ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • dp igi. 15 pp. 256-269
  • Ba bami bahiganwa binjira mu kinyejana cya 20

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ba bami bahiganwa binjira mu kinyejana cya 20
  • Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • BABOGAMIRA KU “GUKORA IBYAHA”
  • ‘YANGANA N’ISEZERANO RYERA’
  • UMWAMI “AGIRA UBWOBA” MU NTAMBARA
  • UMWAMI AKORA “UKO ASHATSE”
  • UMWAMI AHAGURUTSA “INGABO”
  • ‘HASHYIRWAHO IKIZIRA’
  • Umwami Aronona Ubuturo Bwera bwa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • “Umwami wo mu majyaruguru” mu gihe k’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ba bami bahanganye begereje iherezo ryabo
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • “Umwami wo mu majyaruguru” ni nde muri iki gihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
dp igi. 15 pp. 256-269

Igice cya cumi na gatanu

Ba bami bahiganwa binjira mu kinyejana cya 20

1. Umuhanga umwe mu by’amateka avuga ko ari ibihe bihugu byari ku isonga ry’u Burayi bwo mu kinyejana cya 19?

NORMAN DAVIES, umuhanga mu by’amateka, yaranditse ati “mu Burayi bwo mu kinyejana cya cumi n’icyenda, hari higanje imbaraga runaka zirenze kure izari zarigeze zibaho mbere hose.” Yongeyeho ati “u Burayi bwari bwuzuye ubushobozi bwo gukora butari bwarigeze bugira mbere hose: ubushobozi mu bya tekiniki, ubushobozi mu by’ubukungu, ubushobozi mu by’umuco, ubushobozi mu rwego mpuzamahanga.” Davies yavuze ko ku isonga ry’icyo “ ‘kinyejana cy’ubushobozi buhambaye’ mu Burayi habanje kuba u Bwongereza, . . . hanyuma mu myaka ya nyuma ibarirwa muri za mirongo haza kuza u Budage.”

BABOGAMIRA KU “GUKORA IBYAHA”

2. Mu mpera z’ikinyejana cya 19, ni ibihe bihugu by’ibihangange byari mu mwanya w’ “umwami w’amajyaruguru” n’ “umwami w’amajyepfo” (NW )?

2 Igihe ikinyejana cya 19 cyegerezaga iherezo ryacyo, Ubwami bw’u Budage ni bwo bwari “umwami w’amajyaruguru,” naho u Bwongereza bukaba “umwami w’amajyepfo” (Daniyeli 11:14, 15, NW ). Marayika wa Yehova yagize ati “abo bami bombi imitima yabo izaba iyo gukora ibyaha; bazajya babeshyana bari ku meza amwe.” Yakomeje agira ati “ariko imigambi yabo ntizuzura, kuko imperuka izaza mu gihe cyategetswe.”​—Daniyeli 11:27.

3, 4. (a) Ni nde wabaye umwami w’abami wa mbere w’Ubwami bw’u Budage, kandi se ni ayahe masezerano y’ubufatanye yakozwe? (b) Ni iyihe politiki Umwami w’Abami Guillaume yimakaje?

3 Ku itariki ya 18 Mutarama 1871, Guillaume wa I yabaye umwami w’abami wa mbere wa Reich, cyangwa Ubwami bw’u Budage. Yagize Otto von Bismarck minisitiri w’intebe. Kubera ko Bismarck yari ahangayikishijwe mbere na mbere no guteza imbere ubwo bwami bushya, yirinze kugirana amakimbirane n’ibindi bihugu maze agirana amasezerano y’ubufatanye na Otirishiya-Hongiriya n’u Butaliyani, ayo masezerano akaba yaritwaga Inyabutatu y’Ibihugu Byiyunze (Triple–Alliance). Ariko kandi, inyungu z’uwo mwami w’amajyaruguru ntizatinze kugongana n’iz’umwami w’amajyepfo.

4 Guillaume wa I na Frédéric wa III wagombaga kuzamusimbura bamaze gupfa mu mwaka wa 1888, Guillaume wa II wari ufite imyaka 29 yahise ajya ku ntebe y’ubwami. Guillaume wa II, cyangwa Umwami w’abami Guillaume, yahatiye Bismarck kwegura, maze yimakaza politiki yo gucengeza amatwara y’u Budage ku isi hose. Umuhanga mu by’amateka umwe yagize ati “mu gihe cy’ubutegetsi bwa Guillaume wa II, [u Budage] bwarangwaga n’ubwirasi n’amahane.”

5. Ni gute ba bami babiri bicaye “ku meza amwe,” kandi se bahavugiye iki?

5 Ku itariki ya 24 Kanama 1898, igihe Nicolas wa II Umwami w’abami w’u Burusiya yatumizaga inama y’iby’amahoro i La Haye mu Buholandi, amahanga yarebanaga ay’ingwe. Iyo nama hamwe n’indi yayikurikiye mu mwaka wa 1907, zashyizeho Urukiko Ruhoraho rwo Gukiranura Ibihugu i La Haye. Kubera ko Ubwami bw’u Budage hamwe n’u Bwongereza byabaye bimwe mu bihugu byari bigize urwo rukiko, byigize nk’aho bishyigikiye amahoro. Byicaye “ku meza amwe,” bisa n’aho ari incuti, nyamara ‘imitima yabyo yari iyo gukora ibyaha.’ Uburyo bw’amayeri bwo ‘kubeshyana bari ku meza amwe’ ntibwashoboraga gutuma haboneka amahoro nyakuri. Naho ku bihereranye n’ibyo baharaniraga mu rwego rwa gipolitiki, urw’ubukungu n’urwa gisirikare, ‘imigambi yabo [ntiyari] kuzura’ bitewe n’uko iherezo ry’abo bami bombi ryagombaga ‘kuzaza mu gihe cyategetswe’ na Yehova Imana.

‘YANGANA N’ISEZERANO RYERA’

6, 7. (a) Ni mu buhe buryo umwami w’amajyaruguru ‘yasubiye mu gihugu cye’? (b) Igihe amatwara y’umwami w’amajyaruguru yagendaga arushaho gukwirakwira, umwami w’amajyepfo yabyifashemo ate?

6 Marayika w’Imana yakomeje agira ati “nyuma [umwami w’amajyaruguru] azasubirana mu gihugu cye ubutunzi bwinshi, kandi umutima we uzaba wanganye n’isezerano ryera; azahakorera nk’uko yishakiye, maze asubire mu gihugu cye.”​—Daniyeli 11:28.

7 Umwami w’abami Guillaume yasubiye mu “gihugu,” cyangwa mu mimerere yo ku isi y’uwahoze ari umwami w’amajyaruguru. Mu buhe buryo? Binyuriye mu gushyiraho ubutegetsi bwa cyami bwari bugenewe kwagura Ubwami bw’u Budage no gukwirakwiza amatwara yabwo. Guillaume wa II yatangiye imigambi ihereranye n’ubukoroni muri Afurika no mu tundi turere. Kubera ko yashakaga guhiganwa n’u Bwongereza mu bihereranye no kuba igihangange mu by’amato, yatangiye gukoresha amato ya gisirikare ahambaye. Igitabo The New Encyclopædia Britannica kigira kiti “mu myaka isaga icumi ho gato, imbaraga z’u Budage mu birebana n’amato y’intambara ntizari zikiri izo gusuzugurwa, ahubwo bwari ubwa kabiri nyuma y’u Bwongereza.” Kugira ngo u Bwongereza bube ari bwo bukomeza kuba igihangange, icyo gihe byabaye ngombwa ko na bwo bwagura porogaramu yabwo y’iby’amato y’intambara. Nanone u Bwongereza bwanagiranye amasezerano y’iby’ubufatanye n’u Bufaransa hamwe n’u Burusiya, bikora icyiswe Inyabutatu y’Ibihugu Byumvikana (Triple–Entente). Mu bya gisirikare, icyo gihe u Burayi bwari busigaye burimo ibice bibiri​—ari byo Inyabutatu y’Ibihugu Byiyunze ku ruhande rumwe, n’Inyabutatu y’Ibihugu Byumvikana ku rundi ruhande.

8. Ni gute Ubwami bw’u Budage bwaje kugira “ubutunzi bwinshi”?

8 Ubwami bw’u Budage bwimakaje politiki yo gushotorana, bituma bugira “ubutunzi bwinshi” bitewe n’uko ari bwo bwari bukomeye muri ya Nyabutatu y’Ibihugu Byiyunze. Otirishiya-Hongiriya n’u Butaliyani byari byarayobotse Kiliziya Gatolika y’i Roma. Ku bw’ibyo rero, ya Nyabutatu y’Ibihugu Byiyunze na yo yari ifite ubutoni kuri papa, mu gihe atari ko byari bimeze ku mwami w’amajyepfo wari mu Nyabutatu y’Ibihugu Byumvikana, ikaba ahanini itari ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika.

9. Ni gute umwami w’amajyaruguru “[y]anganye n’isezerano ryera” mu mutima we?

9 Bite se ku bihereranye n’ubwoko bwa Yehova? Kuva kera bwari bwaratangaje ko “ibihe by’abanyamahanga” byari kuzarangira mu wa 1914a (Luka 21:24). Muri uwo mwaka, Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo, Umuragwa w’Umwami Dawidi, bwashyizweho mu ijuru (2 Samweli 7:12-​16; Luka 22:28, 29). Muri Werurwe 1880, igazeti ya Watch Tower yahuje ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana n’iherezo ry’ “ibihe byagenwe by’amahanga” (NW ), cyangwa “ibihe by’abanyamahanga.” Ariko umutima w’umwami w’amajyaruguru w’u Budage wari ‘waranganye n’isezerano ryera [ry’Ubwami].’ Aho kwemera ubutegetsi bw’ubwo Bwami, Umwami w’Abami Guillaume ‘yakoze nk’uko yishakiye,’ ashyira imbere ingamba ze zihereranye no kwigarurira isi. Ariko kandi mu kubigenza atyo, yari arimo abiba imbuto z’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

UMWAMI “AGIRA UBWOBA” MU NTAMBARA

10, 11. Intambara ya Mbere y’Isi Yose yatangiye ite, kandi se ni mu buhe buryo ibyo byabaye “mu minsi yategetswe”?

10 Marayika yahanuye agira ati “nuko mu minsi yategetswe [umwami w’amajyaruguru] azasubira gutera ikusi [“amajyepfo,” NW ] ; ariko muri iyo ntambara yo hanyuma ntibizamera nk’ubwa mbere” (Daniyeli 11:29). “[I]minsi yategetswe” n’Imana yo kuvanaho ubutegetsi bw’Abanyamahanga bw’isi yageze mu mwaka wa 1914, igihe yashyiragaho Ubwami mu ijuru. Ku itariki ya 28 Kamena y’uwo mwaka, François Ferdinand, Igikomangoma cya Otirishiya, hamwe n’umugore we, bishwe n’icyihebe cy’Umuseribe i Sarajevo, muri Bosiniya. Ibyo ni byo byabaye imbarutso y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

11 Umwami w’Abami Guillaume yahatiye Otirishiya-Hongiriya kwihorera kuri Seribiya. U Budage bumaze kwizeza Otirishiya-Hongiriya ko buzayitabara, yashoje intambara kuri Seribiya ku itariki ya 28 Nyakanga 1914. Ariko rero, u Burusiya bwaje gutabara Seribiya. Igihe u Budage bwiyemezaga kurwana n’u Burusiya, u Bufaransa (kimwe mu byari bigize ya Nyabutatu y’Ibihugu Byumvikana) bwagiye gutabara u Burusiya. Nuko u Budage buhita bwiyemeza kurwana n’u Bufaransa. Kugira ngo u Budage bushyikire Paris mu buryo bworoshye kurushaho, bwateye u Bubirigi bwari bwariyemeje kutagira aho bubogamira bubishyigikiwemo n’u Bwongereza. Nguko uko u Bwongereza bwateye u Budage. Ibindi bihugu na byo byaje kujyamo, maze u Butaliyani buhindura uruhande bwari bubogamiyeho. Mu gihe cy’intambara, u Bwongereza bwagize Misiri igihugu kigengwa na bwo kugira ngo umwami w’amajyaruguru adafunga Umuyoboro wa Suez akigarurira Misiri, yari yarahoze ari igihugu cy’umwami w’amajyepfo.

12. Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, ni mu buhe buryo ibintu bitagenze “nk’ubwa mbere”?

12 Igitabo The World Book Encyclopedia kigira kiti “n’ubwo ibihugu byiyunze [byarwanyaga u Budage] byari byinshi kandi bikagira imbaraga, u Budage bwasaga n’aho bwari hafi gutsinda intambara.” Mu ntambara zari zarahoze zishyamiranyije ba bami babiri, Ubwami bw’Abaroma bwari umwami w’amajyaruguru, buri gihe ni bwo bwari bwaragiye butsinda. Ariko icyo gihe noneho, ibintu ‘[ntibyari] kumera nk’ubwa mbere.’ Umwami w’amajyaruguru yaraneshejwe. Marayika yari yaravuze impamvu yari kuzabitera agira ati “kuko inkuge z’i Kitimu zizamutera, zikamurwanya, bizatuma agira ubwoba” (Daniyeli 11:30a). “Inkuge z’i Kitimu” zari iki?

13, 14. (a) “Inkuge z’i Kitimu” zateye umwami w’amajyaruguru, mu buryo bw’ibanze zari izihe? (b) Mu gihe intambara ya mbere y’isi yose yari igikomeza, ni gute haje izindi nkuge z’i Kitimu?

13 Mu gihe cya Daniyeli, Kitimu yari Chypre. Intambara ya mbere y’isi yose igitangira, Chypre yahise yigarurirwa n’u Bwongereza. Byongeye kandi, dukurikije uko igitabo The Zondervan Pictorial Encyclopedia of the Bible kibivuga, izina Kitimu “ryerekeza no ku bihugu by’i Burengerazuba muri rusange, ariko cyane cyane u Burengerazuba buherereye ku nyanja.” Bibiliya yitwa New International Version ihindura amagambo “inkuge z’i Kitimu” ngo “amato y’ibihugu byo ku nkengero y’inyanja by’i Burengerazuba.” Mu ntambara ya mbere y’isi yose, amato y’i Kitimu ahanini yabaye amato y’u Bwongereza, yari agiye ari ku nkengero z’inyanja mu burengerazuba bw’u Burayi.

14 Uko intambara yagendaga itinda, hari andi mato y’i Kitimu yaje kunganira Amato y’Intambara y’u Bwongereza. Ku itariki ya 7 Gicurasi 1915, ubwato bw’intambara bugenda munsi y’amazi bw’u Budage bwitwaga U-20 bwaroshye mu nyanja ubwato bwa gisivili bwatwaraga abagenzi bwitwaga Lusitania, hafi y’inkengero y’amajyepfo ya Irilande. Mu bantu bapfuye, harimo Abanyamerika 128. Nyuma y’aho, u Budage bwaje kwagura intambara yo gukoresha amato agendera munsi y’amazi, igera muri Atalantika. Ku bw’ibyo, ku itariki ya 6 Mata 1917, Perezida Woodrow Wilson wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiyemeje kurwana n’u Budage. Nyuma yo kubona imbaraga nshya z’amato y’intambara n’ingabo bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umwami w’amajyepfo​—icyo gihe noneho wari Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika​—yarwanye inkundura n’umwami bahiganwaga.

15. Ni ryari umwami w’amajyaruguru ‘yagize ubwoba’?

15 Umwami w’amajyaruguru yatewe n’Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bw’u Bwongereza na Amerika maze “agira ubwoba,” nuko yemera abigiranye ipfunwe ko aneshejwe mu kwezi k’Ugushyingo 1918. Guillaume wa II yaje guhungira mu Buholandi, maze u Budage buhinduka repubulika. Ariko kandi, iby’umwami w’amajyaruguru ntibyarangiriye aho.

UMWAMI AKORA “UKO ASHATSE”

16. Dukurikije ubuhanuzi, ni gute umwami w’amajyaruguru yari kuzabyifatamo abonye atsinzwe?

16 ‘[Umwami w’amajyaruguru] azasubirayo, arakariye isezerano ryera; kandi azakora uko ashatse. Ni koko azasubirayo yitaye ku baretse isezerano ryera’ (Daniyeli 11:30b). Uko ni ko marayika yahanuye, kandi ni na ko byagenze.

17. Ni iyihe mimerere yabanjirije ukuzamuka kwa Adolf Hitileri?

17 Intambara imaze kurangira mu mwaka wa 1918, Ibihugu Byiyunze byarwanyaga u Budage byari bimaze gutsinda byabuhatiye gusinya amasezerano y’amahoro, yari akubiyemo ibihano. Abadage basanze ibyari bikubiye muri ayo masezerano bibakomereye, kandi iyo repubulika nshya yarajegajegaga kuva igitangira. U Budage bwamaze imyaka runaka burwana n’imimerere igoye mu buryo burenze urugero, kandi habayeho Igwa Rikomeye mu by’Ubukungu ryaje gutuma abantu bagera kuri miriyoni esheshatu babura akazi. Mu ntangiriro z’imyaka ya za 30, igihe cyari kigeze kugira ngo Adolf Hitler ajye ku butegetsi. Yabaye minisitiri w’intebe muri Mutarama 1933, maze mu mwaka wakurikiyeho aba perezida w’icyo Abanazi bitaga Ubwami bwa Gatatu.b

18. Ni gute Hitileri yakoze “uko ashatse”?

18 Hitileri akimara gufata ubutegetsi, yahise yibasira abigiranye ubugome “isezerano ryera,” ryari rihagarariwe n’abavandimwe basizwe ba Yesu Kristo (Matayo 25:40). Muri ubwo buryo yakoze “uko ashatse” yibasira abo Bakristo bizerwa, atoteza abenshi muri bo abigiranye ubugome. Hitileri yageze ku bintu runaka mu by’ubukungu no mu bya politiki, muri ibyo na byo akaba yaragiye akora “uko ashatse.” Mu myaka mike gusa, yari amaze guhindura u Budage igihugu cy’igihangange mu rwego rw’isi.

19. Kugira ngo Hitileri abone abamushyigikira, yiyambaje bande?

19 Hitileri “yitaye ku baretse isezerano ryera.” Abo bari bande? Uko bigaragara, ni abayobozi ba Kristendomu bihandagazaga bavuga ko bafitanye n’Imana imishyikirano ishingiye ku isezerano, nyamara bakaba batari bakiri abigishwa ba Yesu Kristo. Hitileri yiyambaje “[a]baretse isezerano ryera” ngo bamushyigikire, kandi koko yabigezeho. Urugero, yagiranye amasezerano na papa i Roma. Mu mwaka wa 1935, Hitileri yashyizeho Minisiteri y’Ibirebana n’amadini. Imwe mu ntego ze, yari iyo gutuma leta igenzura amatorero y’Ivugabutumwa.

UMWAMI AHAGURUTSA “INGABO”

20. Ni izihe ‘ngabo’ umwami w’amajyaruguru yifashishije, kandi se yarwanaga na nde?

20 Bidatinze, Hitileri yagiye mu ntambara nk’uko marayika yari yarabihanuye agira ati “azahagurutsa ingabo ze, zonone ubuturo bwera n’igihome, bakureho igitambo gihoraho” (Daniyeli 11:31a). Izo ‘ngabo’ ni abasirikare umwami w’amajyaruguru yifashishije kugira ngo arwane n’umwami w’amajyepfo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ku itariki ya 1 Nzeri 1939, “ingabo” z’Abanazi zateye Polonye. Nyuma y’iminsi ibiri, u Bwongereza n’u Bufaransa byiyemeje kurwana n’u Budage kugira ngo bitabare Polonye. Nguko uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiye. Polonye yahise ineshwa, maze bidatinze ingabo z’u Budage ziba zigaruriye Danemark, Noruveje, u Buholandi, u Bubiligi, Luxembourg n’u Bufaransa. Igitabo The World Book Encyclopedia kigira kiti “mu mpera z’umwaka wa 1941, u Budage bw’Abanazi bwari bwarigaruriye umugabane w’u Burayi wose.”

21. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, ni gute ibintu byabaye ibindi bindi ku mwami w’amajyaruguru, kandi se ingaruka zabyo zabaye izihe?

21 N’ubwo u Budage na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti byari byarasinye Amasezerano y’Ubucuti, Ubufatanye hamwe no Kutavogera Imipaka, Hitileri yaje kwambuka atera mu gihugu cy’Abasoviyeti ku itariki ya 22 Kamena 1941. Ibyo byatumye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zijya ku ruhande rw’u Bwongereza. N’ubwo mu mizo ya mbere ingabo z’u Budage zajyaga mbere mu buryo butangaje, ingabo z’Abasoviyeti zaje kwihagararaho bikomeye. Ku itariki ya 6 Ukuboza 1941, ingabo z’u Budage zakubitiwe incuro i Moscou ibi bigaragara. Bukeye bw’aho, u Buyapani bwari bufatanyije n’u Budage bwasutse ibisasu i Pearl Harbor, muri Hawayi. Hitileri amaze kubyumva, yabwiye abamufashaga ati “ubu noneho rwose ntibishoboka ko twatsindwa.” Ku itariki ya 11 Ukuboza, yiyemeje abigiranye ubuhubutsi kurwana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ariko kandi, yasuzuguye imbaraga za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ingabo z’Abasoviyeti zateye zituruka mu burasirazuba maze iz’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisatira zituruka mu burengerazuba, nuko bidatinze ibintu bihinduka ibindi kuri Hitileri. Ingabo z’u Budage zatangiye kugenda zitakaza intara ku yindi. Aho Hitileri amariye kwiyahura, u Budage bwaje kwemera ko butsinzwe n’ibihugu byiyunze byaburwanyaga, ku itariki ya 7 Gicurasi 1945.

22. Ni gute umwami w’amajyaruguru ‘yononnye ubuturo bwera [kandi] agakuraho igitambo gihoraho’?

22 Marayika yagize ati ‘[ingabo z’Abanazi] zizonona ubuturo bwera n’igihome, zikureho igitambo gihoraho.’ Mu Buyuda bwa kera, ubuturo bwera bwari kimwe mu bice bigize urusengero rw’i Yerusalemu. Ariko kandi, igihe Abayahudi bangaga Yesu, Yehova na we yarabanze, bo n’urusengero rwabo (Matayo 23:37–24:2). Kuva mu kinyejana cya mbere I.C., urusengero rwa Yehova mu by’ukuri rwabaye urwo mu buryo bw’umwuka, ahera cyane harwo hakaba ari mu ijuru, naho urugo rwarwo rwo mu buryo bw’umwuka rukaba ruri ku isi, ari na rwo abavandimwe basizwe ba Yesu, Umutambyi Mukuru, bakoreramo. Kuva mu myaka ya za 30, abagize “[imbaga y’]abantu benshi” bifatanyije n’abasigaye basizwe muri gahunda yo kuyoboka Imana, ikaba ari yo mpamvu bavugwaho ko bakorera ‘Imana mu rusengero rwayo’ (Ibyahishuwe 7:9, 15; 11:1, 2; Abaheburayo 9:11, 12, 24). Mu bihugu umwami w’amajyaruguru yari yarigaruriye, yononnye urugo rwo ku isi rw’urusengero binyuriye mu gutoteza ubudahwema abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo. Ibyo bitotezo byari bikaze cyane, ku buryo “igitambo gihoraho”​—ni ukuvuga igitambo gitambirwa mu ruhame cyo gusingiza izina rya Yehova​—cyakuweho (Abaheburayo 13:15). Ariko kandi, n’ubwo bababazwaga biteye ubwoba, Abakristo basizwe bizerwa hamwe n’abagize “izindi ntama” bakomeje kubwiriza mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.​—Yohana 10:16.

‘HASHYIRWAHO IKIZIRA’

23. Mu kinyejana cya mbere, “ikizira” cyari ikihe?

23 Igihe intambara ya kabiri y’isi yose yendaga kurangira, hari ikindi kintu cyabaye, nk’uko marayika w’Imana yari yarabihanuye. ‘Bazashyiraho ikizira cy’umurimbuzi’ (Daniyeli 11:31b). Yesu na we yari yaravuze iby’ “ikizira.” Mu kinyejana cya mbere, icyo kizira cyabaye ingabo z’Abaroma zaje i Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C. guhosha ibikorwa by’Abayahudi byo kwigomeka.c​—Matayo 24:15; Daniyeli 9:27.

24, 25. (a) Muri ibi bihe, “ikizira” ni iki? (b) Ni ryari kandi ni gute ‘hashyizweho ikizira’?

24 Ni ikihe ‘kizira’ ‘cyashyizweho’ muri ibi bihe byacu? Uko bigaragara, ni “ikizira” cy’urwiganwa rw’Ubwami bw’Imana. Uwo wari Umuryango w’Amahanga, ari yo nyamaswa itukura yagiye ikuzimu, cyangwa itarakomeje kubaho ari umuryango ushinzwe kuzana amahoro ku isi yose igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga (Ibyahishuwe 17:8). Ariko kandi, “iyo nyamaswa” yagombaga ‘kuzamuka ikava ikuzimu.’ Ibyo byabaye ku itariki ya 24 Ukwakira 1945, igihe Umuryango w’Abibumbye washingwaga, ugizwe n’ibihugu 50, hakubiyemo n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Nguko uko “ikizira” cyahanuwe na marayika​—ari cyo Muryango w’Abibumbye​—cyashyizweho.

25 Muri izo ntambara zombi z’isi yose, u Budage ni bwo bwabaye umwanzi w’ibanze w’umwami w’amajyepfo, bukaba bwari mu mwanya w’umwami w’amajyaruguru. Ni nde wari kuzabusimbura kuri uwo mwanya?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Igice cya 6 cy’iki gitabo.

b Ubwami Butagatifu bwa Roma ni bwo bwari ubwami bwa mbere, Ubwami bw’u Budage buba ubwa kabiri.

c Reba Igice cya 11 cy’iki gitabo.

NI IKI WAMENYE?

• Mu mpera z’ikinyejana cya 19, ni ibihe bihugu by’ibihangange byari bifite umwanya w’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo?

• Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, ni gute ingaruka z’ubwo bushyamirane ‘zo hanyuma [zitari] zimeze nk’iza mbere’ ku mwami w’amajyaruguru?

• Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ni gute Hitileri yahinduye u Budage igihugu cy’igihangange mu rwego rw’isi?

• Ingaruka z’ihiganwa ryari hagati y’umwami w’amajyaruguru n’umwami w’amajyepfo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose zabaye izihe?

[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 268]

ABAMI BO MURI DANIYELI 11: 27-31

Umwami Umwami

w’Amajyaruguru w’Amajyepfo

Daniyeli 11:27-30a Ubwami bw’u Budage U Bwongereza,

(Intambara ya Mbere y’Isi Yose) bwakurikiwe n’Ubutegetsi

bw’Igihangange bw’Isi

bw’u Bwongereza

na Amerika

Daniyeli 11: 30b, 31 Ubwami bwa Ubutegetsi bw’Igihangange

Gatatu bwa Hitileri bw’Isi bw’u Bwongereza

(Intambara ya Kabiri y’Isi Yose) na Amerika

[Ifoto]

Perezida Woodrow Wilson n’Umwami George wa V

[Ifoto]

Abakristo benshi bababarijwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa

[Ifoto]

Abayobozi ba Kristendomu bashyigikiye Hitileri

[Ifoto]

Imodoka Igikomangoma François Ferdinand cyiciwemo

[Ifoto]

Abasirikare b’u Budage, Intambara ya Mbere y’Isi Yose

[Ifoto yo ku ipaji ya 257]

Ahitwa i Yalta mu mwaka wa 1945, Winston Churchill Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Perezida Franklin D. Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Joseph Staline umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, bemeranyije ku ngamba zo kwigarurira u Budage, gushyiraho guverinoma nshya muri Polonye no gutegura inama yo gushinga Umuryango w’Abibumbye

[Amafoto yo ku ipaji ya 258]

1. Igikomangoma François Ferdinand 2. Amato y’intambara y’u Budage 3. Amato y’intambara y’u Bwongereza 4. Lusitania 5. Itangazo ry’intambara rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

[Amafoto yo ku ipaji ya 263]

Aho u Buyapani bwari bufatanyije n’u Budage mu ntambara bumariye gusuka ibisasu i Pearl Harbor, Adolf Hitileri yumvaga yizeye gutsinda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze