Inkuru z’Ubwami No. 35
Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?
Urukundo Dukunda Bagenzi Bacu, Rwarakonje
ABANTU babarirwa muri za miriyoni, bumva barihebye, kandi bakumva barabaye ingorwa zitagira kivurira. Umucuruzikazi umwe wari ugeze mu gihe cya pansiyo, yagize ati ‘umugoroba umwe, umugore duturanye mu igorofa rimwe ry’inzu ncumbitsemo, yakomanze ku muryango wanjye, maze ambwira ko yumva ari mu bwigunge. Namubwiranye ikinyabupfura, ariko mpubutse, ko mpuze. Yanyihohoyeho bitewe n’uko yari amvurunze, maze arigendera.’
Ikibabaje ni uko iryo joro uwo mupfakazi yiyahuye. Nyuma y’aho, uwo mucuruzikazi yavuze ko ibyo byamuhaye “isomo rikomeye.”
Kudakunda bagenzi bacu, akenshi biteza akaga. Mu gihe cy’imirwano ishingiye ku moko yabaye muri Bosiniya na Herizegovina, ho mu cyahoze ari Yugosilaviya, abantu basaga miriyoni bavanywe mu byabo, kandi abagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo, baricwa. Bishwe na ba nde? Umukobwa wari warirukanywe ku musozi w’iwabo, yitotombye agira ati “ni abaturanyi bacu. Twari tubazi.”
Mu Rwanda, hishwe abantu babarirwa mu bihumbi amagana, akenshi bakaba baricwaga n’abaturanyi babo. Ikinyamakuru cyitwa The New York Times cyanditse kigira kiti “Abahutu n’Abatutsi [babaga] hamwe, bagashyingirana, batabanje kwibaza, cyangwa se wenda ngo babe banazi ngo Umuhutu n’Umututsi ni uyu n’uyu. Hanyuma, haje kubaho ihinduka ritunguranye, maze ubwicanyi buba buratangiye.”
Mu buryo nk’ubwo, muri Isirayeli, Abayahudi n’Abarabu baraturanye, ariko benshi usanga bangana. Ibyo ni ko bimeze no ku Bagatolika n’Abaporotesitanti benshi bo muri Irilande, ku Bahindu n’Abisilamu bo mu Buhinde, no ku yandi matsinda y’abantu agenda arushaho kwiyongera ku isi hose. Nta na rimwe mu mateka, isi yigeze ibura urukundo bene ako kageni.
Kuki Urukundo Dukunda Bagenzi Bacu Rwakonje?
Umuremyi wacu aduha igisubizo. Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, ryita iyi “minsi y’imperuka,” igihe ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko muri icyo, abantu bari kuba ‘badakunda ababo.’ Ku bihereranye n’ibi ‘bihe birushya,’ ari na byo Ibyanditswe byita “iherezo rya gahunda y’ibintu,” (NW), Yesu Kristo yahanuye ko ‘urukundo rwa benshi rwari kuzakonja.’—2 Timoteyo 3:1-5; Matayo 24:3, 12.
Muri iki gihe, kubura urukundo ni kimwe mu bihamya bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka y’isi si. Igishimishije, ni uko nanone ibyo bishaka kuvuga ko iyi si y’abantu batubaha Imana, igiye gusimburwa n’isi nshya izaba itegekwa n’urukundo.—Matayo 24:3-14; 2 Petero 2:5; 3:7, 13.
Ariko se koko, dufite impamvu zo kwizera ko iryo hinduka rishoboka—ko abantu bose bashobora gukundana?
Gukunda Bagenzi Bacu—Birashoboka
Hari intiti imwe mu by’amategeko yo mu kinyejana cya mbere, yigeze kubaza Yesu iti “harya mugenzi wanjye ni nde?” Nta gushidikanya, yari yiteze ko Yesu avuga ati ‘ni Umuyahudi mugenzi wawe.’ Ariko kandi, mu nkuru yerekeranye n’Umusamariya mwiza, Yesu yagaragaje ko abantu bo mu yandi mahanga, na bo ari bagenzi bacu.—Luka 10:29-37; Yohana 4:7-9.
Yesu yatsindagirije ko nyuma yo gukunda Imana, urukundo dukunda bagenzi bacu rwagombye kugenga imibereho yacu (Matayo 22:34-40). Ariko se, haba harigeze kubaho itsinda iryo ari ryo ryose ry’abantu bakunda bagenzi babo by’ukuri? Abakristo ba mbere, babigenje batyo! Bazwiho kuba barakundaga abandi bantu.—Yohana 13:34, 35.
Bite se noneho muri iki gihe? Mbese, hari umuntu uwo ari we wese waba agaragaza urukundo rumeze nk’urwa Kristo? Igitabo cyitwa Encyclopedia Canadiana, kigira kiti “umurimo w’Abahamya ba Yehova, ni uwo kubyutsa no kongera gushyiraho Ubukristo bwa mbere bwakurikizwaga na Yesu hamwe n’abigishwa be . . . Bose ni abavandimwe.”
Ibyo bishaka kuvuga iki? Ibyo bishaka kuvuga ko Abahamya ba Yehova badaha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose—cyaba ubwoko, ubwenegihugu, cyangwa inkomoko—cyatuma banga, cyangwa bakica bagenzi babo. Nta n’ubwo bakwica undi muntu uwo ari we wese, kuko mu buryo bw’ikigereranyo, bacuze inkota zabo mo amasuka, kandi amacumu yabo bayacuzemo impabuzo (Yesaya 2:4). Koko rero, Abahamya bazwiho kuba bafata iya mbere mu gufasha bagenzi babo.—Abagalatiya 6:10.
Ntibitangaje rero kuba ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru cy’i Kaliforuniya cyitwa Sacramento Union ryaragiraga riti “birahagije kuvuga ko isi yose iramutse yubahirije amahame agenga Abahamya ba Yehova, hatakongera kubaho ibikorwa byo kumena amaraso n’inzangano, kandi urukundo rwaganza.” Umwanditsi w’ikinyamakuru cyo muri Hongiriya cyitwa Ring, yongeyeho ati “naje kugera ku mwanzuro w’uko iyaba Abahamya ba Yehova ari bo bonyine batuye ku isi, ntihakongera kubaho intambara ukundi, kandi akazi k’abapolisi, kaba ako gucunga umutekano ku mihanda no gutanga inzandiko z’inzira gusa.”
Uko bigaragara rero, kugira ngo abantu bose bakundane, ni ngombwa ko habaho ihinduka rinini cyane ku isi hose. Ni gute iryo hinduka rizabaho? (Reba ku ipaji y’inyuma.)
Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana
Isengesho Yesu Kristo yigishije, rigaragaza ko hari ihinduka ritangaje cyane ryegereje. Mu Kibwiriza cya Yesu kizwi cyane cyo ku Musozi, yatwigishije gusenga tuvuga ngo “Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.”—Matayo 6:10.
Ubwami bw’Imana ni iki? Ni ubutegetsi nyabutegetsi, butegekera mu ijuru. Yesu Kristo, “Umwami w’amahoro,” yashyizweho na Se kugira ngo abe Umutegetsi.—Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Zaburi 72:1-8.
Ubwami bw’Imana nibuza, ni gute bizagendekera iyi si yuzuyemo inzangano? Ubwo ‘bwami buzamenagura [kandi] butsembeho’ ubutegetsi bw’iyi si bwononekaye (Daniyeli 2:44). Bibiliya isobanura igiri iti ‘isi irashira: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.’—1 Yohana 2:17.
Ku bihereranye n’isi nshya y’Imana, Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” NW], bakibemo iteka” (Zaburi 37:9-11, 29; Imigani 2:21, 22). Mbega ukuntu icyo gihe kizaba gihebuje! “Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Ndetse n’abapfuye, bazongera kubaho, kandi isi yose izahindurwa paradizo nyaparadizo.—Yesaya 35:1, 2; 11:6-9; Luka 23:43; Ibyakozwe 24:15.
Kugira ngo tuzabe muri iyo si nshya yasezeranyijwe, tugomba kwitoza gukundana, nk’uko Imana ibitwigisha (1 Abatesalonike 4:9). Hari umwigishwa umwe wa Bibiliya wo mu karere k’i Burasirazuba wigeze kuvuga ati “ntegerezanyije amatsiko igihe abantu bose bazaba baritoje gukundana, nk’uko Bibiliya ibidusezeranya.” Kandi rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana izasohoza amasezerano yayo! Yaravuze iti “narabivuze; . . . no kubikora nzabikora.”—Yesaya 46:11.
Ariko kandi, kugira ngo uzabone iyo migisha mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, ugomba kugira ubumenyi ku byerekeye Bibiliya, nk’uko abantu bafite imitima itaryarya babarirwa muri za miriyoni ku isi hose barimo babigenza (Yohana 17:3). Agatabo k’amapaji 32, gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba?, kazabigufashamo. Ushobora kubona kopi yako, niwuzuza agapapuro kari ku ipaji ibanziriza iyi, maze ukakohereza kuri aderesi y’ahakwegereye.
□Ndifuza ko mwampa agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
□Nkeneye ko mwangeraho, kugira ngo munyoborere icyigisho cya Bibiliya kiyoborerwa
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]
Sniper and funeral in Bosnia: Reuters/Corbis-Bettmann