Igice cya cumi na karindwi
Garagaza ko Wubaha Imana mu Muryango Wawe
1. Gushyira mu bikorwa ubuyobozi bwo mu Ijambo ry’Imana byagize izihe ngaruka ku miryango imwe n’imwe?
YEHOVA ni we Nkomoko y’ishyingiranwa, kandi Ijambo rye ritanga ubuyobozi bwiza kurusha ubundi bwose mu birebana n’umuryango. Abantu benshi bagiye bagira imibereho myiza yo mu muryango bitewe no gushyira mu bikorwa ubwo buyobozi. Birashimishije kumenya ko hari bamwe bibaniraga mu buryo butemewe n’amategeko basunikiwe kwandikisha ishyingiranwa ryabo mu buryo bwemewe n’amategeko. Abandi na bo baretse ibyo kugirana imibonano mpuzabitsina n’abo batashakanye. Abagabo b’abanyarugomo bahohoteraga abagore babo n’abana babo, bitoje kugaragaza ineza n’urukundo rurangwa n’ubwuzu.
2. Kugira imibereho ya Gikristo mu muryango bikubiyemo iki?
2 Kugira imibereho ya Gikristo mu muryango bikubiyemo ibintu byinshi, urugero nk’ukuntu tubona ibihereranye no kuramba kw’ishyingiranwa, ibyo dukora kugira ngo dusohoze inshingano dufite mu muryango, n’uko dufata abagize umuryango wacu (Abefeso 5:33–6:4). Nubwo dushobora kuba tuzi icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imibereho yo mu muryango, ibyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa na Bibiliya byo usanga ari ibindi bindi. Nta n’umwe muri twe wakwifuza kumera nk’abantu Yesu yaciriyeho iteka kubera ko birengagizaga amategeko y’Imana. Bibwiraga bibeshya ko kugira ishyaka mu by’idini gusa bihagije (Matayo 15:4-9). Ntidushaka kugira ishusho yo kwera, hanyuma ngo tunanirwe kuyigaragariza mu bikorwa mu muryango wacu. Ahubwo, twifuza kugaragaza ko twubaha Imana by’ukuri, byo ‘bivamo inyungu nyinshi.’—1 Timoteyo 5:4; 6:6; 2 Timoteyo 3:5.
Ishyingiranwa Rigomba Kumara Igihe Kingana Iki?
3. (a) Ni iki kigera ku miryango myinshi muri iki gihe, ariko se, ni iki twagombye kwiyemeza? (b) Wifashishije Bibiliya yawe, subiza ibibazo bikurikira iyi paragarafu.
3 Imirunga ihuza abashakanye igenda irushaho kudohoka. Hari bamwe mu bashakanye bamaranye imyaka ibarirwa muri za mirongo basigaye biyemeza gutana bagashyingiranwa n’abandi. Nanone kandi, kumva ko hari abantu basigaye batana batamaranye kabiri, nta we bigitangaza. Icyifuzo cyacu cyagombye kuba icyo gushimisha Yehova tutitaye ku byo abandi bakora. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ibibazo bikurikira hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe kugira ngo turebe icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bihereranye no kuramba kw’ishyingiranwa.
Igihe umugabo n’umugore bashyingiranywe, bagombye kwitega kuzabana igihe kingana iki (Mariko 10:6-9; Abaroma 7:2, 3)?
Ni iyihe mpamvu yonyine yemewe imbere y’Imana ituma abashakanye bashobora gutana bakaba bakongera gushakana n’abandi (Matayo 5:31, 32; 19:3-9)?
Ni ibihe byiyumvo Yehova agira ku bihereranye n’ubutane butemewe n’Ijambo rye (Malaki 2:13-16)?
Mbese, Bibiliya yaba ishyigikira ibyo kwahukana nk’aho ari uburyo bwo gukemura ibibazo byo mu muryango (1 Abakorinto 7:10-13)?
Abashakanye bashobora kwemererwa kwahukana mu yihe mimerere (Zaburi 11:5; Luka 4:8; 1 Timoteyo 5:8)?
4. Kuki ishyingiranwa rya bamwe riramba?
4 Hari abantu bamwe na bamwe bashakanye usanga babanye neza, kandi ugasanga ishyingiranwa ryabo rirambye. Ibyo biterwa n’iki? Kuba abifuza gushyingiranwa bakwiriye kubanza gutegereza kugeza igihe bakuriye bihagije ni iby’ingenzi, ariko nanone gushaka uwo muhuje intego kandi mukaba mushobora kuganira ku bibazo nta wugize icyo akinga undi, na byo ni iby’ingenzi. Ariko kandi, icy’ingenzi cyane kurushaho ni ugushaka umuntu ukunda Yehova kandi wubaha Ijambo rye, akaba abona ko ari ryo rufatiro rwo gukemura ibibazo (Zaburi 119:97, 104; 2 Timoteyo 3:16, 17). Umuntu nk’uwo ntazagira imyifatire yo kumva ko ashobora kwahukana cyangwa gutana n’uwo bashakanye igihe cyose hazaba hari ikintu kitagenda neza. Ntazishingikiriza ku makosa ya mugenzi we ngo ayagire urwitwazo rwo kwirengagiza inshingano zimureba. Ahubwo, azahangana n’ibibazo kandi abishakire umuti.
5. (a) Kuba indahemuka kuri Yehova bifite uruhe ruhare mu muryango? (b) Ni izihe nyungu zibonerwa mu kutanamuka ku mahame ya Yehova, n’iyo twaba turwanywa?
5 Satani yihandagaza avuga ko twareka gukurikiza inzira za Yehova igihe twaba tugezweho n’imibabaro (Yobu 2:4, 5; Imigani 27:11). Ariko kandi, abenshi mu Bahamya ba Yehova bagiye bagerwaho n’imibabaro bitewe n’abo bashakanye babarwanya, ntibigeze bateshuka ku masezerano bagiranye igihe bashyingiranwaga. Bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova no ku mategeko ye (Matayo 5:37). Nyuma y’imyaka myinshi yo kurwanywa, bamwe mu bakomeje kwihangana banejejwe no kubona abo bashakanye bifatanya na bo mu gukorera Yehova (1 Petero 3:1, 2)! Ku bihereranye n’abandi Bakristo bafite abo bashakanye batagaragaza na busa ko biteguye kugira icyo bahindukaho, cyangwa abatawe n’abo bari barashakanye babaziza ko bakorera Yehova, abo na bo bazi ko bazabona imigisha bitewe n’uko bagaragaza ko bubaha Imana mu miryango yabo.—Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera; 145:16.
Buri Wese Agomba Kuzuza Ibyo Asabwa
6. Ni iyihe gahunda igomba kubahirizwa kugira ngo imibanire y’abashakanye ibe myiza?
6 Birumvikana ariko ko kugira ngo imibanire y’abashakanye ibe myiza, bisaba ibirenze ibi byo kubana gusa. Kimwe mu bikenewe by’ibanze ku ruhande rwa buri wese mu bashakanye, ni ukubahiriza gahunda yashyizweho na Yehova mu birebana n’ubutware. Ibyo bigira uruhare mu gutuma mu muryango habamo gahunda nziza no kumva abantu bafite umutekano. Mu 1 Abakorinto 11:3 havuga ko “umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana.”
7. Ni gute ubutware mu muryango bwagombye gukoreshwa?
7 Mbese, waba wazirikanye icyo uwo murongo ubanza kuvuga mbere na mbere? Koko rero, umugabo wese afite Umutware agomba kugandukira, uwo akaba ari Kristo. Ibyo byumvikanisha ko umugabo agomba gukoresha ubutware bwe mu buryo bugaragaza imico ya Yesu. Kristo agandukira Yehova, agakunda itorero mu buryo bwimbitse kandi akaryitaho (1 Timoteyo 3:15). Ndetse yageze n’aho ‘aryitangira.’ Yesu si umuntu w’umwibone utagira icyo yitaho, ahubwo ni ‘umugwaneza kandi yoroheje mu mutima.’ Abo atwara ‘babona uburuhukiro mu mitima yabo.’ Iyo umugabo afata umuryango we atyo, aba agaragaza ko agandukira Kristo. Bityo rero, Umukristokazi yagombye kubonera inyungu n’uburuhukiro mu gushyigikira ubutware bw’umugabo we no kubugandukira.—Abefeso 5:25-33; Matayo 11:28, 29; Imigani 31:10, 28.
8. (a) Kuki mu ngo zimwe na zimwe gukemura ibibazo mu buryo bwa Gikristo bishobora gusa n’aho bitagira ingaruka zifuzwa? (b) Ni iki twagombye gukora mu gihe twaba tugeze mu mimerere nk’iyo?
8 Ariko kandi, ingorane ntizizabura kuvuka. Wenda mu rugero runaka, ingeso yo kutishimira kuyoborwa n’abandi ishobora kuba yaramaze gushinga imizi mu buryo bwimbitse mbere y’uko umwe mu bagize umuryango atangira gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Kugira icyo basabwa mu buryo burangwa n’ineza no kubitwaraho neza bishobora gusa n’aho bititabirwa. Tuzi ko Bibiliya idusaba kuzibukira “uburakari n’umujinya n’intonganya no gutukana” (Abefeso 4:31). Ariko se, hakorwa iki mu gihe bamwe mu bagize umuryango baba basa n’aho batumva indi mvugo iyo ari yo yose uretse iyo? Yesu ntiyigeze yigana abakoreshaga iterabwoba n’ibitutsi, ahubwo yishingikirizaga kuri Se (1 Petero 2:22, 23). Bityo rero, mu gihe mu muryango havutse imimerere igoranye, jya ugaragaza ko wubaha Imana binyuriye mu gusenga Yehova umusaba ubufasha, aho kwitabaza uburyo bwo gukemura ibibazo bukoreshwa n’isi.—Imigani 3:5-7.
9. Ni iki abagabo benshi b’Abakristo bitoje gukora aho guhora bashakisha amakosa ku bo bashakanye?
9 Nubwo kugira ibyo duhindura mu mibereho yacu atari ko buri gihe bigerwaho vuba, inama za Bibiliya zigira ingaruka nziza rwose iyo tuzishyize mu bikorwa twihanganye kandi tubigiranye umwete. Abagabo benshi bagiye babona ko ishyingiranwa ryabo ryagiye rirushaho kuba ryiza igihe barushagaho gusobanukirwa uko Kristo yita ku itorero. Iryo torero ntirigizwe n’abantu batunganye. Nyamara kandi, Yesu ararikunda, akaribera icyitegererezo gikwiriye, kandi akoresha Ibyanditswe mu kurifasha kujya mbere. Yatanze ubuzima bwe ku bwaryo (1 Petero 2:21). Urugero rwe rwagiye rushishikariza abagabo benshi b’Abakristo gukoresha ubutware bwabo neza no gutanga ubufasha bwuje urukundo kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza mu miryango yabo. Ibyo bigira ingaruka nziza kurusha icyo umuntu yageraho ashakisha amakosa kuri mugenzi we cyangwa yanga kumuvugisha.
10. (a) Ni mu buhe buryo umugabo cyangwa umugore—kabone n’iyo yaba yiyita Umukristo—ashobora gutuma abandi mu bagize umuryango baremererwa n’ubuzima? (b) Hakorwa iki kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza?
10 Byagenda bite se mu gihe umugabo yaba adashishikazwa no kwita ku byo umuryango we ukeneye mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa ngo abe yafata iya mbere mu kuwushyiriraho gahunda yo kuganira kuri Bibiliya n’iyo gukora ibindi? Cyangwa se byagenda bite mu gihe umugore yaba atagaragaza umwuka w’ubufatanye no kuganduka mu buryo burangwa no kubaha Imana? Hari abagira icyo bageraho binyuriye mu kugirana ibiganiro ku bibazo byo mu muryango mu buryo burangwa no kubahana (Itangiriro 21:10-12; Imigani 15:22). Ariko kandi, nubwo ibyo bitatuma tugera ku byo twari twiteze byose, buri wese ashobora gushyiraho ake kugira ngo mu muryango habemo umwuka mwiza kurushaho, binyuriye mu kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana mu mibereho yacu, tugaragariza abandi bagize umuryango ko tubitaho mu buryo bwuje urukundo (Abagalatiya 5:22, 23). Kugira amajyambere muri ibyo ntibizazanwa no gutegereza ko abandi bagira icyo bakora, ahubwo ibyo bizagerwaho ari uko dushyizeho akacu, bityo tukagaragaza ko twubaha Imana.—Abakolosayi 3:18-21.
Aho Twavana Ibisubizo
11, 12. Ni iki Yehova yaduhaye kugira ngo kidufashe kugira imibereho myiza yo mu muryango?
11 Hari ahantu henshi abantu bashakira inama mu birebana n’umuryango. Ariko kandi, twe tuzi neza ko Ijambo ry’Imana rikubiyemo inama nziza cyane kurusha izindi, kandi dushimira Imana kuba idufasha mu bihereranye no kuzishyira mu bikorwa binyuriye ku muteguro wayo ugaragara. Mbese, waba wungukirwa mu buryo bwuzuye n’ubwo bufasha?—Zaburi 119:129, 130; Mika 4:2.
12 Uretse ibyo kujya mu materaniro y’itorero, mbese, waba waragennye igihe gihoraho cy’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango? Imiryango ibigenza ityo ishobora kunga ubumwe muri gahunda yayo yo gusenga. Uko bagenda bashyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana bahuje n’imimerere barimo, ni na ko imibereho yabo yo mu muryango igenda irushaho kuba myiza.—Gutegeka 11:18-21.
13. (a) Niba dufite ibibazo birebana n’umuryango, ni hehe dushobora kubonera ubufasha dukeneye? (b) Ni iki cyagombye kugaragara mu myanzuro yose dufata?
13 Wenda ushobora kuba ufite ibibazo birebana n’umuryango. Urugero, utekereza iki ku bihereranye no kuringaniza imbyaro? Mbese, hari igihe gukuramo inda biba bikwiriye? Mu gihe umwana agaragaje ko adashishikajwe cyane n’iby’umwuka, ni mu rugero rungana iki yagombye gusabwa kwifatanya muri gahunda yo gusenga y’umuryango? Ibyinshi mu bibazo nk’ibyo byagiye bisuzumwa mu bitabo byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Kugira ngo ubone ibisubizo by’ibyo bibazo, itoze gukoresha imfashanyigisho za Bibiliya, hakubiyemo n’amarangiro. Niba udafite ibitabo irangiro runaka rikwerekejeho, rebera mu bubiko bw’ibitabo bw’Inzu y’Ubwami. Cyangwa se wenda, ushobora gusomera ibyo bitabo kuri orudinateri yawe. Nanone ushobora kubiganiraho n’abagabo cyangwa abagore b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, ntiwitege ko buri kibazo kizasubizwa na yego cyangwa oya. Akenshi umwanzuro ugomba gufatwa nawe ku giti cyawe cyangwa ufatanyije n’uwo mwashakanye. Hanyuma, ujye ufata imyanzuro igaragaza ko wubaha Imana, atari mu ruhame gusa, ahubwo no mu muryango wawe.—Abaroma 14:19; Abefeso 5:10.
Ibibazo by’Isubiramo
• Ni gute kuba indahemuka kuri Yehova bifitanye isano no kuba indahemuka ku wo mwashakanye?
• Ni iki kizadufasha gukora ibishimisha Imana mu gihe tuzaba duhanganye n’ibibazo byo mu muryango?
• Ni iki twakora kugira ngo imibereho yo mu muryango irusheho kuba myiza, ndetse no mu gihe abandi mu bagize umuryango baba bananiwe gusohoza inshingano zabo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 155]
Ubutware bw’umugabo bwagombye kurangwa n’imico ya Yesu
[Ifoto yo ku ipaji ya 157]
Kugira icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango buri gihe bifasha umuryango kunga ubumwe