Igice cya cumi na kane
Yehova ashyira hejuru Mesiya umugaragu we
1, 2. (a) Tanga urugero rugaragaza imimerere Abayahudi benshi barimo mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere I.C. (b) Ni ibihe bintu Yehova yateganyije byari gutuma Abayahudi bizerwa bamenya Mesiya?
TEKEREZA ugiye kubonana n’umunyacyubahiro ukomeye cyane. Hemejwe isaha n’ahantu muri buhurire. Ariko ingorane ni imwe: ntumuzi, kandi ari buze bucece atigaragaza. Wamumenya ute? Icyari kugufasha ni uko wari kuba uzi neza uko ateye.
2 Mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere I.C., Abayahudi benshi bari mu mimerere nk’iyo. Bari bategereje Mesiya, umuntu ukomeye kurusha abandi bose babayeho (Daniyeli 9:24-27; Luka 3:15). Ariko se, ni gute Abayahudi bizerwa bari kumumenya? Binyuriye ku bahanuzi be b’Abaheburayo, Yehova yari yarashyize mu nyandiko ingingo zirambuye z’ibintu byari kuzaba kuri Mesiya, byari gutuma abantu bafite ubushishozi bamumenya batibeshye.
3. Ni ibihe bintu bivugwa muri Yesaya 52:13–53:12 ku bihereranye na Mesiya?
3 Mu buhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo buvuga ibihereranye na Mesiya, ubwo muri Yesaya 52:13–53:12 bushobora kuba ari bwo buvuga neza ibihereranye na Mesiya kurusha ubundi bwose. Imyaka isaga 700 mbere yaho, Yesaya ntiyari yaragaragaje uko Mesiya yari kuzaba asa, ahubwo yasobanuye mu buryo burambuye ibintu byari iby’ingenzi kurushaho, ni ukuvuga impamvu n’uburyo yari kubabazwa, avuga n’ibintu byinshi byihariye bihereranye n’urupfu rwe n’ihambwa rye, n’ukuntu yari kuzashyirwa hejuru. Gusuzuma ubwo buhanuzi n’ukuntu bwasohoye bizadushimisha kandi bikomeze ukwizera kwacu.
“Umugaragu wanjye” ni nde?
4. Ni ibihe bitekerezo Abayahudi bamwe na bamwe b’abahanga mu byerekeye Bibiliya batanze ku bihereranye n’uwo “umugaragu” yari we, kandi se kuki ibyo bavuze bidahuza n’ubuhanuzi bwa Yesaya?
4 Yesaya yari amaze kuvuga ibihereranye n’uko Abayahudi bari kuvanwa mu bunyage i Babuloni. Noneho yaje kwerekeza ku kintu gikomeye cyane kurushaho cyari kuzabaho, yandika amagambo Yehova yivugiye ubwe agira ati “dore Umugaragu wanjye azakora iby’ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane” (Yesaya 52:13). Mu by’ukuri se, uwo ‘mugaragu’ yari nde? Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Abayahudi b’abahanga mu byerekeye Bibiliya bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri icyo kibazo. Bamwe bavugaga ko yagereranyaga ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye igihe ryari mu bunyage i Babuloni. Ariko ibyo ntibihuza n’ubuhanuzi. Umugaragu w’Imana yababajwe ku bushake bwe. N’ubwo nta cyaha yakoze, yababarijwe ibyaha by’abandi. Ibyo ntibihuje na gato n’ibyabaye ku ishyanga ry’Abayahudi ryajyanywe mu bunyage bitewe n’ibyaha byaryo (2 Abami 21:11-15; Yeremiya 25:8-11). Abandi bo bavugaga ko uwo Mugaragu ari itsinda runaka ry’abantu bo muri Isirayeli biyitaga abakiranutsi kandi ko bababajwe bazira ibyaha by’Abisirayeli. Nyamara kandi, mu gihe Isirayeli yagerwagaho n’akaga, nta tsinda runaka ryababarijwe irindi.
5. (a) Ni nde Abayahudi bamwe na bamwe b’abahanga mu byerekeye Bibiliya berekejeho amagambo yo mu buhanuzi bwa Yesaya? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa hagaragaza ko Umugaragu ari nde?
5 Mbere y’Ubukristo no mu binyejana bya mbere by’Igihe Cyacu, hari abahanga bamwe na bamwe b’Abayahudi bavuze ko ubwo buhanuzi bwerekeza kuri Mesiya. Kuba ibyo ari ukuri bigaragazwa n’ibivugwa mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Mu Byakozwe n’Intumwa hagaragaza ko igihe inkone y’Umunyetiyopiya yavugaga ko itari izi Umugaragu uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya, Filipo yahereyeko ayigezaho ‘ubutumwa bwiza bwa Yesu’ (Ibyakozwe 8:26-40; Yesaya 53:7, 8). Ibindi bitabo bya Bibiliya na byo bigaragaza ko Yesu Kristo ari we Mesiya Umugaragu uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya.a Mu gihe tuzaba dusuzuma ubwo buhanuzi, tuzabona isano ridashidikanywaho riri hagati y’uwo Yehova yise “umugaragu wanjye” na Yesu w’i Nazareti.
6. Ni gute ubuhanuzi bwa Yesaya bwagaragaje ko Mesiya yari gushobora gusohoza ibyo Imana ishaka?
6 Ubwo buhanuzi butangira buvuga ko Mesiya yari kuzasohoza ibyo Imana ishaka. Ijambo “umugaragu” ryumvikanisha ko yari kuzagandukira Imana agakora ibyo ishaka, nk’uko umugaragu agandukira shebuja. Mu kubigenza atyo, yari ‘kuzakora iby’ubwenge.’ Kugira ubwenge ni ukumenya kwiyumvisha ibintu. Gukora iby’ubwenge ni ukugira ubushishozi mu byo ukora. Hari igitabo kimwe cyerekeje ku nshinga y’Igiheburayo yakoreshejwe aha ngaha kigira kiti “iyo nshinga yumvikanisha mu buryo bw’ibanze ibyo kugira amakenga n’ubwenge mu byo ukora. Umuntu ugaragaza ubwenge mu byo akora agera ku bintu byiza.” Kuba Mesiya yari kuzagera ku bintu byiza bigaragazwa n’ubuhanuzi bwavuze ko yari ‘kuzashyirwa hejuru agakomera cyane.’
7. Ni mu buhe buryo Yesu Kristo ‘yakoze iby’ubwenge,’ kandi se ni gute ‘yashyizwe hejuru agakomera cyane’?
7 Yesu ‘yakoze iby’ubwenge’ agaragaza ko yari asobanukiwe ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bumwerekeyeho, yemera no kuyoborwa na bwo kugira ngo akore ibyo Se ashaka (Yohana 17:4; 19:30). Ingaruka zabaye izihe? Nyuma yo kuzuka kwa Yesu no kuzamuka ajya mu ijuru, ‘Imana yamushyize hejuru cyane imuha izina risumba ayandi mazina yose’ (Abafilipi 2:9; Ibyakozwe 2:34-36). Hanyuma mu mwaka wa 1914, Yesu wahawe ikuzo yashyizwe hejuru cyane kurushaho. Yehova yamushyize ku ntebe y’Ubwami bwa Mesiya (Ibyahishuwe 12:1-5). Ni koko, ‘yashyizwe hejuru arakomera cyane.’
‘Benshi baramutangariraga’
8, 9. Ni gute abategetsi b’isi bazabyifatamo igihe Yesu washyizwe hejuru azaza gusohoza urubanza, kandi kuki?
8 Ni iyihe myifatire amahanga n’abayobozi bayo bagaragarije Mesiya washyizwe hejuru? Dufashe umurongo wa 14 tugakuramo amagambo asobanura yo muri uwo murongo, ubuhanuzi bugira buti “nk’uko benshi bamutangariraga ... uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n’icyo batumvise bazakimenya” (Yesaya 52:14, 15). Mu kuvuga ayo magambo, Yesaya ntiyavugaga ibihereranye n’igihe Yesu yamenyekanaga ko ari Mesiya, ahubwo yavugaga ibihereranye n’igihe yari kuba aje guhangana n’abategetsi b’isi.
9 Igihe Yesu washyizwe hejuru azaba aje gusohoza urubanza rwaciriwe iyi si mbi, abategetsi b’isi ‘bazamutangarira.’ Birumvikana ko abategetsi b’isi batazareba Yesu wahawe ikuzo imbonankubone. Icyakora bazabona ibihamya bigaragaza imbaraga ze, kuko ari we Urwanirira Yehova, uzaba aturutse mu ijuru (Matayo 24:30). Bazahatirwa kwita ku byo abayobozi b’amadini batigeze bababwira, ko Yesu ari we Usohoza imanza z’Imana. Uwo mugaragu washyizwe hejuru bazahangana na we azakora ibyo batatekerezaga.
10, 11. Ni mu buhe buryo byavugwa ko mu kinyejana cya mbere Yesu yagaragajwe uko atari, kandi se ni mu buhe buryo ibyo byakomeje gukorwa no muri iki gihe?
10 Dukurikije amagambo asobanura yo mu murongo wa 14, Yesaya yaravuze ati “kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu” (Yesaya 52:14b). Ese Yesu yari afite ubusembwa runaka? Oya. N’ubwo nta bisobanuro Bibiliya itanga ku bihereranye n’ukuntu Yesu yasaga, nta gushidikanya rwose ko Umwana w’Imana utunganye yari afite uburanga n’igikundiro. Uko bigaragara, ayo magambo ya Yesaya yerekezaga ku bintu bikojeje isoni Yesu yakorewe. Yagaragaje ashize amanga ukuntu abayobozi b’idini bo mu gihe cye bari indyarya, ababeshyi n’abicanyi; ni cyo cyatumye na bo bamutuka (1 Petero 2:22, 23). Bamushinjaga ko ngo atubahirizaga amategeko, ko yigereranyaga n’Imana, ko yari umubeshyi, kandi bakavuga ko yoshyaga rubanda kwigomeka ku Baroma. Muri ubwo buryo, abo bashinjaga Yesu ibinyoma bamugaragaje uko atari rwose.
11 Na n’ubu Yesu aracyagaragazwa uko atari. Abantu benshi bamugaragaza ari uruhinja ruryamye mu muvure cyangwa nk’umuntu wanegekaye ubambye ku musaraba, afite mu maso hagaragaza ububabare bwinshi yambaye n’ikamba ry’amahwa. Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bagiye bashimangira ibyo bitekerezo. Bananiwe kugaragaza ko Yesu ari Umwami ukomeye mu ijuru uzacira amahanga urubanza. Ubwo mu gihe kiri imbere abategetsi bazahangana na Yesu washyizwe hejuru, icyo gihe bazibonanira na Mesiya ‘wahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.’—Matayo 28:18.
Ni nde uzizera ubu butumwa bwiza?
12. Amagambo yo muri Yesaya 53:1 azamura ibihe bibazo bishishikaje?
12 Yesaya amaze kuvuga ihinduka ritangaje Mesiya yari kugira, wagaragajwe mbere afite ‘mu maso hononekaye’ hanyuma akaza ‘gushyirwa hejuru,’ yagize ati “ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?” (Yesaya 53:1). Ayo magambo ya Yesaya azamura ibibazo bishishikaje bikurikira: mu by’ukuri se, ubwo buhanuzi bwari kuzasohora? Ese “ukuboko k’Uwiteka” kugereranya imbaraga ze kwari kwigaragaza maze ayo magambo agasohora yose uko yakabaye?
13. Ni gute Pawulo yagaragaje ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoreye kuri Yesu, kandi se abantu babyitabiriye bate?
13 Igisubizo ni yego rwose! Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yasubiyemo amagambo ya Yesaya kugira ngo agaragaze ko ubuhanuzi Yesaya yabwiwe kandi akabwandika bwasohoreye kuri Yesu. Kuba Yesu yarahawe ikuzo nyuma y’aho amariye kubabarizwa hano ku isi byari ubutumwa bwiza. Hanyuma Pawulo yavuze ku byerekeye Abayahudi batizeraga ati “icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati ‘Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?’ Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo” (Abaroma 10:16, 17). Ikibabaje ariko, mu gihe cya Pawulo abantu bake gusa ni bo bumviye ubutumwa bwiza buhereranye n’Umugaragu w’Imana. Ni iki cyabiteye?
14, 15. Ni iyihe mimerere Mesiya yatangiriyemo igihe yazaga ku isi?
14 Ubwo buhanuzi bwakomeje busobanurira Abisirayeli impamvu y’ibibazo byabajijwe ku murongo wa 1, kandi muri ubwo buryo bwatanze urumuri ku birebana n’impamvu yari gutuma benshi banga kwemera Mesiya. Bwagize buti “yakuriye imbere ye [y’uwamwitegerezaga] nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza” (Yesaya 53:2). Hano tuhabona imimerere Mesiya yari kuzamo mu isi. Yari kuvukira mu muryango woroheje, ku buryo abamurebaga bari kwibwira ko nta cyo yari kuzaba cyo. Nanone yari kuba ameze nk’ikigejigeji cyangwa umushibu, nk’agati gashibuka ku giti cyangwa ku ishami. Yari no kuzaba ameze nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye utakwiringira ko buzagira icyo butanga. Nta n’ubwo yari kuzaza ameze nk’umwami afite icyubahiro cyinshi, yambaye imyenda ya cyami cyangwa ikamba rirabagirana. Ahubwo yari kuvukira mu muryango woroheje.
15 Mbega ukuntu ayo magambo agaragaza neza imimerere yoroheje Yesu yavukiyemo igihe yazaga ku isi! Umwari w’Umuyahudikazi witwaga Mariya yamubyariye mu kiraro cy’inka, mu mujyi muto wa Betelehemu (Luka 2:7; Yohana 7:42).b Mariya n’umugabo we Yozefu bari abakene. Hashize iminsi 40 Yesu avutse, bajyanye igitambo cyatambirwaga ibyaha abakene bemererwaga gutanga, ni ukuvuga “intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri” (Luka 2:24; Abalewi 12:6-8). Nyuma yaho Mariya na Yozefu baje gutura i Nazareti, aho Yesu yakuriye muri uwo muryango mugari ushobora kuba warabagaho gikene.—Matayo 13:55, 56.
16. Ni mu buhe buryo Yesu atari afite ‘ishusho nziza cyangwa igikundiro’?
16 Byasaga n’aho imibereho ya Yesu itatangiriye mu butaka bwiza igihe yazaga ku isi (Yohana 1:46; 7:41, 52). N’ubwo yari umuntu utunganye kandi akaba yarakomokaga ku Mwami Dawidi, imimerere yoroheje yarimo yatumye ‘atagira ishusho nziza cyangwa igikundiro’ mu maso y’abari biteze ko Mesiya yari kuza mu buryo buhambaye cyane kurushaho. Benshi ntibamwitayeho, ndetse baramusuzuguye bohejwe n’abayobozi b’idini rya kiyahudi. Amaherezo, abantu baje kubona ko nta cyiza na kimwe Umwana utunganye w’Imana yagiraga.—Matayo 27:11-16.
‘Yarasuzuguwe anangwa n’abantu’
17. (a) Ni iki Yesaya yakomeje avuga, kandi se kuki yanditse akoresheje impitagihe? (b) Ni bande ‘basuzuguraga’ Yesu kandi ‘bakamwanga,’ kandi se ni mu buhe buryo babikoze?
17 Yesaya yakomeje avuga mu magambo arambuye ukuntu abantu bari kubona Mesiya n’uko bari kumufata, agira ati “yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba [“indwara,” “NW”], yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe” (Yesaya 53:3). Kubera ko Yesaya yiringiraga adashidikanya ko ibyo yavugaga bizasohora, yanditse akoresheje impitagihe nk’aho byari byaramaze gusohora. Ese koko, Yesu Kristo yarasuzuguwe kandi yangwa n’abantu? Ni ko byagenze rwose! Abayobozi b’idini bibaragaho gukiranuka hamwe n’abayoboke babo bamubonaga ko ari we muntu usuzuguritse hanyuma y’abandi bose. Bamwitaga incuti y’abakoresha b’ikoro n’abamaraya (Luka 7:34, 37-39). Bamuciriye mu maso. Bamukubise ibipfunsi, baramutuka kandi baramukoba (Matayo 26:67). Abo banzi b’ukuri batumye ndetse n’‘abe batamwemera.’—Yohana 1:10, 11.
18. Ni mu buhe buryo Yesu yari ‘umunyamibabaro wamenyereye indwara’ kandi atarigeze arwara?
18 Yesu ntiyigeze arwara kuko yari umuntu utunganye. Nyamara yari ‘umunyamibabaro wamenyereye indwara.’ Si we wari ufite iyo mibabaro n’indwara. Yesu yavuye mu ijuru maze aza mu isi irwaye. Yabanye n’abantu bari bafite imibabaro, kandi ntiyigeze yitarura abari bafite uburwayi, bwaba ubwo mu buryo bw’umubiri cyangwa ubwo mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’umuganga uzi kwita ku barwayi, yabaga azi neza imibabaro y’abantu bari bamukikije. Byongeye kandi, yakoze ibintu undi muntu wese w’umuganga adashobora gukora.—Luka 5:27-32.
19. Ni mu buhe buryo abanzi ba Yesu ‘bamwimye amaso,’ kandi se ni gute ‘batamwubashye’?
19 Nyamara, abanzi ba Yesu babonaga ko ari we wari urwaye, kandi ntibamwitayeho. ‘Bamwimye amaso,’ mbese bamufataga nk’aho ari umuntu uteye ishozi ku buryo bumvaga batifuza no kumureba. Bamuhaga agaciro gahwanye n’ak’umugaragu (Kuva 21:32; Matayo 26:14-16). Kuri bo, Baraba w’umwicanyi ni we wari ufite agaciro kenshi kumurusha (Luka 23:18-25). Hari ukundi bari kugaragariza Yesu ko bamusuzuguye se birenze ibyo?
20. Ni gute amagambo ya Yesaya ahumuriza abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe?
20 Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bashobora guhumurizwa cyane n’amagambo ya Yesaya. Hari ubwo abarwanya abagaragu ba Yehova bizerwa bashobora kubagira urw’amenyo cyangwa bakabona ko nta gaciro bafite. Nyamara kandi, icy’ingenzi ni ukuntu Yehova Imana atubona, nk’uko byari bimeze kuri Yesu. N’ubundi kandi, kuba abantu ‘batarubashye’ Yesu ntibyatumye adakomeza kugira agaciro mu maso y’Imana!
“Ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe”
21, 22. (a) Ni iki Mesiya yishyizeho, kandi ni iki yikorereye abandi? (b) Ni mu buhe buryo benshi babonaga Mesiya, kandi se indunduro y’imibabaro ye yabaye iyihe?
21 Kuki byari ngombwa ko Mesiya ababazwa kandi agapfa? Yesaya abisobanura agira ati “ni ukuri intimba zacu [“indwara zacu,” “NW”] ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.”—Yesaya 53:4-6.
22 Mesiya yikoreye indwara z’abandi yishyiraho n’imibabaro yabo. Ni nk’aho yafataga imitwaro bari bikoreye akayishyira ku bitugu bye maze akaba ari we uyikorera. Kubera kandi ko indwara n’imibabaro ari ingaruka z’uko turi abanyabyaha, ni cyo cyatumye Mesiya yishyiraho ibyaha by’abandi. Hari benshi batasobanukiwe impamvu yababajwe maze batekereza ko cyari igihano yari ahawe n’Imana imuteza indwara iteye ishozi.c Imibabaro ya Mesiya yageze ku ndunduro igihe bamutikuraga icumu kandi agashenjagurwa, bakamukomeretsa, ayo akaba ari amagambo akomeye agaragaza urupfu rubabaje yapfuye. Ariko urupfu rwe rwashoboraga kuvaniraho abantu ibyaha; rwari urufatiro rwari gutuma abantu bayobagurikiraga mu byaha babivamo, maze bakagirana amahoro n’Imana.
23. Ni mu buhe buryo Yesu yishyizeho imibabaro y’abandi?
23 Ni mu buryo ki Yesu yikoreye imibabaro y’abandi? Ivanjiri ya Matayo yasubiyemo amagambo yo muri Yesaya 53:4 igira iti “bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose, kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo ‘ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu’” (Matayo 8:16, 17). Igihe Yesu yakizaga abantu bamuganaga bafite uburwayi butandukanye, ni nk’aho yishyiragaho imibabaro yabo. Kandi muri uko kubakiza, hari imbaraga zamuvagamo (Luka 8:43-48). Ubushobozi bwe bwo gukiza indwara z’uburyo bwose, zaba izo mu buryo bw’umubiri cyangwa izo mu buryo bw’umwuka, ni igihamya kigaragaza ko yahawe ububasha bwo gukiza abantu ibyaha.—Matayo 9:2-8.
24. (a) Kuki abantu benshi batekerezaga ko Yesu ‘yakubiswe’ n’Imana? (b) Kuki Yesu yababajwe kandi agapfa?
24 Nyamara, hari benshi batekerezaga ko Yesu ‘yakubiswe’ n’Imana. N’ikimenyimenyi, abayobozi b’idini bubahwaga cyane ni bo bamuteje imibabaro yose yamugezeho. Wibuke ariko ko atababarijwe ibyaha runaka yari yakoze. Petero yagize ati ‘Kristo yarabababarijwe abasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. Nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije’ (1 Petero 2:21, 22, 24). Twese twari twarayobye kubera icyaha, ‘turi nk’intama zazimiye’ (1 Petero 2:25). Ariko binyuriye kuri Yesu, Yehova yaraducunguye atuvana mu byaha. Yashyizeho Yesu “gukiranirwa kwacu.” Yesu utari ufite icyaha yemeye kubabarizwa ibyaha byacu. Kuba yarishwe urupfu rukojeje isoni ku giti cy’umubabaro kandi ari nta cyaha yakoze byatumye twiyunga n’Imana.
‘Yicishije bugufi’
25. Tuzi dute ko Mesiya yababajwe kandi agapfa ku bushake bwe?
25 Mbese Mesiya yari yiteguye kubabazwa no gupfa? Yesaya yagize ati “yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke” (Yesaya 53:7). Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwo ku isi, Yesu yashoboraga gusaba ‘abamarayika basaga legiyoni cumi n’ebyiri’ bo kumutabara. Ariko yaravuze ati “bibaye bityo ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?” (Matayo 26:53, 54). ‘Umwana w’Intama w’Imana’ ntiyigeze ashaka kurwana yitabara (Yohana 1:29). Igihe abatambyi bakuru n’abakuru bashinjaga Yesu ibinyoma imbere ya Pilato, ‘ntiyagize icyo yireguza na hato’ (Matayo 27:11-14). Ntiyashatse kugira ikintu icyo ari cyo cyose avuga cyabangamira isohozwa ry’umugambi w’Imana ku bihereranye na we. Yesu yari yiteguye kwicwa akaba Umwana w’Intama wo gutambwaho igitambo, azi neza ko urupfu rwe rwari kuvana abantu bumvira mu bubata bw’icyaha, indwara n’urupfu.
26. Ni mu buhe buryo abanzi ba Yesu ‘bifashe’?
26 Yesaya yakomeje avuga mu buryo burambuye ukuntu Mesiya yari kuzababazwa kandi agacishwa bugufi. Uwo muhanuzi yaranditse ati “guhemurwa [“kwifata,” “NW”] no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?” (Yesaya 53:8). Igihe abanzi ba Yesu bamufataga bakamujyana, abo banzi b’abanyedini ‘barifashe’ mu byo bamugiriye. Ntibifashe ngo birinde kumugaragariza urwango, ahubwo barifashe banga gukurikiza ubutabera. Mu guhindura amagambo yo muri Yesaya 53:8, Bibiliya y’Ikigiriki ya Septante ivuga ngo “gukozwa isoni” aho kuvuga ngo “kwifata.” Abanzi ba Yesu bamukojeje isoni igihe bangaga kumukorera ibintu bihuje n’ubutabera ndetse n’umuntu wabaga ari umugizi wa nabi yabaga afitiye uburenganzira. Baciriye Yesu urubanza rudahuje n’amategeko. Mu buhe buryo?
27. Igihe abayobozi b’idini rya kiyahudi baburanishaga urubanza rwa Yesu, ni ayahe mategeko birengagije, kandi se ni mu buhe buryo bakoze ibinyuranyije n’Amategeko y’Imana?
27 Abayobozi b’idini rya kiyahudi birengagije amategeko bari barishyiriyeho ubwabo kugira ngo babashe kuvanaho Yesu. Dukurikije imigenzo yabo, Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rwashoboraga gucira umuntu urwo gupfa ari uko gusa urwo rubanza ruciriwe mu cyumba cyo mu rusengero cyari cyubakishijwe amabuye abajwe, aho kuba mu rugo rw’umutambyi mukuru. Urubanza nk’urwo ntirwagombaga kuburanishwa izuba ryamaze kurenga, ahubwo rwagombaga kuburanishwa ku manywa. Kandi iyo baciraga umuntu urwo gupfa, bagombaga kumusomera bukeye bwaho, si kuri uwo munsi urubanza rwaciriweho. Ku bw’ibyo, nta manza zacibwaga ku munsi wabanzirizaga Isabato cyangwa uwabanzirizaga undi munsi mukuru. Ayo mategeko yose ntiyakurikijwe mu iburanishwa rya Yesu (Matayo 26:57-68). Ndetse ikirushijeho kuba kibi ni uko abayobozi b’idini bakoze ibinyuranyije n’Amategeko y’Imana igihe bahihibikaniraga urwo rubanza. Urugero, batanze ruswa kugira ngo bafate Yesu (Gutegeka 16:19; Luka 22:2-6). Bemeye ibihamya by’ibinyoma (Kuva 20:16; Mariko 14:55, 56). Nanone baragambanye kugira ngo umuntu wari umwicanyi arekurwe, bityo bishyiraho umwenda w’amaraso bawushyira no ku gihugu cyabo (Kubara 35:31-34; Gutegeka 19:11-13; Luka 23:16-25). Ku bw’ibyo, ntiyigeze ‘acirwa’ urubanza rukurikije amategeko.
28. Ni ibiki abanzi ba Yesu batazirikanye?
28 Ese abanzi ba Yesu baba barabanje gukora iperereza ngo bamenye uwo muntu baburanishaga uwo yari we mu by’ukuri? Yesaya na we yabajije ikibazo nk’icyo agira ati ‘mu b’igihe cye ni nde wamwitayeho?’ Imvugo ngo ‘ab’igihe’ ishobora kwerekeza ku nkomoko y’umuntu cyangwa ku byo yakoze mbere. Igihe Yesu yari imbere y’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, abari bagize urwo rukiko ntibazirikanye ibintu yari yarakoze, ko yashohoje ibyo Mesiya wasezeranyijwe yagombaga gusohoza. Ahubwo bamureze ko yigereranyije n’Imana maze bavuga ko akwiriye gupfa (Mariko 14:64). Nyuma yaho, Ponsiyo Pilato umutegetsi w’Umuroma yokejwe igitutu bituma acira Yesu urubanza rwo kumanikwa (Luka 23:13-25). Nuko Yesu ‘akurwaho’ cyangwa apfa afite imyaka 33 n’igice, ageze mu gihe cy’ubuzima bwe rwagati.
29. Ni mu buhe buryo Yesu yahambanywe n’“abanyabyaha,” kandi agahambanwa n’“umutunzi”?
29 Hanyuma Yesaya yanditse ku bihereranye n’urupfu rwa Mesiya no guhambwa kwe agira ati “bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke” (Yesaya 53:9). Ni mu buhe buryo Yesu yari kumwe n’abanyabyaha n’umutunzi mu rupfu no mu ihambwa rye? Ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C., yapfiriye ku giti cy’umubabaro inyuma y’inkuta za Yerusalemu. Kubera ko bamumanitse hagati y’abagizi ba nabi, ubwo twavuga ko yahambanywe n’abanyabyaha (Luka 23:33). Icyakora, igihe Yesu yari amaze gupfa, umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu yagize ubutwari bwo kujya kwaka Pilato uruhushya rwo kuvana umurambo wa Yesu ku giti kugira ngo awuhambe. Yozefu na Nikodemu bateguye umurambo hanyuma bawuhamba mu mva nshya ya Yozefu (Matayo 27:57-60; Yohana 19:38-42). Nguko uko nanone Yesu yahambanywe n’umutunzi.
‘Uwiteka yishimiye kumushenjagura’
30. Ni mu buhe buryo Yehova yishimiye gushenjagura Yesu?
30 Hari ikintu gitangaje Yesaya yakomeje avuga agira ati “ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe. Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo” (Yesaya 53:10, 11). Ni gute Yehova yashoboraga kwishimira kubona umugaragu we w’indahemuka ashenjagurwa? Uko bigaragara, Yehova ubwe si we wababaje Umwana we akunda cyane. Abanzi ba Yesu ni bo rwose bagombaga kuryozwa ibyo bamukoreye byose. Icyakora Yehova yemeye ko bakorera Umwana we ibikorwa byarangwaga n’ubugome bukabije (Yohana 19:11). Kubera iki? Nta gushidikanya, Imana y’impuhwe n’imbabazi yagize agahinda igihe yabonaga Umwana wayo ababazwa kandi atariho urubanza (Yesaya 63:9; Luka 1:77, 78). Mu by’ukuri, nta kintu na kimwe Yesu yakoraga kitashimishaga Yehova. N’ubwo byari bimeze bityo, Yehova yishimiye kubona Umwana we yemera kubabazwa kubera imigisha ibyo byari kuzana.
31. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yatanze ubugingo bwa Yesu ho “igitambo cyo gukuraho ibyaha”? (b) Nyuma y’amakuba menshi Yesu yaciyemo igihe yari umuntu, ni iki kigomba kuba cyaramushimishije mu buryo bwihariye?
31 Mbere na mbere, Yehova yatanze ubugingo bwa Yesu ho “igitambo cyo gukuraho ibyaha.” Ku bw’ibyo, igihe Yesu yasubiraga mu ijuru, yamurikiye Yehova agaciro k’igitambo cy’ubuzima bwe cyatangiwe gukuraho ibyaha, kandi Yehova yishimiye kucyakira ngo kibe incungu y’abantu bose (Abaheburayo 9:24; 10:5-14). Yesu yaronse “urubyaro” binyuriye ku gitambo cye cyo gukuraho ibyaha. Kubera ko ari “Data wa twese Uhoraho,” ashobora guha ubuzima bw’iteka abizera amaraso ye yamenwe (Yesaya 9:5). Mbega ukuntu, nyuma y’amakuba menshi Yesu yaciyemo igihe yari umuntu, agomba kuba yarishimiye ko yashoboraga kuvana abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu! Birumvikana ko agomba kuba yaragize ibyishimo ndetse byinshi kurushaho amaze kumenya ko gushikama kwe kwatumye asubiza ibitutsi Se wo mu ijuru atukwa n’Umwanzi We, ari we Satani.—Imigani 27:11.
32. Ni ubuhe ‘bumenyi’ bwatumye Yesu ‘ahesha benshi gukiranuka,’ kandi se ababiheshejwe ni bande?
32 Indi migisha ituruka ku rupfu rwa Yesu ni uko yari gutuma “benshi baheshwa gukiranuka” ndetse no muri iki gihe. Yesaya yavuze ko yari kubikora binyuriye ku ‘bumenyi’ bwe. Uko bigaragara, Yesu yagize ubwo bumenyi igihe yabaga umuntu maze akababazwa azira akarengane kubera ko yubahaga Imana (Abaheburayo 4:15). Kubera ko Yesu yababajwe kugeza ku gupfa, yashoboye gutanga igitambo cyari gikenewe cyo guhesha abandi gukiranuka. Ni bande baheshejwe uko gukiranuka? Aba mbere ni abigishwa be basizwe. Kubera ko bizera igitambo cya Yesu, Yehova ababaraho gukiranuka akabahindura abana be n’abaraganwa na Yesu (Abaroma 5:19; 8:16, 17). Hanyuma abagize imbaga y’“abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama’ na bo bizera amaraso ya Yesu yamenwe maze bakabarwaho gukiranuka bigatuma baba incuti z’Imana, bakazanarokoka kuri Harimagedoni.—Ibyahishuwe 7:9; 16:14, 16; Yohana 10:16; Yakobo 2:23, 25.
33, 34. (a) Ni iki twiga ku byerekeye Yehova kidususurutsa umutima? (b) ‘Abenshi’ Mesiya Umugaragu agabana na bo “umugabane” ni bande?
33 Hanyuma Yesaya yavuze ibyo kunesha kwa Mesiya agira ati “ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye [“na benshi,” “NW”], azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.”—Yesaya 53:12.
34 Amagambo asoza iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya afite ikintu gisusurutsa umutima atwigisha ku bihereranye na Yehova: atwigisha ko Yehova aha agaciro abakomeza kumubaho indahemuka. Ibyo bigaragazwa n’isezerano yahaye Mesiya Umugaragu ry’uko ‘azamugabanya’ ‘umugabane na benshi.’ Uko bigaragara, ayo magambo yerekeza ku mugenzo wariho wo kugabana iminyago bavanye ku rugamba. Yehova yishimira ubudahemuka bwagaragajwe n’abizerwa “benshi” bo mu bihe bya kera, harimo Nowa, Aburahamu na Yobu, kandi yababikiye “umugabane” mu isi ye nshya yegereje (Abaheburayo 11:13-16). Mu buryo nk’ubwo, Mesiya Umugaragu we na we azamuha umugabane. Ni koko, Yehova ntazareka kumugororera ku bwo gushikama kwe. Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ‘atazibagirwa imirimo yacu n’urukundo twerekanye ko dukunze izina rye.’—Abaheburayo 6:10.
35. “Abanyamaboko” Yesu agabana na bo iminyago ni bande, kandi se iyo minyago ni iyihe?
35 Nanone Umugaragu w’Imana yari kuzaronka iminyago y’intambara igihe yari gutsinda abanzi be. Yari kuzagabana iyo minyago n’“abanyamaboko.” Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, abo ‘banyamaboko’ ni bande? Ni abigishwa ba mbere ba Yesu banesheje isi kimwe na we, ari bo 144.000 bagize ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16; Yohana 16:33; Ibyahishuwe 3:21; 14:1). Naho se iminyago yo ni iyihe? Uko bigaragara, ikubiyemo ‘impano bantu’ Yesu yanyaze Satani mu buryo runaka, maze aziha itorero rya gikristo (Abefeso 4:8-12). Abo bantu 144.000 b’“abanyamaboko” nanone bahawe umugabane mu wundi munyago. Kubera ko banesheje isi, batuma Satani atabona aho ahera atuka Imana. Kuba bakomeza kugandukira Yehova ubudatezuka bimuhesha ikuzo, bikanezeza umutima we.
36. Mbese Yesu yaba yari azi ko yarimo asohoza ubuhanuzi buhereranye n’Umugaragu w’Imana? Sobanura.
36 Yesu yari azi neza ko yarimo asohoza ubuhanuzi buhereranye n’Umugaragu w’Imana. Mu ijoro yafatiwemo, yasubiyemo amagambo yo muri Yesaya 53:12 maze ayiyerekezaho agira ati “ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘yabaranywe n’abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora” (Luka 22:36, 37). Birababaje rwose kuba Yesu yarafashwe nk’umugome. Bamwishe bavuga ko agomera amategeko maze bamumanika hagati y’ibisambo bibiri (Mariko 15:27). Nyamara yemeye kugibwaho n’uwo mugayo, akaba yari azi neza ko yari atwitangiye. Ni nk’aho yitambitse hagati y’abanyabyaha n’igihano cy’urupfu, akemera guhabwa icyo gihano.
37. (a) Inkuru ivuga amateka y’ubuzima bwa Yesu n’urupfu rwe ituma tumenya iki? (b) Kuki twagombye gushimira Yehova Imana n’Umugaragu we washyizwe hejuru ari we Yesu Kristo?
37 Inkuru ivuga amateka y’ubuzima bwa Yesu n’urupfu rwe ituma tumenya nta gushidikanya ibi bikurikira: Yesu Kristo ni we Mesiya Umugaragu uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya. Mbega ukuntu twagombye gushimira Yehova kuba yararetse Umwana we akunda cyane agasohoza inshingano y’Umugaragu ivugwa mu buhanuzi, akababazwa kandi agapfa kugira ngo atuvane mu bubata bw’icyaha n’urupfu! Muri ubwo buryo, Yehova yagaragaje urukundo rukomeye adukunda. Mu Baroma 5:8 hagira hati “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Mbega ukuntu twagombye no gushimira Yesu Kristo, Umugaragu washyizwe hejuru wemeye gutanga ubugingo bwe kugeza ku gupfa!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu guhindura amagambo yo muri Yesaya 52:13, Targum ya Jonathan ben Uzziel (wo mu kinyejana cya mbere I.C.) yahinduwe na J. F. Stenning yagize iti “nimurebe umugaragu wanjye, Uwasizwe (cyangwa Mesiya), azasagamba.” Nanone Talmud y’Abanyababuloni (y’ahagana mu kinyejana cya gatatu I.C.) yagize iti “Mesiya yitwa nde? ... [abo] mu nzu ya Rabi [bavuga ngo umurwayi] nk’uko byavuzwe ngo ‘koko yikoreye uburwayi bwacu.’ ”— Sanhedrin 98b; Yesaya 53:4.
b Umuhanuzi Mika yavuze ku bihereranye na Betelehemu ko ari yo ‘yari ntoya mu bihumbi by’i Buyuda’ (Mika 5:1). Nyamara n’ubwo uwo mujyi wa Betelehemu wari mutoya, wagize ishema ryo kuba umujyi Mesiya yavukiyemo.
c Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “uwakubiswe” rikoreshwa no ku birebana n’ibibembe (2 Abami 15:5). Dukurikije uko abahanga mu byerekeye Bibiliya bamwe na bamwe babivuga, hari Abayahudi bafatiraga ku bivugwa muri Yesaya 53:4 bakavuga ko Mesiya yari kuzaba ari umubembe. Talmud y’i Babuloni yerekeza uwo murongo kuri Mesiya imwita “umubembe w’umuhanga.” Bibiliya y’Abagatolika yitwa Douay Version yakurikije Bibiliya y’Ikilatini yitwa Vulgate maze ihindura uwo murongo igira iti “twamufataga nk’umubembe.”
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 212]
UMUGARAGU WA YEHOVA
Uko Yesu yashohoje iyo nshingano
UBUHANUZI
IBYABAYE
ISOHOZWA RYABYO
Yashyizwe hejuru arakomera cyane
Ibyak 2:34-36; Fili 2:8-11; 1 Pet 3:22
Bamufataga uko atari kandi bamutesheje agaciro
Mat 11:19; 27:39-44, 63, 64; Yoh 8:48; 10:20
Yatangaje amahanga menshi
Mat 24:30; 2 Tes 1:6-10; Ibyah 1:7
Ntibamwizeye
Yoh 12:37, 38; Rom 10:11, 16, 17
Yari kuvukira mu muryango woroheje
Yarasuzugurwaga kandi akangwa
Mat 26:67; Luka 23:18-25; Yoh 1:10, 11
Yikoreye indwara zacu
Yatewe icumu
Yababarijwe ibyaha by’abandi
Yacecekeye imbere y’abamuregaga
Mat 27:11-14; Mark 14:60, 61; Ibyak 8:32, 35
Bamuciriye urubanza bamurenganya bamukatira urwo gupfa
Mat 26:57-68; 27:1, 2, 11-26; Yoh 18:12-14, 19-24, 28-40
Yahambanywe n’umutunzi
Ubugingo bwe bwabaye igitambo gikuraho ibyaha
Yatumye benshi baheshwa gukiranuka
Rom 5:18, 19; 1 Pet 2:24; Ibyah 7:14
Yabaranywe n’abanyabyaha
Mat 26:55, 56; 27:38; Luka 22:36, 37
[Ifoto yo ku ipaji ya 203]
‘Yarasuzugurwaga’
[Ifoto yo ku ipaji ya 206]
‘Ntiyabumbuye akanwa ke’
[Aho ifoto yavuye]
Detail from “Ecce Homo” by Antonio Ciseri
[Ifoto yo ku ipaji ya 211]
‘Yasutse ubugingo bwe ageza ku gupfa’