Igice cya karindwi
Icyo Twigishwa no Kuba Imana Yararetse Ububi Bukabaho
1, 2. (a) Iyo Yehova aza guhita arimbura abigometse muri Edeni, ni gute byari kutugiraho ingaruka? (b) Ni ubuhe buryo bwuje urukundo twashyiriweho na Yehova?
UMUKAMBWE Yakobo yaravuze ati “imyaka y’ubukuru bwanjye yabaye mike na mibi” (Itangiriro 47:9). Mu buryo nk’ubwo, Yobu yavuze ko umuntu “arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho” (Yobu 14:1). Kimwe n’abo bantu, abenshi muri twe bagiye bagerwaho n’ingorane, akarengane, ndetse n’amakuba. Nyamara kandi, kuba twaravutse ntibyaryozwa Imana ngo tuvuge ko ikiranirwa. Ni iby’ukuri ko tudatunganye mu bwenge no ku mubiri, kandi ntitunatuye muri Paradizo nk’uko byari biri kuri Adamu na Eva mu mizo ya mbere. Ariko se, byari kugenda bite iyo Yehova ahita arimbura abo bantu bakimara kwigomeka? Nubwo indwara, agahinda cyangwa urupfu bitari kubaho, umuryango w’abantu na wo ntiwari kubaho. Ntituba twaravutse. Kubera ko Imana igira imbabazi, yaretse Adamu na Eva babona igihe cyo kubyara abana, nubwo abo bana barazwe kudatungana. Kandi binyuriye kuri Kristo, Yehova yadushyiriyeho uburyo bwo kuzagarurirwa icyo Adamu yatakaje—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo.—Yohana 10:10; Abaroma 5:12.
2 Mbega ukuntu duterwa inkunga no kuba dushobora gutegerezanya amatsiko kubaho iteka mu isi nshya, aho tuzaba dukikijwe n’imimerere ya Paradizo, nta ndwara, nta gahinda, nta kubabara no gupfa, habe ndetse n’abantu babi (Imigani 2:21, 22; Ibyahishuwe 21:4, 5)! Ariko kandi, tumenya binyuriye mu nkuru za Bibiliya ko nubwo agakiza kacu bwite ari ak’ingenzi cyane kuri twe no kuri Yehova, hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane kurushaho.
Ku bw’Izina Ryayo Rikomeye
3. Ni iki gikubiye mu bihereranye n’isohozwa ry’umugambi wa Yehova werekeye isi n’abantu?
3 Izina ry’Imana rifite icyo rirebanaho n’isohozwa ry’umugambi wayo uhereranye n’isi hamwe n’ikiremwamuntu. Izina Yehova, risobanurwa ngo “Ituma Biba.” Bityo rero, izina ryayo ryumvikanisha ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, Nyir’Imigambi, akaba n’Imana y’ukuri. Kubera ko Yehova ari umutegetsi w’ikirenga, kugira ngo mu isi no mu ijuru habeho amahoro n’imibereho myiza, ni ngombwa ko izina rye n’ibikubiye mu bisobanuro byaryo bihabwa icyubahiro cyuzuye kibikwiriye kandi bose bakamwubaha.
4. Ni iki cyari gikubiye mu mugambi wa Yehova werekeye isi?
4 Nyuma yo kurema Adamu na Eva, Yehova yabahaye inshingano bagombaga gusohoza. Yagaragaje neza ko umugambi we utari uwo gutegeka isi yose gusa—ni ukuvuga kwagura imbago za Paradizo—ahubwo ko harimo no kuyuzuza abari kuzamukomokaho (Itangiriro 1:28). Mbese, uwo mugambi wari kuburizwamo bitewe n’icyaha cyabo? Mbega ukuntu byari kuba umugayo ku izina ry’ushoborabyose Yehova, iyo ananirwa gusohoza umugambi we werekeye isi n’abantu!
5. (a) Igihe abantu ba mbere bari kuba bariye ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, ni ryari bari gupfa? (b) Ni gute Yehova yasohoje amagambo ye aboneka mu Itangiriro 2:17, kandi agakomeza umugambi we uhereranye n’isi?
5 Yehova yari yaraburiye Adamu na Eva ababwira ko igihe bari kuba batumviye maze bakarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, bari gupfa ku ‘munsi’ bari kuba bakiriyeho (Itangiriro 2:17). Kubera ko Yehova asohoza ibyo yavuze, yabaryoje icyo bakoze kandi abacira urubanza rwo gupfa ku munsi bakoreyeho icyaha. Dukurikije uko Imana yabibonaga, Adamu na Eva bapfuye kuri uwo munsi bakoreyeho icyaha. Ariko kandi, kugira ngo Yehova asohoze umugambi we uhereranye n’isi, yarabaretse bagira umuryango ubakomokaho mbere y’uko bapfa mu buryo bw’umubiri. Icyakora, kubera ko imyaka 1.000 Imana ishobora kubona ko ari nk’umunsi umwe, igihe Adamu yapfaga amaze imyaka 930, “umunsi” wari utararangira (2 Petero 3:8; Itangiriro 5:3-5). Bityo rero, ibyo Yehova yavuze ku bihereranye n’igihe igihano cyari gutangirwa byarasohoye, kandi umugambi we werekeye isi ntiwaburizwamo no gupfa kwabo. Ariko kandi, abantu badatunganye, harimo n’ababi, bemerewe kubaho igihe runaka.
6, 7. (a) Dukurikije ibivugwa mu Kuva 9:15, 16, kuki Yehova areka ububi bugakomeza kubaho mu gihe runaka? (b) Ku bihereranye na Farawo, ni gute imbaraga za Yehova zagaragajwe, kandi ni gute izina rye ryamenyekanye? (c) Bizagenda bite igihe iyi gahunda mbi izaba irangiye?
6 Ibyo Yehova yabwiye umutegetsi wo mu Misiri mu minsi ya Mose, na byo bigaragaza impamvu Imana yaretse ububi bugakomeza kubaho. Igihe Farawo yabuzaga Abisirayeli kuva mu Misiri, Yehova ntiyahise amurimbura. Icyo gihugu cyatejwe Ibyago Icumi byagaragaje imbaraga za Yehova mu buryo butangaje. Igihe Yehova yatangaga umuburo agiye guteza icyago cya karindwi, yabwiye Farawo ko aba yaramurimbuye akamuvana mu isi we n’abantu be bitamugoye. Hanyuma, yaje kumubwira ati “ariko ni ukuri iyi ni yo mpamvu [ya]tumye nguhagarika, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.”—Kuva 9:15, 16.
7 Igihe Yehova yavanaga Abisirayeli mu buretwa, izina rye ryamenyekanye hose rwose (Yosuwa 2:1, 9-11). Na n’ubu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 3.500, ibyo yakoze biracyibukwa. Nta bwo izina bwite rya Yehova ari ryo ryamamaye gusa, ahubwo, ukuri ku bihereranye na Nyiraryo na ko kwaramamaye. Ibyo byatumye Yehova amenyekana ko ari Imana isohoza amasezerano kandi ikagira icyo ikora ku bw’inyungu z’abagaragu bayo (Yosuwa 23:14). Ibyo byagaragaje ko nta gishobora kubuza imigambi ye gusohora, kubera ko afite imbaraga zitagira akagero (Yesaya 14:24, 27). Ku bw’ibyo, dushobora kwizera ko vuba aha azagira icyo akora ku bw’inyungu z’abagaragu be bizerwa, akarimbura gahunda mbi yose ya Satani. Icyo gikorwa cyo kugaragaza imbaraga zitagira akagero, n’ikuzo kizahesha izina rya Yehova, nta na rimwe kizigera cyibagirana. Inyungu kizazana ntizizagira iherezo.—Ezekiyeli 38:23; Ibyahishuwe 19:1, 2.
“Mbega Uburyo Ubwenge bw’Imana Butagira Akagero!”
8. Pawulo adutera inkunga yo kuzirikana ibihe bintu?
8 Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yarababajije iti “Imana irakiranirwa?” Yashubije atsindagiriza ati “ntibikabeho!” Hanyuma, yatsindagirije imbabazi z’Imana kandi yerekeza ku byo Yehova yavuze ku bihereranye n’icyatumye areka Farawo akabaho igihe runaka. Nanone Pawulo yagaragaje ko twebwe abantu tumeze nk’ibumba mu ntoki z’umubumbyi. Nuko agira ati “none se bitwaye iki, niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka; kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yīteguriye ubwiza uhereye kera, ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine, ahubwo no mu banyamahanga?”—Abaroma 9:14-24.
9. (a) Ni bande ‘nzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka’? (b) Kuki Yehova yihanganiye cyane abamurwanya, kandi se, ni gute indunduro ya byose izazanira inyungu abamukunda?
9 Kuva ubwigomeke bwo muri Edeni bubayeho, abantu bose bagiye barwanya Yehova n’amategeko ye, ni “inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka.” Mu bihe byose uhereye icyo gihe, Yehova yagiye yihangana cyane. Umwanzi yagiye atesha agaciro ibikorwa bye, atoteza abagaragu be, ndetse agera n’aho yicisha Umwana we. Mu kugaragaza ko yihangana cyane, Yehova yararetse habaho igihe gihagije ku biremwa byose kugira ngo byibonere mu buryo bwuzuye ingaruka zibabaje zo kwigomeka ku Mana, n’iz’ubutegetsi bw’abantu butamwisunze. Hagati aho kandi, urupfu rwa Yesu rwatanze uburyo bwo kubohora abantu bumvira no ‘kumaraho imirimo ya Satani.’—1 Yohana 3:8; Abaheburayo 2:14, 15.
10. Kuki Yehova yihanganiye ababi mu myaka 1.900 ishize?
10 Mu gihe cy’imyaka isaga 1.900 kuva Yesu azutse, Yehova yongeye kwihanganira ‘inzabya z’umujinya,’ aba aretse kuzirimbura. Kubera iki? Icya mbere, ni uko yari arimo ategura abazafatanya na Yesu Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Umubare w’abo bantu ni 144.000, kandi ni bo “nzabya z’imbabazi” zavuzwe n’intumwa Pawulo. Mbere na mbere, hatumiwe abantu bavuye mu Bayahudi kugira ngo babe abagize iryo tsinda ryo mu ijuru. Hanyuma, Imana yatumiye abanyamahanga. Muri abo, nta we Yehova yigeze ahatira kumukorera. Ariko kandi, bamwe mu bitabiriye ubwo buryo yateganyije bwuje urukundo babigiranye ugushimira, yabahaye igikundiro cyo kuzategekana n’Umwana we mu Bwami bwo mu ijuru. Gutegura iryo tsinda ryo mu ijuru ubu biri hafi kurangira.—Luka 22:29; Ibyahishuwe 14:1-4.
11. (a) Muri iki gihe, ni irihe tsinda ririmo ryungukirwa no kuba Yehova yarihanganye? (b) Ni gute abapfuye bazungukirwa?
11 Ariko se, bite ku bihereranye n’abafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi? Nanone, kuba Yehova yarihanganye cyane byatumye gukorakoranya ‘[imbaga] y’abantu benshi’ bavuye mu mahanga yose bishoboka. Ubu umubare wabo ubarirwa muri za miriyoni. Yehova yasezeranyije ko abagize iryo tsinda ry’abantu bazaba ku isi bazarokoka iherezo ry’iyi gahunda, kandi ko bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo (Ibyahishuwe 7:9, 10; Zaburi 37:29; Yohana 10:16). Mu gihe cyagenwe n’Imana, abantu benshi bapfuye bazazurwa maze bahabwe uburyo bwo kuba abayoboke b’Ubwami bwo mu ijuru. Mu Byakozwe 24:15, Ijambo ry’Imana rihanura rigira riti “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Yohana 5:28, 29.
12. (a) Ni iki twize ku bihereranye no kuba Yehova yihanganira ububi? (b) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’uburyo Yehova yakemuyemo ibyo bibazo?
12 Mbese, muri ibyo byose hari akarengane karimo? Nta ko, kubera ko mu kutarimbura ababi, cyangwa “inzabya z’umujinya,” Imana iba irimo igaragariza abandi bantu impuhwe, mu buryo buhuje n’umugambi wayo. Ibyo bigaragaza ukuntu Imana ari inyambabazi kandi yuje urukundo. Nanone kandi, kuba harabayeho igihe kugira ngo abantu bibonere isohozwa ry’imigambi ye, bituma twiga byinshi ku byerekeye Yehova ubwe. Dutangazwa cyane n’imico inyuranye iranga kamere ye nk’uko igenda ihishurwa—urugero nk’ubutabera, imbabazi, kwihangana, n’ubwenge bwe bw’uburyo bwinshi. Ubwenge Yehova akoresha mu gukemura ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi n’uburenganzira afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga bizakomeza kuba igihamya iteka ryose cy’uko uburyo bwe bwo gutegeka ari bwo bwiza cyane kuruta ubundi. Kimwe n’intumwa Pawulo, twiyamirira tugira tuti “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka!”—Abaroma 11:33.
Umwanya wo Kugaragaza ko Twubaha Imana
13. Mu gihe tugezweho n’imibabaro, ni uwuhe mwanya tuba duhawe, kandi ni iki kizadufasha kubyitabira tubigiranye ubwenge?
13 Abenshi mu bagaragu b’Imana bari mu mimerere ituma bababara. Imibabaro yabo iracyakomeza kubera ko Imana itari yarimbura ababi kandi ngo isubize abantu ubutungane nk’uko byahanuwe. Mbese, ibyo byagombye kuturakaza? Cyangwa se ahubwo, ntidushobora kubona ko iyo mimerere ari umwanya tuba tubonye wo kugaragaza ko Diyabule ari umubeshyi? Kubigenza dutyo bishobora kutwongerera imbaraga nidukomeza kuzirikana iri tumira rigira riti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Utuka Yehova ni Satani, we wihandagaje avuga ko abantu baramutse batakaje ibintu cyangwa bakagerwaho n’imibabaro ku mubiri, babiryoza Imana, ndetse bakaba banayivuma (Yobu 1:9-11; 2:4, 5). Tunezeza umutima wa Yehova igihe tugaragaza ko kuri twe ikirego cya Satani ari ikinyoma, tuba indahemuka kuri Yehova mu gihe duhanganye n’ibibazo bikomeye.
14. Niba twishingikiriza kuri Yehova mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, ni izihe nyungu dushobora kubona?
14 Iyo twishingikirije kuri Yehova igihe duhanganye n’ibigeragezo, dushobora kwihingamo imico y’agaciro kenshi. Urugero, ibintu Yesu yihanganiye byatumye ‘yigishwa kumvira’ mu buryo atari yarigeze na rimwe amenya mbere y’aho. Natwe dushobora kugira icyo twigishwa n’ibigeragezo duhura na byo, mu buryo bw’uko dushobora kwihingamo umuco wo kwihangana, kandi tukarangwa no gushimira mu buryo bwimbitse ku bw’inzira zikiranuka za Yehova.—Abaheburayo 5:8, 9; 12:11; Yakobo 1:2-4.
15. Iyo twihanganira ingorane, ni gute abandi bashobora kungukirwa?
15 Abandi bantu na bo bazitegereza ibyo dukora. Ibintu bitugeraho bitewe n’uko dukunda gukiranuka, hari igihe byatuma bamwe muri bo bamenya Abakristo b’ukuri abo ari bo muri iki gihe. Kandi mu gihe bazifatanya natwe mu kuyoboka Imana, bashobora kujya mu mubare w’abazabona imigisha y’ubuzima bw’iteka (Matayo 25:34-36, 40, 46). Yehova n’Umwana we bifuza ko abantu babona uwo mwanya.
16. Ni gute uko tubona ingorane zitugeraho bifitanye isano n’ubumwe?
16 Mbega ukuntu byaba ari byiza igihe twaba tubona ko imimerere igoranye ari uburyo bwo kugaragaza ko twubaha Yehova, kandi ko twifatanya mu gusohoza ibyo ashaka! Kubigenza dutyo bishobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko dushaka rwose kujya mbere kugira ngo twunge ubumwe n’Imana na Kristo. Yesu yasenze Yehova asabira Abakristo bose, agira ati “sinsabira aba [ni ukuvuga abigishwa bifatanyaga na we mu buryo bwa bugufi] bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe, nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo na bo babe umwe muri twe.”—Yohana 17:20, 21.
17. Ni ikihe cyizere dushobora kugira niba turi indahemuka kuri Yehova?
17 Nituba indahemuka kuri Yehova, azaduha ingororano nyinshi. Ijambo rye rigira riti “mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami” (1 Abakorinto 15:58). Nanone rigira riti ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo’ (Abaheburayo 6:10). Muri Yakobo 5:11 hagira hati “mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira, kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.” Ibyo byagize izihe ngaruka kuri Yobu? “Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere” (Yobu 42:10-16). Ni koko, Yehova ‘agororera abamushaka babigiranye umwete’ (Abaheburayo 11:6, NW). Kandi se mbega ingororano tugomba gutegerezanya amatsiko—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo!
18. Amaherezo bizagenda bite ku bihereranye n’ibintu ibyo ari byo byose bibabaje dushobora kuba twibuka?
18 Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana buzasibanganya ibyo umuryango w’abantu wangirijwe byose mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi ishize. Muri icyo gihe, hazabaho ibyishimo byinshi bizasimbura imibabaro iyo ari yo yose tugira ubu. Ntituzabuzwa amahwemo no kwibuka imibabaro iyo ari yo yose yaba yaratugezeho. Ibikorwa n’ibitekerezo byubaka, bizaba byiganje mu buzima bwa buri munsi mu isi nshya, bizagenda bisibanganya mu bwenge bwacu buhoro buhoro ibyo kwibuka ibintu bibabaje byatubayeho. Yehova agira ati “ndarema ijuru rishya [ni ukuvuga ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru bushya buzategeka abantu] n’isi nshya [ni ukuvuga umuryango w’abantu bakiranuka]; ibya kera ntibizibukwa, kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema.” Ni koko, mu isi nshya ya Yehova, abakiranutsi bazashobora kuvuga bati “isi yose ihawe ihumure, iratuje; baraturagara bararirimba.”—Yesaya 14:7; 65:17, 18.
Ibibazo by’Isubiramo
• Mu kureka ububi bugakomeza kubaho, ni gute Yehova yagaragaje ko yubaha cyane izina rye mu buryo bukwiriye?
• Ni gute kuba Imana yarihanganiye ‘inzabya z’umujinya,’ byatumye tugerwaho n’imbabazi zayo?
• Ni iki twagombye kwihatira kubona mu mimerere irebana n’imibabaro ya buri muntu ku giti cye?
[Amafoto yo ku ipaji ya 67]
Yehova ‘yahiriye Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere’