijuka. Uko imihati dushyiraho kugira ngo tugire ibyishimo mu muryango yaba ingana kose, ntiba ari imfabusa!

a Mu gitabo gitanga inama z’ukuntu abantu bakwirinda indwara y’impiswi ikunze guhitana abana benshi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryatanze inama igira iti “niba mudafite imisarani, mujye mwituma kure y’urugo, kure y’ahantu abana bakinira, muri metero nibura 10 uvuye ku isoko y’amazi; hanyuma iyo myanda muyitwikirize igitaka.”

AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . UMUNTU KUYOBORA UMURYANGO WE NEZA?

Kunyurwa n’ibintu bya ngombwa dukenera mu buzima ni iby’ubwenge.​—1 Timoteyo 6:7, 8.

Yehova ntazibagirwa abamukorera.​—Abaheburayo 13:5, 6.

Gukunda abandi ni umuco w’ingenzi uranga Abakristo.​—Matayo 22:39.

Abakristo biyezaho imyanda yose y’umubiri n’iyo mu mutima.​—2 Abakorinto 7:1.

AMAZI MEZA NI ISOKO Y’UBUZIMA BWIZA

Hari inama z’ingirakamaro Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima riha abantu batuye mu bihugu aho usanga kubona amazi meza bitoroshye n’isuku ikaba ari ntayo.

“Voma amazi yo kunywa uyabike mu kintu gisukuye. Icyo gikoresho uyabikamo gihore gipfundikiye, kandi ntukemerere abana cyangwa amatungo kukinyweraho. . . . Niba ugiye kudaha amazi, koresha gusa igikombe gifite umukondo muremure mwageneye kudahisha. Buri munsi ujye umena amazi yo muri icyo kintu uyabikamo maze ucyoze neza.

“Amazi yo gukoresha mu gutegura ibyokurya by’abana cyangwa ibyo banywa, agomba kubanza gutekwa. . . . Yareke abire mu gihe cy’amasegonda runaka.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze