ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be p. 17-p. 20 par. 3
  • Ushobora kongera ubushobozi bwawe bwo kwibuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora kongera ubushobozi bwawe bwo kwibuka
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Jya wita ku bintu
  • Fata umwanya wo gukora isubiramo
  • Tekereza ku bintu by’ingenzi
  • Uruhare rw’umwuka w’Imana
  • ‘We kuzibagirwa’
  • Komeza gutekereza ku bintu by’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ihatire Gusoma
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be p. 17-p. 20 par. 3

Ushobora kongera ubushobozi bwawe bwo kwibuka

YEHOVA IMANA yaremanye ubwonko bw’abantu ubushobozi buhebuje bwo kwibuka. Yabugize ikigega dushobora kuvomamo bitabaye ngombwa ko dutakaza ibintu by’agaciro kenshi twabitsemo. Ubwonko bwaremwe mu buryo buhuje neza n’umugambi w’Imana w’uko abantu bagombaga kubaho iteka ryose.—Zab 139:14; Yoh 17:3.

Icyakora, ushobora kuba wumva ko ibyinshi mu byo ushyira mu bwenge bwawe ubyibagirwa. Iyo ubikeneye ntubyibuka. Ni iki wakora kugira ngo wongere ubushobozi bwawe bwo kwibuka?

Jya wita ku bintu

Kwita ku bintu ni ikintu cy’ingenzi mu birebana no kongera ubushobozi bwo kwibuka. Iyo tugize akamenyero ko kwitegereza no kwita ku bantu no ku bintu bibera iruhande rwacu, ibyo bikangura ubwenge bwacu. Bityo, nidusoma cyangwa tukumva ikintu cy’agaciro karambye, kucyitabira tubishishikariye bizarushaho kutworohera.

Birasanzwe ko umuntu yagira ikibazo cyo kwibagirwa amazina y’abandi. Icyakora, twebwe Abakristo, tuzi ko abantu bafite agaciro, baba Abakristo bagenzi bacu, abo tubwiriza hamwe n’abandi duhura na bo iyo twita ku bintu dukenera mu mibereho yacu. Ni iki cyadufasha kwibuka amazina y’abo twagombye kwibuka koko? Intumwa Pawulo yavuze amazina agera kuri 26 y’abantu bo mu itorero yandikiraga. Kuba yarabitagaho bigaragazwa no kuba uretse kumenya amazina yabo, hari n’ibintu runaka byihariye yanditse kuri benshi muri bo (Rom 16:3-16). Bamwe mu bagenzuzi basura amatorero y’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bibuka amazina y’abantu benshi, nubwo bwose buri cyumweru bimuka bakava mu itorero rimwe bajya mu rindi. Babifashwamo n’iki? Bihatira kugira akamenyero ko gukoresha izina ry’umuntu kenshi igihe bavugana na we bwa mbere. Bashyiraho imihati kugira ngo bahuze izina ry’uwo muntu n’isura ye. Byongeye kandi, bamarana igihe n’abantu batandukanye iyo bagiye mu murimo wo kubwiriza n’igihe basangira na bo amafunguro. Mbese, ubutaha nuhura n’umuntu uzibuka izina rye? Banza ushake impamvu yumvikana yagombye gutuma wibuka izina rye, hanyuma ubone gukurikiza zimwe muri izo nama zatanzwe haruguru.

Kwibuka ibyo usoma na byo ni iby’ingenzi. Ni iki cyagufasha kugira amajyambere muri ibyo? Kwita ku bintu no kubisobanukirwa, bibigiramo uruhare. Ugomba kwita mu buryo buhagije ku byo usoma kugira ngo ubyerekezeho ibitekerezo byawe byose. Nta kintu uzazirikana nugerageza gusoma ubwenge bwawe bwibereye mu bindi. Iyo ugenda uhuza ibyo usoma n’ibintu usanzwe uzi, bituma urushaho gusobanukirwa. Jya wibaza uti ‘ni gute kandi ni ryari nshobora gushyira mu bikorwa mu mibereho yanjye bwite ibyo maze gusoma? Ni gute nshobora kubikoresha mu gufasha undi muntu?’ Kugenda usoma interuro zose aho gusoma ijambo rimwe rimwe, na byo bituma urushaho gusobanukirwa. Bizatuma urushaho gusobanukirwa ibitekerezo by’ingenzi kandi ubitahure bitakugoye, ku buryo no kubyibuka bizarushaho koroha.

Fata umwanya wo gukora isubiramo

Intiti mu by’uburezi zitsindagiriza akamaro ko gukora isubiramo. Mu bushakashatsi bumwe bwakozwe, umwarimu wo muri kaminuza yagaragaje ko umunota umwe gusa ukoreshejwe mu gusubiramo isomo rikimara gutangwa, utuma ibintu abanyeshuri bafata mu mutwe byikuba kabiri. Bityo rero, ako kanya ukimara gusoma ikintu runaka, cyangwa se igice kinini cyacyo, jya uhita usubiramo ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo ubicengeze mu bwenge bwawe. Tekereza uko wasobanura mu magambo yawe ikintu gishya cyose wamenye. Ushobora kongera igihe ushobora kumara ucyibuka ingingo runaka wasomye binyuriye mu kongera kuyiyibutsa bidatinze nyuma yo kuyisoma.

Hanyuma, mu minsi mike ikurikiraho, uzashake uburyo wakora isubiramo ry’ibyo wasomye binyuriye mu kubigeza ku wundi muntu. Ushobora kubibwira umuntu wo mu muryango wawe, uwo mu itorero, uwo mukorana, uwo mwigana, umuturanyi cyangwa umuntu uwo ari we wese mwaba muhuriye mu murimo wo kubwiriza. Gerageza kudasubiramo gusa ibintu by’ingenzi bikubiye muri iyo nkuru, ahubwo subiramo n’ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe bijyana na byo. Kubigenza utyo bizakuzanira inyungu, bigufashe gucengeza mu bwenge bwawe ibintu by’ingenzi; nanone bizagirira abandi akamaro.

Tekereza ku bintu by’ingenzi

Uretse gusubiramo ibyo uba wasomye no kubibwira abandi, uzibonera ko gutekereza ku bintu by’ingenzi wamenye na byo ari ingirakamaro. Abanditsi ba Bibiliya Asafu na Dawidi, ni uko babigenzaga. Asafu yagize ati “nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze, kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera. Kandi nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze.” (Zab 77:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.) Mu buryo buhuje n’ubwo, Dawidi na we yaranditse ati ‘nzagutekereza mu bicuku by’ijoro,’ kandi ati “nibutse iminsi ya kera; nibwira ibyo wakoze byose.” (Zab 63:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; 143:5.) Mbese, ibyo nawe urabikora?

Uko gutekereza mu buryo bwimbitse werekeje ibitekerezo hamwe, utekereza ku bikorwa bya Yehova, imico ye n’uburyo agaragazamo ibyo ashaka, bizagufasha kugera ku birenze ibi byo kuzirikana inkuru gusa. Nugira akamenyero ko gutekereza muri bene ubwo buryo, bizatuma ucengeza mu mutima wawe ibintu by’agaciro kenshi koko. Bizatuma ugira ihinduka muri kamere yawe. Ibintu wibuka ni byo bizagaragaza ibyo wibwira imbere muri wowe.—Zab 119:16.

Uruhare rw’umwuka w’Imana

Iyo twihatira kwibuka ukuri guhereranye n’imirimo ya Yehova hamwe n’ibyo Yesu Kristo yavuze, ntidutereranwa. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye abigishwa be ati ‘ibyo mbibabwiye, nkiri kumwe namwe; ariko umufasha, ni wo mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni wo uzabigisha byose, ubibutse ibyo nababwiye byose’ (Yoh 14:25, 26). Matayo na Yohana ni bamwe mu bari aho. Mbese, umwuka wera waba warababereye umufasha koko? Yego rwose! Hashize imyaka igera ku munani nyuma y’aho, Matayo yarangije kwandika inkuru ya mbere irambuye y’ibyabayeho mu mibereho ya Kristo, hakubiyemo n’ibintu by’agaciro katagereranywa yibukaga, urugero nk’Ikibwiriza cyo ku Musozi n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo n’icy’imperuka y’isi. Imyaka 65 nyuma y’aho Yesu apfiriye, intumwa Yohana yanditse Ivanjiri ye, ikubiyemo ibisobanuro birambuye bihereranye n’ibyo Yesu yavuze mu ijoro rya nyuma intumwa zamaranye n’Umwami mbere y’uko atanga ubuzima bwe ho igitambo. Nta gushidikanya ko Matayo na Yohana bombi bibukaga neza ibintu Yesu yari yaravuze n’ibyo yari yarakoze bakiri kumwe, ariko kandi, umwuka wera wagize uruhare rukomeye utuma batagira ikintu cy’ingenzi icyo ari cyo cyose bibagirwa mu byo Yehova yashakaga ko bishyirwa mu Ijambo rye ryanditswe.

Mbese, umwuka wera waba ufasha abagaragu b’Imana muri iki gihe? Urabafasha rwose! Birumvikana ariko ko umwuka wera udashyira mu bwenge bwacu ibintu tutigeze twiga, ahubwo udufasha kongera kwibuka ibintu by’ingenzi twize mu bihe bya kera (Luka 11: 13; 1 Yoh 5:14). Hanyuma, uko bibaye ngombwa, ubushobozi bwacu bwo gutekereza bukangurirwa ‘kwibuka amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, tukibuka n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza.’—2 Pet 3:1, 2.

‘We kuzibagirwa’

Yehova yahoraga aburira Isirayeli, agira ati ‘we kuzibagirwa.’ Ibyo ntibishaka kuvuga ko yitegaga ko bakwibuka buri kantu kose uko kari. Ahubwo, ntibagombaga kwirundumurira mu mihihibikano yabo bwite ku buryo ibyo kwibuka ibikorwa bya Yehova biza mu mwanya wa nyuma. Bagombaga guhora bibuka ukuntu Yehova yabacunguye igihe umumarayika we yicaga abana bose b’imfura b’Abanyamisiri kimwe n’igihe Yehova yagabanyaga mo kabiri amazi y’Inyanja Itukura, hanyuma akongera kuyahuza, bityo akaroha Farawo n’ingabo ze. Abisirayeli bagombaga kwibuka ko Imana yabahereye Amategeko ku Musozi Sinayi kandi ko yabayoboye ikabambutsa ubutayu ikabageza mu Gihugu cy’Isezerano. Ntibagombaga kwibagirwa mu buryo bw’uko kwibuka ibyo bintu byagombaga gukomeza kubagiraho ingaruka zimbitse mu mibereho yabo ya buri munsi.—Guteg 4:9, 10; 8:10-18; Kuva 12:24-27; Zab 136:15.

Natwe twagombye kwitondera kutibagirwa. Mu gihe duhangana n’imihangayiko y’ubuzima, tugomba kwibuka Yehova, tugahora tuzirikana kamere ye n’urukundo yagaragaje atanga Umwana we waje gutanga incungu y’ibyaha byacu kugira ngo tuzabone ubuzima butunganye bw’iteka (Zab 103:2, 8; 106:7, 13; Yoh 3:16; Rom 6:23). Gusoma Bibiliya buri gihe no kwifatanya mu materaniro y’itorero no mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umwete bizatuma dukomeza gushishikarira uko kuri kw’agaciro kenshi.

Igihe ugomba gufata imyanzuro, yaba ikomeye cyangwa yoroheje, jya wibuka uko kuri kw’ingenzi maze ukureke kugire ingaruka ku mitekerereze yawe. We kuzibagirwa. Jya ushakira ubuyobozi kuri Yehova. Aho kureba ibintu uko abantu babibona cyangwa ngo wishingikirize ku byo umutima wawe udatunganye ubogamiraho, jya wibaza uti ‘ni iyihe nama cyangwa amahame yo mu Ijambo ry’Imana yagombye kugenga umwanzuro wanjye’ (Imig 3:5-7; 28:26)? Ntushobora kwibuka ibintu utigeze usoma cyangwa ngo ugire aho ubyumva. Ariko kandi, uko ubumenyi nyakuri ufite ku byerekeye Yehova n’urukundo umukunda bigenda byiyongera, ni na ko ikigega cy’ubumenyi umwuka w’Imana ushobora kugufasha kwibuka kigenda kirushaho kwaguka, ari na ko urwo rukundo ukunda Yehova rugikomeza gukura rugenda rugusunikira gukora ibihuje n’ubwo bumenyi.

UKO WAKONGERA UBUSHOBOZI BWO KWIBUKA IBYO USOMA

  • Nyuma yo gusoma igice runaka cy’inyandiko, jya wibaza uti ‘ni iyihe ngingo y’ingenzi mbonye mu byo maze gusoma?’ Niba utabasha kuyibuka, kora isubiramo kugira ngo uyibone

  • Nyuma yo gusoma igice cyangwa ingingo runaka yose uko yakabaye, ongera wisuzume. Andika urutonde rw’ingingo z’ingenzi zose. Niba zitakuza mu bwenge mu buryo bworoshye, kora isubiramo ry’ibyo wasomye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze