Umuteguro Wabo n’Umurimo Wabo mu Rwego rw’Isi Yose
HARI uburyo bwinshi bwuzuzanya bukoreshwa mu kuyobora umurimo wo kubwiriza mu bihugu bisaga 230 uwo murimo ukorerwamo. Ubuyobozi bwose buturuka ku Nteko Nyobozi iri ku cyicaro gikuru kiri i Brooklyn, i New York. Buri mwaka, Inteko Nyobozi yohereza intumwa zo kuyihagararira mu turere tw’isi dutandukanye kugira ngo zungurane ibitekerezo n’abahagarariye amashami muri utwo turere. Mu biro by’amashami haba za Komite z’Amashami zigizwe n’abantu batatu kugeza kuri barindwi, bakaba bashinzwe kugenzura ibihereranye n’umurimo ukorerwa mu bihugu bashinzwe. Hari amashami amwe n’amwe agira amacapiro, amwe muri ayo macapiro akaba akoresha imashini zicapa mu buryo bwihuse cyane. Igihugu cyangwa agace kagenzurwa na buri shami kagabanyijwemo intara, intara na zo zikaba zigizwe n’uturere. Buri karere kagizwe n’amatorero agera kuri 20. Umugenzuzi w’intara agira gahunda ihoraho yo gusura uturere turi mu ntara ye uko dukurikirana. Buri karere kagira amakoraniro abiri buri mwaka. Nanone kandi, habaho umugenzuzi w’akarere, ubusanzwe akaba asura buri torero ryo mu karere ke incuro ebyiri mu mwaka, kugira ngo afashe Abahamya bo muri ako karere gutunganya no gukora umurimo wo kubwiriza mu ifasi yagenewe iryo torero.
Itorero ryo mu karere uherereyemo hamwe n’Inzu y’Ubwami yaryo ni byo huriro ry’ibikorwa bihereranye no kuvuga ubutumwa bwiza mu muryango w’abantu ubamo. Uduce tugenzurwa na buri torero tugabanyijemo amafasi mato mato. Ayo mafasi ahabwa Abahamya ku giti cyabo, na bo bakihatira gusura no kuvugana n’abantu baba muri buri rugo rwo muri yo. Buri torero riba rigizwe n’umubare w’Abahamya ugenda uhinduka hakurikijwe uko biyongera, uhereye ku bantu bake kugeza kuri 200, rikaba rigira abasaza bafite inshingano yo kwita ku mirimo itandukanye. Buri mubwiriza wese w’ubutumwa bwiza ni ingirakamaro mu muteguro w’Abahamya ba Yehova. Abahamya bose, baba abakora ku cyicaro gikuru, ku mashami cyangwa abari mu matorero, bakora uwo murimo wo kubwiriza babwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana.
Hanyuma, raporo y’uwo murimo igezwa ku cyicaro gikuru, maze hagategurwa igitabo nyamwaka (Annuaire). Nanone kandi, hari imbonerahamwe yandikwa buri mwaka mu nomero y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama. Ibyo byombi bitanga raporo inonosoye y’ibyagezweho buri mwaka mu gutanga ubuhamya ku bihereranye na Yehova n’Ubwami bwe buyoborwa na Kristo Yesu. Mu myaka ya vuba aha, Abahamya hamwe n’abantu bashimishijwe bagera kuri 14.000.000 bateranye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu rukorwa buri mwaka. Abahamya ba Yehova bamara amasaha asaga 1.000.000.000 mu mwaka batangaza ubutumwa bwiza, hakabatizwa abantu bashya basaga 300.000. Hatangwa ibitabo bibarirwa muri za miriyoni amagana.