‘Igihugu Cyiza Kandi Kigari’
IGIHE Imana yavuganaga na Mose ku gihuru cyakaga umuriro, yamumenyesheje ko yari igiye ‘gukiza [ubwoko bwayo] ikabukura mu maboko y’Abanyegiputa, ikabujyana mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki.’—Kv 3:8.
Aya makarita abiri yashushanyijwe hakoreshejwe orudinateri ashobora kugufasha gusobanukirwa imiterere y’Igihugu cy’Isezerano. (Ahari imisozi hari amabara agaragara cyane ku buryo ushobora kugereranya ubutumburuke bw’uturere dutandukanye.) Reba ibisobanuro by’amabara yakoreshejwe kugira ngo umenye ubutumburuke bw’uturere ugereranyije n’inyanja.
Iyi mbonerahamwe igaragaza uburyo bumwe umuntu ashobora gushyira ku rutonde uturere two mu Gihugu cy’Isezerano akurikije imiterere kamere yatwo. Ushobora kubona ibisobanuro Bibiliya itanga kuri utwo turere mu gitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile” (Isomo rya 1, ipaji ya 270-278) no mu gitabo Étude perspicace des Écritures (umubumbe wa 2, ipaji ya 476-478).a
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Published by Jehovah’s Witnesses.
[Imbonerahamwe/Amakarita yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Imiterere y’igihugu
Imbonerahamwe Y’imiterere Kamere Y’uturere
A. Inkengero z’Inyanja Nini
B. Ibibaya by’iburengerazuba bwa Yorodani
1. Ikibaya cya Asheri
2. Imisozi y’i Dori
3. Ibikingi by’i Sharoni
4. Ikibaya cy’i Bufilisitiya
5. Ikibaya cy’i Burasirazuba bw’i Burengerazuba bwo Hagati
a. Ikibaya cy’i Megido
b. Ikibaya cy’i Yezereli
C. Imisozi y’iburengerazuba bwa Yorodani
1. Udusozi tw’i Galilaya
2. Udusozi twa Karumeli
3. Udusozi tw’i Samariya
4. Shefela (udusozi duto)
5. Igihugu cy’Imisozi cy’u Buyuda
6. Ubutayu bw’i Yudaya
7. Negebu
8. Ubutayu bw’i Parani
D. Araba (Ikibaya)
1. Igikombe cya Hule
2. Akarere ko ku Nyanja ya Galilaya
3. Ikibaya cya Yorodani
4. Inyanja y’Umunyu
5. Araba (mu majyepfo y’Inyanja y’Umunyu)
E. Imisozi/Ibitwa by’iburasirazuba bwa Yorodani
1. Bashani
2. Galeyadi
3. Amoni na Mowabu
4. Igitwa cya Edomu
F. Imisozi y’i Lebanoni
[Ikarita]
Umusozi wa Herumoni
Dani
Yerusalemu
Bērisheba
Iyo usatuye igihugu cy’isezerano
metero feet
2.500 7.500
2.000 6.000
1.500 4.500
1.000 3.000 Igihugu cy’Imisozi Igihugu
cy’u Buyuda cya Mowabu
500 1.500
Shefela Ubutayu
Ikibaya bw’i Yudaya
cy’u Bufilisitiya Ikibaya
0 0 (Inyanja) Inyanja
y’Umunyu
-500 -1.500
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Umusozi wa Herumoni (2,814 m; 9,232 ft)
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Inkengero y’Inyanja y’Umunyu; ni yo iri ku butumburuke bwo hasi ku isi hose (hafi m 400 munsi y’ubutumburuke bw’inyanja)