Isomo rya 9
Abagaragu b’Imana Bagomba Kuba Abantu Batanduye
Kuki tugomba kuba tutanduye mu buryo bwose? (1)
Bisobanura iki kutandura mu buryo bw’umwuka? (2)
kugira imico itanduye? (3) kutandura mu bwenge? (4) kutandura mu buryo bw’umubiri? (5)
Ni ubuhe bwoko bw’amagambo yanduye tugomba kwirinda? (6)
1. Yehova Imana ntiyanduye kandi ni uwera. Yiteze ko abayoboke be na bo bakomeza kuba abantu batanduye—mu buryo bw’umwuka, mu mico, mu bwenge, no mu buryo bw’umubiri (1 Petero 1:16). Kugira ngo umuntu akomeze kuba atanduye mu maso y’Imana bisaba imihati nyakuri. Turi mu isi yanduye. Nanone kandi, tugomba kurwanya kamere yacu ibogamira ku gukora amakosa. Ariko kandi, nta bwo tugomba gucogora.
2. Kutandura mu Buryo bw’Umwuka: Niba dushaka gukorera Yehova, ntitugomba gukomeza gutsimbarara ku nyigisho n’imigenzo by’idini ry’ikinyoma. Tugomba gusohoka mu idini ry’ikinyoma kandi ntiturishyigikire mu buryo ubwo ari bwo bwose (2 Abakorinto 6:14-18; Ibyahishuwe 18:4). Mu gihe tumaze kwiga ukuri ku byerekeye Imana, tugomba kwirinda kugira ngo tutayobywa n’abantu bigisha ibinyoma.—2 Yohana 10, 11.
3. Kugira Imico Itanduye: Yehova ashaka ko abayoboke be barangwaho imyifatire y’Abakristo b’ukuri ibihe byose (1 Petero 2:12). Abona ibyo dukora byose, ndetse n’ibihishwe (Abaheburayo 4:13). Twagombye kwirinda ubusambanyi n’ibindi bikorwa byanduye biranga iyi si.—1 Abakorinto 6:9-11.
4. Kutandura mu Bwenge: Nitwuzuza mu bwenge bwacu ibitekerezo bitanduye, bikeye, imyifatire yacu na yo izaba itanduye (Abafilipi 4:8). Ariko nidukomeza guhanga amaso ku bintu byanduye, bishobora kutuviramo gukora ibikorwa bibi (Matayo 15:18-20). Twagombye kwirinda imyidagaduro ishobora gutokoza ubwenge bwacu. Dushobora kuzuza mu bwenge bwacu ibitekerezo bitanduye, twiga Ijambo ry’Imana.
5. Kutandura mu Buryo bw’Umubiri: Kubera ko Abakristo bahagarariye Imana, bagombye kuba batanduye mu buryo bw’umubiri n’imyambarire. Twagombye gukaraba intoke mu gihe tuvuye kwituma, nanone kandi twagombye kuzikaraba mu gihe tugiye gufungura ibyo kurya cyangwa kubitegura. Niba nta buryo bwateganyijwe bwo gusohora amazi mabi, imyanda iva mu misarane yagombye gutabwa (Gutegeka 23:12, 13). Gukomeza kuba abatanduye bigira uruhare mu gutuma tugira ubuzima buzira umuze. Inzu y’Umukristo yagombye kuba ikeye kandi itanduye imbere n’inyuma. Yagombye kugaragarira abantu bose ko ari intangarugero.
6. Imvugo Itanduye: Abagaragu b’Imana bagomba kuvugisha ukuri buri gihe. Abanyabinyoma ntibazinjira mu Bwami bw’Imana (Abefeso 4:25; Ibyahishuwe 21:8). Abakristo ntibakoresha imvugo mbi. Ntibategera amatwi cyangwa ngo bavuge amagambo y’urwenya y’umwanda cyangwa imigani yanduye. Kubera ko imvugo yabo itanduye, bakomeza kugaragaza ko batandukanye n’abandi haba ku kazi, ku ishuri cyangwa se mu baturanyi.—Abefeso 4:29, 31; 5:3.
[Amafoto yo ku ipaji ya 18 n’iya 19]
Abagaragu b’Imana bagomba kuba abantu batanduye mu buryo bwose