ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dp igi. 2 pp. 12-29
  • Igitabo cya Daniyeli kiraregwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo cya Daniyeli kiraregwa
  • Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • URUBANZA RW’UMWAMI WABUZE
  • DARIYO W’UMUMEDI YARI MUNTU KI?
  • UBUTEGETSI BWA YEHOYAKIMU
  • IBISOBANURO BIRAMBUYE BY’INGIRAKAMARO
  • MBESE IBIHAMYA BYO HANZE BYEMEZA KO IGITABO CYA DANIYELI ARI IGIHIMBANO?
  • IBIHAMYA BYO HANZE BISHYIGIKIRA DANIYELI
  • UMUHAMYA UKOMEYE KURUSHA ABANDI BOSE
  • Ni iki Bibiliya ivuga kuri Daniyeli?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Igitabo cya Daniyeli nawe
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Daniyeli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Yehova asezeranya Daniyeli ingororano ihebuje
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
Reba ibindi
Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
dp igi. 2 pp. 12-29

Igice Cya Kabiri

Igitabo cya Daniyeli kiraregwa

1, 2. Ni mu buhe buryo igitabo cya Daniyeli kiregwa, kandi se kuki wumva ko ari iby’ingenzi gusuzuma ibihamya bigishyigikira?

TEKEREZA uramutse uri mu rukiko, ukaba urimo ukurikirana urubanza rukomeye. Hari umuntu uregwa kuba ari umutekamutwe. Umushinjacyaha akomeje kwemeza ko uwo muntu ahamwa n’icyaha. Nyamara kandi, uregwa asanzwe azwi kuva kera ko ari umuntu w’inyangamugayo. Mbese, ntiwashishikazwa no kumva ibihamya atanga yiregura?

2 Imimerere nk’iyo ni yo nawe urimo mu bihereranye n’igitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli. Uwacyanditse ni umuntu wari uzwiho kuba inyangamugayo. Icyo gitabo cyamwitiriwe kimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi cyubahwa cyane. Cyo ubwacyo kigaragaza ko kirimo ibintu nyakuri byabayeho mu mateka, byanditswe na Daniyeli, umuhanuzi w’Umuheburayo wabayeho mu kinyejana cya karindwi n’icya gatandatu M.I.C. Uburyo nyakuri bwo gukurikiranya ibihe byo muri Bibiliya bugaragaza ko igitabo cye kivuga ibintu byabaye ahagana mu mwaka wa 618 kugeza mu wa 536 M.I.C., kandi ko cyarangije kwandikwa muri uwo mwaka uvuzwe nyuma. Ariko kandi, icyo gitabo kiraregwa. Inkoranyamagambo zimwe na zimwe hamwe n’ibindi bitabo by’amashakiro byumvikanisha cyangwa bikanemeza rwose ko icyo gitabo ari igihimbano.

3. Igitabo The New Encyclopædia Britannica kivuga iki ku bihereranye n’ukuri kw’igitabo cya Daniyeli?

3 Urugero, inkoranyamagambo The New Encyclopædia Britannica cyemera ko igitabo cya Daniyeli cyahoze “kibonwa muri rusange ko kivuga ibintu nyakuri byabayeho mu mateka, ko gikubiyemo ubuhanuzi bw’ukuri.” Ariko kandi, iyo nkoranyamagambo Britannica cyihandagaza kivuga ko mu by’ukuri igitabo cya Daniyeli “cyanditswe nyuma cyane mu gihe igihugu cyari kiri mu kaga​—ubwo Abayahudi bari bugarijwe n’ibitotezo bikaze batezwaga na Antiochus wa IV Epiphanes [Umwami w’i Siriya].” Iyo nkoranyamagambo ivuga ko icyo gitabo cya Daniyeli cyanditswe hagati y’umwaka wa 167 na 164 M.I.C. Inemeza kandi ko uwacyanditse atahanuraga ibyo mu gihe cyari kuzaza, ahubwo ko yivugiraga gusa “ibintu by’amateka yari azi ko byamaze kubaho, agaragaza ko byari ubuhanuzi bw’ibyari kuzabaho mu gihe cyari kuzaza.”

4. Ibyo kujora igitabo cya Daniyeli byatangiye ryari, kandi se ni iki cyabihembereye mu binyejana bya vuba aha?

4 Ibyo bitekerezo byakomotse he? Ibyo guhinyura igitabo cya Daniyeli si ibya none. Byatangiye mu kinyejana cya gatatu I.C., bitangirwa n’umuhanga mu bya filozofiya witwaga Porphyry. Kimwe n’abandi benshi bo mu Bwami bw’Abaroma, na we yumvaga atewe ubwoba n’ingaruka Ubukristo bwagendaga bugira ku bantu. Yanditse ibitabo 15 agamije gusenya iryo dini “rishya.” Icya 12 yacyanditse yibasira igitabo cya Daniyeli. Porphyry yatsindagirije ko icyo gitabo ari igihimbano, kikaba cyaranditswe n’Umuyahudi mu kinyejana cya kabiri M.I.C. Cyongeye kwibasirwa n’ibitero nk’ibyo mu kinyejana cya 18 n’icya 19. Ku bantu bakora ijora rihanitse no ku bemera ibintu bihuje n’ubwenge bwabo gusa, ubuhanuzi​—ari byo kuvuga mbere y’igihe ibintu bizaba mu gihe kizaza​—ni ikintu kidashoboka rwose. Daniyeli yaribasiwe biratinda. Mu by’ukuri, ni nk’aho we n’igitabo cye bajyanywe mu rukiko. Abo bajora icyo gitabo bihandagazaga bavuga ko bafite ibihamya bifatika bigaragaza ko icyo gitabo kitanditswe na Daniyeli mu gihe Abayahudi bari bari mu bunyage i Babuloni, ahubwo ko cyanditswe n’undi muntu mu binyejana byinshi nyuma y’aho.a Ibyo kwibasira icyo gitabo byaje kwiyongera cyane, ku buryo umwanditsi umwe yageze n’aho yandika inyandiko yo kukivuganira, yitwa Daniel in the Critics’ Den (Daniyeli mu Rwobo rw’Abajora).

5. Kuki ikibazo cyo kumenya niba igitabo cya Daniyeli ari ukuri ari icy’ingenzi cyane?

5 Mbese, ibyo abajora icyo gitabo bemeza bashimitse, byaba bifite ibihamya? Cyangwa se, ibihamya birababeshyuza? Hari byinshi bikubiye muri icyo kibazo. Icyo si ikibazo kireba ishema ry’icyo gitabo cya kera gusa, ahubwo ni n’ikibazo kireba imibereho yacu y’igihe kizaza. Niba igitabo cya Daniyeli ari igihimbano, amasezerano agikubiyemo ahereranye n’imibereho y’abantu y’igihe kizaza na yo ni amagambo gusa adafite ishingiro. Ariko niba gikubiyemo ubuhanuzi nyakuri, nta gushidikanya ko uzashishikazwa no kumenya icyo busobanura kuri twe muri iki gihe. Tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume bimwe mu bitekerezo byakoreshejwe mu kwibasira Daniyeli.

6. Ni ikihe kirego gitangwa rimwe na rimwe ku birebana n’amateka y’ibyabaye yo mu gitabo cya Daniyeli?

6 Urugero, reba ikirego kiri mu gitabo The Encyclopedia Americana, ikirego kigira kiti “ingingo nyinshi zivuga ibintu bihereranye n’amateka y’ibyabayeho mu bihe bya kera [urugero nk’igihe bari bari mu bunyage i Babuloni] zavuzwe mu buryo bugoretse rwose” muri Daniyeli. Ariko se, ibyo ni ko biri koko? Nimucyo dusuzume ibintu bitatu bifatwa ko ari ibinyoma, turebe kimwe kimwe.

URUBANZA RW’UMWAMI WABUZE

7. (a) Kuki kuva kera abajora Bibiliya banejejwe n’amagambo Daniyeli yavuze yerekeza kuri Belushazari? (b) Byagendekeye bite ingingo ivuga ko Belushazari atigeze abaho?

7 Daniyeli yanditse ko Belushazari, “umwana” wa Nebukadinezari, yategekaga i Babuloni igihe uwo murwa wafatwaga (Daniyeli 5:1, 11, 18, 22, 30). Kuva kera, abajora igitabo cye bibasiye iyo ngingo, bitewe n’uko izina rya Belushazari nta handi hantu ryabonekaga uretse muri Bibiliya. Ahubwo, abahanga mu by’amateka ba kera bakaba baragaragaje ko Nabonide, wasimbuye Nebukadinezari, ari we waherutse abami b’i Babuloni. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1850, Ferdinand Hitzig yavuze ko uko bigaragara, Belushazari ari izina umwanditsi yihimbiye. Ariko se, urumva Hitzig adasa n’aho yatanze icyo gitekerezo ahubutse? Ubundi se, kuba nta handi hantu habonekaga izina ry’uwo mwami​—cyane cyane kandi mu gihe inyandiko zivuga ibintu byabayeho mu mateka zari mbarwa​—koko byahamyaga ko atigeze abaho? Ibyo ari byo byose, mu mwaka wa 1854, hari ibibumbano bito byiburungushuye byataburuwe mu matongo y’umujyi wa kera w’i Babuloni witwaga Uri, ubu hakaba ari mu majyepfo ya Iraki. Ibyo bibumbano byari biriho inyandiko zigizwe n’inyuguti zimeze nk’udusumari z’Umwami Nabonide, hakubiyemo n’isengesho rye ryo gusabira uwo yise “Bel-sar-ussur, umwana wanjye w’imfura.” Abajora ibintu na bo bemeye ko uwo ari Belushazari uvugwa mu gitabo cya Daniyeli.

8. Ni gute amagambo ya Daniyeli avuga ko Belushazari yari umwami utegeka yagaragaye ko ari ukuri?

8 Ariko kandi, ba bantu bajora icyo gitabo ntibanyuzwe. Umwe muri bo witwaga H. F. Talbot yaranditse ati “ibyo nta kintu na kimwe bigaragaza.” Yagiye impaka avuga ko uwo mwana uvugwa muri iyo nyandiko ashobora kuba yari umwana ukiri muto, mu gihe Daniyeli we avuga ko yari umwami utegeka. Ariko kandi, hashize umwaka umwe gusa ayo magambo ya Talbot atangajwe, hataburuwe ibindi bibumbano biriho inyandiko zimeze nk’udusumari, zikaba zarerekezaga kuri Belushazari zivuga ko yari afite abanditsi n’abakozi bo mu rugo. Uwo rero ntiyari umwana rwose! Amaherezo, hari indi nyandiko yo ku bibumbano yaje guhosha izo mpaka, ivuga ko hari igihe Nabonide yigeze kumara imyaka myinshi ataba i Babuloni. Iyo nyandiko yanagaragaje ko muri ibyo bihe, “yashinze ubwami” bwa Babuloni umwana we w’imfura (Belushazari). Muri ibyo bihe, mu by’ukuri Belushazari yari umwami​—kuko yari umutware ufatanyije na se gutegeka.b

9. (a) Ni iki Daniyeli ashobora kuba yarashakaga kumvikanisha, igihe yavugaga ko Belushazari yari umwana wa Nebukadinezari? (b) Kuki abajora ibintu baba bibeshya iyo bemeza ko Daniyeli atigeze ahingutsa n’ikimenyetso gito kigaragaza ko Nabonide yabayeho koko?

9 Bamwe muri ba bantu bajora ibintu banze kuva ku izima, bakaburana bavuga ko Bibiliya itita Belushazari umwana wa Nabonide, ahubwo ko imwita umwana wa Nebukadinezari. Bamwe banga kuva ku izima bavuga ko Daniyeli atigeze ahingutsa n’ikimenyetso gito kigaragaza ko Nabonide yabayeho koko. Ariko kandi, iyo ubisuzumye neza usanga izo mpaka zombi nta shingiro zifite. Birashoboka ko Nabonide yaba yararongoye umukobwa wa Nebukadinezari. Ibyo byaba bivuga ko Belushazari yari umwuzukuru wa Nebukadinezari. Ari mu rurimi rw’Igiheburayo, ari no mu rw’Icyarameyi, nta na hamwe wasanga amagambo asobanura “sogokuru” cyangwa “umwuzukuru”; ijambo “mwene” rishobora gusobanura “umwuzukuru wa” cyangwa “ukomoka kuri.” (Gereranya na Matayo 1:1.) Byongeye kandi, inkuru yo muri Bibiliya ituma Belushazari yumvikana ko ari umwana wa Nabonide. Igihe Belushazari yari yakuwe umutima n’inyandiko yo ku rukuta yamushishaga, yasezeranyije guha umwanya wa gatatu mu bwami bwe umuntu wese wari gusoma ayo magambo no kuyasobanura (Daniyeli 5:7). Kuki yari kumuha umwanya wa gatatu aho kumuha uwa kabiri? Ibyo byumvikanisha ko umwanya wa mbere n’uwa kabiri yari isanzwe ifite abayirimo. Koko rero, yari ibafite​—ari bo Nabonide n’umwana we Belushazari.

10. Kuki inkuru ya Daniyeli ivuga iby’ubwami bwa Babuloni itanga ibisobanuro birambuye kurusha ibitangwa n’abandi bahanga mu by’amateka ba kera?

10 Bityo rero, kuba Daniyeli yaravuze Belushazari ntibigaragaza ko amateka yavuzwe “mu buryo bugoretse rwose.” Ahubwo Daniyeli​—n’ubwo atari arimo yandika amateka ya Babuloni​—adufasha kurushaho gusobanukirwa uko ubwami bwa Babuloni bwari buteye, kurusha uko abahanga mu by’amateka basanzwe ba kera babisobanura, urugero nka Hérodote, Xénophon na Bérose. Kuki Daniyeli yashoboye kwandika ibintu bo batanditse? Ni ukubera ko yari ahibereye, aho nyine i Babuloni. Igitabo cye ni igitabo cyanditswe n’umuntu uvuga ibyo yiboneye n’amaso ye, aho kuba umutekamutwe wo mu binyejana bya nyuma y’aho.

DARIYO W’UMUMEDI YARI MUNTU KI?

11. Dukurikije uko Daniyeli abivuga, Dariyo w’Umumedi yari muntu ki, ariko se ni iki cyamuvuzweho?

11 Daniyeli yanditse ko igihe Babuloni yafatwaga, hatangiye gutegeka umwami witwaga “Dariyo w’Umumedi.” (Daniyeli 6:1 [5:31 muri Biblia Yera].) Kugeza ubu izina rya Dariyo w’Umumedi ntiriboneka mu nyandiko zisanzwe cyangwa izishingiye ku bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo. Ni yo mpamvu igitabo The New Encyclopædia Britannica cyemeza ko uwo Dariyo “atigeze abaho.”

12. (a) Kuki abajora Bibiliya bagombye kwihatira gusobanukirwa ibintu neza, aho guhakana batsemba ko Dariyo w’Umumedi atigeze abaho? (b) Dariyo w’Umumedi ashobora kuba yari nde, kandi se ni iki kibigaragaza?

12 Hari intiti zarushijeho kugira amakenga. N’ubundi kandi, ba bantu biha ibyo kujora ibintu bahoze bavuga ko na Belushazari “atigeze abaho.” Nta gushidikanya, ni na ko bizamera ku bihereranye na Dariyo. Ubu hari inyandiko zimeze nk’udusumari ziri ku bibumbano zamaze kugaragaza ko Kuro w’Umuperesi atahise aba “Umwami wa Babuloni” ikimara gufatwa. Umushakashatsi umwe yaravuze ati “uwafashe umwanya w’ ‘Umwami wa Babuloni’ yari umwami wategekeraga Kuro, ntiyari Kuro ubwe.” Mbese, Dariyo ryaba ari izina ry’ubutware, cyangwa ry’icyubahiro, ry’umutegetsi ukomeye w’Umumedi washinzwe gutegeka Babuloni? Hari abavuga ko Dariyo ashobora kuba yari umugabo witwaga Gubaru. Kuro yagize Gubaru umutware wa Babuloni, kandi inyandiko zisanzwe zemeza ko yategekaga afite ububasha bukomeye. Hari inyandiko imeze nk’udusumari iri ku bibumbano, ivuga ko yashyizeho abatware bungirije bo gutegeka i Babuloni. Igishimishije, ni uko Daniyeli avuga ko Dariyo yashyizeho abatware 120, kugira ngo bategeke ubwami bwa Babuloni.​—Daniyeli 6:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.

13. Ni ikihe gitekerezo gihuje n’ubwenge kigaragaza impamvu Dariyo w’Umumedi avugwa mu gitabo cya Daniyeli, ariko ntavugwe mu nyandiko zindi zisanzwe?

13 Amaherezo hashobora kuzaboneka ibihamya bitaziguye bisobanura neza iby’uwo mwami. Uko byamera kose ariko, kuba ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo busa n’aho nta cyo buvuga kuri Dariyo, si yo mpamvu yatuma bavuga ko “atigeze abaho,” cyangwa ngo bitume bamagana igitabo cya Daniyeli cyose uko cyakabaye bacyita igihimbano. Igitekerezo kirushaho kuba gihuje n’ubwenge cyane, ni ukuzirikana ko inkuru ya Daniyeli ari ubuhamya butangwa n’umuntu uvuga ibyo yiboneye n’amaso ye, bukaba buvuga ibintu mu buryo burambuye kurusha izindi nyandiko zisanzwe zikiriho ubu.

UBUTEGETSI BWA YEHOYAKIMU

14. Kuki nta kuvuguruzanya kuri hagati ya Daniyeli na Yeremiya ku bihereranye n’imyaka y’ubutegetsi bw’Umwami Yehoyakimu?

14 Muri Daniyeli 1:1 hagira hati “mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yateye i Yerusalemu, arahagota.” Abiha ibyo kujora baboneye urwitwazo kuri uwo murongo, kuko usa n’aho udahuza n’amagambo ya Yeremiya, wavuze ko umwaka wa kane wa Yehoyakimu wari umwaka wa mbere wa Nebukadinezari (Yeremiya 25:1; 46:2). Mbese, Daniyeli yaba yaravuguruje Yeremiya? Icyo kibazo gihita gikemuka iyo ukurikiranye neza ibindi bisobanuro. Igihe Yehoyakimu yimikwaga bwa mbere na Farawo Neko mu mwaka wa 628 M.I.C., yahindutse igikoresho gusa cy’uwo mutegetsi wa Misiri. Ibyo byabaye hasigaye imyaka hafi itatu ngo Nebukadinezari asimbure se ku ntebe y’ubwami bwa Babuloni mu mwaka wa 624 M.I.C. Nyuma y’aho gato (mu mwaka wa 620 M.I.C.), Nebukadinezari yateye u Buyuda, maze agira Yehoyakimu umwami umutegekera, ugengwa na Babuloni (2 Abami 23:34; 24:1). Ku Muyahudi wabaga i Babuloni, “[u]mwaka wa gatatu” wa Yehoyakimu wari umwaka wa gatatu uwo mwami yari amaze akora umurimo wo kuba umwami utegekera Babuloni. Daniyeli yanditse abona ibintu muri ubwo buryo. Ariko Yeremiya we yanditse akurikije uko Abayahudi babaga i Yerusalemu babonaga ibintu. Bityo rero, yerekeje ku bwami bwa Yehoyakimu, abufata ko bwatangiye igihe Farawo Neko yamwimikaga.

15. Kuki ingingo isenya umwaka uvugwa muri Daniyeli 1:1 idafashije rwose?

15 Mu by’ukuri rero, icyo kintu bamwe bibwira ko ari ukuvuguruzanya, gitsindagiriza ibihamya bigaragaza ko Daniyeli yandikiye igitabo cye i Babuloni, ari umwe mu Bayahudi bari barajyanyweho iminyago. Ariko hari indi nenge igaragara muri iyo ngingo ishinja igitabo cya Daniyeli. Wibuke ko uko bigaragara, uwanditse igitabo cya Daniyeli yari afite igitabo cya Yeremiya, ndetse akaba yaranacyerekejeho (Daniyeli 9:2). Iyo uwo wanditse igitabo cya Daniyeli aza kuba ari umuntu wandika ibyo yihimbiye abigiranye ubucakura nk’uko abajora icyo gitabo bihandagaza babivuga, mbese yari kwihanukira akavuguruza ibyavuzwe na Yeremiya, umuntu wubahwaga cyane​—byongeye kandi akabivuguruza ku murongo wa mbere ubimburira igitabo cye? Oya rwose!

IBISOBANURO BIRAMBUYE BY’INGIRAKAMARO

16, 17. Ni gute ibihamya bishingiye ku bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo byashyigikiye inkuru ya Daniyeli ivuga (a) iby’ukuntu Nebukadinezari yashinze igishushanyo cya kidini kugira ngo abaturage be bose bakiramye? (b) ubwibone bwa Nebukadinezari bwo kwiratana imishinga ye y’ubwubatsi muri Babuloni?

16 Ubu noneho, nimucyo tuve ku bitekerezo by’abajora icyo gitabo tujye ku ngingo zigishyigikira. Reka turebe ibindi bisobanuro biri mu gitabo cya Daniyeli bigaragaza ko uwo mwanditsi yari afite ubumenyi bw’ibyo yiboneye ku bihereranye n’ibihe bivugwa mu nyandiko ze.

17 Kuba Daniyeli yari asobanukiwe utuntu duto duto twabaye muri Babuloni ya kera, ni igihamya kidasubirwaho kigaragaza ko ibyo yanditse ari ukuri. Urugero, muri Daniyeli 3:1-6 havuga ko Nebukadinezari yashinze igishushanyo kinini kugira ngo abantu bose bakiramye. Abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo babonye ibindi bihamya bigaragaza ko uwo mwami yaharaniye gutuma abaturage be barushaho kwifatanya mu bikorwa birangwa no gukunda igihugu n’ibya kidini. Mu buryo nk’ubwo, Daniyeli yanditse ibihereranye n’ubwibone bwa Nebukadinezari, bwo kwiratana imishinga ye myinshi y’ubwubatsi. (Daniyeli 4:27, umurongo wa 30 muri Biblia Yera.) Mu bihe bya vuba aha, ni bwo gusa abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bemeje ko Nebukadinezari ari we koko wakoresheje imirimo ikomeye y’ubwubatsi yakozwe i Babuloni. Naho ku bihereranye n’ubwibone bw’uwo mugabo​—yemwe, yageze n’aho yandikisha izina rye ku matafari! Abajora igitabo cya Daniyeli ntibashobora gusobanura ukuntu uwo bita ko yanditse ibyo yihimbiye, wabayeho mu gihe cy’Abamakabe (167-​63 M.I.C.), yaba yaramenye iby’iyo mishinga y’ubwubatsi​—yari imaze ibinyejana bine byose ibayeho, n’abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bakaba bari bataraganya kubivumbura.

18. Ni gute inkuru ya Daniyeli ivuga iby’ubwoko bunyuranye bw’ibihano byo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanyababuloni n’ubw’Abaperesi ari iy’ukuri?

18 Nanone kandi, igitabo cya Daniyeli gihishura bimwe mu bintu by’ingenzi amategeko ya Babuloni yari atandukaniyeho n’ay’Abamedi n’Abaperesi. Urugero, mu gihe cy’amategeko ya Babuloni, bagenzi ba Daniyeli batatu bajugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana cyane bazira ko banze kumvira itegeko ry’umwami. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo nyuma y’aho, Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare azira ko yanze kumvira itegeko ry’Abaperesi ryari rinyuranyije n’umutimanama we. (Daniyeli 3:6; 6:8-10, umurongo wa 7-9 muri Biblia Yera.) Hari abagerageje kwamagana iyo nkuru ivuga iby’itanura ry’umuriro ugurumana cyane bavuga ko ari umugani gusa, ariko abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bavumbuye urwandiko nyakuri rwo muri Babuloni ya kera ruvuga mu buryo bweruye ibya bene icyo gihano. Ariko ku Bamedi n’Abaperesi, umuriro wari ikintu cyera. Ni yo mpamvu bahitagamo gukoresha ubundi bwoko bw’ibihano birangwa n’ubugome. Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kumva iby’urwobo rw’intare.

19. Ni irihe tandukaniro igitabo cya Daniyeli gishyira hagati ya gahunda y’amategeko y’Abanyababuloni n’iy’Abamedi n’Abaperesi?

19 Hari irindi tandukaniro. Daniyeli agaragaza ko Nebukadinezari yashoboraga gushyiraho amategeko no kuyahindura uko yishakiye. Ariko Dariyo we nta kintu yashoboraga guhindura ku ‘mategeko y’Abamedi n’Abaperesi’​—ndetse n’ayo we ubwe yabaga yarishyiriyeho! (Daniyeli 2:5, 6, 24, 46-​49; 3:10, 11, 29; 6:13-17, umurongo wa 12-​16 muri Biblia Yera.) Umuhanga mu by’amateka witwa John C. Whitcomb yanditse agira ati “amateka ya kera yemeza iryo tandukaniro ryari hagati ya Babuloni aho amategeko yagengwaga n’umwami, n’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi aho umwami yagengwaga n’amategeko.”

20. Ni ibihe bisobanuro birebana n’ibirori bya Belushazari bigaragaza ko Daniyeli yari afite ubumenyi bw’ibyo yari yariboneye mu mico y’Abanyababuloni?

20 Inkuru ishishikaje ihereranye n’ibirori bya Belushazari, yanditswe muri Daniyeli igice cya 5, irimo ibisobanuro byinshi. Uko bigaragara, ibyo birori byatangiranye no kurya mu munezero no kunywa cyane, kuko hari ahantu henshi herekeza kuri divayi (Daniyeli 5:1, 2, 4). Mu by’ukuri, ibishushanyo by’abanyabugeni bigaragaza bene ibyo birori, byerekana abantu barimo banywa divayi gusa. Uko bigaragara rero, inzoga yari ifite uruhare rukomeye cyane muri bene ibyo birori. Daniyeli anavuga ko muri ibyo birori hari harimo n’abagore​—ni ukuvuga abagore b’umwami n’inshoreke ze (Daniyeli 5:3, 23). Ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bwemeza ibyo bintu byo mu muco w’Abanyababuloni. Mu gihe cy’Abamakabe, ari Abayahudi ari n’Abagiriki ntibemeraga ko abagore bifatanya n’abagabo mu birori. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu yatumye ubuhinduzi bwa mbere bw’Ikigiriki bwa Septante buvana muri Daniyeli amagambo avuga iby’abo bagore.c Nyamara kandi, uwitwa ko yahimbye igitabo cya Daniyeli we yaba yarabayeho mu gihe gihuje n’uwo muco w’Abagiriki, ndetse wenda no mu gihe Septante yahinduriwemo!

21. Ni ibihe bisobanuro bihuje n’ubwenge kurusha ibindi byose, byumvikanisha impamvu Daniyeli yari asobanukiwe neza iby’ibihe n’imico byo mu bunyage bw’i Babuloni?

21 Dufatiye kuri ibyo bintu byose, ntibyumvikana ukuntu igitabo Britannica cyavuga ko uwanditse igitabo cya Daniyeli yari afite ubumenyi “budafashije kandi butuzuye” ku bihereranye n’ibyo bihe by’ubunyage. Ni gute umuntu w’umutekamutwe wabayeho mu binyejana byinshi nyuma y’aho yari kuba asobanukiwe neza atyo imico y’Abanyababuloni n’Abaperesi? Wibuke kandi ko ikinyejana cya kabiri M.I.C. cyagiye kugera ubwo bwami bwombi bwaramaze kuvaho kera. Uko bigaragara, icyo gihe nta bahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo babagaho, kandi nta n’ubwo Abayahudi b’icyo gihe bigeze bihandagaza bavuga ko hari ubumenyi bari bafite ku bihereranye n’imico n’amateka by’amahanga. Umuhanuzi Daniyeli, we wiboneye n’amaso ye ibihe n’ibintu yasobanuye, ni we wenyine washoboraga kwandika igitabo cyo muri Bibiliya cyamwitiriwe.

MBESE IBIHAMYA BYO HANZE BYEMEZA KO IGITABO CYA DANIYELI ARI IGIHIMBANO?

22. Ni iki abajora ibintu bihandagaza bavuga ku birebana n’umwanya igitabo cya Daniyeli cyashyizwemo mu rutonde rw’ibitabo byahumetswe bigize Ibyanditswe bya Giheburayo?

22 Kimwe mu bintu bikunze kuvugwa cyane mu kurwanya igitabo cya Daniyeli, ni umwanya cyashyizwemo mu rutonde rw’ibitabo bigize Ibyanditswe bya Giheburayo. Ba rabi ba kera bashyize ibitabo bigize Ibyanditswe bya Giheburayo mu matsinda atatu: Amategeko, Abahanuzi n’Imyandiko. Igitabo cya Daniyeli ntibagishyize mu Bahanuzi, ahubwo bagishyize mu Myandiko. Abakijora bavuga ko ibyo bigaragaza ko icyo gitabo kigomba kuba kitari kizwi igihe ibitabo by’abandi bahanuzi byakusanywaga. Bumva ko cyashyizwe mu Myandiko bitewe n’uko ari yo yakusanyijwe nyuma.

23. Ni gute Abayahudi ba kera babonaga igitabo cya Daniyeli, kandi se, ibyo tubizi dute?

23 Ariko kandi, abashakashatsi mu bya Bibiliya bose si ko bemera ko ba rabi ba kera bagiye bagabanya ibitabo byahumetswe bashingiye kuri ubwo buryo budashyize mu gaciro, cyangwa ko bavanye Daniyeli mu Bahanuzi. Ariko n’ubwo abo ba rabi bashyize igitabo cya Daniyeli mu Myandiko, mbese ibyo byaba byerekana ko cyanditswe nyuma? Oya rwose. Intiti z’ibirangirire zatanze impamvu zinyuranye zaba zaratumye ba rabi bavana Daniyeli mu Bahanuzi. Urugero, bashobora kuba barabikoze bitewe n’uko icyo gitabo cyari kibabangamiye, cyangwa bitewe n’uko babonaga ko Daniyeli ubwe yari atandukanye n’abandi bahanuzi, kuko yari ari mu nzego z’ubutegetsi busanzwe mu gihugu cy’amahanga. Uko byaba biri kose, ikintu cy’ingenzi mu by’ukuri ni iki: Abayahudi ba kera bubahaga cyane igitabo cya Daniyeli, kandi bemeraga ko ari kimwe mu bitabo byahumetswe. Byongeye kandi, ibihamya bigaragaza ko urutonde rw’ibitabo byahumetswe bigize Ibyanditswe bya Giheburayo byahumetswe rwarangiye mbere cyane y’ikinyejana cya kabiri M.I.C. Nta kintu cyigeze cyemererwa kongerwamo nyuma y’aho, hakubiyemo n’ibitabo bimwe na bimwe byanditswe mu kinyejana cya kabiri M.I.C.

24. Ni gute igitabo kitahumetswe cya Mwene Siraki cyakoreshejwe mu gusenya igitabo cya Daniyeli, kandi se, ni iki kigaragaza ko iyo mitekerereze ikocamye?

24 Igitangaje ahubwo, ni uko kimwe muri ibyo bitabo bya nyuma bitemerewe kongerwamo cyaje gukoreshwa mu gusenya igitabo cya Daniyeli. Igitabo cya Mwene Siraki cyo muri ibyo bitabo bitahumetswe, cyanditswe na Yesu Ben Sirach, uko bigaragara kikaba cyaranditswe ahagana mu mwaka wa 180 M.I.C. Abiha ibyo kujora bakunda kuvuga ko Daniyeli atashyizwe ku rutonde rurerure rw’abakiranutsi ruboneka muri icyo gitabo. Bumva ko Daniyeli agomba kuba atari azwi muri icyo gihe. Icyo gitekerezo usanga cyemerwa cyane n’abahanga. Ariko kandi, uzirikane ibi: urwo rutonde ubwarwo ntirunavuga Ezira na Moridekayi (bombi bakaba bari intwari zikomeye mu maso y’Abayahudi babayeho nyuma y’ubunyage) n’Umwami mwiza Yehoshafati. Mu bacamanza bose rukaba ruvugamo Samweli wenyine.d Mbese, kuba abo bantu batavugwa mu rutonde na rwo ubwarwo rutihandagaza ruvuga ko rwuzuye, rukaba ruri no mu gitabo kitahumetswe, ni byo bigomba gutuma tubabona nk’aho batigeze babaho? Ibyo nta shingiro byaba bifite rwose.

IBIHAMYA BYO HANZE BISHYIGIKIRA DANIYELI

25. (a) Ni gute Josephus yemeje ukuri kw’ibyavuzwe mu nkuru ya Daniyeli? (b) Ni mu buhe buryo inkuru ya Josephus ihereranye na Alexandre le Grand n’igitabo cya Daniyeli ihuza n’ibintu bizwi byabayeho mu mateka? (Reba ibisobanuro bya kabiri ahagana hasi ku ipaji.) (c) Ni gute ibihamya bishingiye ku rurimi bishyigikira igitabo cya Daniyeli? (Reba ku ipaji ya 26.)

25 Reka twongere tujye ku ngingo zishyigikira icyo gitabo. Bavuga ko nta kindi gitabo cyo mu Byanditswe bya Giheburayo gifite ibihamya bigishyigikira cyane nk’igitabo cya Daniyeli. Dufate urugero: Josephus, Umuyahudi w’ikirangirire, akaba n’umuhanga mu by’amateka, yemeje ko icyo gitabo ari icy’ukuri. Yavuze ko Alexandre le Grand, mu ntambara yarwanaga n’u Buperesi mu kinyejana cya kane M.I.C., yaje i Yerusalemu maze abatambyi bakamwereka kopi y’igitabo cya Daniyeli. Alexandre ubwe yivugiye ko amagambo y’ubuhanuzi bwa Daniyeli bamweretse yerekezaga ku rugamba yarwanye n’u Buperesi.e Ibyo byaba byarabaye mu kinyejana kimwe n’igice mbere y’uko cya “gitabo cy’igihimbano” cyandikwa, dukurikije uko abakijora babivuga. Birumvikana ko abo bantu banibasiye Josephus bamuziza iyo ngingo. Nanone kandi, bamwibasiye bamuziza kuba yaravuze ko bumwe mu buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli bwari bwarasohoye. Ariko kandi, nk’uko umuhanga mu by’amateka witwa Joseph D. Wilson yabivuze, “[Josephus] ashobora kuba yari azi neza ibyo bintu kurusha abiha kubijora bose bo ku isi.”

26. Ni gute Imizingo yiswe iyo ku Nyanja y’Umunyu yashyigikiye ukuri kw’igitabo cya Daniyeli?

26 Igitabo cya Daniyeli cyongeye gushyigikirwa igihe Imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu yabonekaga mu buvumo bwa Qumran, muri Isirayeli. Igitangaje ni uko mu bintu byavumbuwe mu mwaka wa 1952, ibyinshi muri byo byari imizingo n’ibice by’inyandiko z’igitabo cya Daniyeli. Inyandiko ya kera cyane kurusha izindi muri izo, ivugwaho ko ari iyo mu mpera z’ikinyejana cya kabiri M.I.C. Bityo rero, no muri icyo gihe cya kera, igitabo cya Daniyeli cyari kizwi neza kandi cyarubahwaga cyane. Igitabo The Zondervan Pictorial Encyclopedia of the Bible kigira kiti “igitabo cya Daniyeli ntikigomba gukomeza gufatwa ko ari icyo mu gihe cy’Abamakabe, dufatiye gusa ku kuba hatarashoboraga kuboneka igihe gihagije hagati y’igihe cyandikiwe n’igihe kopi zacyo zagereye mu bubiko bw’ibitabo by’agatsiko ka kidini k’Abamakabe.”

27. Ni ikihe gihamya cya kera cyane kurusha ibindi byose kigaragaza ko Daniyeli yari umuntu nyakuri wari uzwi neza mu gihe cy’ubunyage bw’i Babuloni?

27 Ariko kandi, hari igihamya cya kera kandi cyiringirwa kurusha ibindi kigaragaza ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri. Umwe mu bantu babayeho mu gihe cya Daniyeli, ni umuhanuzi Ezekiyeli. Na we yabaye umuhanuzi mu gihe cy’ubunyage bw’i Babuloni. Izina rya Daniyeli rivugwa kenshi mu gitabo cya Ezekiyeli (Ezekiyeli 14:14, 20; 28:3). Iyo mirongo imuvuga igaragaza ko no mu gihe Daniyeli yari akiriho, mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., yari azwi neza ko ari umuntu w’umukiranutsi n’umunyabwenge wari ukwiriye kuvugwa hamwe na Nowa na Yobu, abantu batinyaga Imana.

UMUHAMYA UKOMEYE KURUSHA ABANDI BOSE

28, 29. (a) Ni ikihe gihamya cyemeza kurusha ibindi byose, kigaragaza ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri? (b) Kuki tugomba kwemera ubuhamya bwatanzwe na Yesu?

28 Aho bigeze noneho, nimucyo dusuzume umuhamya ukomeye kurusha abandi bose wemeza ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri​—uwo akaba ari Yesu Kristo. Igihe Yesu yavugaga ibihereranye n’iminsi y’imperuka, yerekeje ku ‘muhanuzi Daniyeli’ no kuri bumwe mu buhanuzi bwe.​—Matayo 24:15; Daniyeli 11:31; 12:11.

29 Kugira ngo cya gitekerezo cy’abajora ibintu gihereranye n’Abamakabe kibe ari ukuri, ni uko kimwe muri ibi bintu bibiri cyaba ari ukuri. Keretse Yesu aramutse yarashutswe n’icyo gitabo cy’igihimbano, cyangwa akaba atarigeze avuga amagambo Matayo yamwitiriye. Muri ibyo byombi nta na kimwe cy’ukuri. None se, niba tudashobora kwiringira Ivanjiri ya Matayo, ni gute twakwiringira ibindi bice bya Bibiliya? Turamutse tuvanyemo izo nteruro, ni ayahe magambo twakurikizaho kuvana mu Byanditswe Byera? Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, . . . no kumutunganya.” (2 Timoteyo 3:16, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Bityo rero, niba Daniyeli yari umutekamutwe, na Pawulo ni uko! Mbese, Yesu yashoboraga gushukwa? Oya rwose. Yari ariho mu ijuru igihe igitabo cya Daniyeli cyandikwaga. Ndetse Yesu yaravuze ati “Aburahamu ataravuka, ndiho” (Yohana 8:58). Mu bantu bose babayeho, Yesu ni we twahitamo kugira icyo tubaza ku bihereranye n’ukuri kw’igitabo cya Daniyeli. Ariko si ngombwa ko twirirwa tugira icyo tubaza. Nk’uko twabibonye, ibihamya gitanga birasobanutse neza rwose.

30. Ni gute Yesu yongeye kugaragaza ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri?

30 Yesu yongeye kugaragaza ko igitabo cya Daniyeli ari ukuri igihe yabatizwaga. Icyo gihe yabaye Mesiya, aba asohoje ubuhanuzi bwo muri Daniyeli buhereranye n’ibyumweru 69 by’imyaka. (Daniyeli 9:25, 26; reba Igice cya 11 cy’iki gitabo.) Ndetse n’ubwo ibyo kuvuga ko igitabo cya Daniyeli cyanditswe nyuma byaba ari ukuri, ni hahandi n’ubundi uwacyanditse yaba yari azi mbere y’igihe ibintu byari kuzaba nyuma y’imyaka 200 yari kuzakurikiraho. Birumvikana ko Imana itari guhumekera umutekamutwe ngo avuge ubuhanuzi bw’ukuri, yiyise izina ritari irye. Oya, abantu bizerwa ku Mana bemera ubuhamya bwa Yesu babivanye ku mutima. N’ubwo intiti zose n’abiha kujora ibintu bose bo ku isi bakwishyira hamwe bakamagana igitabo cya Daniyeli, ubuhamya bwa Yesu bwabashyira ahabona ko ari abanyabinyoma, kuko ari we ‘mugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri.’​—Ibyahishuwe 3:14.

31. Kuki hari benshi mu bajora Bibiliya bacyanga kuva ku izima ngo bemere ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri?

31 Ndetse n’ubwo buhamya ubwabwo ntibuhagije ku bantu benshi bajora Bibiliya. Nyuma yo gusuzuma iyi ngingo mu buryo bunonosoye, umuntu ntiyabura kwibaza niba hari ibihamya na bimwe byabemeza, n’ubwo byaba byinshi gute. Umwarimu umwe wo muri Kaminuza ya Oxford yaranditse ati “gusubiza ibibazo byazamutse gusa ubwabyo nta kintu na kimwe byamara, igihe cyose hakiriho imitekerereze yo kwishyiramo ko ‘nta buhanuzi burengeje ubushobozi bwa kimuntu bushobora kubaho.’ ” Bityo rero, ibyo bishyiramo ni byo bibahuma amaso. Ariko ni amahitamo yabo​—kandi ibyo birabareba.

32. Ni iki duhishiwe mu cyigisho cyacu cy’igitabo cya Daniyeli?

32 Bite se kuri wowe? Niba ubona ko nta mpamvu igaragara yatuma ushidikanya ko igitabo cya Daniyeli ari ukuri, witeguye gutangira urugendo rushishikaje ruzagufasha kwivumburira ibintu. Uzibonera ukuntu inkuru z’ibyabayeho zo muri Daniyeli n’ubuhanuzi bwo muri icyo gitabo bishishikaje. Icy’ingenzi kurushaho ariko, uko uzajya uva ku gice ujya ku kindi, uzibonera ukuntu ukwizera kwawe kuzagenda kurushaho gukomera. Ntuzigera wicuza kuba witondera cyane ubuhanuzi bwa Daniyeli!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kugira ngo bamwe mu bajora icyo gitabo bagerageze koroshya ikirego cy’uko icyo gitabo ari igihimbano, bavuga ko uwacyanditse yihaye izina Daniyeli ry’irihimbano, kimwe n’uko bimwe mu bitabo bya kera bitari mu rutonde rw’ibitabo byahumetswe byagiye byandikwa hakoreshejwe amazina y’icyitiriro. Ariko kandi, umuhanga mu kujora inyandiko za Bibiliya witwa Ferdinand Hitzig we yaravuze ati “kuvuga ko igitabo cya Daniyeli cyanditswe n’undi [mwanditsi], byo ni ibindi bindi. Muri ubwo buryo, gihinduka inyandiko y’impimbano, kandi uwacyanditse akaba yari agamije kubeshya abari kuzagisoma, nyamara ahubwo yaracyanditse ku bw’inyungu zabo.”

b Nabonide ntiyari ahari igihe Babuloni yafatwaga. Ku bw’ibyo rero, birakwiriye ko Belushazari avugwaho kuba yari umwami icyo gihe. Abajora bahaririza bavuga ko inyandiko zisanzwe zitavuga ku mugaragaro ko Belushazari yari umwami. Nyamara kandi, ibihamya bya kera bivuga ko muri iyo minsi, n’umutware ubwe abantu bamwitaga umwami.

c Intiti y’Umuheburayo yitwa C. F. Keil yerekeje ku bivugwa muri Daniyeli 5:3 igira iti “aha ngaha, hamwe no ku murongo wa 23, Septante yavanyemo amagambo yerekeza ku bagore, hakurikijwe umuco w’Abanyamakedoniya, Abagiriki n’Abaroma.”

d Mu buryo bunyuranye n’ubwo, urutonde rwahumetswe rwagaragajwe n’intumwa Pawulo mu Baheburayo igice cya 11, rukaba ruvuga abagabo n’abagore bizerwa, rusa n’aho rwerekeza ku bintu byabayeho byanditswe muri Daniyeli. (Daniyeli 6:17-25, umurongo wa 16-​24 muri Biblia Yera; Abaheburayo 11:32, 33.) Nyamara kandi, urwo rutonde iyo ntumwa yakoze na rwo ubwarwo ntirwuzuye. Hari abantu benshi, hakubiyemo Yesaya, Yeremiya na Ezekiyeli, batavugwa muri urwo rutonde, ariko ibyo ntibigaragaza ko batigeze babaho.

e Abahanga mu by’amateka bamwe na bamwe basanze iyo ishobora kuba ari yo mpamvu yateye Alexandre kugaragariza ineza Abayahudi, bari barahoze kera kose ari incuti z’Abaperesi. Icyo gihe kandi, Alexandre yarwanaga intambara agamije kurimbura incuti z’u Buperesi zose.

NI IKI WAMENYE?

• Ni iki igitabo cya Daniyeli cyarezwe?

• Kuki ibyo abiha kujora ibintu bitwaza bibasira igitabo cya Daniyeli nta shingiro bifite?

• Ni ibihe bihamya bigaragaza ko inkuru ya Daniyeli ari iy’ukuri?

• Ni ikihe gihamya cyemeza kurusha ibindi byose kigaragaza ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 26]

Ikibazo cy’ururimi

IGITABO cya Daniyeli cyarangiye kwandikwa ahagana mu mwaka wa 536 M.I.C. Cyanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo n’urw’Icyarameyi, harimo n’amagambo make y’Ikigiriki n’ay’Igiperesi. Bene urwo ruvange rw’indimi ntirusanzwe, ariko si ho honyine ruboneka mu Byanditswe. Igitabo cyo muri Bibiliya cya Ezira na cyo cyanditswe mu Giheburayo no mu Cyarameyi. Ariko kandi, hari bamwe mu bajora ibintu batsimbarara ku gitekerezo cyabo cyo kuvuga ko uwanditse igitabo cya Daniyeli yakoresheje izo ndimi mu buryo bugaragaza ko yacyanditse nyuma cyane y’umwaka wa 536 M.I.C. Hari umuntu umwe mu bajora ibintu, ukunze kuvugwa cyane ko yaba yaravuze ko imikoreshereze y’amagambo y’Ikigiriki yo mu gitabo cya Daniyeli igaragaza ko cyanditswe mu matariki yo hino cyane. Yemeza ko Igiheburayo gishyigikira ayo matariki yo hino kandi n’Icyarameyi kikaba nibura kiyemera​—ndetse kikaba cyemera amatariki yo hino cyane ahuje n’ikinyejana cya kabiri M.I.C.

Ariko kandi, abahanga mu by’indimi bose si ko babyemera. Hari abakomeye muri bo bavuze ko Igiheburayo cyakoreshejwe na Daniyeli kimeze nk’icya Ezekiyeli na Ezira, ariko kikaba kinyuranye n’ikiboneka mu bitabo bitahumetswe byanditswe nyuma y’aho, urugero nk’icya Mwene Siraki. Naho ku bihereranye n’Icyarameyi cyakoreshejwe na Daniyeli, reka dusuzume inyandiko ebyiri zabonetse mu Mizingo yiswe iyo ku Nyanja y’Umunyu. Na zo zanditswe mu Cyarameyi, kandi ni izo mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri M.I.C.​—nyuma gato y’igihe bavuga ko igitabo cya Daniyeli cyahimbiwe. Ariko kandi, abahanga babonye itandukaniro rinini hagati y’Icyarameyi cyo muri izo nyandiko n’icyo muri Daniyeli. Ku bw’ibyo rero, hari abavuga ko igitabo cya Daniyeli kigomba kuba cyaranditswe mu binyejana byinshi mbere y’igihe abakijora bavuga ko cyandikiwemo.

Bite se ku bihereranye n’amagambo “agoye” y’Ikigiriki ari muri Daniyeli? Byaragaragaye ko amwe muri yo ari ay’Igiperesi, akaba atari Ikigiriki habe na gato! Amagambo na n’ubu abantu bagitekereza ko ari ay’Ikigiriki, ni amazina y’ibikoresho bitatu by’umuzika yonyine. Mbese mu by’ukuri, kuba harimo ayo magambo atatu, bigaragaza byanze bikunze ko igitabo cya Daniyeli cyanditswe nyuma? Oya rwose. Abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bavumbuye ko umuco wa Kigiriki watangiye kugira ingaruka zikomeye mu binyejana byinshi mbere y’uko u Bugiriki buba ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Byongeye kandi, iyo igitabo cya Daniyeli kiza kuba cyaranditswe mu kinyejana cya kabiri M.I.C., igihe umuco n’ururimi bya Kigiriki byari byarakwirakwiriye hose, mbese kiba kirimo amagambo atatu yonyine y’Ikigiriki? Oya rwose. Birashoboka ko cyari kuba kirimo menshi kurushaho. Bityo rero, ibihamya bishingiye ku rurimi bishyigikira rwose ko igitabo cya Daniyeli ari icy’ukuri.

[Ifoto yuzuye yo ku ipaji ya 12]

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

(Aha haruguru) Iyi nyandiko irimo amagambo y’ubwibone ya Nebukadinezari ku birebana n’imishinga ye y’ubwubatsi

(Aha hasi) Ikibumbano cyiburungushuye cyo mu rusengero rw’i Babuloni kivuga Umwami Nabonide n’umwana we Belushazari

[Ifoto yuzuye yo ku ipaji ya 21]

Dukurikije Ubucurabwenge bwa Nabonide, ingabo za Kuro zinjiye i Babuloni nta mirwano ibaye

[Amafoto yuzuye yo ku ipaji ya 22]

(Iburyo) “Igisigo cya Nabonide” kivuga ko Nabonide yashinze ubutegetsi umwana we w’imfura

(Ibumoso) Inyandiko y’Abanyababuloni y’ukuntu Nebukadinezari yateye u Buyuda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze