ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 23 p. 157-p. 159 par. 4
  • Kugaragaza akamaro gafatika k’inyigisho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugaragaza akamaro gafatika k’inyigisho
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Intangiriro ibyutsa ugushimishwa
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura ibiganiro uzatanga mu itorero
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura disikuru y’abantu bose
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 23 p. 157-p. 159 par. 4

ISOMO RYA 23

Kugaragaza akamaro gafatika k’inyigisho

Ni iki ugomba gukora?

Fasha abo ubwira kubona icyo ingingo muganiraho ibarebaho cyangwa uko bayifashisha ikababera ingirakamaro.

Kuki ari iby’ingenzi?

Iyo abo ubwira batumva akamaro gafatika ibyo uvuga bibafitiye, bashobora kukubwira ko bitabashishikaje cyangwa ntibakurikire ibyo uvuga, ahubwo bakirangarira gusa.

WABA ubwira umuntu umwe cyangwa abantu benshi, ntibyaba bihuje n’ubwenge kwibwira ko abo ubwira bazashishikazwa n’ibyo uvuga ngo ni uko gusa bigushishikaje. Ubutumwa bwawe ni ubw’ingenzi, ariko nutagaragaza akamaro gafatika bufite, abo ubwira bashobora kutazamara igihe kirekire bagukurikiye.

Ibyo ni na ko bigenda ku baguteze amatwi mu Nzu y’Ubwami. Bashobora kugukurikira iyo utanga urugero cyangwa ubara inkuru batari barigeze kumva. Ariko bashobora kurangara igihe wivugira ibintu basanzwe bazi, cyane cyane iyo utagize ikindi ubivugaho. Ugomba kubafasha kumva impamvu n’ukuntu ibyo uvuga byabagirira akamaro nyakuri.

Bibiliya idutera inkunga yo kujya dutekereza dushingiye ku bwenge nyakuri (Imig 3:21). Yehova yifashishije Yohana Umubatiza mu kuyobora abantu ku “bwenge bw’abakiranutsi,” ni ukuvuga ku bintu bibafitiye akamaro nyakuri (Luka 1:17). Ubwo bwenge, ni bwa bundi bushingiye ku gutinya Yehova (Zab 111:10). Abaha agaciro ubwo bwenge, bubafasha guhangana n’ibibazo byo mu buzima bwa none, no kwishyiriraho urufatiro rw’ubugingo nyakuri, ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.—1 Tim 4:8; 6:19.

Gutegura disikuru y’ingirakamaro. Niba ushaka ko disikuru yawe iba ingirakamaro, ntugomba gutekereza gusa ku bizaba biyigize, ahubwo ugomba no gutekereza ku bazaba baguteze amatwi. Ntukabatekerezeho mu rwego rw’itsinda gusa. Iryo tsinda riba rigizwe n’abantu ku giti cyabo hamwe n’imiryango. Hashobora kuba harimo abakiri bato, abangavu n’ingimbi, abagabo n’abagore hamwe n’abageze mu za bukuru. Hari abashobora kuba bamaze igihe gito bashimishijwe kimwe n’abatangiye gukorera Yehova utaravuka. Hari abashobora kuba bakuze mu buryo bw’umwuka, mu gihe abandi bo usanga bakirangwa n’imyifatire hamwe n’ibikorwa bimwe na bimwe by’iyi si. Ibaze uti ‘ni gute ibyo nzavuga bizagirira akamaro abazaba banteze amatwi? Nzabafasha nte kubyiyumvisha?’ Ushobora guhitamo kwibanda mu buryo bwihariye ku itsinda rimwe cyangwa abiri muri ayo tumaze kuvuga. Ariko kandi, ntukirengagize n’abandi burundu.

Byagenda bite se uramutse usabwe kuvuga ku nyigisho y’ibanze yo muri Bibiliya? Wabigenza ute kugira ngo bene iyo disikuru igire icyo yungura abantu basanzwe bemera iyo nyigisho? Ihatire kubafasha kurushaho kuyemera. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kubafasha gutekereza ku bihamya biyishyigikira bishingiye ku Byanditswe. Ushobora no kubafasha kurushaho gusobanukirwa akamaro k’iyo nyigisho ya Bibiliya. Ibyo wabigeraho binyuriye mu kugaragaza ukuntu ihuje n’izindi nyigisho Bibiliya yigisha n’ukuntu ihuje na kamere ya Yehova. Ushobora kwifashisha ingero cyangwa inkuru z’ibyabaye mu mibereho zigaragaza ukuntu gusobanukirwa iyo nyigisho byagiye bifasha abantu kandi bikagira ingaruka ku byiringiro byabo by’igihe kizaza.

Ntugategereze ko disikuru irangira ngo ubone kuvuga utugambo duke tw’umusozo tugaragaza ko yari ingirakamaro. Kuva ugitangira, buri muntu wese mu baguteze amatwi agomba guhita yibwira ati “ibi birandeba.” Iyo umaze gushyiraho urwo rufatiro, ukomeza kugenda ugaragaza akamaro gafatika k’inyigisho zikubiye mu ngingo z’ingenzi zigize disikuru yawe, ndetse no mu musozo wayo.

Mu gihe usobanura ibintu, bikore mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko ugomba kubikora ugaragaza urukundo no kwishyira mu mwanya w’abandi (1 Pet 3:8; 1 Yoh 4:8). Ndetse n’igihe intumwa Pawulo yari ahanganye n’ibibazo bikomeye i Tesalonike, ntiyibagiwe kugaragaza ikintu cy’ingenzi abavandimwe be b’Abakristo b’aho bari baragezeho, ari cyo amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nanone yagaragaje icyizere yari abafitiye cy’uko mu bintu yabandikiye, bari kwishimira gukora ibyiza (1 Tes 4:1-12). Mbega urugero rwiza tugomba kwigana!

Mbese, intego ya disikuru yawe yaba ari iyo gushishikariza abantu kurushaho kwifatanya mu kubwiriza no kwigisha abandi ubutumwa bwiza? Batere inkunga yo kugira umwete muri uwo murimo w’agaciro kenshi no kuwufatana uburemere. Mu kubigenza utyo ariko, zirikana ko abantu badashobora kuwifatanyamo mu rugero rumwe; ibyo kandi na Bibiliya irabigaragaza (Mat 13:23). Ntugatume abavandimwe bawe bagira umutima ubacira urubanza. Mu Baheburayo 10:24 hadusaba kujya ‘duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’ Niduterana ishyaka ryo gukundana, nta gushidikanya ko tuzakurikizaho imirimo ishingiye ku mpamvu nziza. Aho gushaka guhatira abandi gukora ibintu kimwe, menya ko icyo Yehova ashaka ari uko twakwimiriza imbere ‘ukumvira gushingiye ku kwizera’ (Rom 16:26). Iyo tuzirikana ibyo, dushaka uko twese, ni ukuvuga twe ubwacu hamwe n’abavandimwe bacu, twagira ukwizera gukomeye.

Gufasha abandi kumva akamaro k’ubutumwa bwacu. Niba ubwiriza abandi, ntukabure kubagaragariza ko ubutumwa bwiza bubafitiye akamaro. Kugira ngo ibyo ubigereho, bigusaba kumenya ibyo abantu bo mu karere ubwirizamo batekereza. Wabibwirwa n’iki? Kurikira amakuru kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo. Reba inkuru igezweho mu binyamakuru. Nanone ihatire kugirana n’abandi ibiganiro, kandi ubatege amatwi igihe bavuga. Ushobora gusanga bahanganye n’ibibazo by’ingutu; wenda ntibafite akazi, bishyura ubukode, bararwaye, bapfushije umuntu, bugarijwe n’ubugizi bwa nabi, hari umuntu ufite ububasha ubarenganya, ishyingiranwa ryabo rigeze habi, abana barabananiye, n’ibindi n’ibindi. Mbese, Bibiliya ishobora kugira icyo ibamarira? Yego rwose.

Ushobora kuba utangiza ikiganiro ufite ingingo uteganya kuvugaho. Ariko kandi, niba uwo muvugana agaragaje ko hari ikindi kibazo kimuhangayikishije kurushaho, ntukazuyaze kuba ari cyo muvuganaho niba ubona ko ubishoboye. Cyangwa ushobora kumusezeranya ko nugaruka uzamuzanira ibisobanuro by’ingirakamaro. Birumvikana ariko ko twirinda kuba “ba kazitereyemo”; ahubwo twishimira kugeza ku bandi inama z’ingirakamaro Bibiliya itanga (2 Tes 3:11). Uko bigaragara rero, inama yo muri Bibiliya irebana n’imibereho y’abo tuvugana, ni yo yarushaho kubakora ku mutima.

Niba abantu tuvugana batabona icyo ubutumwa bwacu bubarebaho, bashobora guhita bahagarika ikiganiro twagiranaga. Kandi n’iyo batureka ngo dukomeze tuvuge, tutagaragaje akamaro gafatika ibyo tuvuga bibafitiye bishobora gutuma ubutumwa tubwiriza butagira ingaruka zirambye ku mibereho yabo. Ariko iyo tugaragaje neza akamaro gafatika ubutumwa bwacu bufite, ikiganiro tugirana n’abandi gishobora guhindura imibereho yabo.

Mu gihe uyobora ibyigisho bya Bibiliya, jya ukomeza kugaragaza icyo ibyo mwiga bizabamarira (Imig 4:7). Fasha abo mwigana gusobanukirwa inama, amahame hamwe n’ingero byo muri Bibiliya bigaragaza ukuntu bashobora kugendera mu nzira za Yehova. Tsindagiriza inyungu zibonerwa mu kugendera muri izo nzira (Yes 48:17, 18). Ibyo bizashishikariza abo bigishwa guhindura ibitagenda mu mibereho yabo. Batere inkunga yo gukunda Yehova no kwifuza kumunezeza, hanyuma ubareke bo ubwabo bifatire icyemezo cyo gushyira mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana.

UKO WABIGERAHO

  • Mu gihe utegura disikuru, ntukite gusa ku byo uzavuga, ahubwo ujye unazirikana abazaba baguteze amatwi. Tanga disikuru yawe ku buryo bungukirwa by’ukuri.

  • Ntugomba kugaragaza akamaro gafatika ka disikuru ari uko irangiye. Kagomba kugaragara muri disikuru yawe hose.

  • Mu gihe witegura kujya kubwiriza, reba ibintu abantu bo mu karere ubwirizamo batekereza.

  • Igihe ubwiriza umuntu, tega amatwi ibyo avuga witonze, ubone kumenya icyo uvuga.

UMWITOZO: Ongera urebe inomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami ushobora kubona, maze utoranye uburyo bumwe cyangwa bubiri bwo gutangiza ikiganiro ubona bushobora kugira ingaruka nziza mu ifasi yawe. Gerageza kubukoresha mu murimo wo kubwiriza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze