ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • rq isomo 16 p. 31
  • Umwanzuro Wawe wo Gukorera Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwanzuro Wawe wo Gukorera Imana
  • Ni iki Imana Idusaba?
  • Ibisa na byo
  • Ese witeguye kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese nagombye kwiyegurira Imana kandi nkabatizwa?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ishyirireho Intego yo Gukorera Imana Iteka Ryose
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Ni iki Imana Idusaba?
rq isomo 16 p. 31

Isomo rya 16

Umwanzuro Wawe wo Gukorera Imana

Ni iki ugomba gukora kugira ngo ube incuti y’Imana? (1, 2)

Ni gute wiyegurira Imana? (1)

Ni ryari wagombye kubatizwa? (2)

Ni gute ushobora kubona imbaraga zo gukomeza kuba umuntu wizerwa mu maso y’Imana? (3)

1. Kugira ngo ube incuti y’Imana, ugomba kugira ubumenyi bwuzuye bw’ukuri kwa Bibiliya (1 Timoteyo 2:3, 4), kwizera ibyo wize (Abaheburayo 11:6), kwihana ibyaha byawe (Ibyakozwe 17:30, 31), kandi ugahinduka mu mibereho yawe (Ibyakozwe 3:19). Nyuma y’ibyo, urukundo ukunda Imana rwagombye gutuma uyiyegurira. Ibyo bivuga ko mu isengesho ryawe rya bwite, uyibwira ko uyiyeguriye kugira ngo ukore ibyo ishaka.​—Matayo 16:24; 22:37.

2. Mu gihe umaze kwiga Ijambo ry’Imana ukageza aho uyiyegurira, wagombye kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Umubatizo utuma buri wese amenya ko wiyegurira Yehova. Bityo, umubatizo ugenewe gusa abantu bageze mu kigero runaka ku buryo bashobora gufata umwanzuro wo gukorera Imana. Mu gihe umuntu abatizwa, umubiri we wose wagombye kwibizwa mu mazi mu gihe gito.a​—Mariko 1:9, 10; Ibyakozwe 8:36.

3. Nyuma yo kwiyegurira Yehova, azaba agutegerejeho guhigura umuhigo wawe (Zaburi 50:14; Umubwiriza 5:4, 5). Umwanzi azagerageza kugukoma mu nkokora ngo udakorera Yehova (1 Petero 5:8). Ariko kandi, ugomba kwegera Imana mu isengesho (Abafilipi 4:6, 7). Ujye wiga Ijambo ryayo buri munsi (Zaburi 1:1-3). Komeza kwifatanya n’itorero (Abaheburayo 13:17). Nukomeza kubigenza utyo, uzironkera imbaraga zituma ukomeza kuba umuntu wizerwa mu maso y’Imana. Ni muri ubwo buryo uzashobora gukora ibyo Imana igusaba iteka ryose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kwiga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyangwa se ikindi gisa na cyo cyanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society, birasabwa ku bitegura kubatizwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze