Igice cya cumi
Umwami w’amahoro wasezeranyijwe
1. Ni ibihe bintu abantu bagiye bibonera uhereye mu gihe cya Kayini?
MU MYAKA igera ku bihumbi bitandatu ishize, havutse umwana wa mbere w’umuntu. Yitwaga Kayini, kandi kuvuka kwe kwari kwihariye cyane. Baba ababyeyi be, baba abamarayika ndetse n’Umuremyi, nta n’umwe muri bo wari warigeze abona uruhinja rw’umuntu mbere hose. Urwo ruhinja rwashoboraga gutuma abantu baciriweho iteka bagira icyizere. Ariko mbega ukuntu icyo cyizere cyayoyotse igihe yahindukaga umwicanyi amaze gukura (1 Yohana 3:12)! Uhereye ubwo, abantu bagiye bibonera ibindi bikorwa bitabarika by’ubwicanyi. Kubera ko abantu babangukirwa no gukora ibibi, ntibabana amahoro cyangwa ngo bagirane amahoro n’Imana.—Itangiriro 6:5; Yesaya 48:22.
2, 3. Yesu Kristo yatumye abantu bagira ibihe byiringiro, kandi se, twakora iki kugira ngo tubone imigisha nk’iyo?
2 Hashize imyaka igera ku bihumbi bine nyuma y’aho Kayini avukiye, havutse undi mwana. Yitwaga Yesu, kandi kuvuka kwe na ko kwari kwihariye cyane. Yabyawe n’umwari w’isugi, binyuriye ku mbaraga z’umwuka wera. Ni we mwana umwe rukumbi mu mateka wavutse muri ubwo buryo. Igihe yavukaga, abamarayika benshi cyane bari bafite ibyishimo baririmbye indirimbo zo gusingiza Imana, bagira bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira” (Luka 2:13, 14). Yesu we ntiyabaye umwicanyi, ahubwo yafashije abantu kugirana amahoro n’Imana no kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16; 1 Abakorinto 15:55.
3 Yesaya yahanuye ko Yesu yari kwitwa “Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:5). Yari gutanga ubuzima bwe ku bw’abantu, kugira ngo bashobore kubabarirwa ibyaha (Yesaya 53:11). Muri iki gihe, abantu bashobora kugirana amahoro n’Imana kandi bakababarirwa ibyaha baramutse bizeye Yesu Kristo. Icyakora, imigisha nk’iyo ntipfa kwizana (Abakolosayi 1:21-23). Abashaka kuyibona bagomba kwiga kumvira Yehova Imana. (1 Petero 3:11; gereranya n’Abaheburayo 5:8, 9.) Mu gihe cya Yesaya, Abisirayeli n’Abayuda banze kumvira Imana.
Bahindukiriye abadayimoni
4, 5. Ibintu byari byifashe bite mu gihe cya Yesaya, kandi se, ni nde abantu bamwe bahindukiriye?
4 Abantu bo mu gihe cya Yesaya bari mu mimerere ibabaje mu by’umuco, kandi bari mu rwobo rw’umwijima wo mu buryo bw’umwuka, bitewe no kutumvira kwabo. Ndetse no mu bwami bw’amajyepfo bwa Yuda, ahari hubatswe urusengero rw’Imana, nta mahoro yaharangwaga. Abaturage b’u Buyuda bari basumbirijwe n’igitero cy’Abashuri, kandi bari kuzagerwaho n’ibihe bigoye bitewe n’ubuhemu bwabo. Ni nde bahindukiriye kugira ngo abafashe? Ikibabaje ni uko abenshi bahindukiriye Satani, aho guhindukirira Yehova. Ntibambazaga izina rya Satani. Ahubwo, kimwe n’Umwami Sawuli wa kera, bishoye mu bikorwa by’ubupfumu, bashaka umuti w’ibibazo byabo binyuriye mu kugerageza kuvugana n’abapfuye.—1 Samweli 28:1-20.
5 Ndetse hari n’abasunikiraga abandi gukora ibyo bikorwa. Ubuhakanyi nk’ubwo ni bwo Yesaya yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “nibababwira ngo ‘nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera’, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?” (Yesaya 8:19). Iyo abapfumu bashaka kubeshya abantu ‘baranwigira bakongorera.’ Umupfumu ashobora kuvuga atanyeganyeza iminwa, maze akabyitirira imyuka y’abapfuye. Ariko hari n’igihe abadayimoni bashobora kwiyizira, maze bakihindura wa muntu wapfuye, nk’uko uko bigaragara ari uko byagenze igihe Sawuli yajyaga kuraguza ku mupfumu w’i Endori.—1 Samweli 28:8-19.
6. Kuki Abisirayeli bishoye mu bikorwa by’ubupfumu bagombaga kubiryozwa mu buryo bwihariye?
6 Ibyo byose byakorerwaga i Buyuda, n’ubwo Yehova yari yarababujije ibikorwa by’ubupfumu. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, icyo cyaha cyahanishwaga igihano cy’urupfu (Abalewi 19:31; 20:6, 27; Gutegeka 18:9-12). Kuki ubwoko bwari umwandu wa Yehova bwakoze icyaha gikomeye gityo? Ni ukubera ko bwateye umugongo Amategeko ya Yehova n’inama ze maze ‘bakanangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha’ (Abaheburayo 3:13). ‘Imitima yabo yari yarahonjotse nk’ibinure,’ baritandukanyije n’Imana yabo.—Zaburi 119:70.a
7. Ni gute abantu benshi muri iki gihe bigana Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya, kandi se, bizabagendekera bite nibaticuza?
7 Bashobora kuba baribwiraga bati ‘Amategeko ya Yehova atumariye iki ko twugarijwe n’igitero cy’Abashuri?’ Bifuzaga ko ingorane barimo zabonerwa umuti ako kanya kandi mu buryo bworoshye, bakaba batari biteguye gutegereza ko Yehova yasohoza ibyo ashaka. Muri iki gihe na bwo, hari benshi birengagiza amategeko ya Yehova maze bakajya gushaka abapfumu, abaraguza inyenyeri, kandi bitabaza uburyo bunyuranye bw’ubumaji kugira ngo bakemure ibibazo byabo. Ariko kandi, kubona abazima bashakira ibisubizo ku bapfuye ni ibintu biteye isoni muri iki gihe, nk’uko byari bimeze mu gihe cya kera. Abantu bose bakora bene ibyo bintu kandi ntibicuze, bazakanirwa rumwe n’“abicanyi, n’abasambanyi . . . n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose.” Nta byiringiro bafite byo kuzabaho mu gihe kizaza.—Ibyahishuwe 21:8.
‘Amategeko n’ibihamya’ by’Imana
8. Ni ayahe ‘mategeko’ n’‘ibihamya’ twagombye gushakiraho ubuyobozi muri iki gihe?
8 Abaturage b’i Buyuda bari bazi amategeko ya Yehova yabuzanyaga ubupfumu n’andi mategeko ye yose, kuko yari yanditse. Muri iki gihe, dufite inyandiko yuzuye y’Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Ntiyakusanyirijwemo amategeko y’Imana n’amabwiriza yatanze gusa, ahubwo irimo n’inkuru z’ibyo Imana yakoreye ubwoko bwayo. Izo nkuru zo muri Bibiliya z’ibyo Yehova yakoreye abantu, ni ibihamya bitwigisha kamere ye n’imico ye. Aho kugira ngo Abisirayeli biyambaze abapfuye, ni hehe bagombaga gushakira ubuyobozi? Yesaya yarashubije ati “nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya” (Yesaya 8:20a). Ni koko, abantu bose bashaka urumuri nyakuri bagombye kurushakira mu Ijambo ry’Imana ryanditse.
9. Mbese, gusubiramo rimwe na rimwe amagambo yo muri Bibiliya hari icyo bizamarira abanyabyaha baticuza?
9 Hari Abisirayeli bakoraga ibikorwa by’ubupfumu bashobora no kuba barihandagazaga bavuga ko bubaha Ijambo ry’Imana ryanditse. Ariko ibyo bavugaga nta gaciro byari bifite kandi byari uburyarya busa. Yesaya yagize ati “nta gushidikanya, bazakomeza kuvuga ibihuje n’ayo magambo atazatuma umuseke ubatambikira” (Yesaya 8:20b, “NW”). Ni ayahe magambo Yesaya yerekezagaho aha ngaha? Wenda yaba yarerekezaga kuri aya magambo ngo “amategeko y’Imana n’ibiyihamya.” Birashoboka ko Abisirayeli b’abahakanyi bamwe na bamwe bifashishaga Ijambo ry’Imana, nk’uko abahakanyi n’abandi muri iki gihe bashobora gusubiramo amagambo yo mu Byanditswe. Ariko ibyo biba ari amagambo gusa. Gusubiramo amagambo yo mu Byanditswe ntibizatuma ‘umuseke ubatambikira,’ cyangwa ngo bamurikirwe na Yehova, keretse nibanakora ibyo Yehova ashaka kandi bakazibukira ibikorwa byanduye.b
‘Inzara itari iy’ibyokurya’
10. Ni iyihe mibabaro yageze ku baturage b’i Buyuda bitewe no kuba barateye Yehova umugongo?
10 Abantu batumvira Yehova, ubwenge bwabo buri mu mwijima (Abefeso 4:17, 18). Abaturage b’i Buyuda bari barabaye impumyi mu buryo bw’umwuka, ari injiji (1 Abakorinto 2:14). Yesaya yasobanuye uko bazamererwa agira ati “bazanyura mu gihugu ari abihebe n’abashonji” (Yesaya 8:21a). Ubwigenge bw’ubwami bw’u Buyuda bwari busumbirijwe bitewe n’uko iryo shyanga ryahemutse, cyane cyane ku ngoma y’Umwami Ahazi. Iryo shyanga ryagoswe n’abanzi baryo. Ingabo z’Abashuri zagendaga zigarurira imijyi y’i Buyuda. Umwanzi yaribase imirima yeraga, bituma ibyokurya biba ingume. Benshi babaye “abihebe n’abashonji.” Ariko kandi, icyo gihugu nanone cyayogojwe n’inzara y’ubundi bwoko. Imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’aho, Amosi yarahanuye ati “‘dore iminsi izaza,’ ni ko Uwiteka Imana ivuga, ‘nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y’Uwiteka’” (Amosi 8:11). I Buyuda iyo nzara yo mu buryo bw’umwuka yarabicikirizaga!
11. Mbese, hari isomo abaturage b’i Buyuda bari kuvana ku gihano bahawe?
11 Mbese, hari isomo ibyo byari kwigisha u Buyuda bigatuma bugarukira Yehova? Abaturage bo se bari guca ukubiri n’ubupfumu no gusenga ibigirwamana, maze bagahindukirira “amategeko y’Imana n’ibiyihamya”? Yehova yabonye mbere y’igihe ukuntu bari kuzabyitabira. Yagize ati “nibasonza bazarakara bavume umwami wabo n’Imana yabo, bazararama barebe hejuru” (Yesaya 8:21b). Ni koko, benshi bari kwitakana umwami wabo bavuga ko ari we wabateje ibyo bibazo. Ndetse hari n’abo ubupfapfa bwari gutuma bavuga ko Yehova ari we wabateje ibyo byago! (Gereranya na Yeremiya 44:15-18.) No muri iki gihe hari abantu benshi bameze batyo, usanga bashinja Imana ibyago biterwa n’ubugome bw’abantu.
12. (a) Kuba abaturage b’i Buyuda barateye Imana umugongo byabakururiye iki? (b) Ni ibihe bibazo by’ingenzi bivuka?
12 Mbese, kuvuma Imana ni byo byari gutuma abaturage b’i Buyuda bagira amahoro? Oya. Yesaya yahanuye agira ati ‘bazareba no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n’umwijima n’umubabaro umeze nk’ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w’icuraburindi’ (Yesaya 8:22). Nibamara kureba hejuru mu ijuru batuka Imana, bazareba no hasi ku isi, basange nta byiringiro bafite. Gutera Imana umugongo bizaba byabakururiye akaga (Imigani 19:3). Amasezerano Imana yagiranye na Aburahamu, Isaka na Yakobo yo se yari kumera ate (Itangiriro 22:15-18; 28:14, 15)? Mbese, Yehova yari kuyirengagiza? Mbese, Abashuri cyangwa izindi ngabo, bari kuvanaho umuryango wa cyami wasezeranyijwe Yuda na Dawidi (Itangiriro 49:8-10; 2 Samweli 7:11-16)? Mbese, Abisirayeli bari kuguma mu mwijima ubuziraherezo?
Igihugu ‘cyatewe igisuzuguriro’
13. “Galilaya y’abanyamahanga” yari iyihe, kandi se, ni gute ‘yatewe igisuzuguriro’?
13 Yesaya yakomeje avuga amwe mu makuba akomeye kurusha andi yose yageze ku rubyaro rwa Aburahamu. Yagize ati “nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga” (Yesaya 8:23). Akarere ka Galilaya kari mu bwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Mu buhanuzi bwa Yesaya, ako karere kari gakubiyemo “igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali,” n’‘inzira ikikiye inyanja,’ ni ukuvuga umuhanda wa kera wacaga ku nkengero y’Inyanja ya Galilaya ugana ku Nyanja ya Mediterane. Mu gihe cya Yesaya, ako karere kitwaga “Galilaya y’abanyamahanga,” wenda kubera ko imyinshi mu mijyi yaho yari ituwe n’abantu batari Abisirayeli.c Ni gute icyo gihugu ‘cyatewe igisuzuguriro’? Abashuri b’abapagani baracyigaruriye, bafata Abisirayeli babajyana mu bunyage, maze muri ako karere kose bahatuza abapagani batakomokaga kuri Aburahamu. Nguko uko ubwami bw’amajyaruguru bw’imiryango icumi bwazimangatanye mu mateka!—2 Abami 17:5, 6, 18, 23, 24.
14. Ni mu buhe buryo ‘ubwire’ bw’u Buyuda bwari kuba bworoheje ugereranyije n’ubw’ubwami bw’imiryango icumi?
14 U Buyuda na bwo bwari busumbirijwe n’Abashuri. Mbese, na bwo bwari kuzaba mu “bwire” ubuziraherezo, nk’uko byagenze ku bwami bw’imiryango icumi bwari buhagarariwe na Zebuluni na Nafutali? Oya. Mu “gihe cya nyuma,” Yehova yari guha imigisha akarere k’ubwami bw’amajyepfo bw’u Buyuda, ndetse n’ifasi yari yarahoze itegekwa n’ubwami bw’amajyaruguru. Mu buhe buryo?
15, 16. (a) Ni ikihe “gihe cya nyuma” cyatumye ibintu bihinduka mu gihugu cya “Zebuluni na Nafutali”? (b) Ni mu buhe buryo igihugu cyari cyaratewe igisuzuguriro cyaje guhabwa icyubahiro?
15 Intumwa Matayo yashubije icyo kibazo mu nyandiko ye yahumetswe y’umurimo wa Yesu wo ku isi. Mu gihe Matayo yasobanuraga uko byagenze mu ntangiriro z’uwo murimo, yagize ati “[Yesu] yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali, ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo ‘mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, n’i Galilaya y’abapagani, abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, bamurikirwa n’umucyo.’”—Matayo 4:13-16.
16 Ni koko, ‘igihe cya nyuma’ Yesaya yahanuye ni igihe cy’umurimo wa Kristo wo ku isi. Igice kinini cy’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi yakimaze i Galilaya. Mu ntara y’i Galilaya ni ho yatangiriye umurimo we, atangira atangaza ati “ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 4:17). I Galilaya yahatangiye Ikibwiriza cye gikomeye cyo ku Musozi, ahatoranya intumwa ze, ahakorera igitangaza cya mbere, kandi ni ho yabonekereye abigishwa bageraga kuri 500 amaze kuzuka (Matayo 5:1–7:27; 28:16-20; Mariko 3:13, 14; Yohana 2:8-11; 1 Abakorinto 15:6). Muri ubwo buryo, Yesu yasohoje ubuhanuzi bwa Yesaya kuko yahaye icyubahiro “igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali.” Birumvikana ko Yesu atabwirije abaturage b’i Galilaya gusa. Igihe Yesu yabwirizaga ubutumwa bwiza mu gihugu hose, ‘yateye icyubahiro’ ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye, n’u Buyuda burimo.
“Umucyo mwinshi”
17. Ni gute “umucyo mwinshi” wamuritse muri Galilaya?
17 Ariko se, “umucyo mwinshi” Matayo yavuze ko wabonetse i Galilaya ni uwuhe? Ayo magambo na yo Matayo yayasubiyemo ayavanye mu buhanuzi bwa Yesaya. Yesaya yaranditse ati “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo” (Yesaya 9:1). Mu kinyejana cya mbere I.C., umucyo w’ukuri wari warapfukiranywe n’ibinyoma by’abapagani. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bari baratumye icyo kibazo kirushaho kuremera, kuko bizirikaga ku migenzo y’idini ryabo bigatuma ‘ijambo ry’Imana barihindura ubusa’ (Matayo 15:6). Aboroheje barakandamizwaga kandi bari mu rujijo, bakurikiye ‘abarandasi bahumye’ (Matayo 23:2-4, 16). Igihe Yesu, ari we Mesiya, yazaga, amaso y’abantu benshi boroheje yarahumutse mu buryo butangaje (Yohana 1:9, 12). Umurimo Yesu yakoze igihe yari ku isi n’imigisha ituruka ku gitambo cye byavuzwe neza mu buhanuzi bwa Yesaya ko ari “umucyo mwinshi.”—Yohana 8:12.
18, 19. Ni izihe mpamvu zo kugira ibyishimo byinshi abitabiriye umucyo bari bafite?
18 Abitabiriye uwo mucyo bari bafite impamvu zikomeye zo kugira ibyishimo. Yesaya yakomeje agira ati “wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago” (Yesaya 9:2). Umurimo wo kubwiriza Yesu n’abigishwa be bakoze watumye haboneka abantu b’imitima itaryarya, bagaragaje ko bashakaga gusenga Yehova mu mwuka no mu kuri (Yohana 4:24). Mu gihe kitagejeje ku myaka ine, abantu benshi bemeye Ubukristo. Abagera ku bihumbi bitatu barabatijwe ku munsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C. Nyuma y’aho gato, ‘umubare w’abagabo waragwiriye, uba nk’ibihumbi bitanu’ (Ibyakozwe 2:41; 4:4). Kubera ko abigishwa bagaragaje umucyo babishishikariye, ‘umubare w’abigishwa waragwiriye cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.’—Ibyakozwe 6:7.
19 Abigishwa ba Yesu bashimishijwe n’uko kwiyongera, kimwe n’abishimira umusaruro mwinshi, cyangwa abasirikare bishimira kugabana umunyago w’agaciro kenshi bamaze kunesha (Ibyakozwe 2:46, 47). Nyuma y’igihe runaka, Yehova yatumye umucyo umurikira abanyamahanga (Ibyakozwe 14:27). Bityo rero, abantu b’amoko yose bishimiye kuba barugururiwe inzira yatumye begera Yehova.—Ibyakozwe 13:48.
“Nko kuri wa munsi w’Abamidiyani”
20. (a) Ni mu buhe buryo Abamidiyani bagaragaye ko bari abanzi b’Abisirayeli, kandi se, ni gute Yehova yavanyeho burundu iterabwoba ryabo? (b) Ku “munsi w’Abamidiyani” uzaza, ni gute Yesu azavanaho burundu akaga gaterwa n’abanzi b’ubwoko bw’Imana?
20 Umurimo wa Mesiya wagize ingaruka zihoraho, nk’uko tubibonera ku magambo Yesaya yakomeje avuga agira ati “umutwaro bamuhekeshaga n’ingegene bamukubitaga mu bitugu n’inkoni y’uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w’Abamidiyani” (Yesaya 9:3). Imyaka ibarirwa mu magana mbere y’igihe cya Yesaya, Abamidiyani n’Abamowabu baragambanye kugira ngo bagushe Abisirayeli mu cyaha (Kubara 25:1-9, 14-18; 31:15, 16). Nyuma y’aho, Abamidiyani bahahamuye Abisirayeli, bamara imyaka irindwi yose babatera bagasahura imidugudu n’imirima byabo (Abacamanza 6:1-6). Ariko nyuma y’aho Yehova yanesheje ingabo z’Abamidiyani akoresheje umugaragu we Gideyoni. Nyuma y’uwo “munsi w’Abamidiyani,” nta kigaragaza ko ubwoko bwa Yehova bwongeye kubabazwa n’Abamidiyani (Abacamanza 6:7-16; 8:28). Vuba aha, Gideyoni mukuru, ari we Yesu Kristo, azarimbura abanzi b’ubwoko bwa Yehova bo muri iki gihe (Ibyahishuwe 17:14; 19:11-21). Hanyuma “nko kuri wa munsi w’Abamidiyani,” hazabaho gutsinda burundu kandi mu buryo burambye, atari ukubera ubuhanga bw’abantu, ahubwo ari ukubera imbaraga za Yehova (Abacamanza 7:2-22). Ubwoko bw’Imana ntibuzongera gukandamizwa ukundi!
21. Ubuhanuzi bwa Yesaya bugaragaza iki ku bihereranye n’intambara mu gihe kizaza?
21 Kuba Imana igaragaza imbaraga zayo, si uburyo bwo kogeza intambara. Yesu wazutse ni Umwami w’Amahoro, kandi namara kurimbura abanzi be, azazana amahoro y’iteka ryose. Yesaya yakomeje avuga ukuntu ibikoresho bya gisirikare byakongowe rwose n’umuriro. Yagize ati “ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk’inkwi zo mu muriro” (Yesaya 9:4). Abantu ntibazongera kugira umususu nk’uwo bagira iyo bumvise abasirikare bagenda bambaye za botini. Imyenda y’intambara y’abasirikare bazobereye urugamba yuzuyeho amaraso, ntizongera kugaragara. Intambara zizaba zitakiriho!—Zaburi 46:10.
“Umujyanama [uhebuje]”
22. Mu gitabo cya Yesaya, Yesu yiswe irihe zina ry’ubuhanuzi rigizwe n’ibice byinshi?
22 Mu gihe uwagombaga kuba Mesiya yavukaga mu buryo bw’igitangaza, yiswe Yesu, bisobanurwa ngo “Yehova ni we gakiza.” Ariko kandi, afite andi mazina, akaba ari amazina y’ubuhanuzi agaragaza uruhare rwe rw’ingenzi n’umwanya wo hejuru afite. Rimwe muri ayo mazina ni Imanweli, bisobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.” (Yesaya 7:14; gereranya no muri Matayo 1:23.) Yesaya yavuze irindi zina ry’ubuhanuzi agira ati “umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama [uhebuje], Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:5). Reka dusuzume ibisobanuro byimbitse by’iryo zina ry’ubuhanuzi rigizwe n’ibice byinshi.
23, 24. (a) Ni mu buhe buryo Yesu ari “umujyanama [uhebuje]”? (b) Ni gute Abakristo batanga inama muri iki gihe bakwigana urugero rwa Yesu?
23 Umujyanama ni umuntu utanga inama. Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yatanze inama zihebuje. Muri Bibiliya dusoma ko ‘abantu batangajwe no kwigisha kwe’ (Matayo 7:28). Ni Umujyanama w’umunyabwenge kandi uzi kwishyira mu mwanya w’abandi, akaba azi neza kamere muntu yose. Inama ye ntiba ishingiye gusa ku gucyaha cyangwa gutanga igihano. Akenshi, iba ari inama yigisha kandi yuje urukundo. Inama Yesu atanga iba ihebuje kubera ko buri gihe iba irangwa n’ubwenge, itunganye kandi idahinyuka. Iyo ikurikijwe, iyobora ku buzima bw’iteka.—Yohana 6:68.
24 Inama Yesu atanga ntiva mu bwenge bwe bwinshi gusa. Ahubwo, yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yohana 7:16). Nk’uko byari bimeze kuri Salomo, Yehova Imana ni we Soko y’ubwenge bwa Yesu (1 Abami 3:7-14; Matayo 12:42). Urugero rwa Yesu rwagombye gusunikira abigisha n’abatanga inama mu itorero rya Gikristo kujya buri gihe batanga inama zishingiye ku Ijambo ry’Imana.—Imigani 21:30.
“Imana ikomeye” na “Data wa twese Uhoraho”
25. Izina ngo “Imana ikomeye” ritwigisha iki ku bihereranye na Yesu wo mu ijuru?
25 Nanone Yesu yitwa “Imana ikomeye” na “Data wa twese Uhoraho.” Ibyo ntibivuga ko yiha ubutware bwa Yehova n’umwanya we wo kuba ari ‘Imana Data wa twese’ (2 Abakorinto 1:2). “[Yesu] ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa” (Abafilipi 2:6). Yitwa Imana Ikomeye, ariko ntiyitwa Imana Ishoborabyose. Yesu ntiyigeze yitekerezaho ko yari Imana Ishoborabyose, kuko yavuze ko Se ari we “Mana y’ukuri yonyine,” ni ukuvuga Imana ikwiriye gusengwa yonyine (Yohana 17:3; Ibyahishuwe 4:11). Mu Byanditswe, ijambo ‘imana’ rishobora gusobanura “ufite imbaraga” cyangwa “ukomeye” (Kuva 12:12; Zaburi 8:6; 2 Abakorinto 4:4). Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yari “imana,” ‘afite akamero k’Imana.’ Nyuma y’aho amariye kuzuka, yasubiye mu ijuru maze ahabwa umwanya wo hejuru cyane kurushaho (Yohana 1:1; Abafilipi 2:6-11). Nanone ijambo “imana” rifite ikindi kintu ryumvikanisha. Muri Isirayeli, abacamanza bitwaga “imana”; hari n’igihe Yesu ubwe yabise gutyo (Zaburi 82:6; Yohana 10:35). Yesu ni we Mucamanza Yehova yashyizeho wo “kuzaciraho iteka abazima n’abapfuye” (2 Timoteyo 4:1; Yohana 5:30). Urumva rero ko kuba yitwa Imana Ikomeye bimukwiriye rwose.
26. Kuki Yesu ashobora kwitwa “Data wa twese Uhoraho”?
26 Izina “Data wa twese Uhoraho” ryerekeza ku bubasha n’ubutware Umwami Mesiya afite bwo guha abantu ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi (Yohana 11:25, 26). Umubyeyi wacu wa mbere, ari we Adamu, yaduhaye umurage w’urupfu. Yesu, ari we Adamu wa nyuma, “yabaye umwuka utanga ubugingo” (1 Abakorinto 15:22, 45; Abaroma 5:12, 18). Kimwe n’uko Yesu, we Data wa twese Uhoraho, azahoraho iteka ryose, ni na ko abantu bumvira na bo bazungukirwa no kuba ari umubyeyi wabo mu gihe cy’iteka ryose.—Abaroma 6:9.
“Umwami w’amahoro”
27, 28. Ni izihe nyungu zihebuje abayoboke b’“Umwami w’amahoro” babona muri iki gihe, kandi se, ni izihe bazabona mu gihe kizaza?
27 Uretse ubuzima bw’iteka, nanone abantu bakeneye kugirana amahoro n’Imana na bagenzi babo. Ndetse no muri iki gihe, abemera kugandukira ubutegetsi bw’“Umwami w’amahoro” ‘bacura inkota zabo mo amasuka n’amacumu bakayacuramo impabuzo’ (Yesaya 2:2-4). Ntibihingamo inzangano zishingiye ku byo abantu batandukaniyeho muri politiki, akarere batuyemo, ubwoko cyangwa ubukungu. Bunze ubumwe mu kuyoboka Imana imwe y’ukuri ari yo Yehova, kandi bihatira gukomeza kubana mu mahoro na bagenzi babo, haba mu itorero no hanze yaryo.—Abagalatiya 6:10; Abefeso 4:2, 3; 2 Timoteyo 2:24.
28 Mu gihe cyagenwe n’Imana, Kristo azazana amahoro ahamye kandi arambye ku isi hose (Ibyakozwe 1:7). “Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose” (Yesaya 9:6a). Yesu ntazakoresha ubutware ahabwa no kuba ari Umwami w’Amahoro akandamiza abantu. Ntazambura abayoboke be umudendezo wabo wo kwihitiramo ibibanogeye maze ngo abatwaze igitugu. Ahubwo, ibyo azakora byose bizaba bishingiye ku “guca imanza zitabera no gukiranuka.” Mbega ukuntu duhumurizwa n’uko ibintu bigiye guhinduka!
29. Ni iki twagombye gukora niba twifuza kuzagira amahoro iteka ryose?
29 Amagambo ya Yesaya asoza iki gice cy’ubuhanuzi bwe arashishikaje rwose, iyo utekereje ukuntu izina rya Yesu ry’ubuhanuzi rifite ibisobanuro bitangaje. Yaranditse ati “ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we” (Yesaya 9:6b). Ni koko, Yehova akorana umwete. Nta cyo akora afite imitima ibiri. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo yasezeranyije azabisohoza byose. Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wifuza kuzagira amahoro iteka ryose agomba gukorera Yehova n’umutima we wose. Turifuza ko abagaragu b’Imana bose bakwigana Yehova Imana na Yesu, Umwami w’Amahoro, bakagira “ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari benshi bemera ko Zaburi ya 119 yanditswe na Hezekiya mbere y’uko aba umwami. Niba ari ko biri, birashoboka ko yayanditse mu gihe Yesaya yahanuraga.
b Imvugo ngo “ayo magambo” igaragara muri Yesaya 8:20, ishobora kuba yerekeza ku magambo y’ubupfumu, yavuzwe muri Yesaya 8:19. Niba ari ko biri, Yesaya yashakaga kuvuga ko abashyigikiraga ubupfumu i Buyuda bari gukomeza gushishikariza abandi kujya gushaka abapfumu, bityo bakaba batari kubona umucyo uturuka kuri Yehova.
c Hari abavuze ko imijyi 20 y’i Galilaya Umwami Salomo yahaye umwami Hiramu w’i Tiro ishobora kuba yari ituwe n’abantu batari Abisirayeli.—1 Abami 9:10-13.
[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 122]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Korazini
Betsayida
Kaperinawumu
Ikibaya cya Genesareti
Inyanja ya Galilaya
Magadani
Tiberiya
Uruzi rwa Yorodani
GADARA
Gadara
[Amafoto yo ku ipaji ya 119]
Kuvuka kwa Kayini na Yesu byari ibintu byihariye cyane. Nyamara kuvuka kwa Yesu ni ko konyine kwagize ingaruka zishimishije
[Ifoto yo ku ipaji ya 121]
Hazabaho inzara irenze iyo kubura ibyokurya n’amazi yo kunywa
[Ifoto yo ku ipaji ya 127]
Yesu yari umucyo mu gihugu