ISOMO RYA 12
Ibimenyetso by’umubiri n’icyo mu maso hagaragaza
HARI abantu bo mu mico imwe n’imwe bakora ibimenyetso by’umubiri bisanzuye kurusha abo mu yindi. Gusa, twavuga ko abantu hafi ya bose iyo bavuga mu maso habo hagenda hahinduka, kandi bagakora ibimenyetso bimwe na bimwe by’umubiri. Ibyo ni ukuri haba mu kiganiro umuntu agirana n’undi, cyangwa avugira mu ruhame.
Kuri Yesu no ku bigishwa be bo hambere, ibimenyetso by’umubiri ni ikintu bari bamenyereye. Umunsi umwe, abantu babwiye Yesu ko nyina na bene se bashakaga kumuvugisha. Yesu yarabashubije ati “mama ni nde, na bene data ni bande?” Bibiliya ikomeza igira iti ‘arambura ukuboko, agutunga abigishwa be, ati “dore, mama na bene data”’ (Mat 12:48, 49). Ahandi, urugero nko mu Byakozwe 12:17 na 13:16, Bibiliya igaragaza ko n’intumwa Petero na Pawulo na bo bakundaga gukora ibimenyetso by’umubiri.
Ijwi si ryo ryonyine rikoreshwa mu kugaragaza ibitekerezo n’ibyiyumvo; binagaragazwa n’ibimenyetso by’umubiri n’isura yo mu maso. Kutabikora neza bishobora gutuma abo ubwira batekereza ko utabitayeho. Ariko iyo ubwo buryo bwo gushyikirana bukoresherejwe hamwe neza, imvugo yacu igira ingaruka nziza mu rugero ruhanitse. Ndetse n’igihe uvugira kuri telefoni, iyo uvuze ukora ibimenyetso by’umubiri n’iby’isura neza uko bikwiriye, ijwi ryawe ryumvikanisha uburemere bw’ubutumwa utanga hamwe n’ibyiyumvo uba ufitiye ibyo uvuga. Ku bw’ibyo, waba uvuga udasoma cyangwa usoma, abaguteze amatwi baba baguhanze amaso cyangwa bayahanze muri za Bibiliya zabo; ibimenyetso by’umubiri n’isura yo mu maso bifite akamaro.
Ibimenyetso by’umubiri ukora n’isura yo mu maso bigomba kuba biri muri kamere yawe, bidasa n’ibyo wigiye mu bitabo. Nta muntu wakwigishije guseka cyangwa kurakara. Ibimenyetso by’umubiri na byo ni uko: byagombye kugaragaza ibyiyumvo bikurimo. Birushaho kuba byiza iyo ibimenyetso ukora bigenda byizana ubwabyo.
Ibimenyetso by’umubiri biri ukubiri. Hari ibisobanura, hari n’ibigufasha mu gutsindagiriza. Ibimenyetso bisobanura bigaragaza igikorwa runaka, ubunini bw’ikintu, cyangwa bikerekana icyerekezo. Mu ishuri, nusabwa kuzuza ingingo yerekeranye no gukora ibimenyetso, ntuzahagararire gusa ku kimenyetso kimwe cyangwa bibiri. Gerageza gukora ibimenyetso mu buryo bw’umwimerere muri disikuru yawe yose. Niba ubona bitakorohera, gushaka amagambo agaragaza icyerekezo, intera, ubunini cyangwa ahantu runaka, bishobora kugufasha. Ariko kandi, akenshi icyo uba usabwa ni ugucengera disikuru yawe, utitaye ku cyo abaguteze amatwi bakwibazaho, ahubwo ukayitanga nk’uko usanzwe uvuga. Iyo umuntu atuje, ibimenyetso by’umubiri birizana.
Ibimenyetso bitsindagiriza bigaragaza ibyiyumvo n’icyizere ufitiye ibyo uvuga. Bigaragaza uburemere bw’ibitekerezo utanga, bikabyongerera imbaraga kandi bikabitsindagiriza. Ibimenyetso bitsindagiriza ni iby’ingenzi cyane. Gusa, ugomba kuba maso! Ibimenyetso bitsindagiriza bishobora guhinduka umwiryo mu buryo bworoshye. Iyo ugiye ukora ikimenyetso kimwe incuro nyinshi, aho kugira ngo kigire icyo cyongera kuri disikuru yawe, gishobora gutuma abantu batangira kucyibazaho byinshi. Umugenzuzi w’ishuri nakwereka ko ufite icyo kibazo, uzagerageze kujya ukora gusa ibimenyetso bisobanura. Nyuma y’igihe runaka, uzongere usubire ku bimenyetso bitsindagiriza.
Niba ushaka kumenya urugero wagombye gukoramo ibimenyetso bitsindagiriza n’ubwoko bw’ibimenyetso ukwiriye gukora, zirikana ibyiyumvo by’abo ubwira. Gutunga urutoki abo ubwira bishobora gutuma batagubwa neza. Mu mico imwe n’imwe, hari ibimenyetso umuntu w’igitsina gabo akora, urugero nko kwifata ku munwa ashaka kugaragaza ko yumiwe, abantu bakabona ko yifata nk’abagore. Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, umugore ubangukirwa no gukora ibimenyetso yifashishije amaboko abonwa ko ari ingare. Ku bw’ibyo, bashiki bacu bo muri utwo duce bakwiriye kwitonda mu buryo bwihariye, bakajya bakoresha neza ibimenyetso by’isura yo mu maso. Mu duce hafi ya twose tw’isi, gukabya mu gukora ibimenyetso by’umubiri imbere y’itsinda ry’abantu bake, bishobora gufatwa nk’urwenya cyangwa ikinamico.
Uko ugenda uba inararibonye ari na ko ugenda witoza kuvuga nta mbogamizi, buri kimenyetso cy’umubiri gitsindagiriza uzajya ukora, kizajya kigaragaza ibyiyumvo bikurimo, icyizere ufitiye ibyo uvuga, kandi kigaragaze ko bikuvuye ku mutima. Bizatuma disikuru yawe irushaho kugira ireme.
Icyo mu maso hawe hagaragaza. Mu maso hawe hagaragaza rwose ibyiyumvo ufitiye ibyo uvuga kurusha ikindi gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri. Amaso yawe, umunwa wawe, uko uhengeka umutwe, ibyo byose bibigiramo uruhare. Mu maso hawe hashobora kugaragaza ko usuzuguye ikintu, ko ucyanga urunuka, ko gitumye ugwa mu kantu, ko kigutangaje cyangwa ko ucyishimiye. Iyo ibigaragara mu maso bijyaniranye n’amagambo uvuga, bigira ingaruka ku bo ubwira no ku byiyumvo byabo. Umuremyi wacu yashyize imikaya myinshi mu maso hawe. Yose hamwe, isaga 30. Iyo useka, ukoresha hafi kimwe cya kabiri cyayo.
Waba uri kuri platifomu cyangwa wagiye kubwiriza, uba wihatira kugeza ku bandi ubutumwa bushimishije, bwa bundi bushobora kunezeza imitima yabo. Inseko ikeye ni yo ibihamya. Ku rundi ruhande, isura yawe iramutse itagaragaje ibyiyumvo, bishobora gutuma abantu bibaza niba ibyo uvuga bikuva ku mutima koko.
Ikirenze byose, inseko igaragariza abantu ko ubafitiye urugwiro. Ibyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye muri iki gihe, aho usanga abantu bishisha abo batazi. Inseko yawe ishobora gufasha abo ubwira kugubwa neza kandi bakarushaho kwakira neza ibyo uvuga.