Igice cya cumi na gatandatu
“Mukundane Urukundo Rwinshi”
1. Ni iki gikunze gutangaza ababa baje mu materaniro y’Abahamya ba Yehova bwa mbere?
IYO abantu baje bwa mbere mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, akenshi batangazwa n’urukundo ruhagaragarizwa. Barubonera mu buryo bakirwa no mu mishyikirano isusurutse irangwa mu bagize itorero. Abashyitsi baza mu makoraniro yacu na bo babona urwo rukundo. Hari umunyamakuru wanditse ku bihereranye n’ikoraniro rimwe agira ati ‘nta muntu wasabitswe n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga wari uhari. Nta nduru nta n’urusaku. Nta gusunikana. Nta kubyigana. Nta muntu watukanaga. Nta mashyengo mabi cyangwa amagambo y’urukozasoni. Nta muntu wanywaga itabi. Nta kwiba. Nta muntu wajugunyaga amacupa mu busitani. Mu by’ukuri, ntibyari bisanzwe.’ Ibyo byose ni igihamya kigaragaza urukundo, rwa rundi ‘rudakora ibiteye isoni, ntirushake ibyarwo.’—1 Abakorinto 13:4-8.
2. (a) Nyuma y’igihe runaka, ni iki cyagombye kugaragara mu buryo tugaragaza urukundo? (b) Ni uruhe rukundo tugomba kwihingamo twigana Kristo?
2 Urukundo rwa kivandimwe ni cyo kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri (Yohana 13:35). Uko tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, ni na ko tugenda twitoza kugaragaza urukundo mu buryo bwuzuye kurushaho. Intumwa Pawulo yasenze isaba ko urukundo rw’Abakristo bagenzi be ‘rwarushaho kugwira’ (Abafilipi 1:9, NW). Intumwa Yohana yagaragaje ko urukundo rwacu rwagombye kudusunikira kwitangira abandi. Yaranditse ati “iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu: natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data” (1 Yohana 3:16; Yohana 15:12, 13). None se koko, twatanga ubugingo bwacu ku bw’abavandimwe bacu? Nubwo imimerere myinshi itadusaba kubigenza dutyo, mbese, ni mu rugero rungana iki dushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo tubafashe muri iki gihe, ndetse no mu gihe kitatunogeye?
3. (a) Ni gute dushobora kugaragaza urukundo mu buryo bwuzuye kurushaho? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko dukundana urukundo rwinshi muri iki gihe?
3 Uretse ibikorwa byacu bigaragaza umwuka w’ubwitange, tugomba nanone kugirira abavandimwe bacu ibyiyumvo birangwa n’igishyuhirane nyakuri. Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “ku byo gukunda bene Data, mukundane rwose” (Abaroma 12:10). Twese dufite abantu bamwe na bamwe tugirira ibyo byiyumvo. Ariko se, ntitwagombye kwitoza kugirira n’abandi bene urwo rukundo? Uko iherezo ry’iyi gahunda ishaje rigenda ryegereza, ni iby’ingenzi ko turushaho kugirana n’Abakristo bagenzi bacu imishyikirano ya bugufi kurusha ikindi gihe cyose. Bibiliya igira iti “iherezo rya byose riri bugufi. . . . Ariko ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:7, 8.
Mu Gihe Havutse Ibibazo
4. (a) Kuki ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abagize itorero? (b) Ni izihe nyungu dushobora kubona turamutse dushyize mu bikorwa inama za Bibiliya, nubwo ibyo atari ibintu dukunze kubogamiraho igihe cyose?
4 Birumvikana ariko ko igihe cyose tuzaba tudatunganye, tuzajya dukora ibintu bibabaza abandi. Abavandimwe bacu na bo bashobora kudukosereza mu buryo butandukanye (1 Yohana 1:8). Mu gihe waba ugeze muri iyo mimerere, ni iki wagombye gukora? Ibyanditswe bitanga ubuyobozi bukenewe. Ariko kandi, ibyo Ibyanditswe bivuga bishobora kudahuza n’ibyo twe abantu badatunganye tubogamiraho (Abaroma 7:21-23). Icyakora, gushyira mu bikorwa inama zikubiye muri Bibiliya tubigiranye umwete, bizatanga igihamya cy’uko twifuza gushimisha Yehova nta buryarya. Nanone kandi, kubigenza dutyo bizatuma urukundo dukunda abandi rugira icyo rwiyongeraho.
5. Mu gihe hari umuntu utubabaje, kuki tutagombye kwihorera?
5 Rimwe na rimwe, usanga abantu bashakisha uburyo bwo kwihorera iyo hagize ubababaza. Ariko kandi, ibyo nta kindi bimara uretse gutuma imimerere irushaho kuba mibi. Niba twumva ko guhorerwa bikenewe, twagombye kubirekera mu maboko y’Imana (Imigani 24:29; Abaroma 12:17-21). Hari abandi bashobora kugerageza kwirinda kugirana imishyikirano n’uwabababaje. Ariko kandi, ntitwagombye kugenzereza dutyo bagenzi bacu duhuje ukwizera, kubera ko mu rugero runaka, ugusenga kwacu kwemerwa bitewe n’urukundo dukunda abavandimwe bacu (1 Yohana 4:20). Ku bw’ibyo, Pawulo yaranditse ati “mwihanganiran[e], kandi mubabariran[e] ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana” (Abakolosayi 3:13). Mbese, ushobora kubigenza utyo?
6. (a) Twagombye kubabarira abavandimwe bacu incuro zingahe? (b) Ni ikihe kintu tugomba kwimenyaho buri muntu ku giti cye, cyadufasha kugira imyifatire ikwiriye mu gihe dukorewe icyaha?
6 Byagenda bite se mu gihe haba hari umuntu uhora adukosereza, ariko akaba adakora ibyaha bikomeye bishobora gutuma acibwa mu itorero? Ku bihereranye n’ibyo byaha byoroheje, intumwa Petero yatekerezaga ko dukwiriye kubabarira ‘kugeza ku ncuro ndwi.’ Ariko Yesu we yaravuze ati “sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.” Yagaragaje ko tubereyemo Imana umwenda munini cyane kuruta umwenda umuntu uwo ari we wese ashobora kuba atubereyemo (Matayo 18:21-35). Buri munsi ducumura ku Mana mu buryo bwinshi—rimwe na rimwe binyuriye ku bikorwa by’ubwikunde, ibyo tuvuga cyangwa dutekereza, cyangwa se binyuriye ku byo tunanirwa gukora—ndetse hari n’igihe tutamenya ko turimo dukora icyaha (Abaroma 3:23). Icyakora, Imana ikomeza kutubabarira (Zaburi 103:10-14; 130:3, 4). Imana ishaka ko tugirirana dutyo (Matayo 6:14, 15; Abefeso 4:1-3). Ubwo ni bwo tuzaba turimo tugaragaza urukundo ‘rudatekereza ikibi ku bantu.’—1 Abakorinto 13:4, 5; 1 Petero 3:8, 9.
7. Ni iki twagombye gukora niba hari umuvandimwe utwikomye?
7 Hari igihe dushobora kubona ko hari umuvandimwe wacu utwikomye nubwo twe twaba tubona ko ari nta cyo dupfa. Dushobora guhitamo ‘kubitwikiriza urukundo,’ nk’uko muri 1 Petero 4:8 habitugiramo inama. Cyangwa se nanone, dushobora gufata iya mbere tukabivuganaho na we maze tukagerageza kongera kugirana na we imishyikirano irangwa n’amahoro.—Matayo 5:23, 24.
8. Hakorwa iki mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera yaba akoze ikintu maze kikatubabaza?
8 Birashoboka ko mugenzi wacu duhuje ukwizera yaba yakoze ikintu cyakubabaje wowe ubwawe, ndetse wenda n’abandi. Mbese, ntibyaba byiza umusanze mukabivuganaho? Birashoboka. Uramutse umusanze wowe ubwawe ukamusobanurira uko ikibazo giteye kandi ukabikora mu buryo burangwa n’ubugwaneza, hari igihe byagira ingaruka nziza. Icyakora, wagombye kubanza kwibaza uti ‘mbese, yaba koko yakoze ikintu kidahuje n’Ibyanditswe? Cyangwa se, ikibazo cyaba ahanini kirimo giterwa n’uko imimerere nakuriyemo n’uburere nahawe bitandukanye n’ibye?’ Jya wirinda kwishyiriraho amahame yawe bwite ngo hanyuma abe ari yo wishingikirizaho ucira abandi imanza (Yakobo 4:11, 12). Yehova yemera abantu barerewe mu mimerere iyo ari yo yose, kandi akomeza kubihanganira uko bagenda bakura mu buryo bw’umwuka.
9. (a) Mu itorero, ni nde wita ku bibazo birebana n’ibyaha bikomeye? (b) Ni ryari uwakorewe icyaha asabwa gufata iya mbere mu gukemura ikibazo, kandi se, abikora agamije iki?
9 Niba mu itorero umuntu akoze ibyaha bikomeye, urugero nko kwiyandarika, ibyo byagombye kwitabwaho mu maguru mashya. Byakwitabwaho na nde? Ni abasaza b’itorero (Yakobo 5:14, 15). Ariko kandi, niba icyaha cyakorewe umuntu runaka ku giti cye, wenda nko mu bibazo by’ubucuruzi cyangwa binyuriye mu gukoresha ururimi nabi, muri icyo gihe uwakorewe icyaha yagombye mbere na mbere kwihatira kugirana ikiganiro n’uwamukoshereje biherereye (Matayo 18:15). Ibyo biramutse bidakemuye icyo kibazo, icyo gihe bizaba ngombwa ko haterwa izindi ntambwe, nk’uko zigaragazwa muri Matayo 18:16, 17. Urukundo dukunda umuvandimwe wacu wakoze ikosa no kuba twifuza ‘kubona [uwo] muvandimwe wacu,’ bizadufasha kubikora mu buryo butuma tumugera ku mutima.—Imigani 16:23.
10. Mu gihe havutse ikibazo, ni iki kizadufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye?
10 Mu gihe havutse ikibazo, cyaba gikomeye cyangwa kidakomeye, twungukirwa iyo twihatiye gusobanukirwa uko Yehova akibona. Ntiyishimira icyaha icyo ari cyo cyose, kandi mu gihe gikwiriye yagennye, abakora ibyaha bikomeye ntibicuze, bacibwa mu muteguro we. Ariko kandi, nimucyo twe kuzibagirwa ko twese dukosa mu tuntu duto duto kandi ko dukeneye ko atwihanganira kandi akatubabarira. Bityo, Yehova atanga urugero dukwiriye kwigana mu gihe duhanganye n’ibyaha by’abandi. Iyo tubabariye abandi, tuba tugaragaza urukundo rwe.—Abefeso 5:1, 2.
Shakisha Uko ‘Wakwaguka’
11. Kuki Pawulo yateye Abakorinto inkunga yo ‘kwaguka’?
11 Pawulo yamaze igihe cy’amezi menshi akomeza itorero ry’i Korinto ho mu Bugiriki. Yakoranaga umwete kugira ngo afashe abavandimwe b’aho, kandi yarabakundaga. Ariko kandi, bamwe muri bo ntibari bamufitiye ibyiyumvo birangwa n’igishyuhirane. Baramunengaga cyane. Yabateye inkunga yo ‘kwaguka’ mu bihereranye n’uko bagaragazaga urukundo (2 Abakorinto 6:11-13; 12:15). Ni byiza ko twese dusuzuma urugero tugaragarizamo abandi urukundo n’ukuntu dushakisha uburyo bwo kwaguka.—1 Yohana 3:14.
12. Ni gute dushobora kongera urukundo dukunda abagize itorero bose?
12 Mbese, hari bamwe mu bagize itorero twumva bitugoye kugirana na bo imishyikirano ya bugufi? Turamutse dushyizeho imihati kugira ngo twirengagize ibyo kamere zacu zitandukaniyeho—ibyo akaba ari na byo twifuza ko na bo batugirira—bishobora gutuma tugirana na bo imishyikirano myiza. Nanone, ibyiyumvo tubagirira bishobora kurushaho kuba byiza turamutse dushakishije imico myiza bafite akaba ari yo twibandaho. Nta gushidikanya, ibyo bizatuma urukundo tubafitiye rwiyongera.—Luka 6:32, 33, 36.
13. Ni gute dushobora kwaguka mu bihereranye n’uko tugaragariza abagize itorero ryacu urukundo?
13 Ni iby’ukuri ko ibyo dushobora gukorera abandi bifite aho bigarukira. Bishobora kudashoboka ko dusuhuza buri muntu wese kuri buri teraniro. Hari ubwo bitadushobokera gutumira abantu bose mu gihe dutumiye incuti zacu kugira ngo dusangire amafunguro. Ariko se, ntitwashobora kwaguka binyuriye mu kumarana iminota mike gusa n’umwe mu bagize itorero kugira ngo tumumenye neza kurushaho? Mbese, ntidushobora rimwe na rimwe gutumira umuntu tutaramenya neza kugira ngo dukorane mu murimo wo kubwiriza?
14. Mu gihe turi kumwe n’Abakristo tutari twarigeze duhura na rimwe, ni gute dushobora kugaragarizanya urukundo rwinshi?
14 Amakoraniro ya Gikristo atanga uburyo bwiza bwo kwaguka mu bihereranye n’uko tugaragaza urukundo rwacu. Ashobora kuba arimo abantu babarirwa mu bihumbi. Ntidushobora gushyikirana na bo bose, ariko dushobora kugira imyifatire igaragaza ko dushyira imibereho yabo myiza mu mwanya wa mbere, tukayirutisha ibitunogeye. Mu kiruhuko, dushobora kugaragaza ko tubitayeho mu buryo bwa bwite dufata iya mbere mu gushyikirana n’abadukikije. Hari igihe abatuye isi bose bazaba ari abavandimwe na bashiki bacu, bunze ubumwe mu kuyoboka Imana y’ukuri, ari na yo Data wa twese. Mbega ukuntu kumenyana bizaba bishimishije! Urukundo rwinshi ruzadusunikira kwifuza kubigenza dutyo. Kuki tutahera ubu?
Ibibazo by’Isubiramo
• Mu gihe havutse ibibazo hagati y’Abakristo, ni gute byagombye gukemurwa, kandi kuki?
• Uko tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, ni mu buhe buryo urukundo rwacu na rwo rwagombye kwiyongera?
• Ni gute dushobora kugaragariza urukundo rwinshi n’abatari mu bagize itsinda ry’incuti zacu magara?
[Ifoto yo ku ipaji ya 148]
Urukundo rwa Gikristo rugaragazwa mu buryo bwinshi, urugero nko mu materaniro y’itorero