Igice cya cumi na gatatu
Imbaga y’Abantu Benshi Imbere y’Intebe ya Yehova
1. (a) Mbere y’uko abagaragu b’Imana bo mu gihe cya mbere y’Ubukristo cyangwa abagize 144.000 bahabwa ingororano yabo, ni iki kigomba kubanza kubageraho? (b) Ni iki kizashoboka ku bagize “[imbaga y’]abantu benshi” bariho muri iki gihe?
ABAGARAGU b’Imana bizerwa babayeho uhereye kuri Abeli kugeza kuri Yohana Umubatiza bashyiraga ibyo gukora ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Ariko kandi, bose barapfuye, bakaba bategereje kuzazuka bakaba mu isi nshya y’Imana. Abantu 144.000 bazategekana na Kristo mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru, na bo bagomba gupfa mbere y’uko bahabwa ingororano yabo. Icyakora, mu Byahishuwe 7:9 hagaragaza ko muri iyi minsi y’imperuka, hari kubaho “imbaga y’abantu benshi” bo mu mahanga yose batazapfa, ahubwo bazagira ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi. Mbese, waba uri umwe muri bo?
Uko Abagize Imbaga y’Abantu Benshi Bamenyekanye
2. Ni iki cyatanze urumuri ku bihereranye no gusobanukirwa neza abagize imbaga y’abantu benshi ivugwa mu Byahishuwe 7:9?
2 Mu mwaka wa 1923, abagaragu ba Yehova basobanukiwe ko “intama” zo mu mugani wa Yesu uboneka muri Matayo 25:31-46 hamwe n’“izindi ntama” yerekejeho muri Yohana 10:16, ari abantu bari kugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi. Mu mwaka wa 1931, abantu bavugwaho muri Ezekiyeli 9:1-11 ko bashyizweho ikimenyetso mu ruhanga rwabo, byaje kugaragara ko na bo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Hanyuma mu mwaka wa 1935, byaje kumenyekana ko ya mbaga y’abantu benshi ari bamwe mu bagize itsinda ry’izindi ntama Yesu yari yaravuzeho. Muri iki gihe, iyo mbaga y’abantu benshi yatoneshejwe, igizwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni.
3. Kuki imvugo ngo ‘bahagaze imbere y’intebe’ iterekeza ku itsinda runaka ryo mu ijuru?
3 Mu Byahishuwe 7:9, imbaga y’abantu benshi ntigaragazwa ko iri mu ijuru. Kuba ‘bahagaze imbere y’intebe’ y’Imana, ntibibasaba ko baba bari mu ijuru. Ibyo bivuga gusa ko bari imbere y’amaso y’Imana (Zaburi 11:4). Kuba imbaga y’abantu benshi “umuntu atabasha kubara” atari itsinda ryo mu ijuru, bigaragara binyuriye mu kugereranya umubare wabo utaravuzwe n’ibyanditswe mu Byahishuwe 7:4-8 na 14:1-4. Aho ngaho, umubare w’abakurwa mu isi bakajyanwa mu ijuru uhishurwa ko ari abantu 144.000.
4. (a) Ni uwuhe “mubabaro mwinshi” imbaga y’abantu benshi izarokoka? (b) Nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 7:11, 12, ni bande bitegereza imbaga y’abantu benshi kandi bakifatanya na yo mu kuyoboka Imana?
4 Mu Byahishuwe 7:14, herekeza ku mbaga y’abantu benshi hagira hati “aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi.” Barokotse amakuba akaze kuruta ayandi yose yigeze kubaho mu mateka y’abantu (Matayo 24:21). Igihe bazavugana ugushimira ko agakiza kabo bagakesha Imana na Kristo, ibiremwa byose byizerwa byo mu ijuru bizifatanya na bo mu kuvuga biti “amen; amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, amen.”—Ibyahishuwe 7:11, 12.
Bagaragaza ko Babikwiriye
5. Ni gute dushobora kumenya ibyo dusabwa kugira ngo tube mu bagize imbaga y’abantu benshi?
5 Kurinda imbaga y’abantu benshi mu gihe izaba yambuka umubabaro mwinshi, bizakorwa mu buryo buhuje n’amahame akiranuka ya Yehova. Ibintu biranga abazarokoka bivugwa mu buryo bwumvikana neza muri Bibiliya. Bityo rero, abakunda gukiranuka bashobora kugira icyo bakora uhereye ubu kugira ngo bagaragaze ko bakwiriye kuzarokoka. Ni iki bagomba gukora?
6. Kuki mu buryo bukwiriye imbaga y’abantu benshi ishobora kugereranywa n’intama?
6 Intama zigwa neza kandi ziraganduka. Bityo, igihe Yesu yavugaga ko afite izindi ntama zitari izo mu itsinda ryo mu ijuru, ntiyavugaga gusa abantu bari kwifuza kuzaba ku isi, ahubwo yavugaga n’abari kuzagandukira inyigisho ze. Yagize ati “intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi, kandi zirankurikira” (Yohana 10:16, 27). Abo ni abantu bategera amatwi Yesu by’ukuri kandi bagakora ibyo avuga babigiranye ukumvira, bityo bakaba abigishwa be.
7. Ni iyihe mico abigishwa ba Yesu bagomba kwihingamo?
7 Ni iyihe mico yindi buri wese muri abo bigishwa ba Yesu agomba kwihingamo? Ijambo ry’Imana risubiza rigira riti “mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera, . . . mukambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse” (Abefeso 4:22-24). Bihingamo imico iteza imbere ubumwe bw’abagaragu b’Imana—ari yo ‘urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda.’—Abagalatiya 5:22, 23.
8. Ni iki abagize imbaga y’abantu benshi bahangana na cyo bitewe n’uko bashyigikira abasigaye?
8 Abagize imbaga y’abantu benshi bashyigikira abagize umubare muto w’abafite ibyiringiro by’ijuru, bo bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza (Matayo 24:14; 25:40). Abagize izindi ntama barabashyigikira nubwo baba bazi ko bazarwanywa bitewe n’uko mu ntangiro z’iyi minsi y’imperuka, Kristo Yesu n’abamarayika be baciye Satani n’abadayimoni be mu ijuru. Ibyo byasobanuraga ko ‘isi, yari igushije ishyano, kuko Satani yayimanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito’ (Ibyahishuwe 12:7-12). Ku bw’ibyo, uko iyi gahunda igenda isatira iherezo ryayo, ni na ko Satani akaza umurego mu gutoteza abagaragu b’Imana.
9. Abagaragu b’Imana bagira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu rugero rungana iki, kandi kuki?
9 Nubwo abagaragu b’Imana bahura n’ibitotezo bikaze, umurimo wo kubwiriza ukomeza kujya mbere. Uhereye ku mubare w’ababwiriza b’Ubwami wabarirwaga mu bihumbi bike gusa mu mpera y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ubu hari ababwiriza babarirwa muri za miriyoni, ibyo bikaba ari ukubera ko Yehova yari yarasezeranyije ati “nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara” (Yesaya 54:17). Ndetse n’umwe mu bari bagize urukiko rw’ikirenga rwa Kiyahudi yemeje ko ibyo Imana ikora bidashobora kuburizwamo. Yabwiye Abafarisayo mu kinyejana cya mbere yerekeza ku bigishwa, ati “mubarekure: kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu, bizatsindwa: ariko nibiba bivuye ku Mana, ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.”—Ibyakozwe 5:38, 39.
10. (a)“Ikimenyetso” gishyirwa ku bagize imbaga y’abantu benshi kigaragaza iki? (b) Ni gute abagaragu b’Imana bumvira rya “jwi rivugira mu ijuru”?
10 Abagize imbaga y’abantu benshi barimo barerekanwa bashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka (Ezekiyeli 9:4-6). Icyo ‘kimenyetso’ ni igihamya cy’uko biyeguriye Yehova, bakabatizwa ari abigishwa ba Yesu kandi bakaba bihingamo kamere nk’iyo Kristo yari afite. Bumvira “ijwi rivugira mu ijuru” rivuga ibihereranye n’ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bwa Satani, rigira riti “bwoko bwanjye nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.”—Ibyahishuwe 18:1-5.
11. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi abagize imbaga y’abantu benshi bagaragarizamo ko ari abagaragu ba Yehova?
11 Nanone, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Ibinyuranye n’ibyo, abayoboke b’amadini y’iyi si bica bagenzi babo bahuje idini mu ntambara, akenshi bitewe gusa n’uko badahuje ibihugu! Ijambo ry’Imana rigira riti “icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se si uw’Imana. . . . Dukundane; tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we.”—1 Yohana 3:10-12.
12. Mu gihe cy’umubabaro mwinshi, ni gute Yehova azagenzereza amadini agereranywa n’‘ibiti’ byera imbuto mbi?
12 Yesu yagize ati “igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa kikajugunywa mu muriro. Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:17-20). Imbuto amadini y’iyi si yera zigaragaza ko ari ‘ibiti’ bibi bigiye kurimburwa na Yehova vuba aha ku mubabaro mwinshi.—Ibyahishuwe 17:16.
13. Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bagaragaza ko “bahagaze imbere ya ya ntebe” ya Yehova bunze ubumwe?
13 Mu Byahishuwe 7:9-15 herekeza ibitekerezo byacu ku bintu bizatuma abagize imbaga y’abantu benshi barindwa. Berekanwa “bahagaze imbere ya ya ntebe” ya Yehova bunze ubumwe, bashyigikiye ubutegetsi bwe bw’ikirenga bw’ijuru n’isi. “Bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” ibyo bikagaragaza ko bemera igitambo cy’impongano y’ibyaha cya Yesu (Yohana 1:29). Biyeguriye Imana maze babigaragaza bibizwa mu mazi. Bityo rero, bafite igihagararo cyiza imbere y’Imana, ari cyo gishushanywa n’ibishura byera, kandi bayikorera “[umurimo wera] ku manywa na nijoro.” Mbese, hari ukuntu ushobora guhuza mu buryo bwuzuye kurushaho imibereho yawe n’ibivuzwe aho ngaho?
Inyungu Wabona Uhereye Ubu
14. Zimwe mu nyungu zihariye abagaragu ba Yehova babona muri iki gihe ni izihe?
14 Birashoboka ko waba wariboneye inyungu zihariye abakorera Yehova babona muri iki gihe. Urugero, igihe wamenyaga ibihereranye n’imigambi ikiranuka ya Yehova, wasobanukiwe ko hariho ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza. Bityo rero, ubu ufite intego nyakuri mu mibereho yawe—ni ukuvuga gukorera Imana y’ukuri ufite ibyiringiro bishimishije by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo. Ni koko, Umwami Yesu Kristo ‘azaragira [abagize imbaga y’abantu benshi], abuhire amasoko y’amazi y’ubugingo.’—Ibyahishuwe 7:17.
15. Ni gute Abahamya ba Yehova bungukirwa no kutanamuka ku mahame ya Bibiliya arebana n’ibibazo bya politiki n’iby’umuco?
15 Zimwe mu nyungu zihebuje abagize imbaga y’abantu benshi bafite ni urukundo, ubumwe n’ubwumvikane birangwa mu bagaragu ba Yehova ku isi hose. Kubera ko twese tugaburirwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bimwe, twese twumvira amategeko amwe n’amahame amwe biboneka mu Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu muri twe hatabamo amacakubiri bitewe n’ibitekerezo bishingiye kuri politiki no ku gukunda igihugu by’agakabyo. Nanone, dukomeza kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru Imana isaba ubwoko bwayo kugenderaho (1 Abakorinto 6:9-11). Ku bw’ibyo rero, aho kurangwa n’umwiryane, amacakubiri n’ubwiyandarike byogeye muri iyi si, ubwoko bwa Yehova bwo bwibereye mu cyo twakwita Paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Zirikana uko ibyo bivugwa muri Yesaya 65:13, 14.
16. Ni ibihe byiringiro abagize imbaga y’abantu benshi bafite nubwo bagerwaho n’ibibazo bisanzwe byo mu buzima?
16 Ni koko, abagaragu ba Yehova ntibatunganye. Kandi bagerwaho n’ibibazo by’ubuzima bisanzwe byo muri iyi si, urugero nko kugerwaho n’ibihe by’ingorane cyangwa kugwa mu ntambara z’amahanga batariho urubanza. Nanone bahangana n’indwara, imibabaro n’urupfu. Ariko, bizera ko mu isi nshya Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.
17. Uko ibishobora kutugwirira muri iki gihe byaba biri kose, ni ikihe gihe gihebuje abasenga Imana y’ukuri bahishiwe?
17 Nubwo muri iki gihe watakaza ubuzima bitewe no gusaza, indwara, impanuka cyangwa kurwanywa, Yehova azakuzura aguhe ubuzima muri Paradizo (Ibyakozwe 24:15). Hanyuma, uzakomeza kwishimira ibirori byo mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Urukundo ukunda Imana ruzarushaho kuba rwinshi uko uzagenda ubona imigambi yayo isohora mu buryo buhebuje. Kandi imigisha yo mu buryo bw’umubiri Yehova azatanga icyo gihe, izatuma urukundo umukunda rwiyongera kurushaho (Yesaya 25:6-9). Mbega igihe kizaza gihebuje gihishiwe ubwoko bw’Imana!
Ibibazo by’Isubiramo
• Bibiliya ihuza abagize imbaga y’abantu benshi n’ikihe gihe kidasanzwe?
• Niba twifuza koko kuba bamwe mu bagize ya mbaga y’abantu benshi batoneshwa n’Imana, ni iki tugomba gukora duhereye ubu?
• Imigisha igera ku bagize imbaga y’abantu benshi muri iki gihe n’izabageraho mu isi nshya y’Imana ni iy’ingenzi kuri wowe mu rugero rungana iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 123]
Abantu babarirwa muri za miriyoni bagize imbaga y’abantu benshi bayoboka Imana y’ukuri bunze ubumwe