ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ol igice 8 pp. 25-28
  • Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma, Uyoboke Idini ry’Ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma, Uyoboke Idini ry’Ukuri
  • Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma
  • Itandukanye n’Ibintu Bikoreshwa mu Gusenga kw’Ikinyoma
  • Ifatanye n’Ubwoko bwa Yehova
  • Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Korera Yehova, Aho Gukorera Satani
    Imyuka y’Abapfuye​—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho?
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Anga urunuka idini ry’ikinyoma!
    Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
Reba ibindi
Inzira Iyobora ku Buzima bw’Iteka—Mbese Warayibonye?
ol igice 8 pp. 25-28

IGICE CYA 8

Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma, Uyoboke Idini ry’Ukuri

1. Mu bihereranye no gusenga, ni ayahe mahitamo abantu basabwa kugira muri iki gihe?

YESU yaravuze ati “uwo tutabana ni umwanzi wanjye” (Matayo 12:30). Niba tutari ku ruhande rwa Yehova, turi ku rwa Satani. Abantu benshi batekereza ko bakorera Imana mu buryo yemera, ariko Bibiliya ivuga ko Satani ‘ayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ko basenga Imana, ariko mu by’ukuri bakaba bakorera Satani Diyabule! Muri iki gihe, abantu basabwa kugira amahitamo hagati yo gukorera Yehova, we “Mana y’ukuri,” no gukorera Satani, “se w’ibinyoma.”—Zaburi 31:5, NW; Yohana 8:44.

Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma

2. Ni ubuhe buryo bumwe Satani agerageza gukoresha kugira ngo abuze abantu gusenga Yehova?

2 Gufata umwanzuro wo gukorera Yehova ni yo mahitamo ahuje n’ubwenge, amahitamo atuma twemerwa n’Imana. Ariko kandi, Satani ntiyishimira umuntu uwo ari we wese ukorera Imana; abayikorera bose abateza ibibazo. Uburyo bumwe yifashisha ni ukuduterereza abantu badukoba cyangwa abaturwanya, ndetse ashobora no kwifashisha incuti zacu n’abagize umuryango wacu. Yesu yatanze umuburo agira ati “abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.”—Matayo 10:36.

3. Mu gihe abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe baba barwanyije uburyo bwawe bwo gusenga Imana, wabyifatamo ute?

3 Mbese, ibyo biramutse bikubayeho, wabyifatamo ute? Hari abantu benshi bazi neza ko uburyo bwabo bwo gusenga atari ubw’ukuri, ariko bakajijinganya guca ukubiri na bwo. Batekereza ko byaba ari uguhemukira imiryango yabo. Mbese, ibyo bihuje n’ubwenge? Mbese, uramutse umenye ko hari abantu mufitanye isano rya bugufi bakoresha ibiyobyabwenge, ntiwababurira ubabwira ko ibyo biyobyabwenge bizangiza ubuzima bwabo? Mbese, wakwifatanya na bo mu gukoresha ibyo biyobyabwenge?

4. Ni iki Yosuwa yabwiye Abisirayeli bo mu gihe cye ku bihereranye n’uburyo bwo gusenga?

4 Yosuwa yateye Abisirayeli inkunga yo kuzibukira imihango n’imigenzo mibi ya kidini ba sekuruza bagenderagamo. Yagize ati “nuko noneho mwubahe Uwiteka, mumukorere mu by’ukuri mutaryarya; kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no mu Egiputa; mujye mukorera Uwiteka” (Yosuwa 24:14). Yosuwa yari indahemuka ku Mana, kandi Yehova yamuhaye imigisha. Nituba indahemuka kuri Yehova, natwe azaduha imigisha.—2 Samweli 22:26.

Inyigisho za Kidini​—Iz’Ukuri n’Iz’Ibinyoma

  • Umuhamya wa Yehova yigisha Bibiliya umugore n’abana be

    Ubutatu: Amadini menshi yigisha ko Imana ari Ubutatu. Bavuga ko “Data ari Imana, Umwana [Yesu] akaba Imana, Umwuka Wera na wo ukaba ari Imana, ariko ko hatabaho Imana eshatu, ahubwo ko habaho Imana imwe.”

    Bibiliya ntivugwamo ijambo “Ubutatu,” kandi nta n’ubwo yigisha ko Yehova agizwe n’abaperisona batatu muri umwe. Yehova wenyine ni we Mana. Mu 1 Abakorinto 8:6 hagira hati “kuri twe hariho Imana imwe, ni yo Data wa twese.” Yehova ni we Mutegetsi w’Ikirenga. Yesu si Imana, ahubwo ni “Umwana w’Imana” (1 Yohana 4:15). Umwuka wera na wo si Imana. Nta n’ubwo ufite kamere. Ni imbaraga rukozi y’Imana.—Ibyakozwe 1:8; Abefeso 5:18.

  • Ubugingo: Amadini menshi yigisha ko ubugingo ari ikintu kiba mu muntu kidashobora gupfa. Bibiliya yigisha ko ubugingo ari umuntu we ubwe kandi, nk’uko byumvikana, umuntu ashobora gupfa.—Itangiriro 2:7; Ezekiyeli 18:4.

  • Umuriro w’Iteka: Amadini y’ibinyoma yigisha ko ubugingo bw’abantu babi bubabarizwa ikuzimu ubuziraherezo. Bibiliya ivuga ko abapfuye “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Nanone Bibiliya yigisha ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Yehova, we Mana yuje urukundo, ntashobora na rimwe kubabariza abantu mu muriro.

Ibiri mu Gasanduku: Ni iki Bibiliya yigisha ku bihereranye n’Ubutatu, ubugingo n’umuriro w’iteka?

Itandukanye n’Ibintu Bikoreshwa mu Gusenga kw’Ikinyoma

Umugore urimo atwika ibikoresho bye by’ubumaji

5. Kuki tugomba kwivanaho ibikoresho bifitanye isano n’ubukonikoni?

5 Guca ukubiri n’idini ry’ikinyoma nanone bisobanura ko tugomba kwivanaho ikintu icyo ari cyo cyose dushobora kuba dufite gifitanye isano n’ubumaji, urugero nk’impigi, impeta n’imiringa by’ubumaji n’ibindi nk’ibyo. Ibyo ni iby’ingenzi cyane kuko bigaragaza ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye.

6. Ni iki Abakristo ba mbere bakoresheje ibitabo byabo by’ubumaji?

6 Reka turebe icyo bamwe mu Bakristo ba mbere bakoze igihe bafataga umwanzuro wo kuyoboka idini ry’ukuri. Bibiliya igira iti “benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose.”—Ibyakozwe 19:19.

7. Ni iki twakora igihe twaba tubujijwe amahwemo n’abadayimoni?

7 Bamwe mu bigeze kugira uruhare mu buryo butaziguye mu bikorwa byo kuroga, ubupfumu cyangwa ubumaji, bashobora kubuzwa amahwemo n’abadayimoni mu gihe batangiye gukorera Yehova. Ibyo nibiramuka bikubayeho, uziyambaze Yehova mu isengesho mu ijwi riranguruye ukoresha izina rye. Na we azagufasha.—Imigani 18:10; Yakobo 4:7.

8. Ni gute Abakristo babona ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa n’amashusho akoreshwa mu gusenga kw’ikinyoma?

8 Abifuza gukorera Yehova ntibagomba gutunga cyangwa kwifashisha ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa cyangwa ishusho iyo ari yo yose ikoreshwa mu gusenga kw’ikinyoma. Abakristo b’ukuri ‘bagenda bayoborwa no kwizera; ntibayoborwa n’ibyo bareba’ (2 Abakorinto 5:7). Bubaha itegeko ry’Imana ribuzanya gukoresha igishushanyo icyo ari cyo cyose mu gusenga.—Kuva 20:4, 5.

Ifatanye n’Ubwoko bwa Yehova

Umugore arimo ategurana amafunguro n’akana ke

9. Ni iyihe nama Bibiliya itanga ku bihereranye no kuba umunyabwenge?

9 Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we” (Imigani 13:20). Niba dushaka kuba abanyabwenge, tugomba kugendana n’Abahamya ba Yehova cyangwa tukifatanya na bo. Ni bo bantu bagendera mu nzira ijya mu bugingo.—Matayo 7:14.

10. Ni gute Abahamya ba Yehova bashobora kugufasha gukorera Imana?

10 Abahamya bita ku bantu by’ukuri. Umurimo wabo ni uwo gufasha abantu b’imitima itaryarya gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya kuyobora ku buzima bw’iteka. Bashobora kugufasha binyuriye mu kwigana nawe Bibiliya nta kiguzi. Bazasubiza ibibazo wibaza kandi bakwereke uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi bwa Bibiliya mu mibereho yawe.—Yohana 17:3.

11. Ni gute amateraniro ya Gikristo azagufasha?

11 Mu materaniro yabo asanzwe abera mu Nzu y’Ubwami, uzahamenyera byinshi ku bihereranye n’inzira za Yehova. Uzarushaho gushimangira icyifuzo cyawe cyo kuyoboka idini ry’ukuri. Nanone kandi, uzahabwa imyitozo mu bihereranye n’uburyo bwo gufasha abandi kumenya ukuri kwa Bibiliya.—Abaheburayo 10:24, 25.

Itorero riri mu materaniro ku Nzu y’Ubwami

12. Ni gute isengesho rishobora kugufasha gukorera Imana?

12 Uko uzagenda umenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’ibyo Yehova ashaka hamwe n’umugambi we, uzarushaho kunyurwa mu buryo bwimbitse n’inzira ze zuje urukundo. Ugomba nanone kurushaho gushimangira icyifuzo cyawe cyo gukora ibimushimisha no kwirinda ibimubabaza. Wibuke ko ushobora kwegera Yehova mu isengesho kugira ngo umusabe ko yagufasha gukora ibyiza no kwirinda ibibi.—1 Abakorinto 6:9, 10; Abafilipi 4:6.

Abagize umuryango basomera hamwe Bibiliya

Ni gute ushobora kuyoboka idini ry’ukuri?

13. Ni gute ushobora gushimisha umutima wa Yehova?

13 Nyuma y’igihe runaka, uko uzagenda urushaho gukura mu buryo bw’umwuka, nta gushidikanya ko uzumva ukeneye kuba Umuhamya wa Yehova wamwiyeguriye kandi akabatizwa. Niwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova, uzashimisha umutima we (Imigani 27:11). Uzaba umwe mu bantu bishimye, abo Imana yerekezaho igira iti “nzatura muri bo, ngendere muri bo; nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.”—2 Abakorinto 6:16.

Naciye Ukubiri n’Abadayimoni

Josephine Ikezu ari kumwe na bamwe mu bana be

Ijoro rimwe, ubwo nari ndi mu buriri nsinziriye ndi kumwe n’umugabo wanjye, numvise ijwi rimpamagara mu izina incuro eshatu zose. Hanyuma, nagize ntya mbona igisenge gisadutsemo kabiri, maze ikintu kimeze nk’umupira cyagurumanaga kingwa ku nda. Birumvikana ariko ko umugabo wanjye nta cyo yabonaga muri ibyo byose. Nyamara kandi, namaze igihe cy’amezi menshi numva mfite ubushyuhe bukabije.

Nyuma y’amezi atandatu, rya jwi ryongeye kumpamagara. Ako kanya, inzu yose yahise imera nk’iteretse mu mazi menshi. Uruziramire runini rwavuye muri ya mazi maze runyizingira ku kuboko. Nagerageje kurwigobotora, ariko biba iby’ubusa. Nari mfite ubwoba bwinshi. Hanyuma, naje kugira ntya mbura aho ya mazi na ya nzoka birigitiye, maze njugunywa ku butaka. Namaze amasaha menshi ntazi aho ndi. Nyuma y’aho, rya jwi ryaje kumvugisha rimbwira ko njya mu ngoro y’imyuka yo gukirizwamo yo mu mudugudu w’iwacu. Igihe nabazaga uwo mwuka izina ryawo, wambwiye izina risobanurwa ngo “ufite ubutunzi ariko udafite umwana.” Uwo mwuka wansezeranyije kumpa ubutunzi binyuriye ku bubasha bwo kuvura indwara.

Abarwayi ba hafi n’aba kure bazaga iwanjye. Mbere y’uko bagera iwanjye, nababoneraga mu ndorerwamo yanjye yihariye. Hanyuma, uko buri muntu yazaga, nakubitaga ikiganza cyanjye mu cye, maze ngahita mpishurirwa ubwoko bw’indwara ye cyangwa ikibazo cye hamwe n’umuti wabyo. Nanone uwo mwuka wambwiraga umubare w’amafaranga abantu bagombaga kwishyura.

Amafaranga n’impano byisukiranyaga iwanjye kubera ingaruka nziza z’imiti natangaga. Naje kuba umuntu “ufite ubutunzi,” ariko nanone, naje gusobanukirwa icyo “udafite umwana” bivuga. Iyo nabyaraga umwana, mukuru we yahitaga apfa. Ibyo byarambabazaga cyane. Mu gihe cy’imyaka 12 yose namaze nkorera uwo mwuka, napfushije abana 6 bose.

Natangiye gusenga Imana nyisaba ubufasha. Nasenganye umwete. Umunsi umwe, Abahamya ba Yehova bakomanze ku rugi rw’inzu yanjye. Nubwo nari nsanzwe mbirukana, uwo munsi niyemeje kubatega amatwi. Mu biganiro byakurikiyeho, naje kumenya ko nakoreraga dayimoni! Igitekerezo cyo kureka ubupfumu cyatangiye kunzamo.

Igihe nabibwiraga iyo dayimoni, yampaye umuburo wo kureka icyo cyemezo nari ngiye gufata. Icyakora, narayibwiye nti “ibyanjye nawe birangiriye aha.”

Natwitse ibintu byose nakoreshaga mu bupfumu. Niganye Bibiliya n’Abahamya, mpinduka umugaragu wa Yehova, maze mu mwaka wa 1973 ndabatizwa. Ubu mfite abana batanu bafite amagara mazima. Umugabo wanjye na we yaje kuba Umuhamya ubatijwe.​—Byavuzwe na Josephine Ikezu.

Ibiri mu Gasanduku: Ni gute umugore umwe yaje guca ukubiri n’abadayimoni?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze