Igice cya cumi na karindwi
Abanyamahanga bakoraniye mu nzu y’Imana yo gusengeramo
1, 2. Ni ikihe kintu gishishikaje cyatangajwe mu mwaka wa 1935, kandi se, cyerekezaga ku ki?
KU WA Gatanu Tariki ya 31 Gicurasi 1935, Joseph F. Rutherford yatanze disikuru mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C. Muri iyo disikuru, yasobanuye abagize imbaga y’ “abantu benshi” intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa abo ari bo. Mbere yo gusoza disikuru ye, Umuvandimwe Rutherford yabwiye abari bateraniye aho ati “abantu bose bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi nibahaguruke.” Umwe mu bari bateranye yavuze ko “hahagurutse abantu basaga kimwe cya kabiri.” Hanyuma uwo muvandimwe yakomeje agira ati “dore iyi ni yo mbaga y’abantu benshi!” Undi muntu wari aho icyo gihe yavuze ko “abantu bose babanje guceceka, hanyuma basakuriza icyarimwe bishimye bamara umwanya munini bakoma amashyi y’urufaya.”—Ibyahishuwe 7:9.
2 Icyo cyari igihe cy’ingenzi cyane ku bihereranye n’isohozwa ry’ubuhanuzi dusanga muri Yesaya igice cya 56, bwari bwaranditswe imyaka 2.700 mbere yaho. Kimwe n’ubundi buhanuzi bwinshi dusanga muri Yesaya, na bwo bukubiyemo amasezerano atanga ihumure n’imiburo ikomeye. Mu buryo bw’ibanze bwarebaga abantu bo mu gihe cya Yesaya bari baragiranye n’Imana isezerano, ariko bwakomeje gusohora no mu bindi binyejana byakurikiyeho kugeza no muri iki gihe cyacu.
Ibisabwa kugira ngo umuntu abone agakiza
3. Ni iki Abayahudi bagombaga gukora kugira ngo babone agakiza k’Imana?
3 Igice cya 56 cy’igitabo cya Yesaya gitangizwa n’amagambo y’umuburo wahawe Abayahudi. Icyakora, buri muntu wese usenga Imana y’ukuri yagombye kumvira ibyo uwo muhanuzi yanditse. Dusoma ngo “Uwiteka aravuga ati ‘mwitondere iby’ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye kari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa. Hahirwa umuntu ukora ibyo n’umwana w’umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose’” (Yesaya 56:1, 2). Abaturage b’i Buyuda bifuzaga kubona agakiza k’Imana bagombaga kumvira Amategeko ya Mose, bagakora ibihuje n’ubutabera no gukiranuka. Kubera iki? Kubera ko Yehova ubwe ari Imana ikiranuka. Abantu bakurikiza gukiranuka babona ibyishimo bituruka ku kuba bemerwa n’Imana.—Zaburi 144:15b.
4. Kuki muri Isirayeli kuziririza Isabato byari ngombwa?
4 Ubwo buhanuzi bwatsindagirizaga ibihereranye no kuziririza Isabato kubera ko Isabato yari kimwe mu bintu by’ingenzi byasabwaga n’Amategeko ya Mose. N’ubundi kandi, imwe mu mpamvu zaje gutuma abaturage b’i Buyuda bajyanwa mu bunyage, ni uko bari barirengagije kuziririza Isabato (Abalewi 26:34, 35; 2 Ngoma 36:20, 21). Isabato yari ikimenyetso cyagaragazaga imishyikirano yihariye Yehova yari afitanye n’Abayahudi, kandi abayiziririzaga babaga bagaragaje ko baha agaciro iyo mishyikirano (Kuva 31:13). Ikindi nanone, kuziririza Isabato byari kujya byibutsa abantu bo mu gihe cya Yesaya ko Yehova ari we Muremyi. Kuyiziririza byari no kujya bibibutsa ibyiza byose Yehova yabakoreye (Kuva 20:8-11; Gutegeka 5:12-15). Nanone, kuziririza Isabato byari kujya bituma bagira gahunda ihoraho yo gusenga Yehova. Kuruhuka umunsi umwe mu cyumweru byari gutuma abaturage b’i Buyuda babona umwanya wo gusenga, kwiga no gutekereza ku byo bize.
5. Ni gute Abakristo bashobora gukurikiza inama yo kuziririza Isabato?
5 Bite se ku Bakristo? Ese na bo basabwa kuziririza Isabato? Mu buryo runaka ntibibareba; kubera ko Abakristo batagengwa n’Amategeko ya Mose, ntibasabwa kuziririza Isabato (Abakolosayi 2:16, 17). N’ubwo bimeze bityo ariko, intumwa Pawulo yavuze ko ku Bakristo b’indahemuka hariho “uburuhukiro bw’isabato.” Ubwo ‘buruhukiro bw’isabato’ bushingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu kugira ngo umuntu abone agakiza no kureka kwibanda ku mirimo yonyine (Abaheburayo 4:6-10). Ku bw’ibyo, amagambo y’ubuhanuzi Yesaya yavuze ku bihereranye n’Isabato yibutsa abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe ko ari ngombwa kwizera ibyo Imana yakoze bizahesha abantu agakiza. Anibutsa abantu ko ari ngombwa kwihatira kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi no gukurikiza gahunda yo kumusenga ihoraho, idahinduka.
Ihumure ku munyamahanga n’inkone
6. Ni ayahe matsinda abiri yari agiye kwitabwaho?
6 Yehova noneho yavuze iby’amatsinda abiri y’abantu bashakaga kumukorera ariko ukurikije Amategeko ya Mose bakaba batari bakwiriye kugera mu iteraniro ry’Abayahudi. Dusoma ngo “umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati ‘Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe.’ Kandi n’inkone ye kuvuga iti ‘dore ndi igiti cyumye’ ” (Yesaya 56:3). Umunyamahanga yatinyaga ko azavanwa muri Isirayeli. Inkone yo yari ihangayikishijwe n’uko itazigera igira abana bazayizungura. Ayo matsinda yombi ntiyagombaga gukomeza kwiheba. Mbere y’uko tureba impamvu, reka tubanze turebe uko bafatwaga mu gihe cy’Amategeko ubagereranyije n’abari bagize ishyanga rya Isirayeli.
7. Ni iyihe mipaka Amategeko yashyiriragaho abanyamahanga babaga muri Isirayeli?
7 Abanyamahanga batakebwe ntibagombaga kwifatanya n’Abisirayeli muri gahunda yo gusenga. Urugero, ntibemererwaga kurya ku bya Pasika (Kuva 12:43). Abanyamahanga baticaga ku bushake amategeko yakurikizwaga mu gihugu bararenganurwaga kandi bakakirwa mu Bisirayeli, ariko ntibafatwaga kimwe n’Abisirayeli kavukire. Birumvikana ko hari bamwe bemeye gukurikiza Amategeko yose uko yakabaye bakabigaragaza bakebwa. Abo bitwaga abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi, bemererwaga gusengera mu rugo rw’inzu ya Yehova kandi bakabonwa ko bari bagize iteraniro rya Isirayeli (Abalewi 17:10-14; 20:2; 24:22). Ariko rero, ndetse n’abanyamahanga babaga barahindukiriye idini rya Kiyahudi ntibifatanyaga mu buryo bwuzuye mu byasabwaga n’isezerano Yehova yari yaragiranye n’Abisirayeli, kandi nta na gakondo bagiraga mu Gihugu cy’Isezerano. Hari abandi bantu b’abanyamahanga bashoboraga gusenga berekeye aho urusengero rwari ruri, kandi uko bigaragara bashoboraga no gutamba ibitambo binyuriye ku batambyi, igihe cyose ibitambo byabo byabaga byemewe n’Amategeko (Abalewi 22:25; 1 Abami 8:41-43). Ariko rero, Abisirayeli ntibagombaga kugirana na bo imishyikirano ya bugufi.
Inkone zihabwa izina rihoraho
8. (a) Mu gihe cy’Amategeko inkone zabonwaga zite? (b) Inkone zakoreshwaga iyihe mirimo mu bihugu by’abapagani, kandi se ijambo “inkone” rishobora rimwe na rimwe kwerekeza ku ki?
8 Inkone ntizabarwaga mu Bisirayeli kabone n’iyo zabaga zarabyawe n’Abayahudi (Gutegeka 23:1)a. Inkone zabaga mu bihugu bimwe na bimwe by’amahanga bivugwa muri Bibiliya zahabwaga imirimo yihariye, kandi ibyo bihugu byagiraga umuco wo gukona bamwe mu bana bafatwagaho iminyago mu ntambara. Inkone zahabwaga imirimo ikomeye ibwami. Umuntu w’inkone yashoboraga kuba “umurinzi w’abagore,” ‘umurinzi w’inshoreke,’ cyangwa umukozi w’umwamikazi (Esiteri 2:3, 12-15; 4:4-6, 9). Nta kigaragaza ko Abisirayeli bakurikizaga uwo muco, cyangwa se ko abami b’Abisirayeli bashakaga inkone kugira ngo zibakorere.b
9. Ni ayahe magambo ahumuriza Yehova yabwiye inkone nyankone?
9 Ikigeretse ku kuba inkone zitarashoboraga kwifatanya mu buryo bwuzuye muri gahunda yo gusenga Imana y’ukuri, muri Isirayeli inkone nyankone zanagiraga ikimwaro cyinshi bitewe no kuba zitarashoboraga kubyara abana bari kuzatuma izina ry’umuryango ridasibangana. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu amagambo y’ubwo buhanuzi yakurikiyeho yazihumurizaga! Dusoma ngo ‘Uwiteka aravuga ati “iby’inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye, nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n’izina riruta kugira abahungu n’abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.” ’—Yesaya 56:4, 5.
10. Ni ryari ku nkone ibintu byahindutse, kandi se kuva icyo gihe ni ibihe bintu byiza na zo zishobora kubona?
10 Ni koko, igihe cyari kugera ubwo no kuba umuntu ari inkone nyankone bitari kumubuza kwemerwa nk’umugaragu wa Yehova. Inkone zasabwaga kumvira kugira ngo zizabone ‘urwibutso’ cyangwa umwanya runaka mu nzu ya Yehova n’izina, biruta kure kugira abahungu n’abakobwa. Ibyo se byabaye ryari? Byabaye nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo. Icyo gihe isezerano ry’Amategeko rya kera ryasimbuwe n’isezerano rishya, hanyuma Abisirayeli kavukire basimburwa na ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16). Kuva icyo gihe, abantu bose bagiye bagaragaza ukwizera bashoboye gusenga Imana mu buryo yemera. Itandukaniro ryari hagati y’abantu rishingiye ku mimerere n’imiterere y’imibiri yabo nta cyo ryari rikivuze. Abari gukomeza kuba indahemuka, uko imiterere y’umubiri wabo yari kuba iri kose, bari kugira “izina rizahoraho, ritazakurwaho.” Yehova ntiyari kuzigera abibagirwa. Amazina yabo yari kuzandikwa mu ‘gitabo cy’urwibutso,’ kandi igihe Imana yagennye cyagera, bakabona ubugingo buhoraho.—Malaki 3:16; Imigani 22:1; 1 Yohana 2:17.
Abanyamahanga basengera hamwe n’ubwoko bw’Imana
11. Ni iki abanyamahanga basabwaga gukora kugira ngo bahabwe imigisha?
11 Bite se ku banyamahanga? Ubuhanuzi noneho ni bo bwerekejeho, kandi Yehova yababwiye amagambo yo kubahumuriza cyane. Yesaya yaranditse ati “abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero. Ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”—Yesaya 56:6, 7.
12. Ni gute ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’ “izindi ntama” bwasobanurwaga?
12 Muri iki gihe, “abanyamahanga” bagiye buhoro buhoro bamenyekana abo ari bo. Mbere y’intambara ya mbere y’isi yose, byari bizwi ko abari kuzahabwa agakiza bari kuzaba ari benshi cyane ugereranyije n’abafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru, ari bo muri iki gihe bitwa Isirayeli y’Imana. Abigishwa ba Bibiliya bari bazi amagambo Yesu yavuze ari muri Yohana 10:16 agira ati “mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.” Bari basobanukiwe ko “izindi ntama” ari itsinda ry’abantu bari kuzaba hano ku isi. Ariko abenshi mu bigishwa ba Bibiliya bari bazi ko izindi ntama zari kugaragara mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu Kristo bw’Imyaka Igihumbi.
13. Ni iki bahereyeho bavuga ko intama zivugwa muri Matayo igice cya 25 zagombaga kugaragara mu minsi y’imperuka y’iyi si?
13 Amaherezo, baje gusobanukirwa undi murongo w’Ibyanditswe ufitanye isano n’uwo, na wo uvuga iby’intama. Muri Matayo igice cya 25 harimo umugani wa Yesu uvuga iby’intama n’ihene. Dukurikije uwo mugani, intama zahawe ubuzima bw’iteka bitewe n’uko zashyigikiye abavandimwe ba Yesu. Ku bw’ibyo, ni itsinda ritandukanye cyane n’iry’abavandimwe ba Kristo basizwe. Mu mwaka wa 1923, mu ikoraniro ryabereye i Los Angeles ho muri Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byasobanuwe ko izo ntama zitari kugaragara mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi ahubwo ko zari kugaragara mu minsi y’imperuka y’iyi si. Kubera iki? Kubera ko Yesu yaciye uwo mugani asubiza ikibazo kigira kiti “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”—Matayo 24:3.
14, 15. Ni gute iby’abagize izindi ntama byarushijeho gusobanuka mu minsi y’imperuka?
14 Mu myaka ya za 20, hari abantu bamwe na bamwe bifatanyaga n’Abigishwa ba Bibiliya baje kumva ko umwuka wa Yehova utabahamirizaga ko bari barahamagariwe kuzajya mu ijuru. Nyamara bari abagaragu b’Imana Isumbabyose bakorana umwete. Mu mwaka wa 1931, umwanya w’abo bantu wasobanutse neza ubwo igitabo cyitwa Justification cyasohokaga. Kubera ko icyo gitabo cyavugaga kuri bimwe mu bice by’igitabo cyo muri Bibiliya cya Ezekiyeli umurongo ku wundi, cyasobanuye iyerekwa ry’ ‘umuntu’ ufite ihembe ririmo wino bakoresha bandika (Ezekiyeli 9:1-11). Uwo “muntu” bamubonye anyura hagati mu murwa wa Yerusalemu agenda ashyira ikimenyetso mu ruhanga rw’abantu bababazwaga n’ibizira byahakorerwaga. Uwo “muntu” ashushanya abavandimwe ba Yesu, ni ukuvuga Abakristo basigaye basizwe bari kuzaba bariho mu gihe cy’urubanza rwa Yerusalemu yo muri iki gihe, ari yo madini yiyita aya gikristo. Abashyizweho ikimenyetso ni abagize izindi ntama bari kuzaba bariho muri icyo gihe. Muri iryo yerekwa, bararokotse igihe ingabo za Yehova zahoraga inzigo uwo murwa w’abahakanyi.
15 Mu mwaka wa 1932, gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ubuhanuzi buvuga ibyabaye hagati y’Umwami Yehu wo muri Isirayeli na Yehonadabu utari Umwisirayeli wamushyigikiye, byagaragaje ukuntu abo bagize izindi ntama bashyigikira abavandimwe ba Kristo basizwe, kimwe n’uko Yehonadabu yajyanye na Yehu akamufasha kurimbura gahunda yo gusenga Baali. Hanyuma mu mwaka wa 1935 baje gusobanukirwa ko izindi ntama ziriho muri iki gihe cy’imperuka y’iyi si ari zo zigize ya mbaga y’abantu benshi intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa. Ibyo byatangajwe ku ncuro ya mbere muri rya koraniro twavuze haruguru ryabereye i Washington, D.C., igihe Joseph F. Rutherford yerekezaga ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi akabita imbaga y’ “abantu benshi.”
16. Ni ikihe gikundiro ndetse n’inshingano “abanyamahanga” bahabwa?
16 Bityo byagiye buhoro buhoro bigaragara ko “abanyamahanga” bari kugira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’imigambi ya Yehova muri iyi minsi y’imperuka. Bagannye Isirayeli y’Imana kugira ngo basenge Yehova (Zekariya 8:23). Batanga ibitambo Imana yemera kandi bakinjira mu buruhukiro bw’Isabato bafatanyije n’iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 13:15, 16). Ikindi kandi, basengera mu rusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, rukaba ari “inzu [y’Imana] yo gusengerwamo n’amahanga yose” kimwe na rwa rundi rw’i Yerusalemu (Mariko 11:17). Bizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, ‘bakamesa ibishura byabo bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.’ Ikindi kandi bakorera Yehova iteka, ‘bakamukorera mu rusengero rwe ku manywa na nijoro.’—Ibyahishuwe 7:14, 15.
17. Ni mu buhe buryo abanyamahanga bo muri iki gihe bakomeza isezerano rishya?
17 Abo banyamahanga bo muri iki gihe bakomeza isezerano rishya mu buryo bw’uko, binyuriye mu kwifatanya na Isirayeli y’Imana babona inyungu n’imigisha bituruka kuri iryo sezerano rishya. N’ubwo batari mu bagiranye n’Imana iryo sezerano, bumvira n’umutima wabo wose amategeko ajyanirana na ryo. Bityo amategeko y’Imana yanditse mu mitima yabo, kandi basobanukiwe ko Yehova ari Se wo mu ijuru n’Umutegetsi w’ikirenga w’isi n’ijuru.—Yeremiya 31:33, 34; Matayo 6:9; Yohana 17:3.
18. Ni bande bakorakoranywa muri iyi minsi y’imperuka?
18 Ubuhanuzi bwa Yesaya bukomeza bugira buti “Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli [“abo muri Isirayeli batatanye,” “NW”] iravuze iti ‘nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe’ ” (Yesaya 56:8). Muri iki gihe cy’imperuka, Yehova yakoranyirije hamwe “abo muri Isirayeli batatanye,” ni ukuvuga abasigaye basizwe. Nanone, ubu arakorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi. Bose hamwe basengera mu mahoro kandi bunze ubumwe, bayobowe na Yehova n’Umwami yimitse ari we Yesu Kristo. Kubera ko bagandukira ubutegetsi bwa Yehova buyoborwa na Kristo, Umwungeri Mwiza yabahinduye umukumbi wunze ubumwe kandi urangwa n’ibyishimo.
Abarinzi b’impumyi, imbwa z’ibiragi
19. Ni iki inyamaswa zo mu gasozi n’izo mu ishyamba zatumiriwe gukora?
19 Ayo magambo meza asusurutsa yavuzwe haruguru yakurikiwe n’andi ahabanye na yo cyane, urebye ashobora no gukomeretsa umuntu. Yehova yari yiteguye kugaragariza imbabazi abanyamahanga n’inkone. Ariko abenshi mu bavugaga ko bagize iteraniro ry’Imana baciriweho iteka kandi bagombaga guhanwa. Ikirenze ibyo byose, ntibari banakwiriye guhambwa neza kandi bari abo kuribwa n’inyamaswa z’inkazi. Ni yo mpamvu dusoma ngo “mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba” (Yesaya 56:9). Ni iki izo nyamaswa z’inkazi zahamagariwe kurya? Ubwo buhanuzi buri bubisobanure. Muri ibyo bisobanuro, ubwo buhanuzi bushobora kutwibutsa akaga kazagera ku bantu barwanya Imana mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni yegereje, abo imirambo yabo izaribwa n’inyoni zo mu kirere.—Ibyahishuwe 19:17, 18.
20, 21. Ni ayahe makosa abayobozi b’amadini bakoraga yatumaga badashobora guha abantu ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka?
20 Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk’imbwa z’ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira. Ni koko ni imbwa z’ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose. Baravugana bati ‘nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N’ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.’ ”—Yesaya 56:10-12.
21 Abayobozi b’idini b’i Buyuda bavugaga ko basenga Yehova. Bavugaga ko ari “abarinzi be.” Ariko mu buryo bw’umwuka bari impumyi, ari ibiragi kandi bahunikiye. Niba se batari bashoboye gukomeza kuba maso ngo batabaze mu gihe cy’akaga, bari bamaze iki? Abo barinzi b’idini nta cyo bari bazi, kandi ntibashoboraga guha abantu bagereranywaga n’intama ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, bari barabaswe na ruswa. Bari bafite irari rishingiye ku bwikunde ridashira. Aho gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova, bikoreraga ibyo bishakiye, bagashaka indamu mbi, bagakabya kunywa ibisindisha, kandi bagatera abandi inkunga yo kubikora. Ntibigeze bamenya ko urubanza rw’Imana rwari rwegereje ku buryo babwiraga abantu ko ari nta kibazo cyari gihari.
22. Ni mu buhe buryo abayobozi b’idini bo mu gihe cya Yesu nta ho bari bataniye n’abo mu Buyuda bwa kera?
22 Mu buhanuzi bwe, Yesaya yari yarigeze gukoresha imvugo nk’iyo y’ikigereranyo avuga ku bayobozi b’idini b’i Buyuda bari abahemu, bari abasinzi mu buryo bw’umwuka, bahwekera kandi ari nta cyo bazi. Bikorezaga rubanda imitwaro y’imihango y’abantu, bakigisha inyigisho z’ibinyoma, kandi bakiringira ko Ashuri ari yo izabatabara aho kwiringira Imana (2 Abami 16:5-9; Yesaya 29:1, 9-14). Nta somo babikuyemo. Ikibabaje ni uko abayobozi b’idini nk’abo no mu kinyejana cya mbere bariho. Aho kwemera ubutumwa bwiza bagejejweho n’Umwana w’Imana, banze Yesu baramugambanira ngo yicwe. Yesu yabise adaciye ku ruhande ‘abarandasi bahumye,’ yongeraho ko iyo ‘impumyi irandase indi zombi zigwa mu mwobo.’—Matayo 15:14.
Abarinzi bo muri iki gihe
23. Ni ubuhe buhanuzi bwa Petero buhereranye n’abayobozi b’amadini bwasohoye?
23 Intumwa Petero yatanze umuburo w’uko hari kuzaduka abigisha b’ibinyoma kugira ngo bayobye Abakristo. Yaranditse ati “nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse” (2 Petero 2:1). Ingaruka z’inyigisho z’ibinyoma no kwicamo ibice byazanywe n’abo bigisha b’ibinyoma zabaye izihe? Byatumye havuka amadini yiyita aya gikristo, afite abayobozi muri iki gihe basengera abayobozi bo mu rwego rwa politiki b’amacuti yabo ngo Imana ibahe imigisha, kandi bakizeza abantu ko mu gihe kiri imbere ibintu bizaba byiza cyane. Abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bagaragaje rwose ko ari impumyi bakaba n’ibiragi, kandi ko bahondobera mu buryo bw’umwuka.
24. Ni mu buhe buryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka n’abanyamahanga bunze ubumwe?
24 Icyakora, Yehova arimo arazana abanyamahanga babarirwa muri za miriyoni kugira ngo bamusengere hamwe n’abasigaye bo muri Isirayeli y’Imana, mu nzu ye ikomeye kurushaho yo mu buryo bw’umwuka yo kumusengeramo. Abo banyamahanga n’ubwo baturuka mu bihugu, mu moko n’indimi bitandukanye, bose bunze ubumwe hagati yabo kandi bakunga ubumwe na Isirayeli y’Imana. Bemera badashidikanya ko Yehova Imana ari we wenyine ushobora kubaha agakiza binyuriye kuri Yesu Kristo. Bitewe n’urukundo bakunda Yehova, bafatanya n’abavandimwe ba Kristo basizwe bagatangaza ibihereranye n’ukwizera kwabo. Kandi bahumurizwa cyane n’amagambo yanditswe n’intumwa yahumekewe agira ati “niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa.”—Abaroma 10:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina “inkone” ryaje no kujya rihabwa umukozi mukuru w’ibwami utari inkone nyankone. Kubera ko Umunyetiyopiya wabatijwe na Filipo asa n’aho yari umunyamahanga wari warahindukiriye idini rya Kiyahudi, akaba yarabatijwe mbere y’uko abanyamahanga batakebwe bemerwa, agomba kuba yari inkone muri ubwo buryo bwavuzwe haruguru.—Ibyakozwe 8:27-39.
b Ebedimeleki wakijije Yeremiya kandi wari ufite uburenganzira bwo guhita abonana n’Umwami Sedekiya, yiswe inkone. Ibyo bishobora kuba byerekeza ku kuba yari afite umwanya ukomeye ibwami aho kwerekeza ku kuba yari inkone nyankone.—Yeremiya 38:7-13.
[Ifoto yo ku ipaji ya 250]
Isabato yari gutuma abantu babona umwanya wo gusenga, kwiga no gutekereza ku byo bize
[Amafoto yo ku ipaji ya 256]
Iby’izindi ntama byasobanuwe neza mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C., mu mwaka wa 1935 (hasi: ifoto y’umubatizo; iburyo: porogaramu y’ikoraniro)
[Ifoto yo ku ipaji ya 259]
Inyamaswa z’inkazi zatumiriwe kuza mu munsi mukuru
[Amafoto yo ku ipaji ya 261]
Abanyamahanga n’abagize Isirayeli y’Imana bose bunze ubumwe