Isomo rya 15
Gufasha Abandi Gukora Ibyo Imana Ishaka
Kuki wabwira abandi ibyo urimo wiga? (1)
Ni nde ushobora kugezaho ubutumwa bwiza? (2)
Ni iyihe ngaruka imyifatire yawe ishobora kugira ku bandi? (2)
Ni ryari ushobora kubwirizanya n’itorero ryawe? (3)
1. Kugeza ubu, hari ibintu byiza byinshi umaze kwiga muri Bibiliya. Ubwo bumenyi bwagombye kugufasha kwihingamo kamere ya Gikristo (Abefeso 4:22-24). Bene ubwo bumenyi ni ubw’ingenzi cyane kugira ngo wironkere ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Icyakora nanone, abandi na bo bakeneye kumva ubutumwa bwiza kugira ngo na bo bashobore kurokoka. Abakristo b’ukuri bose bagomba guha abandi ubuhamya. Ni itegeko ry’Imana.—Abaroma 10:10; 1 Abakorinto 9:16; 1 Timoteyo 4:16.
2. Ushobora gutangira ugeza ku bo muri kumwe ibintu byiza urimo wiga. Bibwire abo mu muryango wawe, incuti zawe, n’abo mwigana ku ishuri. Ujye ubikorana ubugwaneza no kwihangana (2 Timoteyo 2:24, 25). Ujye uzirikana ko incuro nyinshi abantu baba bareba imyifatire y’umuntu kurusha uko bumva ibyo ababwira. Bityo rero, imyifatire yawe myiza ishobora kureshya abandi bakumva ubutumwa ubabwira.—Matayo 5:16; 1 Petero 3:1, 2, 16.
3. Uko igihe kigenda gihita, ushobora kugera ubwo uba wujuje ibisabwa ku buryo watangira kubwirizanya n’itorero ry’Abahamya ba Yehova wifatanya na ryo. Iyo ni intambwe ikomeye mu majyambere yawe (Matayo 24:14). Mbega ukuntu byaba biteye ibyishimo mu gihe waba ushoboye kugira undi muntu ufasha akaba umugaragu wa Yehova maze na we akaronka ubuzima bw’iteka!—1 Abatesalonike 2:19, 20.