ISOMO RYA 2
Kuvuga amagambo mu buryo bwumvikana
UGOMBA kuvuga mu buryo bwumvikana niba ushaka gushyikirana n’abandi neza. Ibyo ushaka kuvuga bishobora kuba bishishikaje, ndetse ari n’iby’ingenzi, ariko wavuga amagambo mu buryo butumvikana neza, bikaba byatakaza agaciro.
Abantu ntibashishikazwa no kumva umuntu utavuga ngo atobore. N’iyo umuntu yaba afite ijwi rinini kandi kumwumva bikaba bitagoye, iyo atavuze amagambo mu buryo bwumvikana neza ntabasha gusunikira abandi kugira icyo bakora. Ni nk’aho yaba avuga ururimi abo abwira batazi (Yer 5:15). Bibiliya itwibutsa amagambo agira ati ‘impanda . . . ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara? Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo? Ko muzaba mugosorera mu rucaca!’—1 Kor 14:8, 9.
Ni iki gituma imvugo y’umuntu itumvikana? Bishobora guterwa n’uko adafungura umunwa bihagije. Kurega imitsi y’inzasaya no kutanyeganyeza iminwa cyane, bishobora gutuma ijwi riba rito n’amagambo ntiyumvikane.
Kuvuga vuba vuba na byo bishobora gutuma imvugo itumvikana mu buryo bworoshye. Ibyo byaba ari nko kuvuza kaseti ku muvuduko urenze uwo yakorewe. Amagambo uba uyumva, ariko wumva nta cyo asobanura kigaragara.
Hari ubwo imvugo itumvikana ishobora guterwa n’uko hari imwe mu myanya y’ijwi iba idakora neza. Ariko kandi, n’abafite bene ibyo bibazo bashobora kunonosora imivugire yabo baramutse bakurikije inama zikubiye muri iri somo.
Icyakora, imvugo itumvikana ikunze guterwa no kurya amagambo, ni ukuvuga kuyafatanya ku buryo biba bigoye kumenya icyo asobanura. Abafite iyo ngorane bashobora kuba basimbuka imigemo imwe n’imwe, cyangwa ntibavuge inyuguti zisoza amagambo. Iyo umuntu apfuye gufatanya amagambo, abamuteze amatwi bashobora kugira ibitekerezo runaka bumva, naho ibindi bakabifata uko babyumva. Kutavuga amagambo mu buryo bwumvikana neza bishobora gutuma umuntu atagira ingaruka nziza mu kwigisha kwe.
Uko wavuga mu buryo bwumvikana neza. Kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora gutuma amagambo uvuga yumvikana neza, ni ugusobanukirwa imiterere y’amagambo y’ururimi rwawe. Mu ndimi nyinshi, amagambo agizwe n’imigemo. Buri mugemo uba ugizwe n’inyuguti imwe cyangwa igihekane kivugwa mu ijwi rimwe. Ubusanzwe muri bene izo ndimi, iyo umuntu avuga agenda avuga buri mugemo ukwawo, nubwo atayitsindagiriza mu rugero rumwe. Niba ushaka kuvuga mu buryo bwumvikana neza kurushaho, tuza, ubanze witoze kuvuga buri mugemo. Mu mizo ya mbere, ushobora gusa n’aho uryongora, ariko uko ugenda ubyitoza, buhoro buhoro uzagera ubwo wongera kuvuga neza nk’uko bisanzwe. Kugira ngo uvuge udategwa, bizaba ngombwa ko ugenda wunga amagambo amwe n’amwe; icyakora, wagombye kubyirinda niba ubona ko byatuma amagambo yawe atumvikana neza.
Icyitonderwa: Niba ushaka kunonosora imivugire yawe, ushobora kwitoza kuvuga no gusoma wigengesereye cyane. Ariko kandi, ibyo ntukabigire uburyo bwawe busanzwe bwo kuvuga. Iyo mvugo yasa n’aho ari iyo wiganye abandi.
Niba urya amagambo mu rugero runaka, itoze kujya uvuga wemye kandi werekeje akananwa imbere yawe. Mu gihe usoma muri Bibiliya, jya uyishyira hejuru bihagije ku buryo mu gihe wubuye amaso ureba abateze amatwi bitabaye ngombwa ko wunama cyane wongera kureba muri Bibiliya. Ibyo bizatuma amagambo yawe asohoka neza nta nkomyi.
Kwitoza kutagira umususu na byo bishobora gutuma urushaho kuvuga mu buryo bwumvikana. Birazwi neza ko kurega imitsi yo mu maso cyangwa imitsi ikoresha imyanya y’ubuhumekero bishobora gutuma imyanya y’ijwi idakora neza. Iyo iyo mitsi ireze bituma ubwenge bwawe n’imyanya y’ijwi hamwe n’imyanya y’ubuhumekero bidakorana neza, kandi ubusanzwe, byagombye gukorana nta nkomyi.
Imitsi y’inzasaya igomba kuba itareze kugira ngo zumvire amategeko zihabwa n’ubwonko nta mananiza. Iminwa na yo ni uko. Igomba kuba yiteguye kwifungura no kwifunga vuba vuba kugira ngo inonosore amajwi menshi aturuka mu kanwa no mu muhogo, hanyuma ibone kuyasohora. Imitsi y’inzasaya n’iminwa iramutse irezwe cyane, umunwa ntiwafunguka uko bikwiriye, bityo umuntu yasa n’uvugira ku mutsi w’iryinyo. Ibyo byatuma umuntu agira imvugo ikanyaraye kandi itumvikana. Kutarega imitsi y’inzasaya n’iminwa ntibivuga ko ugomba kuvuga urandaga. Twagombye gushyira mu gaciro mu bihereranye n’uko dusohora amajwi kugira ngo tuvuge amagambo mu buryo bwumvikana neza.
Uramutse wisuzumye, ushobora kwibonera ko gusoma mu ijwi riranguruye byagufasha. Genzura neza uko ukoresha imyanya ihebuje y’ijwi. Mbese, waba ufungura umunwa bihagije kugira ngo amajwi asohoke neza nta nkomyi? Ugomba kuzirikana ko ururimi atari rwo mwanya w’ijwi wonyine, nubwo usanga ari rwo rukora byinshi kurusha indi. Igikanu, urwasaya rwo hasi, iminwa, imitsi yo mu maso hamwe n’imitsi y’umuhogo, ibyo byose bigira uruhare mu gutuma umuntu avuga. Mbese, iyo uvuga, mu maso hawe haba hasa n’aho hatanyeganyega? Niba ari ko bimeze, birashoboka cyane rwose ko imvugo yawe itajya yumvikana neza.
Niba ufite radiyo ifata amajwi, fata ijwi ryawe urimo uvuga mu buryo busanzwe, mbese nk’uko uvuga iyo uganira n’umuntu mu murimo wo kubwiriza. Ifate amajwi igihe kirekire ukoresha imvugo yo mu biganiro bisanzwe. Kumva ayo majwi wafashe bishobora gutuma utahura utubazo utwo ari two twose ushobora kuba ufite mu kuvuga amagambo amwe n’amwe mu buryo bwumvikana. Shakisha aho wariye amagambo, aho wagiye uyahina cyangwa aho wayavuze nabi, hanyuma ugerageze gushakisha impamvu zibitera. Muri rusange, bene utwo tubazo dushobora gukemuka ukurikije inama zavuzwe haruguru.
Mbese, waba ufite ubumuga butuma utavuga neza? Itoze kujya ufungura umunwa kurusha uko usanzwe ubigenza, kandi ugerageze kujya uvuga witonze kurushaho. Jya wuzuza umwuka mu bihaha mu gihe uhumeka, kandi uvuge witonze. Ibyo byatumye abantu benshi bafite ubumuga butuma batavuga neza bashobora kuvuga mu buryo bwumvikana neza kurushaho. Nubwo ikibazo cyawe kitakemuka burundu, ntugacike intege. Zirikana ko Yehova yahisemo Mose, umuntu ushobora kuba yari afite ubumuga bwatumaga atavuga neza, kugira ngo ageze ubutumwa bw’ingenzi ku bwoko bwa Isirayeli no kuri Farawo wa Misiri (Kuva 4:10-12). Niba ubishaka, nawe Yehova azagukoresha, kandi azaguha umugisha kugira ngo ugire icyo ugeraho mu murimo wawe wo kubwiriza.