ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wt igi. 18 pp. 159-166
  • “Si Ab’Isi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Si Ab’Isi”
  • Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Ubwami Bwanjye Si Ubw’Iyi Si”
  • Abigishwa Bakurikiza Ubuyobozi bwa Yesu
  • Ukutabogama kwa Gikristo Muri Iyi Minsi y’Imperuka
  • “S’Ab’Isi”
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Kutabogama kwa gikristo muri iyi minsi y’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ese amadini akwiriye kwivanga muri poritike?
    Izindi ngingo
  • “Si ab’isi”
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
wt igi. 18 pp. 159-166

Igice cya cumi n’umunani

“Si Ab’Isi”

1. (a) Ni iki Yesu yasabiye abigishwa be mbere yo gupfa kwe? (b) Kuki kutaba ‘uw’isi’ ari iby’ingenzi cyane?

YESU yasenze asabira abigishwa be mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Kubera ko Yesu yari azi ko Satani yari kubateza ibigeragezo bikomeye, yabwiye Se ati “sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:15, 16). Kuki kwitandukanya n’isi ari iby’ingenzi cyane? Ni ukubera ko Satani ari we mutegetsi w’iyi si. Abakristo ntibakwifuza kuba ab’isi iyoborwa na we.—Luka 4:5-8; Yohana 14:30; 1 Yohana 5:19.

2. Ni mu buhe buryo Yesu atari uw’isi?

2 Kuba Yesu atari uw’isi ntibishaka kuvuga ko atakundaga abandi. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, yakijije abarwayi, azura abapfuye kandi yigisha abantu ibihereranye n’Ubwami bw’Imana. Ndetse yanatanze ubuzima bwe ku bw’abantu. Ariko kandi, ntiyigeze akunda imyifatire n’ibikorwa birangwa no kutubaha Imana by’abantu bagaragazaga umwuka w’isi ya Satani. Ni yo mpamvu yatanze umuburo wo kuzibukira irari ry’ubwiyandarike, imibereho irangwa no gukunda ubutunzi no kwifuza kuba ibirangirire (Matayo 5:27, 28; 6:19-21; Luka 20:46, 47). Ntibitangaje rero kubona ko mu byo Yesu yirinze, harimo na za politiki z’isi. Nubwo yari Umuyahudi, nta ruhande yabogamiyeho mu makimbirane yo mu rwego rwa politiki yari hagati ya Roma n’Abayahudi.

“Ubwami Bwanjye Si Ubw’Iyi Si”

3. (a) Ni ikihe kirego abayobozi ba kidini b’Abayahudi bareze Yesu kuri Pilato, kandi kubera iki? (b) Ni iki kigaragaza ko Yesu atari ashishikajwe no kuba umwami wa kimuntu?

3 Reka turebe uko byagenze igihe abayobozi ba kidini b’Abayahudi bafataga Yesu maze bakamujyana kwa Ponsiyo Pilato, wari umutegetsi w’Umuroma. Mu by’ukuri, abo bayobozi babuzwaga amahwemo no kuba Yesu yarashyiraga ahabona uburyarya bwabo. Kugira ngo batume uwo mutegetsi afatira Yesu ibyemezo, bamureze bagira bati “uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo [u]mwami” (Luka 23:2). Uko bigaragara, icyo cyari ikinyoma, kubera ko umwaka umwe mbere y’aho igihe rubanda rwashakaga kwimika Yesu, yabyanze (Yohana 6:15). Yari azi ko mu gihe cyari kuzaza yari kuzaba Umwami wo mu ijuru (Luka 19:11, 12). Byongeye kandi, ntiyari kuzimikwa n’abantu, ahubwo yari kuzimikwa na Yehova.

4. Ni gute Yesu yabonaga ibyo gutanga imisoro?

4 Iminsi itatu mbere y’uko Yesu afatwa, Abafarisayo bagerageje kumubaza ibihereranye no gutanga imisoro, bagira ngo barebe ko yagira icyo avuga cyatuma babona uko bamushinja. Ariko we yarababwiye ati “nimunyereke idenariyo [igiceri cy’ifaranga ry’Abaroma].” Nuko yongeraho ati “ishusho n’izina biyiriho ni ibya nde?” Bamaze kumubwira bati “ni ibya Kayisari,” yarabashubije ati “nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.”—Luka 20:20-25.

5. (a) Ni irihe somo Yesu yahaye abigishwa be igihe yafatwaga? (b) Ni gute Yesu yasobanuye impamvu y’ibyo yari yakoze? (c) Umwanzuro w’urubanza wabaye uwuhe?

5 Yesu ntiyigishaga abantu kugandira ubutegetsi bw’isi. Igihe abasirikare hamwe n’abandi bantu bazaga gufata Yesu, Petero yakuye inkota ayikubita umwe muri bo, amuca ugutwi. Ariko Yesu we yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu rwubati rwayo; kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:51, 52). Bukeye bw’aho, Yesu yasobanuriye Pilato impamvu y’ibyo yari yakoze agira ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si; iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ntahabwa Abayuda” (Yohana 18:36). Pilato ubwe yiyemereye ko “nta cyaha” yabonye kuri Yesu. Ariko rubanda rwamwokeje igitutu bituma ategeka ko Yesu amanikwa.—Luka 23:13-15; Yohana 19:12-16.

Abigishwa Bakurikiza Ubuyobozi bwa Yesu

6. Ni gute Abakristo ba mbere bagaragaje ko birindaga umwuka w’isi, ariko bakaba barakundaga abantu?

6 Abigishwa ba Yesu basobanukiwe icyo kutaba uw’isi byasabaga. Byasobanuraga kwirinda umwuka w’isi n’ibikorwa byayo byarangwaga no kutubaha Imana, ibyo bikaba byari bikubiyemo imyidagaduro yarangwaga n’urugomo n’ubwiyandarike yaberaga mu bibuga by’imikino by’Abaroma no mu mazu yabo yakinirwagamo ikinamico. Kubera iyo mpamvu, abigishwa bavugwagaho kuba bari abanzi b’abantu. Nyamara kandi, ibinyuranye cyane n’ibyo kuvuga ko abigishwa bangaga bagenzi babo, bashyiragaho imihati kugira ngo babafashe kungukirwa n’uburyo Imana yateganyije bwo gukiza abantu.

7. (a) Ni gute byagendekeye abigishwa ba mbere bitewe n’uko batari ab’isi? (b) Ni gute babonaga abategetsi ba gipolitiki hamwe n’ibyo gutanga imisoro, kandi kuki?

7 Nk’uko byagenze kuri Yesu, abigishwa be na bo baratotejwe, kandi akenshi bagatotezwa n’abategetsi babaga babwiwe ibintu uko bitari. Nyamara kandi, ahagana mu wa 56 I.C., intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma ibasaba ‘kugandukira abatware babatwara [ni ukuvuga abayobozi ba gipolitiki]: kuko ari nta butware butava ku Mana.’ Ibyo ntibivuga ko Yehova ari we ushyiraho abategetsi b’isi, ahubwo bivuga ko abareka bakabaho kugeza igihe Ubwami bwe bwonyine buzayoborera isi. Birakwiriye rero kuba Pawulo yaragiriye Abakristo inama yo kubaha abategetsi b’isi no gutanga imisoro.—Abaroma 13:1-7; Tito 3:1, 2.

8. (a) Abakristo bagomba kugandukira ubutegetsi bwa gipolitiki mu rugero rungana iki? (b) Ni gute Abakristo ba mbere bakurikije urugero basigiwe na Yesu?

8 Ariko kandi, kugandukira ubutegetsi bwa gipolitiki bigomba kuba mu rugero ruciriritse; si mu buryo butagira imipaka. Iyo amategeko ya Yehova avuguruzanya n’ay’abantu, icyo gihe abagaragu ba Yehova bagomba kumvira amategeko Ye. Zirikana icyo igitabo cyitwa On the Road to Civilization—A World History kivuga ku Bakristo ba mbere, aho kigira kiti “Abakristo bangaga kwifatanya mu mirimo imwe n’imwe yakorwaga n’abaturage b’Abaroma. Abakristo . . . bumvaga ko gukora umurimo wa gisirikare byari uguca ukubiri n’ukwizera kwabo. Ntibemeraga gushyirwa mu nzego za politiki. Ntibaramyaga umwami.” Igihe urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi ‘rwihanangirizaga’ abigishwa kureka kubwiriza, bashubije bagira bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:27-29.

9. (a) Ni iki cyatumye Abakristo bakora igikorwa bakoze mu wa 66 I.C.? (b) Ni mu buhe buryo ibyo ari urugero rw’agaciro?

9 Abigishwa ntibagiraga aho babogamira na hato mu bihereranye n’ubushyamirane mu rwego rwa gipolitiki n’urwa gisirikare. Mu mwaka wa 66 I.C., Abayahudi b’i Yudaya bigometse kuri Kayisari. Ingabo z’Abaroma zahise zigota Yerusalemu. Ni gute Abakristo bari muri uwo mujyi babyifashemo? Bibutse inama ya Yesu yo gusohoka muri uwo mujyi. Mu gihe Abaroma bikuburaga bagasubira inyuma by’igihe gito, Abakristo bambutse Uruzi rwa Yorodani bahungira mu karere k’imisozi miremire ka Pella (Luka 21:20-24). Kutabogama kwabo kwabaye urugero ku Bakristo bizerwa bari kuzabaho nyuma y’aho.

Ukutabogama kwa Gikristo Muri Iyi Minsi y’Imperuka

10. (a) Ni uwuhe murimo Abahamya ba Yehova bahugiyemo, kandi kuki? (b) Ni mu bihe bintu bativangamo?

10 Mbese, amateka yaba agaragaza ko hari itsinda iryo ari ryo ryose ryo muri iyi minsi y’imperuka ryaba ryarakomeje kutabogama mu buryo bwose ryigana Abakristo ba mbere? Yego rwose. Abahamya ba Yehova ni ko babigenje. Muri icyo gihe cyose, bakomeje kubwiriza ko Ubwami bw’Imana ari bwo buryo bwonyine bwo kuzanira abantu bakunda gukiranuka amahoro, uburumbuke n’ibyishimo birambye (Matayo 24:14). Ariko mu bihereranye n’ubushyamirane hagati y’amahanga, bakomeza kutagira aho babogamira.

11. (a) Ni gute kutabogama kw’Abahamya guhabanye n’ibyo abayobozi ba kidini bakora? (b) Ni gute Abahamya ba Yehova babona ibyo abandi bakora mu bihereranye na politiki?

11 Mu buryo bunyuranye cyane n’uko bimeze ku Bahamya ba Yehova, abayobozi b’amadini y’iyi si bo bagiye bivanga cyane muri politiki. Mu bihugu bimwe na bimwe, bagiye bamamaza abakandida cyangwa bakagira abo barwanya bivuye inyuma. Hari n’abayobozi b’amadini bamwe na bamwe bafite imyanya mu nzego za politiki. Abandi na bo bagiye botsa igitutu abanyapolitiki kugira ngo bateze imbere porogaramu abo bayobozi b’amadini bashyigikiye. Ariko kandi, Abahamya ba Yehova bo ntibivanga mu bya politiki. Nta nubwo bajya bagerageza kubuza abantu kujya mu mashyaka ya politiki, gupiganirwa imyanya mu nzego za politiki cyangwa gutora. Yesu yavuze ko abigishwa be batari kuba ab’isi, bityo Abahamya ba Yehova ntibagira uruhare mu bya politiki.

12. Kuba amadini y’iyi si abogama bigira izihe ngaruka?

12 Nk’uko Yesu yabihanuye, amahanga yagiye yishora mu ntambara z’urudaca. Hari ndetse n’imitwe y’abarwanyi yagiye yaduka muri ayo mahanga igashyamiranya abenegihugu ubwabo (Matayo 24:3, 6, 7). Hafi buri gihe, abayobozi b’amadini bagiye bashyigikira igihugu kimwe cyangwa uruhande rumwe mu gihe cy’imirwano, ari na ko basaba abayoboke babo kubigenza batyo. Ibyo byagiye bigira izihe ngaruka? Abayoboke b’idini rimwe bagiye bicana mu mirwano kubera ko gusa babaga badahuje igihugu cyangwa ubwoko. Ibyo binyuranyije n’ibyo Imana ishaka.—1 Yohana 3:10-12; 4:8, 20.

13. Ni iki ibihamya bigaragaza ku bihereranye no kutabogama kw’Abahamya ba Yehova?

13 Nyamara kandi, Abahamya ba Yehova bakomeje kutagira aho babogamira na hato mu bushyamirane ubwo ari bwo bwose. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1939 (mu Cyongereza), wagize uti “abari ku ruhande rw’Umwami bose bagomba kutabogama mu bihereranye n’intambara zishyamiranya amahanga.” Mu mahanga yose no mu mimerere iyo ari yo yose, Abahamya ba Yehova bakomeje kugira icyo gihagararo. Ntibareka ngo politiki z’iyi si zizana amacakubiri n’intambara zice imirunga ibahuza mu muryango wabo mpuzamahanga w’abavandimwe. ‘Inkota zabo bazicuzemo amasuka n’amacumu [yabo] bayacuramo impabuzo.’ Ntibacyiga kurwana kubera ko batabogama.—Yesaya 2:3, 4; 2 Abakorinto 10:3, 4.

14. Ni iki cyagiye kigera ku Bahamya ba Yehova bitewe n’uko bakomeza kutaba ab’isi?

14 Imwe mu ngaruka zo kutabogama kwabo ni iyihe? Yesu yagize ati “kuko mutari ab’isi, . . . ni cyo gituma ab’isi babanga” (Yohana 15:19). Abenshi mu Bahamya ba Yehova bagiye bafungwa bazira ko ari abagaragu b’Imana. Hari bamwe bagiye bababazwa urubozo, ndetse baricwa, nk’uko byagenze ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ibyo biterwa n’uko Satani, we ‘mana y’iki gihe,’ arwanya abagaragu ba Yehova, bo batari ab’isi.—2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:12.

15. (a) Amahanga yose arimo aragana he, kandi se, ni iki Abahamya ba Yehova birinda babyitondeye? (b) Kuki kutaba uw’isi ari iby’ingenzi cyane?

15 Abagaragu ba Yehova bashimishwa no kuba batari ab’isi, kubera ko amahanga yayo yose arimo agenda asatira iherezo ryayo kuri Harimagedoni (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:11-21). Kubera ko tutari ab’isi, ntituzagerwaho n’ayo makuba. Kubera ko turi ubwoko bwunze ubumwe ku isi hose, turi indahemuka ku Bwami bw’Imana bwo mu ijuru. Ni iby’ukuri ko kuba tutari ab’isi bituma tugerwaho n’ibikorwa byayo byo kudukoba no kudutoteza. Ariko kandi, vuba aha ibyo byose bigiye guhagarara, kubera ko iyi si mbi iyoborwa na Satani igiye kurimburwa burundu. Ku rundi ruhande, abakorera Yehova bazabaho iteka ryose mu isi ye nshya ikiranuka bayoborwa n’Ubwami bw’Imana.—2 Petero 3:10-13; 1 Yohana 2:15-17.

Ibibazo by’Isubiramo

• Ni gute Yesu yagaragaje icyo ‘kutaba uw’isi’ bisobanura?

• Ni iyihe myifatire Abakristo ba mbere bari bafite ku bihereranye na (a) umwuka w’isi, (b) abategetsi b’isi, no (c) gutanga imisoro?

• Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bagaragaje ukutabogama kwabo kwa Gikristo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 165]

Yesu yavuze ko we n’abigishwa be batari “ab’isi”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze