ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wt igi. 20 pp. 175-183
  • Jya Ukomeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Ukomeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova
  • Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Komeza Kwitondera Ibigize Ikimenyetso
  • Itandukanywa ry’Abantu
  • Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiduhishiye?
  • Ntiwibagirwe na Rimwe Umunsi wa Yehova
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Iminsi y’Imperuka y’Iyi Gahunda Mbi y’Ibintu
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Intumwa zisaba ikimenyetso
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
wt igi. 20 pp. 175-183

Igice cya makumyabiri

Jya Ukomeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova

1. Igihe wamenyaga bwa mbere ko turi hafi kuvanirwaho ibidutera agahinda muri iyi gahunda ishaje, ni ibihe byiyumvo wagize?

KIMWE mu byo wabanje kumenya muri Bibiliya, ni umugambi wa Yehova wo guhindura isi yose paradizo. Muri iyo si nshya, ntihazabaho intambara, ubwicanyi, ubukene, indwara, kubabara n’urupfu. Ndetse n’abapfuye bazazuka. Mbega ibyiringiro bihebuje! Kuba ibyo bintu byegereje, bigaragazwa neza n’ibihamya byerekana ko ukuhaba kwa Kristo ari Umwami uganje kwatangiye mu wa 1914, kandi ko uhereye ubwo twinjiye mu minsi y’imperuka y’iyi si mbi. Iherezo ry’iyi minsi y’imperuka nirigera, Yehova azarimbura iyi gahunda y’ibintu maze ashyireho isi nshya yasezeranyijwe!

2. ‘Umunsi wa Yehova’ ni iki?

2 Icyo gihe kizaza cyo kurimbuka, ni cyo Bibiliya yita “umunsi wa Yehova” (2 Petero 3:10, NW). Ni “[u]munsi w’uburakari bw’Uwiteka” uzagera ku isi ya Satani yose aho iva ikagera (Zefaniya 2:3). Uwo munsi uzagera ku ndunduro yawo ku “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” ari yo yitwa “Harimagedoni” mu rurimi rw’Igiheburayo, akaba ari yo “abami bo mu isi yose” bazarimburirwamo (Ibyahishuwe 16:14, 16). Mbese, imibereho yawe yaba igaragaza ko wemera udashidikanya ko uwo ‘munsi wa Yehova’ uri hafi?—Zefaniya 1:14-18; Yeremiya 25:33.

3. (a) Umunsi wa Yehova uzaza ryari? (b) Ni gute byagaragaye ko ari iby’ingirakamaro kuba Yehova atarahishuye “uwo munsi cyangwa icyo gihe?”

3 Bibiliya ntitubwira itariki nyayo Yesu Kristo azaziraho mu rwego rw’Usohoza imanza za Yehova, azisohoreza kuri gahunda y’ibintu ya Satani. Yesu yagize ati “uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana w’Imana, keretse Data” (Mariko 13:32). Abadakunda Yehova by’ukuri, uzasanga basa n’aho bigizayo umunsi we mu bwenge bwabo maze bakigira mu mihihibikano y’ubuzima. Ariko abakunda Yehova by’ukuri bo, bazamukorera babigiranye ubugingo bwabo bwose, batitaye ku gihe iherezo ry’iyi gahunda mbi rizazira.—Zaburi 37:4; 1 Yohana 5:3.

4. Ni uwuhe muburo Yesu yatanze?

4 Yesu yaburiye abakunda Yehova agira ati “mujye mwirinda, mube maso, . . . kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo” (Mariko 13:33-37). Adusaba kutareka ngo kurya no kunywa cyangwa “amaganya y’iyi si” bidutware, ku buryo twibagirwa ko turi mu bihe bikomeye cyane.—Luka 21:34-36; Matayo 24:37-42.

5. Nk’uko Petero yabisobanuye, ni iki umunsi wa Yehova uzazana?

5 Petero na we atugira inama yo kuzirikana “umunsi w’Imana, uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane.” Ubutegetsi bw’abantu bwose—ari bwo bugize “ijuru”—buzarimburwa, kimwe n’umuryango w’abantu babi muri rusange—ari wo ugize “isi”—hamwe n’“iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa,” ni ukuvuga ibitekerezo n’ibikorwa biranga iyi si mbi, urugero nk’imyifatire yayo yo kutishingikiriza ku Mana hamwe n’imibereho yayo irangwa n’ubwiyandarike no gukunda ubutunzi. Ibyo byose bizasimburwa n’“ijuru rishya [ari ryo Bwami bw’Imana bwo mu ijuru] n’isi nshya [ari yo muryango mushya w’abantu wo ku isi], ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:10-13). Ibyo bintu bizahungabanya iyi si bizatangira mu buryo butunguranye ku munsi no ku isaha tutiteze.—Matayo 24:44.

Komeza Kwitondera Ibigize Ikimenyetso

6. (a) Ni mu rugero rungana iki ibyo Yesu yashubije ku kibazo abigishwa be bamubajije byasohoreye kuri gahunda ya Kiyahudi? (b) Ni ibihe bice by’igisubizo Yesu yatanze byerekeza ku bintu n’imyifatire byabayeho uhereye mu wa 1914?

6 Dukurikije ibihe turimo, twagombye kuba tuzi neza ibintu byose bigize ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka—ni ukuvuga ‘iherezo rya gahunda y’ibintu.’ Zirikana ko igihe Yesu yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’abigishwa be kiboneka muri Matayo 24:3, ibyinshi mu byo yavuze, biboneka ku murongo wa 4 kugeza ku wa 22, byasohoreye kuri gahunda ya Kiyahudi mu rugero ruciriritse hagati y’umwaka wa 33 n’uwa 70 I.C. Ariko kandi, ubwo buhanuzi bwagize isohozwa ryabwo ry’ingenzi mu gihe cyatangiye mu mwaka wa 1914, igihe cy’‘ukuhaba [kwa Kristo] n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu’ (NW). Muri Matayo 24:23-28 havuga ibyagombaga kubaho uhereye mu wa 70 I.C. ukageza ku kuhaba kwa Kristo. Naho ibikurikiraho bivugwa muri Matayo 24:29–25:46 byo byari kubaho mu gihe cy’imperuka.

7. (a) Kuki twe ubwacu twagombye kwitondera uburyo imimerere yo muri iki gihe isohoza ibigize ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka? (b) Subiza ibibazo bikurikira iyi paragarafu, ugaragaza ukuntu ibigize icyo kimenyetso byagiye bisohora uhereye mu wa 1914.

7 Twe ubwacu twagombye kwitondera cyane ibintu hamwe n’imyifatire bisohoza icyo kimenyetso. Guhuza ibyo bintu n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bizadufasha gukomeza kuzirikana umunsi wa Yehova. Nanone kandi, bizadufasha kwemeza abantu mu gihe tuzaba turimo tubaha umuburo w’uko uwo munsi wegereje (Yesaya 61:1, 2). Tukizirikana izo ntego, nimucyo dusuzume ibibazo bikurikira bigaragaza ibigize icyo kimenyetso, nk’uko bigaragara muri Matayo 24:7 no muri Luka 21:10, 11.

Ni mu buhe buryo butangaje ibyahanuwe by’uko ‘ishyanga ryari gutera irindi shyanga n’ubwami bugatera ubundi bwami’ byasohoye uhereye mu wa 1914? Ku bihereranye n’intambara, ni iki cyabaye uhereye ubwo?

Mu wa 1918, ni ikihe cyorezo cy’indwara cyahitanye abantu benshi kurusha abahitanywe n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose? Nubwo abantu bateye imbere mu by’ubuvuzi, ni izihe ndwara zigikomeza guhitana abantu babarirwa muri za miriyoni?

Ni mu rugero rungana iki inzara zagiye ziyogoza isi nubwo mu kinyejana gishize habayeho iterambere mu bya siyansi?

Ni iki kikwemeza ko ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5, 13 biterekeza ku mibereho yahozeho uhereye kera kose, ahubwo ko byerekeza ku kuntu imimerere y’ibintu igenda irushaho kuba mibi uko tugenda dusatira iherezo ry’iminsi y’imperuka?

Itandukanywa ry’Abantu

8. (a) Ikindi kintu Yesu yavuze muri Matayo 13:24-30, 36-43 gifitanye isano n’iherezo rya gahunda y’ibintu ni ikihe? (b) Ni iki umugani wa Yesu usobanura?

8 Hari ibindi bintu bikomeye Yesu yagaragaje ko bifitanye isano n’iherezo rya gahunda y’ibintu. Kimwe muri ibyo ni itandukanywa ry’“[a]bana b’ubwami” n’“abana b’[u]mubi.” Ibyo Yesu yabyerekejeho mu mugani we uvuga iby’umurima w’ingano umwanzi yabibyemo urumamfu. Muri uwo mugani we, “ingano” zishushanya Abakristo b’ukuri basizwe. Naho “urumamfu” rwo, ni abiyita Abakristo ariko bakagaragara ko ari “abana b’[u]mubi” kubera ko bizirika ku isi itegekwa na Diyabule. Batandukanywa n’“[a]bana b’ubwami [bw’Imana]” kandi bashyirwaho ikimenyetso cy’uko bazarimburwa. (Matayo 13:24-30, 36-43, gereranya na NW.) Mbese, ibyo byaba byarabayeho koko?

9. (a) Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ni irihe tandukanywa rikomeye ryabayeho hagati y’abantu bose biyitaga Abakristo? (b) Ni gute Abakristo basizwe bagaragaje ko bari abagaragu b’Ubwami b’ukuri?

9 Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, abiyitaga Abakristo bose baratandukanyijwe bashyirwa mu byiciro bibiri, ari byo: (1) abayobozi b’amadini n’abayoboke bayo bashyigikiye cyane Umuryango w’Amahanga (ari wo Muryango w’Abibumbye muri iki gihe) ari na ko bakomezaga kwizirika ku butegetsi bw’ibihugu byabo, na (2) Abakristo b’ukuri bo mu gihe cya nyuma y’intambara batashyigikiye amahanga y’iyi si ahubwo bagashyigikira Ubwami bwa Kimesiya bw’Imana batizigamye (Yohana 17:16). Abo Bakristo b’ukuri bagaragaje ko bari abagaragu b’ukuri b’Ubwami bw’Imana binyuriye mu gukomeza kubwiriza “[u]bu butumwa bwiza bw’ubwami” ku isi hose (Matayo 24:14). Ibyo byagize izihe ngaruka?

10. Ingaruka ya mbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wagize, ni iyihe?

10 Mbere na mbere, habayeho igikorwa cyo gukorakoranya abasigaye mu basizwe n’umwuka w’Imana, bafite ibyiringiro byo kuzaba mu bagize Ubwami bwo mu ijuru hamwe na Kristo. Nubwo bari batataniye mu mahanga, bazanywe mu muteguro wunze ubumwe. Gushyira ikimenyetso kuri abo basizwe biri hafi kurangira.—Ibyahishuwe 7:3, 4.

11. (a) Ni uwuhe murimo wo gukorakoranya abantu ugikomeza gukorwa, kandi se, ibyo bihuje n’ubuhe buhanuzi? (b) Ni iki isohozwa ry’ubwo buhanuzi risobanura?

11 Hanyuma, binyuriye ku buyobozi bwa Kristo, hatangiye ikusanywa ry’“[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose.” Abo ni bo bagize “izindi ntama” bazarokoka “[u]mubabaro mwinshi” bakinjira mu isi nshya y’Imana (Ibyahishuwe 7:9, 14; Yohana 10:16). Uwo murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana mbere y’uko imperuka iza, na n’ubu uracyakomeza. Imbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama, ubu babarirwa muri za miriyoni, bafasha mu budahemuka abasigaye basizwe gutangaza ubwo butumwa bw’Ubwami bw’ingenzi. Ubu abantu bo mu mahanga yose bumva ubwo butumwa.

Ni Iki Igihe Kiri Imbere Kiduhishiye?

12. Umurimo wo kubwiriza ushigaje gukorwa mu rugero rungana iki mbere y’uko umunsi wa Yehova uza?

12 Ibyo byose byavuzwe haruguru, bigaragaza ko turi hafi kugera ku iherezo ry’iminsi y’imperuka, kandi ko umunsi wa Yehova wegereje cyane. Ariko se, haba hari ubundi buhanuzi bugomba kubanza gusohora mbere y’uko uwo munsi uteye ubwoba utangira? Yego rwose. Icya mbere, itandukanywa ry’abantu ku bihereranye n’Ubwami ntirirarangira. Mu duce tumwe na tumwe twabayemo ibyo kurwanywa mu buryo bukaze mu gihe cy’imyaka myinshi, ubu hari ukwiyongera kw’abigishwa bashya. Ndetse no mu turere abantu banga kwakira ubutumwa bwiza, imbabazi za Yehova zihagaragarizwa binyuriye mu kuba tuhabwiriza. Ku bw’ibyo rero, komeza gukora umurimo nta kudohoka! Yesu atwizeza ko uwo murimo nurangira, imperuka izahita iza.

13. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:2, 3, ni ikihe kintu cyihariye kigomba kuzabaho, kandi se, ibyo bizaba bisobanura iki kuri twe?

13 Ubundi buhanuzi bwa Bibiliya bw’ingenzi cyane, bugira buti “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ ni bwo kurimbuka kuzabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato” (1 Abatesalonike 5:2, 3). Ibihe bizaza ni byo bizatubwira uko iryo tangazo ry’“amahoro” rizatangwa. Ariko kandi, nta gushidikanya ko ibyo bitazaba bisobanura ko mu by’ukuri abategetsi b’isi bazaba bakemuye ibibazo by’umuryango w’abantu. Abazirikana umunsi wa Yehova ntibazashukwa n’iryo tangazo. Bazi neza ko ibyo bizahita bikurikirwa n’irimbuka rizaza mu buryo butunguranye.

14. Ni ibihe bintu bizabaho mu gihe cy’umubabaro mwinshi, kandi se, bizakurikirana bite?

14 Mu itangira ry’umubabaro mwinshi, abategetsi bazahindukirana Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, bayirimbure (Matayo 24:21; Ibyahishuwe 17:15, 16). Hanyuma y’ibyo, amahanga azahindukira atere abashyigikira ubutware bw’ikirenga bwa Yehova, atume umujinya wa Yehova ugurumanira ubutegetsi bwa gipolitiki n’ababushyigikira, bityo bibaviremo kurimbuka burundu. Iyo ni yo Harimagedoni, indunduro ya wa mubabaro mwinshi. Hanyuma, Satani n’abadayimoni be bazajugunywa mu rwobo, aho batazashobora kongera kuyobya abantu. Ibyo ni byo bizasoza umunsi wa Yehova, igihe izina rye rizavanwaho umugayo.—Ezekiyeli 38:18, 22, 23; Ibyahishuwe 19:11–20:3.

15. Kuki byaba atari iby’ubwenge kwibwira ko umunsi wa Yehova ukiri kure cyane?

15 Iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu rizazira igihe, mu buryo buhuje n’uko Imana yabiteganyije. Ntirizatinda (Habakuki 2:3). Wibuke ko irimbuka rya Yerusalemu mu wa 70 I.C. ryaje vuba, mu gihe Abayahudi batari baryiteze, mu gihe batekerezaga ko nta kaga kari kakibugarije. Bite se ku bihereranye na Babuloni ya kera? Yari ikomeye cyane, ifite icyizere, ikikijwe n’inkuta ndende kandi zikomeye. Ariko kandi, yaguye mu ijoro rimwe gusa. Uko ni ko nanone irimbuka ritunguranye rizagera kuri iyi gahunda mbi ya none. Twifuza ko iryo rimbuka ryazasanga twunze ubumwe mu gusenga k’ukuri, twarazirikanye umunsi wa Yehova.

Ibibazo by’Isubiramo

• Kuki ari iby’ingenzi gukomeza kuzirikana umunsi wa Yehova? Ni gute twabigeraho?

• Ni gute itandukanywa ry’abantu rikorwa muri iki gihe ritureba mu buryo bwa bwite?

• Mbere y’uko umunsi wa Yehova utangira, ni iki igihe kiri imbere kiduhishiye? Ku bw’ibyo se, ni iki twe ubwacu twagombye kuba duhugiyemo?

[Amafoto yo ku ipaji ya 180 n’iya 181]

Vuba aha, iminsi y’imperuka igiye kurangirana n’irimbuka rya gahunda ya Satani

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze