ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wt igi. 5 pp. 41-49
  • Umudendezo w’Abasenga Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umudendezo w’Abasenga Yehova
  • Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho Umudendezo Ushobora Kuboneka
  • Bamwe Bifuza Umudendezo w’Ubundi Bwoko
  • Aho Ibibazo Bitangirira
  • Umudendezo w’Abasenga Yehova
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Uko wabona umudendezo nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ubwoko Bufite Umudendezo Ariko Bufite Icyo Buzabazwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Twe gupfusha ubusa umudendezo twahawe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
wt igi. 5 pp. 41-49

Igice cya gatanu

Umudendezo w’Abasenga Yehova

1, 2. (a) Ni uwuhe mudendezo Imana yahaye umugabo n’umugore ba mbere? (b) Vuga amwe mu mategeko yagengaga ibikorwa bya Adamu na Eva.

IGIHE Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, bari bafite umudendezo usumba cyane uwo abantu bafite muri iki gihe. Bari batuye muri Paradizo, ni ukuvuga Ubusitani bwiza bwa Edeni. Nta ndwara zababuzaga kwishimira ubuzima, kubera ko bari bafite ubwenge n’imibiri bitunganye. Ntibari kugerwaho n’urupfu nk’uko bimeze kuri buri muntu wese uhereye icyo gihe. Nanone kandi, ntibari bameze nk’imashini, ahubwo bari bafite impano ihebuje y’umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, ni ukuvuga ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro yabo bwite. Nyamara kandi, kugira ngo bakomeze kwishimira uwo mudendezo uhebuje, bagombaga kubahiriza amategeko y’Imana.

2 Urugero, tekereza ku mategeko kamere Imana yashyizeho. Birumvikana ko ayo “mategeko” atari amategeko yanditse, ariko Adamu na Eva bari baremwe ku buryo kuyumvira biba muri kamere yabo rwose. Kugira ipfa byabamenyeshaga ko bagomba kurya; inyota yabumvishaga ko bagomba kunywa; kurenga kw’izuba byabumvishaga ko bagomba kuryama. Nanone Yehova yabahaye inshingano bagombaga gusohoza. Mu by’ukuri, iyo nshingano yari itegeko kubera ko yari kugenga imyitwarire yabo. Bagombaga kubyara abana, bagategeka inyamaswa zo ku isi kandi bakagura imbago za Paradizo kugeza igihe ikwiriye isi yose (Itangiriro 1:28; 2:15). Mbega ukuntu ayo “mategeko” yari ashimishije kandi ari ingirakamaro! Yabahaga akazi gashimishije mu buryo bwuzuye, agatuma bashobora gukoresha ubushobozi bwabo mu rugero ruhanitse kandi mu buryo bufite akamaro. Nanone bari bafite umudendezo uhagije wo gufata imyanzuro ku bihereranye n’ukuntu bari gusohoza inshingano yabo. Ni iki kindi umuntu yari gukenera kirenze ibyo?

3. Ni gute Adamu na Eva bafashijwe kugira ngo bakoreshe umudendezo wabo wo gufata imyanzuro babigiranye ubwenge?

3 Birumvikana ariko ko igihe Adamu na Eva bahabwaga umudendezo wo gufata imyanzuro, ibyo bitasobanuraga ko buri mwanzuro wose bari gufata wari kugira ingaruka nziza. Umudendezo wabo wo gufata imyanzuro ntiwagombaga kurengera amategeko y’Imana n’amahame yayo. Ni gute bari kumenya amategeko y’Imana n’amahame yayo? Ni mu gutegera amatwi Umuremyi wabo kandi bakitegereza ibikorwa bye. Imana yahaye Adamu na Eva ubwenge bari bakeneye kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bigaga. Kubera ko bari bararemwe batunganye, muri kamere yabo bari kuzajya basunikirwa kugaragaza imico y’Imana mu gihe cyo gufata imyanzuro. Koko rero, bari kubigenza batyo babyitondeye niba barishimiraga by’ukuri ibyo Imana yari yarabakoreye kandi bakaba barifuzaga kuyishimisha.—Itangiriro 1:26, 27; Yohana 8:29.

4. (a) Mbese, itegeko ryari ryarahawe Adamu ryo kutarya ku mbuto z’igiti kimwe, ryamuvutsaga umudendezo? (b) Kuki iryo tegeko ryari rikwiriye?

4 Mu buryo bukwiriye rero, Imana yahisemo kugerageza uburyo bayubahaga, yo Nyir’Ugutanga Ubuzima, n’uburyo bari biteguye kutarengera amategeko yayo. Yehova yahaye Adamu itegeko rigira riti “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Nyuma yo kuremwa kwa Eva, na we yabwiwe iryo tegeko (Itangiriro 3:2, 3). Mbese, iryo tegeko ryaba ryarabavutsaga umudendezo wabo? Oya rwose. Bari bafite ibyokurya byinshi biryoshye by’amoko yose, nubwo bari babujijwe kurya imbuto z’icyo giti (Itangiriro 2:8, 9). Kuba baragombaga kwemera ko isi ari iy’Imana, byari bikwiriye rwose kubera ko ari yo yayiremye. Bityo rero, yari ifite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko akwiranye n’umugambi wayo kandi afitiye abantu akamaro.—Zaburi 24:1, 10.

5. (a) Ni gute Adamu na Eva batakaje umudendezo uhebuje bari bafite? (b) Ni iki cyasimbuye umudendezo Adamu na Eva bari bafite, kandi se, ni gute ibyo byatugizeho ingaruka?

5 Ariko se, byaje kugenda bite? Hari umumarayika wakoresheje nabi umudendezo we wo kwihitiramo ibimunogeye asunitswe n’irari rishingiye ku bwikunde, maze ahinduka Satani, ari byo bisobanurwa ngo “Urwanya.” Yashutse Eva amwizeza ikintu kinyuranye n’ibyo Imana ishaka (Itangiriro 3:4, 5). Adamu yifatanyije na Eva mu kwica itegeko ry’Imana. Kwiha icyo batari bafitiye uburenganzira byatumye batakaza umudendezo wabo uhebuje. Icyaha cyababereye umutware, kandi nk’uko Imana yari yarababuriye, ibyo byaje gukurikirwa n’urupfu. Umurage bahaye abana babo wari icyaha—ni ukuvuga kamere yo kubogamira ku gukora ibibi. Nanone icyaha cyateye intege nke zituma habaho indwara, gusaza no gupfa. Kamere yo kubogamira ku gukora ibibi, yarushijeho kononekara bitewe n’uruhare Satani abigiramo, yatumye habaho umuryango w’abantu urangwa n’inzangano, ubugizi bwa nabi, ikandamizwa n’intambara byahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’umudendezo Imana yari yahaye abantu mu ntangiriro!—Gutegeka 32:4, 5; Yobu 14:1, 2; Abaroma 5:12; Ibyahishuwe 12:9.

Aho Umudendezo Ushobora Kuboneka

6. (a) Ni hehe umudendezo nyakuri ushobora kuboneka? (b) Ni ubuhe bwoko bw’umudendezo Yesu yavugaga?

6 Iyo urebye imimerere mibi iri ahantu hose muri iki gihe, usanga bidatangaje kuba abantu bifuza cyane umudendezo mwinshi kurushaho. Ariko se, ni hehe umudendezo nyakuri waboneka? Yesu yagize ati “nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:31, 32). Uwo mudendezo si nk’uwo abantu baba biringira kugeraho iyo bavanyeho umuyobozi cyangwa ubutegetsi runaka kugira ngo bashyireho ubundi. Ahubwo, uwo mudendezo wo ugera ku muzi w’ibibazo by’abantu. Umudendezo Yesu yavugaga ni umudendezo wo kuva mu bubata bw’icyaha (Yohana 8:24, 34-36). Bityo, iyo umuntu abaye umwigishwa nyakuri wa Yesu Kristo, agira ihinduka rigaragara mu mibereho ye, nuko akaba arabohowe!

7. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kubohorwa ku cyaha uhereye ubu? (b) Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire uwo mudendezo?

7 Ibyo ntibivuga ko muri iki gihe Abakristo b’ukuri batakigerwaho n’ingaruka za kamere barazwe yo kubogamira ku cyaha. Kubera ko barazwe icyaha, baracyakomeza kurwana na cyo (Abaroma 7:21-25). Nyamara kandi, niba mu by’ukuri umuntu ahuza imibereho ye n’inyigisho za Yesu, ntazongera kuba imbata y’icyaha. Nta bwo icyaha kizongera kumubera nk’umuntu utegekesha igitugu umuha amategeko agomba kumvira buhumyi. Ntazafatirwa mu mutego wo kugira imibereho itagira intego, imibereho izatuma agira umutimanama umucira urubanza. Azagira umutimanama utamucira urubanza mu maso y’Imana kubera ko ibyaha bye yabibabariwe bitewe no kwizera igitambo cya Kristo. Wenda kamere yo kubogamira ku cyaha ishobora kongera kugerageza kumuganza, ariko kandi, iyo yanze kuyiha urwaho bitewe no kuzirikana inyigisho ziboneye za Kristo, aba agaragaza ko icyaha kitazongera kumutegeka.—Abaroma 6:12-17.

8. (a) Ni uwuhe mudendezo duhabwa n’Ubukristo bw’ukuri? (b) Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bayobozi b’iyi si?

8 Tekereza ku mudendezo dufite twebwe Abakristo. Twabatuwe ku ngaruka z’inyigisho z’ibinyoma, ku bubata bw’imiziririzo n’ubw’icyaha. Ukuri guhebuje ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye n’umuzuko, kwatubatuye ku bwoba budashyize mu gaciro bwo gutinya urupfu. Kumenya ko vuba aha ubutegetsi bw’abantu budatunganye buzasimburwa n’Ubwami bw’Imana bukiranuka, bituma tubohorwa ku mibereho yo kutagira ibyiringiro (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Ariko kandi, uwo mudendezo nta wawugira urwitwazo rwo gusuzugura abategetsi n’amategeko yabo.—Tito 3:1, 2; 1 Petero 2:16, 17.

9. (a) Ni gute Yehova adufasha mu buryo bwuje urukundo kwishimira umudendezo mwinshi abantu bashobora kugira muri iki gihe? (b) Ni gute dushobora gufata imyanzuro myiza?

9 Yehova ntareka ngo duhuzagurike twishakishiriza uburyo bwiza bwo kubaho. Azi uburyo turemwemo, icyatuma tugira ibyishimo nyakuri n’icyatugirira umumaro mu buryo burambye. Azi ibitekerezo n’imyifatire bishobora kwangiza imishyikirano umuntu afitanye na We, n’iyo afitanye na bagenzi be, ndetse wenda n’icyatuma atagera mu isi nshya. Mu buryo bwuje urukundo, Yehova atumenyesha ibyo byose binyuriye kuri Bibiliya no ku muteguro we ugaragara (Mariko 13:10; Abagalatiya 5:19-23; 1 Timoteyo 1:12, 13). Ahasigaye, gukoresha umudendezo twahawe n’Imana mu guhitamo uko tuzabyitabira ni twe biba bireba. Mu buryo bunyuranye n’uko Adamu yabigenje, niba tuzirikana ibyo Bibiliya itubwira, tuzafata imyanzuro myiza. Tuzagaragaza ko kugirana imishyikirano myiza na Yehova ari cyo kintu cy’ingenzi mu mibereho yacu.

Bamwe Bifuza Umudendezo w’Ubundi Bwoko

10. Ni ubuhe bwoko bw’umudendezo Abahamya ba Yehova bamwe na bamwe bifuza kugira?

10 Rimwe na rimwe, bamwe mu rubyiruko rw’Abahamya ba Yehova—kimwe n’abandi Bahamya bakuze—bashobora kumva bifuza umudendezo w’ubundi bwoko. Isi ishobora gusa n’aho ibareshya, maze uko bagenda bayitekerezaho cyane, icyifuzo cyabo cyo gukora ibikorwa bitari ibya Gikristo bimenyerewe muri iyi si kikagenda kirushaho gushinga imizi. Abo bantu bashobora kutagambirira gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi cyangwa gusambana. Ariko bashobora gutangira kwifatanya n’abatari Abakristo b’ukuri, bakifuza kwemerwa na bo. Ndetse bashobora gutangira kwigana imvugo yabo n’imyifatire yabo.—3 Yohana 11.

11. Rimwe na rimwe amareshyo yo gukora ibibi aturuka he?

11 Rimwe na rimwe, amareshyo yo kurehereza umuntu ku kwirundumurira mu myifatire itari iya Gikristo, ava ku muntu uvuga ko akorera Yehova. Ibyo ni ko byagenze kuri bamwe mu Bakristo ba mbere, kandi ibintu nk’ibyo bishobora kubaho no muri iki gihe. Akenshi abo bantu baba bifuza gukora ibyo bumva ko bizabazanira umunezero; ariko ibyo bintu biba bihabanye n’amategeko y’Imana. Usanga batera abandi inkunga yo “kwinezeza ho gato.” “Babasezeranya umudendezo, nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze.”—2 Petero 2:19.

12. (a) Ni izihe ngaruka zibabaje z’imyifatire itari iya Gikristo? (b) Nubwo abayirundumuriramo baba bazi ingaruka zayo, kuki bakomeza gukora ibibi?

12 Igihe cyose usanga ingaruka z’iyo ngirwa mudendezo ari mbi, kubera ko ari ukwica amategeko y’Imana. Urugero, ubusambanyi bushobora gutuma umuntu ahungabana mu byiyumvo, yandura indwara, apfa, atwara inda y’indaro, ndetse bikaba byatanya abashakanye (1 Abakorinto 6:18; 1 Abatesalonike 4:3-8). Gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutuma umuntu arakazwa n’ubusa, adedemanga, atabona neza, agira isereri, adahumeka neza, arotaguzwa, ndetse akaba yapfa. Bishobora kubata umuntu, bikaba byamushora mu bugizi bwa nabi kugira ngo ajye abona uburyo bwo gukomeza iyo ngeso. Ingaruka nk’izo zishobora no kugera ku bakoresha nabi ibinyobwa bisindisha (Imigani 23:29-35). Abirundumurira muri iyo myifatire bashobora gutekereza ko bafite umudendezo, ariko hanyuma babona ko babaye imbata z’icyaha bitagifite igaruriro. Kandi se mbega ukuntu icyaha ari umutware w’umugome! Gutekereza kuri ibyo ubu, bishobora kudufasha kwirinda kugerwaho n’izo ngorane.—Abagalatiya 6:7, 8.

Aho Ibibazo Bitangirira

13. (a) Akenshi irari riganisha umuntu mu ngorane riza rite? (b) Kugira ngo tumenye “incuti mbi” izo ari zo, tugomba kubona ibintu dute? (c) Uko ugenda usubiza buri kibazo kiri muri paragarafu ya 13, garagaza uko Yehova abona ibintu.

13 Tekereza aho akenshi ibibazo bitangirira. Bibiliya igira iti “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita, rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura, bikabyara urupfu” (Yakobo 1:14, 15). Ni gute irari riza? Rizanwa n’ibyinjira mu bwenge. Akenshi ibyo biba ari ingaruka zo kwifatanya n’abantu batubahiriza amahame ya Bibiliya. Birumvikana ko twese tuzi ko tugomba kwirinda “kwifatanya n’ababi” (1 Abakorinto 15:33). Ariko se, incuti mbi ni izihe? Ibyo Yehova abibona ate? Gutekereza ku bibazo bikurikira no kureba imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, byagombye kudufasha kugera ku myanzuro ikwiriye.

Mbese, kuba abantu bamwe bagaragara ko biyubashye, bisobanura ko ari incuti nziza (Itangiriro 34:1, 2, 18, 19)?

Mbese, ibiganiro byabo, wenda n’amashyengo yabo, byaba bigaragaza niba turi incuti zabo za bugufi cyangwa tutari zo (Abefeso 5:3, 4)?

Ni gute Yehova yiyumva iyo duhisemo kugira incuti z’inkoramutima z’abantu batamukunda (2 Ngoma 19:1, 2)?

Nubwo dushobora gukorana cyangwa tukajyana ku ishuri n’abantu tudahuje ukwizera, kuki tugomba kuba maso (1 Petero 4:3, 4)?

Kureba televiziyo, sinema, gukoresha Internet no gusoma ibitabo, amagazeti n’ibinyamakuru, ni bumwe mu buryo bwo gushyikirana n’abandi bantu. Ibintu tugomba kwirinda biboneka muri ubwo buryo bwo gushyikirana n’abandi ni ibihe (Imigani 3:31; Yesaya 8:19; Abefeso 4:17-19)?

Amahitamo tugira ku byerekeranye n’abantu twifatanya na bo, agaragariza iki Yehova ku bihereranye n’abo turi bo (Zaburi 26:1, 4, 5; 97:10)?

14. Ni uwuhe mudendezo uhebuje uhishiwe abashyira mu bikorwa inama z’Ijambo ry’Imana babigiranye ubudahemuka?

14 Dutegereje isi nshya y’Imana mu gihe cya vuba aha. Binyuriye ku butegetsi bw’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, abantu bazabohorwa ku ngaruka z’ibikorwa bya Satani no kuri gahunda mbi ye yose y’ibintu. Buhoro buhoro, abantu bumvira bazavanirwaho ingaruka zose z’icyaha, bityo habeho gutungana mu bwenge no ku mubiri, kugira ngo tuzashobore kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo. Amaherezo, umudendezo uzaba uhuje mu buryo bwuzuye n’“umwuka w’Umwami [“Yehova,” NW]” uzishimirwa n’ibyaremwe byose (2 Abakorinto 3:17). Mbese, byaba bihuje n’ubwenge gutakaza ibyo byose bitewe no kutumvira inama zibonerwa mu Ijambo ry’Imana muri iki gihe? Nimucyo twese tugaragaze neza ko icyo twifuza mu by’ukuri ari ‘umudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana,’ binyuriye mu gukoresha neza umudendezo wacu wa Gikristo muri iki gihe.—Abaroma 8:21.

Ibibazo by’Isubiramo

• Ni uwuhe mudendezo umugabo n’umugore ba mbere bari bafite? Ni gute wagereranywa n’uwo abantu bafite muri iki gihe?

• Ni uwuhe mudendezo Abakristo b’ukuri bafite? Ni gute utandukanye n’icyo isi ibona ko ari umudendezo?

• Kuki ari iby’ingenzi kwirinda incuti mbi? Mu buryo bunyuranye n’uko Adamu yabigenje, twemera imyanzuro ya nde ku bihereranye n’ikiri ikibi?

[Amafoto yo ku ipaji ya 46]

Ijambo ry’Imana ritanga umuburo rigira riti “ntimuyobe; kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze