ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wt igi. 1 pp. 4-13
  • Ubumwe mu Kuyoboka Imana Muri Iki Gihe—Busobanura Iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubumwe mu Kuyoboka Imana Muri Iki Gihe—Busobanura Iki?
  • Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Ibyo Bisobanura
  • Uko Ubwo Bumwe Bugerwaho
  • Ni Ibihe Bintu Bidufasha Kugera ku Bumwe?
  • Irinde Ibizana Amacakubiri
  • Ubumwe mu Kuyoboka Imana—Wowe Ubwumva Ute?
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Bibumbiye hamwe mu gusenga Imana yonyine y’ukuli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Kunga ubumwe biranga ugusenga k’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Umuryango wa Yehova Ufite Ubumwe bw’Igiciro Cyinshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
wt igi. 1 pp. 4-13

Igice cya mbere

Ubumwe mu Kuyoboka Imana Muri Iki Gihe—Busobanura Iki?

1, 2. (a) Ni irihe korakoranywa rishishikaje ririmo rikorwa muri iki gihe? (b) Ni ibihe byiringiro bihebuje abantu b’imitima itaryarya bafite?

HIRYA no hino ku isi hari ikorakoranywa rishimishije cyane rishishikariza abantu kunga ubumwe mu kuyoboka Imana. Iryo korakoranywa rihuza abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose, mu moko yose no mu ndimi zose. Buri mwaka, abakorakoranywa bagenda barushaho kwiyongera. Muri Bibiliya, abo bantu bavugwaho kuba ari ‘abahamya’ ba Yehova, kandi bitwa “[imbaga y’]abantu benshi.” Bakorera Imana “umurimo wera ku manywa na nijoro” (Yesaya 43:10-12; Ibyahishuwe 7:9-15, NW). Kuki bakora uwo murimo? Ni ukubera ko bamaze kumenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine. Ibyo bibasunikira guhuza imibereho yabo n’amahame ye akiranuka. Nanone kandi, bamenye ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, ko Imana igiye kuyirimbura mu gihe cya vuba aha, kandi ko izayisimbuza isi nshya yayo izaba yahindutse Paradizo.—2 Timoteyo 3:1-5, 13; 2 Petero 3:10-13.

2 Ijambo ry’Imana ritanga isezerano rigira riti “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu [“isi,” NW], bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11). “Abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” NW], bakibemo iteka” (Zaburi 37:29). “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:4.

3. Ni gute ubumwe nyakuri mu kuyoboka Imana burimo bugerwaho?

3 Abo bantu barimo bunga ubumwe mu kuyoboka Imana by’ukuri ni bo ba mbere bazaba muri iyo si nshya. Bamenye ibyo Imana ishaka kandi barimo barabikora bakurikije uko ubushobozi bwabo bubibemerera kose. Mu kugaragaza agaciro k’ibyo, Yesu yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Intumwa Yohana yaranditse iti “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.

Icyo Ibyo Bisobanura

4. (a) Gukorakoranyiriza hamwe abantu benshi cyane mu kuyoboka Imana bunze ubumwe muri iki gihe, bisobanura iki mu by’ukuri? (b) Ni gute Bibiliya isobanura iby’iryo korakoranywa?

4 Gukorakoranyiriza hamwe abantu benshi cyane mu kuyoboka Imana bunze ubumwe muri iki gihe, bigaragaza iki mu by’ukuri? Ni igihamya kigaragaza neza ko twegereje cyane iherezo ry’iyi si mbi rizahita rikurikirwa n’isi nshya y’Imana. Twibonera n’amaso yacu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwaravuze iby’iryo korakoranywa rikomeye. Bumwe muri ubwo buhanuzi bugira buti “mu minsi y’imperuka [iyi minsi ya nyuma], umusozi wubatsweho urusengero rw’Uwiteka [ni ukuvuga ugusenga k’ukuri kwashyizwe hejuru] uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi [hejuru y’ubundi buryo bwose bwo gusenga], . . . n’amoko azawushikira. Kandi amahanga menshi azahaguruka, avuge ati ‘nimuze, tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo; kandi izatuyobora inzira zayo, tuzigenderemo.’”—Mika 4:1, 2; Zaburi 37:34.

5, 6. (a) Ni gute twavuga ko ari iby’ukuri ko amahanga yose arimo ahindukirira Yehova? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

5 Nubwo amahanga yose atinjira mu nzu ya Yehova yo mu buryo bw’umwuka yo gusengerwamo, abantu babarirwa muri za miriyoni bavuye mu mahanga yose bo barimo barabikora. Uko bagenda bamenya ibihereranye n’umugambi wa Yehova Imana wuje urukundo na kamere ye ihebuje, ni na ko imitima yabo isunikirwa cyane kugira icyo ikora. Bashaka kumenya icyo Imana ibasaba bicishije bugufi. Mu masengesho yabo, bunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi wasenze agira ati “unyigishe gukora ibyo ushaka; kuko ari wowe Mana yanjye.”—Zaburi 143:10.

6 Mbese, wumva uri muri iyo mbaga y’abantu benshi Yehova arimo akorakoranyiriza hamwe mu gusenga kumwe? Mbese, uburyo witabira inyigisho wahawe ziturutse mu Ijambo rye, bwaba bugaragaza ko mu by’ukuri wishimira ko Yehova ari we Nkomoko y’izo nyigisho? Mbese, ni mu rugero rungana iki ‘uzagendera mu nzira ze’?

Uko Ubwo Bumwe Bugerwaho

7. (a) Amaherezo, ubumwe mu kuyoboka Imana buzasohozwa mu rugero rungana iki? (b) Kuki twavuga ko kuba umwe mu basenga Yehova byihutirwa muri iki gihe, kandi ni gute twafasha abandi bantu kubigenza batyo?

7 Yehova afite umugambi wo guhuriza hamwe ibiremwa byose bifite ubwenge mu gusenga k’ukuri byunze ubumwe. Mbega ukuntu dutegerezanyije amatsiko menshi igihe abantu bose bazaba basenga Imana y’ukuri yonyine (Zaburi 103:19-22)! Ariko mbere y’uko ibyo biba, Yehova agomba kubanza kuvanaho abantu bose banga gukora ibyo ashaka bikiranuka. Kubera ko Yehova ari Imana igira imbabazi, atanga mbere y’igihe umuburo w’ibyo azakora, kugira ngo aho abantu baba bari hose bashobore kubona uburyo bwo guhindura imyifatire yabo (Yesaya 55:6, 7). Ni yo mpamvu muri iki gihe abantu “bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose” barimo bagezwaho iri tumira ryihutirwa rigira riti “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Mbese, waba waritabiriye iryo tumira? Niba wararyitabiriye, nawe ufite inshingano yo gutumira abandi kugira ngo bamenye kandi basenge Imana y’ukuri.

8. Nyuma yo kumenya inyigisho z’ibanze za Bibiliya, ni ayahe majyambere twagombye kwihatira kugira tubishishikariye?

8 Ntibiri mu mugambi wa Yehova gusengwa n’abantu bavuga ko bamwizera ariko bagakomeza kwishakira inyungu zabo bwite. Imana ishaka ko abantu bagira “ubumenyi nyakuri bw’ibyo ishaka,” kandi ibyo bikagaragarira mu mibereho yabo (Abakolosayi 1:9, 10, NW). Bityo, abantu bafite imitima ishima biga inyigisho z’ibanze za Bibiliya, bifuza gutera imbere mu gukura kwa Gikristo. Bifuza kumenya Yehova mu buryo bwa bugufi cyane kurushaho, kwagura no gushimangira ubumenyi bafite mu Ijambo rye, no kurikurikiza mu mibereho yabo mu buryo bwuzuye kurushaho. Bashaka kugaragaza imico ya Data wo mu ijuru mu mibereho yabo kandi bakabona ibintu nk’uko na we abibona. Ibyo bibasunikira gushaka uburyo bwo kwifatanya mu murimo wo kurokora ubuzima usohozwa muri iki gihe ku isi nk’uko Yehova yabiteganyije. Mbese, icyo ni cyo cyifuzo cyawe nawe?—Mariko 13:10; Abaheburayo 5:12–6:3.

9. Ni mu buhe buryo ubumwe nyakuri bushoboka muri iki gihe?

9 Bibiliya igaragaza ko abakorera Yehova bagomba kuba abantu bunze ubumwe (Abefeso 4:1-3). Ubwo bumwe bugomba kubaho uhereye ubu, nubwo turi mu isi irangwa n’amacakubiri kandi tukaba tugomba gukomeza kurwanya ukudatungana kwacu bwite. Yesu yasabye mu isengesho rivuye ku mutima ko abigishwa be baba umwe, kugira ngo bagire ubumwe nyakuri. Ibyo bishaka kuvuga iki? Mbere na mbere, ibyo bishaka kuvuga ko bagomba kugirana imishyikirano myiza na Yehova n’Umwana we. Icya kabiri ni uko bagomba kugirana ubumwe hagati yabo (Yohana 17:20, 21). Kugira ngo iyo ntego igerweho, itorero rya Gikristo ryashyiriweho kuba umuteguro Yehova akoresha kugira ngo yigishe ubwoko bwe.

Ni Ibihe Bintu Bidufasha Kugera ku Bumwe?

10. (a) Ni iki tuba twongera iyo dukoresha Bibiliya kugira ngo dushake ibisubizo by’ibibazo duhura na byo? (b) Suzuma ibintu bituma habaho ubumwe bwa Gikristo usubiza ibibazo biri muri iyi paragarafu.

10 Hari ibintu birindwi by’ingenzi byanditswe hano hasi bituma habaho ubumwe mu kuyoboka Imana. Mu gihe ugerageza gusubiza ibibazo bikurikira, ujye utekereza ukuntu buri ngingo ifite icyo irebanaho n’imishyikirano ufitanye na Yehova n’Abakristo bagenzi bawe. Mu gutekereza kuri izi ngingo no kureba imirongo y’Ibyanditswe yagaragajwe ariko ikaba itandukuwe, bizagufasha kongera ubumenyi ufite ku Mana, ubushobozi bwawe bwo gutekereza no gushishoza—iyo akaba ari imico twese dukeneye (Imigani 5:1, 2; Abafilipi 1:9-11). Suzuma ibi bintu, buri kimwe ukwacyo.

(1) Twemera ko Yehova afite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga icyiza n’ikibi. “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.

Kuki tugomba gushaka inama n’ubuyobozi bituruka kuri Yehova mu gihe dufata imyanzuro (Zaburi 146:3-5; Yesaya 48:17)?

(2) Dufite Ijambo ry’Imana kugira ngo rituyobore. ‘Ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, ntimwaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera no muri mwe abizera.’—1 Abatesalonike 2:13.

Ni akahe kaga twajyamo turamutse dukoze ibyo “twibwira” ko ari ibyo gukiranuka (Imigani 14:12; Yeremiya 10:23, 24; 17:9)?

Niba tutazi inama Bibiliya itanga ku ngingo runaka, ni iki tugomba gukora (Imigani 2:3-5; 2 Timoteyo 3:16, 17)?

(3) Twese twungukirwa na porogaramu imwe yo kutugaburira mu buryo bw’umwuka. “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka” (Yesaya 54:13). “Tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi [wo kurimbura] wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo.”—Abaheburayo 10:24, 25.

Abitabira mu buryo bwuzuye gahunda ya Yehova yo gutanga igaburo ryo mu buryo bw’umwuka, babona izihe nyungu (Yesaya 65:13, 14)?

(4) Umuyobozi wacu ni Yesu Kristo, si undi muntu wundi. “Ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data: kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.”—Matayo 23:8-10.

Mbese, hari uwo ari we wese muri twe wagombye kubona ko aruta abandi (Abaroma 3:23, 24; 12:3)?

(5) Tubona ko ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro byonyine by’abantu bose. “Nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru.’ Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.”—Matayo 6:9, 10, 33.

Ni gute ‘kubanza gushaka ubwami’ bidufasha kubungabunga ubumwe bwacu (Mika 4:3; 1 Yohana 3:10-12)?

(6) Umwuka wera utuma abasenga Yehova bagira imico ya ngombwa kugira ngo habeho ubumwe bwa Gikristo. “Imbuto z’[u]mwuka ni urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda.”—Abagalatiya 5:22, 23.

Ni iki tugomba gukora kugira ngo umwuka w’Imana were imbuto muri twe (Ibyakozwe 5:32)?

Kugira umwuka w’Imana bigira ingaruka ku mishyikirano tugirana n’Abakristo bagenzi bacu mu buhe buryo (Yohana 13:35; 1 Yohana 4:8, 20, 21)?

(7) Abantu bose basenga Imana by’ukuri bifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwayo. “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.

Ni iki cyagombye kudusunikira kwifuza kwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo wo kubwiriza (Matayo 22:37-39; Abaroma 10:10)?

11. Iyo dushyize mu bikorwa ukuri kwa Bibiliya mu mibereho yacu, bigira izihe ngaruka?

11 Gusenga Yehova twunze ubumwe bituma turushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi kandi bigatuma twifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera mu mishyikirano itugarurira ubuyanja. Muri Zaburi ya 133:1 hagira hati “dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje.” Mbega ukuntu tugarurirwa ubuyanja no kwitandukanya n’isi irangwa n’ubwikunde, ubwiyandarike n’urugomo, maze tukifatanya n’abakunda Yehova by’ukuri kandi bakumvira amategeko ye!

Irinde Ibizana Amacakubiri

12. Kuki tugomba kwirinda umwuka wo gushaka kwiyobora?

12 Tugomba kwirinda ibizana amacakubiri kugira ngo tutonona ubumwe bwacu bw’agaciro kenshi bwo mu rwego rw’isi yose. Kimwe muri ibyo bizana amacakubiri ni umwuka wo gushaka kwiyobora tutisunze Imana n’amategeko yayo. Yehova adufasha kwirinda uwo mwuka agaragaza uwo ukomokaho, ari we Satani Diyabule (2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:9). Satani ni we wateye Adamu na Eva kwirengagiza ibyo Imana yari yaravuze kandi atuma bafata imyanzuro inyuranye n’ibyo Imana ishaka. Ibyo byatumye bagerwaho n’amakuba, ari kuri bo ubwabo no kuri twe (Itangiriro 3:1-6, 17-19). Iyi si yuzuyemo umwuka wo gushaka kutayoborwa n’Imana n’amategeko yayo. Ku bw’ibyo, dukeneye gukumira uwo mwuka kugira ngo utatuzamo.

13. Ni iki kizagaragaza niba turimo twitegura nta buryarya kuzahabwa ubuzima mu isi nshya ikiranuka y’Imana?

13 Urugero, tekereza ku isezerano rishishikaje ryatanzwe na Yehova ryo gusimbuza iyi si mbi ijuru rishya n’isi nshya, ibyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Mbese, ibyo ntibyagombye kudusunikira gutangira kwitegura kubaho muri icyo gihe kizarangwa no gukiranuka? Ibyo bisobanura ko tugomba kumvira inama yumvikana neza itangwa na Bibiliya igira iti “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we” (1 Yohana 2:15). Ni yo mpamvu twirinda umwuka w’isi—ni ukuvuga imyifatire yayo irangwa no kwigenga, kwikunda, ubwiyandarike n’urugomo. Twitoza gutega amatwi Yehova no kumwumvira tubivanye ku mutima, tutitaye ku byifuzo ibyo ari byo byose binyuranye n’ibyo bya kamere yacu yo kudatungana. Imibereho yacu yose itanga ibihamya bigaragaza ko imitekerereze yacu n’ibidushishikaza byerekeye ku gukora ibyo Imana ishaka.—Zaburi 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.

14. (a) Kuki ari iby’ingenzi kwiga inzira za Yehova uhereye ubu kandi tukazigenderamo mu mibereho yacu? (b) Ni iki imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe muri iyi paragarafu isobanura kuri twe ubwacu?

14 Igihe Yehova yagennye cyo kurimbura iyi gahunda mbi y’ibintu n’abahitamo kugendera mu nzira zayo bose nikigera, ntazagisibya. Ntazatinza icyo gihe cyangwa ngo ahindure amahame ye kugira ngo ashimishe abashaka gukomeza kwihambira ku by’isi, ariko bakaba bagifite imitima ibiri mu bihereranye no kwiga no gukora ibyo Imana ishaka. Iki ni cyo gihe cyo kugira icyo umuntu akora (Luka 13:23, 24; 17:32; 21:34-36)! Ku bw’ibyo, mbega ukuntu bisusurutsa umutima kubona imbaga y’abantu benshi bakoresha iki gihe cy’agaciro kenshi mu gushakana umwete inyigisho Yehova abaha binyuriye ku Ijambo rye n’umuteguro we, kandi bakagendera mu nzira ze bunze ubumwe bagana isi nshya! Kandi uko tuzagenda twiga byinshi kuri Yehova, ni na ko tuzarushaho kumukunda no kwifuza kumukorera.

Ibibazo by’Isubiramo

• Umugambi wa Yehova mu bihereranye no kuyoboka Imana ni uwuhe?

• Nyuma yo kumenya inyigisho z’ibanze za Bibiliya, ni ayahe majyambere y’inyongera twagombye gushaka kugira tubishishikariye?

• Ni iki twakora twe ubwacu kugira ngo twunge ubumwe n’abandi basenga Yehova?

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

“Abagwaneza bazaragwa igihugu [“isi,” NW], bazishimira amahoro menshi”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze