UMUTWE WA 1
‘Afite ubushobozi n’ububasha’
Muri uyu mutwe, tuzasuzuma inkuru zo muri Bibiliya zitanga igihamya cy’uko Yehova afite imbaraga zo kurema, izo kurimbura, izo kurinda n’izo gusubiza ibintu mu buryo. Gusobanukirwa ibihereranye n’ukuntu Yehova Imana, we ‘ufite ubushobozi n’ububasha,’ akoresha “imbaraga nyinshi” afite, bizatuma tugira ubutwari n’ibyiringiro.—Yesaya 40:26.